Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. FDLR yashyize intwaro hasi naho Kagame na Kabarebe bararimbanyije mu gutera Tanzania n'u Burundi/NKUSI Yozefu

      Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 31/5/2014
Iryo ni ishuri ry'abana b'impunzi z'abahutu mu mashyamba ya RDCongo
bigaga banyagirwa aba Kagame n'Agatsiko bajyanwa kwiga muri USA
 ku mafaranga ya Leta. Kuri Kagame ariko aba nabo ni abo kuraswa


Tariki ya 30/5/2014, izajya yibukwa nk'imwe mu matariki yaranze amateka y'u Rwanda. Abanyarwanda bari bamaze imyaka irenga 20 baba mu mashyamba ya RDCongo baratereranywe n'isi ku kagambane ka Kagame Pawulo, niho amahanga yongeye kugana aho barokokeye mu gihe FDLR yari imaze imyaka 20 ibarwanaho ubutaruhuka yashyiraga intwaro hasi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/5/2014.  Shikama irabibutsa ko Jenerali Pawulo Kagame afatanyije na ba Mpatsibihugu n'abasahuzi baturutse hirya no hino ku isi bateye inkambi zarimo
abanyarwanda muri Kivu zombi muri 1996 bazirasamo, baranazitwika, abarokotse babakurikira mu mashyamba aho babahungiye baratsemba. Nyuma yaho Kagame Pawulo na FPR  bashinze imitwe y'inyeshyamba itabarika yo gutsemba abarokotse ubwo bwicanyi ndengakamere bushobora kuzemezwa ko ari jenoside yakorewe Abahutu. Mu gushinga iyi mitwe, Kagame akaba yari agamije gutsemba izi mpunzi burundu ari nako yohereza abicanyi be gufata abakongomanikazi ku ngufu, byose akabigereka kuri FDLR kugirango ayangishe abanyekongo n'isi, bityo babirukane muri icyo gihugu, baze bapfukamye abacishe i Mutobo, azategeke u Rwanda ntawe umuvuguruza.Kagame Pawulo,  Joseph Kabila na Loni bakoze ibyo bita operations zirenga 3 kuri FDLR n'impunzi yarindaga, bananirwa kubatsemba burundu nkuko Kagame yabyifuzaga.

Uyu munsi rero FDLR yemeje kuba umutwe wa Politike ugiye guhangana n'ingoma mpotozi ya Kagame na FPR mu nzira ya Demukarasi Kagame atinya nk'uko umuriro utinya amazi. Kagame we inzira yari yarihitiyemo yo kwigumira ku butegetsi akazabusigira umwana we yari iyo gukomeza kumena amaraso yifashishije imitwe y'inyeshyamba yahaye intwaro muri RDCongo nkuko twabivuze hejuru. Uyu mutwe ntiwahiriye Kagame rero, kuko umwe mu mitwe y'inyeshyamba yiyitiraga atera RDCongo M23 muby'ukuri wari RDF wakubiswe inshuro n'ingabo za MONUSCO zo muri Special Brigade zirangajwe imbere n'iziva mu gihugu cy'igituranyi cya Tanzania, mu mpera za 2013. Ibi bikaba byararakaje Kagame akarahira ko agomba kwihimura kuri iki gihugu. 

Nkuko Shikama imaze iminsi ibibatangariza, imyiteguro yo gutera iki gihugu ubu ikaba igeze kure, dore ko yarangije no kugitera ahasigaye ari ukwambuka Rusumo ku mugaragaro agasanga mu Kagera ka Tanzania, abasirikare be n'intasi bamazeyo igihe.
Ni muri urwo rwego, kuri 28/5/2014 za Nkomamashyi zo ku Kimihurura zategetwe na Kabarebe gushyira igikumu ku mushinga wiswe ngo wo gutabarana hagati ya Uganda, Rwanda na Kenya. Umuntu akaba yakwibaza niba ibi bihugu by'aba banyagitugu bataye agaciro imbere y'abaturage babo bashobora guhangana n'umuryango wa SADEC Tanzania yonyine iheruka kubakoza isoni igihe yabirukanaga kibuno mpa amaguru muri Kivu y'Amajyaruguru! Uwapfuye yarihuse atabonye ukuntu amaraso asaza!!!!


Iryo ni ishuri ry'impunzi z'abahutu mu mashyamba ya RDCongo abana bigaga banyagirwa aba Kagame n'Agatsiko bajyanwa kwiga muri USA
 ku mafaranga ya Leta. Kuri Kagame ariko aba nabo ni abo kuraswa.

Ikigaragara ni uko amaraso Kagame Pawulo yamennye kuva muri 1990 yamaze kumusama, akaba yamugize umusazi weruye uko iminsi igenda yicuma: nawe se umuntu usigaye ubona abana bitwaje icyuma cy'umuziki nka ya piyano ya Kizito Mihigo akayibonamo bombe ije kumukura ku butegetsi, abaturage bibereye mu mirima ku Gisenyi na Ruhengeri akababonamo abaje kumukorera kudeta  agafumyamo no muri USA no kwa Rick Warren ati nimunsengere Abanyarwanda baranyishe, noneho ngo Uganda na Kenya bazamutabare naterwa! Uwo mwanzi Kabarebe avuga Abicanyi ba FPR n'Agatsiko bahora bahanganye nawe ku rugamba ninde utari umwanzi bagendana nawe bakararana nawe bakaba badashobora kumutsinda nkuko bigaragara: UBWOBA?! 

 Ntitwarangiza tutongeye gushimira FDLR iriya nzira yahisemo yo kugeza abanyarwanda ku mahoro arambye nta maraso amenetse. Intambara nituzirikere Kagame n'Agatsiko ke ariko bajye bibuka iyi migani y' abakurambere: "Umukecuru w'inkoramwuga ahora ashima yikoze mu nda"; bakongera bati :"igisiga cy'urwara rurere kimena inda" ubundi bati: "Jyayo ntibura vayo niyo ibura!"

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355