Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/3/2014
Kuva namenya Perezida Paul Kagame mu 1990, ni ubwa mbere mwiyumviye agaruka ku ijambo rutwitsi yavugiye muri Kigali Serena Hotel ku italiki 12 Mutarama 2014 aho yavuze amagambo yakuye rubanda umutima aho yemezaga ko abo atarica azabica kandi mu gihe kidatinze. Iri jambo Kagame arivuganye ubwoba bwamugaragaragaho ku mazo n’ikidodo ku mutima
Kuva namenya Perezida Paul Kagame mu 1990, ni ubwa mbere mwiyumviye agaruka ku ijambo rutwitsi yavugiye muri Kigali Serena Hotel ku italiki 12 Mutarama 2014 aho yavuze amagambo yakuye rubanda umutima aho yemezaga ko abo atarica azabica kandi mu gihe kidatinze. Iri jambo Kagame arivuganye ubwoba bwamugaragaragaho ku mazo n’ikidodo ku mutima
Kuri uyu wa mbere taliki 17 Mutarama 2014, mu ishuri rya polisi y’igihugu ryitwa Gishari Police Trainning School riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba harangiye amahugurwa yari agenewe abo twita POLICE CADET CAURSE ni ukuvuga abapolisi bahugurwa kugira ngo bazahabwe ipeti ryo ku rwego rwo mu cyiciro kiringaniye.
Uwo muhango wabanjirijwe n’akarasisi kakozw
e n’amasibo makumyabiri ya police y’igihugu yari abumbiye hamwe abarangije inyigisho bose bakaba bahawe ipeti ryitwa Assistant Inspector of Police (A.I.P) ipeti rirangwa n’inyenyeri imwe ku ntugu zombi.
Mu ijambo Kagame ahavugiye ritamaze iminota igera kuri makumyabiri yasobanuye nako yongeye kwibutsa inshingano z’umupolisi zirimo kurinda umutekano w’abaturage no gucunga ibintu byabo. Yagarutse kandi kucyo we yise ibyaha bikorwa mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse agaruka no ku bikorwa by’iterabwoba ubu bimaze no kugera mu karere u Rwanda rutuyemo (ruherereyemo).
Kagame yatashywe n’ubwoba n’umutima umucira urubanza
Mu 1994 Paul Kagame akigera ku butegetsi mu Rwanda kugera uyu munsi nandika iyi nkuru nyuma y’aya mahugurwa, ni ubwa mbere mwiyumviye agaragaraho ubwoba bwinshi. Mbere y’uko mbakorera ubusesenguzi ku byo we yivugiye nonaha, nagira ngo mbanze mbibutse ko nyuma y’uko atwikiye u Rwanda n’imitma y’abarutuye mu masengesho y’umuvumo muri Serena i Kigali kuri 12 Mutarama 2014 benshi bakangaranye.
Mu baturage uwo mugoroba waranzwe n’ubwoba bukomeye kuko buri wese yumvaga atari buramuke. Mu bakangaranijwe n’iryo jambo kandi harimo n’abategetsi b’Amerika barimo n’umukozi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika witwa Jen Psaki wavuze ko Washington ibabajwe bikomeye n’imvugo y’umukuru w’igihugu idakwiye.
Muri aka kanya gashize, Kagame avuze ko abantu batandukanye bafashe ijambo yavugiye muri SERENA Kigali uko bidakwiye ariko ko ntacyo abihinduraho kandi ko ashaka kongera kubishimangira. Kagame avuze ko abarwanya u Rwanda baba bari imbere mu gihugu, baba bari kure agomba gukomeza kubarwanya n’ubwo byaba gukoresha amikoro makeya u Rwanda rufite.
Kagame avuze ko nta mpamvu yo gushimisha abantu kuko atari umuririmbyi wa Korali cyangwa ngo abe akorera umuryango nterankunga utagengwa na Leta ko ahubwo akorera abanyarwanda n’ineza yabo.
