Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.. Muri SHIKAMA twamaganye politiki ya NDUMUNYARWANDA ya RUCAGU, KAGAME, MUSONI, BAMPORIKI na MAKUZA Michel igambiriye kubamba ABAHUTU no kubapfukamisha ikazamura ABATUTSI mu bushorishori bw’igihugu kandi bose ari Bene-Kanyarwanda!!!

                     Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 3/1/2014
Inkotanyi zitera Urwanda zirahira ko zizawatsa.
 ibikoresho byose mu kwica bizakoreshwa:
amasasu, udufuni,  amarozi,amakamba,.... 

Iyi ntama murayibuka muyibwirwa 
  mugahakana abari muri Kigali igihe cy'intambara
Mu mwaka w’1994 nigeze kurota inzozi nkeka ko zizashyira zikambera impamo none koko zibaye inzozi. Icyo gihe natangiye kuzirota hari mu 1990 ubwo FPR – inkotanyi yateraga u Rwanda. Ababyibuka kuri radiyo Muhabura bajyaga baririmba indirimbo ivuga ngo: “Reka twiririmbire demukarasi u Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya agatsinda turi bene mugabo umwe,…inzira ni ubumwe ibindi byose byaza ejo, ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka”
Iyi ndirimbo ni imwe muri nyinshi zatumye abanyarwanda bakunda FPR-INkotanyi byimazeyo muri icyo gihe ku buryo muri 1994 bageze ku butegetsi abanyarwanda twumvaga tugeze muri paradizo. Nyamara ariko ya Demukarasi baririmbaga na rwa Rwanda rwabo ngo badafite uwo baruburana nawe, burya yari NDUMUNYARWANDA baduciragamo amarenga ntitwabimenya.
Muri uko gufata ubutegetsi ba data na ba mama babaye ibitambo ngo aha tuzagira ubuyobozi bwiza naho bwahe bwo kajya!!! Ikintu cyaje kuntangaza n’ubu ntarasobanukirwa ni ukuntu bihutiye guha ubutegetsi abahutu b’inkoramaraso kandi inyangamugayo n’imfura mu migirire n’imico bahari.
Mu nkuru nabagejejeho nyinshi twagarutse cyane ku bagabo babiri bahisemo kubamba ku musaraba abahutu b’abavandimwe ngo bahemuke bakunde baramuke birengagije ko inda ityaya ihaga. Mu ndirimbo ya RUGAMBA Cyprien yitwa UTUZE KURENGERA yararirimbye ngo Jya umenya urugero rwawe utuze kurengera wavaha wikoraho wikorera ibigoramye, bikaza kukuremerera bikakugora uzize iryo rari ryawe burya ukama izo atunze niwe mugabo.
Muri iyi nyandiko ntabwo ndi bugaruke kuri BAMPORIKI Edouard kuko namusobanuye birambuye. Ahubwo ngiye kubasesengurira ibya RUCAGU Boniface ubu wabaye iciro ry’imigani muri Kigali abakuru n’abato birirwa bamuha urw’amenyo kubera ubuzima bwe butazi icyerecyezo no gutesha agaciro abenegihugu.

Barambeshyeye sinigeze nsaba imbabazi mu izina ry’Abahutu
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu taliki 01 Mutarama 2014 I Kigali, RUCAGU yavuze ko abavuga ko yasabye imbabazi babeshya, ahubwo ko ateganya kuzisaba mu minsi iri imbere. Yagize ati “Barambeshyera sinigeze nsaba imbabazi mu izina ry’Abahutu. Ndateganya kuzisaba ariko ntazisaba mu izina ry’ Abahutu kuko bazazisabira.”
Rucagu yahakanye ko yasabye imbabazi yivuye inyuma, ati “Ababivuga bumvise nabi, navuze ko iyo gahunda ari nziza nzasaba imbabazi. Abanyarwanda mbibakangurire n’abayobozi twari kumwe mu ngoma yariho Jenoside iba ariko sinigeze nsaba imbabazi.”
Kimwe mu bizatuma akangurira aba bayobozi gusaba imbabazi ngo ni uko yari mu butegetsi bwakoze Jenoside, gusa ngo nubwo waba utarayikoze nk’ibyo ubwo butegetsi bwakoze, icyaha cyakozwe ntikibura kukwambika isura mbi. Rucagu yarakomeje ati “Nzabashishikirariza ko ubutegeti twarimo bwakoze amarorerwa [Jenoside] ngira nti muze dusabe imbabazi Abanyarwanda.”
Tavuze kandi ko atazasaba imbabazi mu izina ry’abahutu, kuko ngo bahibereye. Ati : “Njyewe nzasaba imbabazi nka Rucagu nk’uwabaye mu buyobozi bubi nkagira n’ibyago nkagira uruhare mu gushinga radiyo R.T.L.M.”. Rucagu kandi yamaganye abantu bafata gahunda ya Ndi Umunyarwanda bakayimwitirira we na Depite Bamporiki, ko ari gahunda ya Leta, kuyimwitirira ngo ari ukuyipfobya.