Amikoro make asigaye nayo agiye gukomeza kumarirwa mu guhiga buhongo….
Nk’uko Kagame abyivugiye nawe asa n’uwemeye ko u Rwanda rufite ikibazo cy’amikoro kuko agize ati : Tuzakomeza kubarwanya dukoresheje amikoro make dufite. Mwibuke inkuru duheruka kubagezaho yavugaga inama yabereye ku Kimihurura mu bunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi aho bemeje ko intara zigomba gukurwaho, u Rwanda rusigarana uturere 15, gusigarana imirenge 208 no gusigarana utugari ducye dushoboka.
Ibyo bikaba byarapanzwe kubera ko iperereza ryo hanze y’igihugu ririmo guhenda Kagame ku buryo bukabije kandi akaba adateganya kubireka nk’uko n’uyu munsi yongeye kubishimangira. Mu nama y’umwiherero yabereye i Gabiro nabwo kagame yabigarutseho aho no mu myanzuro yahafatiwe bemeje ko inzego z’igihugu zigiye kuvugururwa ariko ibanga twararibabwiye muri SHIKAMA.
Kuba Kagame atinyutse kugaruka ku ijambo yavugiye muri Kigali Serena Hotel ni ikimenyetso ko nawe afite ubwoba bukomeye cyane. Kuba avuze ko abantu babifashe uko bitari ni ikimenyetso ko nawe ashobora kuba yumva mu mutima we ko yavuze ibidakwiye.
Kuba Kagame yaramenye ko benshi babivuzeho, bakabiganiraho, bakabyandikaho ibyo bashaka ni ikimenyetso ko Kagame nawe asoma ibyo twandika kandi ko bimukora ku mutima. Kuba Amerika nk’umupolisi w’iyi dutuye yaramwiyamye ni ikimenyetso ko byamukoze ahantu ku mutima.
Ubu bwoba bwamutashye asa n’uhendahenda abantu ngo bareke kumva ko yashakaga kuvuga ko azica abantu ni ikimenyetso ko yashakaga gusaba imbabazi ariko akihagararaho kugira ngo akomeze gutsimbarara ku bwicanyi bwe n’ubundi asanganywe.
Icyari gikwiye ni uko yari akwiye kwaka abanyarwanda imbabazi kuko yabahahamuye ubu imitima ikaba yaravuye mu gitereko. Yari akwiye kuvuga ati nari nagiye gusenga ndahubuka cyangwa ndengwaho mvuga nabi none nimumbabarire ariko yongeye gushimangira ko azabica u Rwanda rukaba rugana habi kuruta aho rwari ruri mu minsi ishize dukomeze kungikanya imbaraga no gusabira igihugu cyancu.
Kagame kandi kuba avuze ko atari umuririmbyi ushinzwe gushimisha no kunezeza rubanda mpise mbona ko atajya asenga ndetse ko atajya asoma na Bibiliya Ntagartifu cyangwa Yera. Azasome mu gitabo cyitwa Indirimo ya Salomo azasangamo ko n’abatware indirimbo batazihejweho kandi ko n’abategetsi kuririrmba bitabagwa nabi.
Perezida Kagame kandi iri jambo rye ryongeye kunyereka ko umutima we wamaze kuba akahebwe kandi ko nta garuriro kuko amaze kwica benshi kandi akaba atemera kubireka ngo agarukire Imana imubabarire. Abana batabarika yagize imfubyi turaho turahoze tumubona mu mbwirwaruhamez idashinga tugashirira imbere.
Abo yohoheje i Mahanga baramwumva bakumirwa none rero iri jambo avugiye i Gishari bwari uburyo bwiza abonye bwo kwisubiramo agasaba abanyarwanda imbabazi kandi akaboneraho no kwigorora n’Imana n’abantu kuko nta kabuza ingoma ye igeze aharindimuka kandi ntazabasha kuyigarura mu murongo ukwiye wa Demukarasi.
GATENDO A.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355