Menya RUCAGU Boniface na Radiyo RTLM
RUCAGU Boniface yavukiye muri Perefegitura ya Ruhengeri. Yariye ingoma nyinshi kuko yabanje gutapfuna ku ngoma ya Kayibanda Gregoire akaryoherwa n’ingoma ya Habyarimana none akaba anegekaje n’ingoma ya KAGAME Paul.

indyarya ebyiri ngo zararanye bucya ntayenze indi!
 naho se abicanyi babiri bo iyo bahuye bigenda bite?
















Rucagu B. yakoze imirimo ikomeye kandi itandukanye muri uru Rwanda kuko yabaye Depite (Intumwa ya rubanda), yabaye superefe wa superefegitura ya Kiyumba muri Perefegitura ya Gitarama ku bwa Habyarimana. Iyo superefegitura yari ibumbye amakomini yarimo Nyabikenke, Nyakabanda, mu gace k’imisozi miremire ka Ndiza.
Mu 1994 RUCAGU B. yari umudepite mu nama y’igihugu iharanira amajyambere ku Kimihurura aribyo ubu dusigaye twita inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Ku rutonde rw’abatanze imisanzu mu ishingwa rya Radiyo rutwitsi RTLM, Rucagu ari ku nimero ya 43 akaba yaratanzemo umusanzu w’ibihumbi bitanu (5,000 Rwf) kandi nawe arabyiyemerera.
Radiyo RTLM irimo kuvugisha Rucagu amagambure muri iyi minsi kandi bikaba bimugargara cyane ku maso ko afite ubwoba bwinshi, abari bakuriye inama y’ubutegetsi bwayo barimo KABUGA Felesiyani, NAHIMANA Ferdinand, BARAYAGWIZA Jean Bosco na NGEZE Hassan.
Abanyamakuru bakoraga cyangwa bavugiraga kuri mikoro yaradiyo rutwitsi RTLM barimo HABIMANA Kantano, Georgis Ruggiu w’umubiligi, BEMERIKI Valeria, HITIMANA Noel, GAHIGI Gaspard na NKURUNZIZA Ananie.
Nyuma y’igihe kirekire FPR-Inkotanyi isaba ingabo za Leta ya Habyarimana gucecekesha Radiyo rutwitsi RTLM, Ingabo z’Inkotanyi zahisemo kurasa muri situdiyo zayo ku itariki ya 17 Mata 1994 mu ruturuturu bakoresheje katiyusha. Kuraswa kwa RTLM, byatumye icecekeshwa hafi amasaha atatu mbere y’uko itangira kuvuga ikoresheke ibyuma bya Radiyo Rwanda, kandi noneho igakorera mu modoka igenda.
Ibyo ntibyatinze kuko Joseph Serugendo wari ushizwe tekiniki muri radiyo Rwanda  ari nawe wari ubishinzwe muri RTLM, dore ko ari nawe wanatumwe kujya kugura ibyuma by’iyo Radiyo rutwitsi i Bulayi.
Iyo Radiyo yarashwe n’abasirikare b’Inkotanyi bari bashinze imbunda yabo ku Kagugu. Igisasu kimwe muri bine byoherejwe , kimwe cyakubise RTLM harimo abanyamakuru Hitimana Noheli na bagenzi be babiri barimo Anania Nkurunziza.
Kuri uwo munsi mugitondo kandi nibwo guverinoma yari yariyise iy’abatabazi iyobowe na Theodore Sindikubwabo yakuyeho General BM (Brevet Militaire) Gatsinzi Marcel nk’umugaba w’ingabo bamusimbuza General Majoro Augustin Bizimungu wazamuwe mu ipeti akungirizwa na Gratien Kabiligi.
Izo mpinduka mu buyobozi bw’ingabo za Leta bwakozwe hashize iminsi itanu gusa guverinoma iyobowe na Sindikubwabo na Jean Kambanda yimutse i Kigali ikajya gukorera i Murambi mu Cyakabiri, hafi ya Perefegitura ya Gitarama. Ubu i Murambi ikaba ari ho hari ishuri ryitwa RIAM (Rwandan Institution of Administration and Management).
Iyo Leta yavuye i Kigali shishi itabona ku itariki ya 12 Mata, ku gicamunsi, kuko Inkotanyi zari zafashe umusozi wa Rebero. Ibyo byatumye bumva byakomeye kuko nta handi hasumbaga Nyarurama. Ni amateka y’uburyo abajenosideri bari batangiye gutsindwa ariko bahugiye mu kumara abatutsi.
Muri icyo gihe cyose byacikaga mu Rwanda RUCAGU ntiyigeze nibura yandika akandiko gato ngo agaragaze ko yicuza impamvu yateye inkunga iyo radiyo yabicaga bigacika burundu. Amakuru dufitiye gihamya yemeza ko intambara irangiye RUCAGU yashatse uko akwepa inkotanyi ariko zimufatira I Butare mu Mujyi ziramufunga iminsi mikeya.  
Mu nama ya mbere ya FPR-Inkotanyi yabereye mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo ku Kimihurura mu kwezi kwa Nzeri 1994 iyobowe na Kagame na Tito RUTAREMARA bari bagamije gushyiraho abayobozi b’inzego za Leta maze bageze kuri Perefegitura ya Ruhengeri Babura ujyayo. Ibi byaje kubabera ikibazo maze babaza Tito RUTAREMARA nk’umuntu ukuze umwanzuro w’umuntu ugomba kuba Perefe wa perefegitura ya Ruhengeri.
Ng’uko uko amahirwe yaguye kuri Rucagu yisanga afunguwe agirwa Perefe wa Ruhengeri. Akimara gutorerwa kuyobora iyo ntara yabwiye abaturage baho ati: “Twaratsinzwe kandi uwadutsinze ntaho yagiye nimuze tuyoboke twese!!!” Ibi akaba yarabivugiye ko hari kwihagararaho ku baturage bamwe no gushaka kuyoboka ingabo za Habyarimana zakomezaga kugaba udutero-shuma mu Birunga biri hafi cyane y’umujyi wa Ruhengeri.  
Ibintu bitangaje mutari muzi kuri Rucagu Boniface
Mu kiganiro RUCAGU Boniface yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com ku italiki 17 Nyakanga 2013, umunyamakuru amubajije uko atondeka gahunda ze z’umunsi iyo abyutse amusubiza ko abyuka saa 5h00 za mugitondo agahita anywa litiro 2 z’ amazi, saa 6h30 akajya gufata ibyayi, agahita ajya ku kazi.  Rucagu yabwiye umunyamakuru ko iyo ageze mukazi asohokamo saa 20h00 z’ ijoro cyangwa saa 21h00 icyo ngo ni igihe aba yakoreye mu biro atagiye mu nama cyangwa gusura uturere turimo Intore kureba ibibazo by’ Intore.

Rucagu yavuze ko adakunda kubona akanya ko gukora sport, ariko iyo akabonye akora sport yo kugenda n’ amaguru kuko na muganga ngo yayimutegetse. Naho mu mikino, ngo iyo football iba itarimo ihangana ryatuma n’ abantu barebana nabi, niyo yari kujya akina. Avuga ko imikino nk’ iyo ngiyo izamo guhangana atayikunda.
Rucagu yasekeje umunyamakuru agira ati : Uribuka Zinedine ZIDANE uko yarangije umukino we akubise umutwe MATTERAZI, maze yungamo ati mbonye amafaranga menshi nakoresha imikino ya Valley Ball nkahamagarira igihugu cyose umukino w’ amahoro!!!
Rucagu abajijwe ikosa yakoreye ababyeyi akiri umwana ku buryo atazaryibagirwa, yasubije umunyamakuru ko kera Se yamujyanye ku ishuri aramubwira ngo aho niho uziga, Rucagu akajya ajyayo ntagereyo akirirwa yikinira karere (umupira uboshye / uharaze mu birere by’inzina), nyuma rero Se yaje kubimenya aramucunga aramufata, amukubita ibiboko 10 by’umuvumu wokeje, kuva icyo gihe ngo ntiyongeye kubikora byaramufashije kuko yasubiye mu ishuri aba umuhanga rwose kandi ngo ntazabyibagirwa.
Rucagu aritegura gusaba imbabazi kuko yashinze RTLM
Rucagu Boniface wari umudepite muri icyo gihe ni umwe mu batanze iyo migabane nk’uko twabivuze mu gutangira iyi nyandiko. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko kuba yaratanze umugabane we mu ishingwa ry’iyi radiyo byamubabaje akaba azabisabira imbabazi.
Yagize ati : “Natanze umugabane w’amafaranga y’u Rwanda 5000, hari muri 1993, hari n’abashyizemo imigabane myinshi. Nashyizemo umwe kubera ko nabonaga ntavuga rumwe n’abayobozi bariho, ngatinya ko amafaranga yanjye bayarya.”
Kuri we ngo yatangaga aya mafaranga atazi ko umusaruro wayo uzaba mubi. Agira ati : “Imbabazi nzazisaba ko nagiye mu isosiyete nashyizemo amafaranga ikaza guhindukamo icyakoze amarorerwa, nzasaba imbabazi.” Rucagu yakomeje avuga ko izi mbabazi azazisaba mu minsi iri imbere ubwo abakozi b’urwego abarizwamo rugengwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izaba yateranye.
Andi mateka akomeye kandi mabi ya Rucagu
Nk’uko nigeze kubivuga, agitorerwa kuyobora Perefegitura ya Ruhengeri, Rucagu yihutiye guhindura imitima y’abanyaruhengeri. Abajya munyura mu ntara y’amajyaruguru mubona ibibumbano by’INGAGI maze munsi hakandikwaho ngo : ”Iyo zibonye amahoro zikamwa amadovizi”
Ikindi Rucagu yibukirwaho ni uko akigirwa perefe wa Ruhengeri yahise ategeka ko ku nkuta z’ibiro by’ubuyobozi byose ahagaragarira rubanda handikwa aya magambo akurikira: ”Ingengabitekerezo ya genocide tuyirandurane n’imizi yayo yose tuyitwike ishye ikongoke ubuziraherezo” amashyi ngo kaci kaci maze ategeka ko banashushanyaho ibiganza bibiri bikoma amashyi yo kurandura ingengabitekerezo ya genocide.
Ibyo yakoze byose bihindutse imfabusa
Rucagu ubu ubona ko ibintu bikomeye cyane ndetse ko zishobora guhindura imirishyo bityo akaba ashaka n’uko yazatapfuna n’ingoma y’uzasimbura Kagame, ejo bundi yumije abanya Kigali avuga ko bamubeshyeye atigeze asaba imbabazi mu izina ry’abahutu.
Mu kiganiro IMVO N’IMVANO cyatambutse kuri BBC kuwa gatandatu ku italiki ya 02 Ugushyingo 2013 (Nkaba ngifitiye kopi yacyo), Rucagu yagize ati : ”Njyewe Rucagu Boniface natse imbabazi mu izina ry’abahutu bose iyo bava bakagera kandi si n’uyu munsi nzisabye kuko nazisabye guhera muri 1994 kandi mpora nzisaba ndetse sinzatuza no kuzisaba kugeza ingengabitekerezo ya Genocide tuyiranduranye n’imizi yayo yose!!!”
Iyi mvugo ya Rucagu ikaba ihita imushyira ku mwanya wa mbere abyiganiraho na Depite Bamporiki uyu mwanya kandi ukaba uzatuma amateka abaryoza ibizakurikiraho ndetse n’akarengane karimo gukorerwa abahutu b’abavandimwe b’abanyarwanda bazira ubusa baryozwa ibyaha batakoze bakazabyishyura. (Urabe wumva mutima muke wo muri rwa rutiba!!!)
Mu gusoz aiyi nyandiko nagize ndende kugira ngo mbasobanurire kandi mbasesengurire iyo bigana, turasanga abanyarwanda bari mu butegetsi bwa Kagame bakwiye kumubwiza ukuri bakavuga ko NDUMUNYARWANDA igomba guhagarara kuko ihindura abatutsi abatagatifu mu gihe irimo gupfukamisha abahutu bari bazwi nk’abagabo b’ibikonyozi abaturage barebaga bakabubaha. Ubu se bazongera kubwira iki abaturage mu mbwirwaruhame koko???  

BAZIGUKETA F.
Shikama/ Shikama ye

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355