Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ifungwa rya General Emmanuel K. KARENZI n’abandi bakekwaho kugirana ibiganiro na Colonel Patrick KAREGEYA rishobora gutuma igisirikari cya Kagame gicikamo ibice ku buryo bweruye intambara yo ku Rucuncu i Shyogwe kwa Kankazi yashyamiranije Abega n’Abanyiginya ikongera ikarota/Udahemuka Eric

Jenerali Karenzi Karake
Iyi nyandiko yaciyse bwa mbere kuri Shikama kuri 5/1/2014
     
 
Jenerali Jyemusi Kabarebe













Mu mujyi wa Kigali nta yindi nkuru irimo kuhavugwa uretse urupfu rubabaje kandi ruteye agahinda rw’ihotorwa rya Colonel Patrick KAREGEYA wiciwe muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku italiki ya mbere rishyira italiki ya kabiri Mutarama 2014.
Colonel KAREGEYA Patrick akimara kwicwa, amakuru yizewe aravuga ko abamwishe bari bahawe ubutumwa bukomeye bw’uko bagomba kuzanira mu Rugwiro uwabatumye telefoni ye yagendanaga. Ubwo butumwa rero ngo barabusohoje maze abo muri DMI (Department of Military Intelligence) batangira umurimo wo kumenya byimazeyo amanimero ya telefoni yose yo mu Rwanda ari muri Repertoire ya telefoni ya Karegeya.
Amakuru arakomeza avuga ko abasirikari bakuru hafi ya bose bagiranaga ibiganiro na Karegeya bwaba mu buryo bwa Skype, kuvugana kuri telefoni mu buryo bw’amajwi, byaba kwandikirana ubutumwa bugufi (SMS), bwaba uburyo twita WhattsApp, bwaba uburyo bwa Messenger n’ubundi ntarondoye.
Muri uko kubisesengura no gucukumbura muri telefoni ya Karegeya abasanzwemo nimero zabo bose bagiye kwibona bisanga ingo zabo zizengurutswe n’abasirikari bahita babajyana kubafunga. Amakuru atugeraho yihuta akaba avuga ko bamwe bafungiwe mu ngo zabo ntawe utarabuka, abandi bafungiye i Kami ka Kinyinya, abandi bafungiwe kwa Gacinya i Gikondo.
Mu bahuye n’ingorane harimo na Generali Emmanuel KARENZI KARAKE ubu ufunzwe. General Karake ni umusirikari wo mu rwego rwo hejuru akaba ubu yari ashinzwe urwego rw’iperereza rwitwa N.S.S (National Security Service), amakuru akaba avuga ko Abajepe barinda Kagame babyutse bakikije urugo rwe ku buryo adashobora kwinyagambura no gutarabuka.
Undi unuganungwa nawe ni General James KABAREBE ubu akaba ari minisitiri w’Ingabo n’ubusugire bw’igihugu. Kuri Kabarebe nagira ngo nibutse ko n’ubundi hagati ye na Kagame ishyamba ritari ryeru kuva aho amuketseho gucikisha Karegeya na Kayumba afatanije na Major Rose KABUYE na Gen. Charles KAYONGA.
General Kabarebe amaze gucikisha Karegeya, Kagame yahise amukura ku murimo w’Umugaba Mukuru w’ingabo amugira minisitiri umwanya ufatwa n’abasirikari nk’umwanya wo kumanurwa mu ntera ugahindurwa umusiviri. General kabarebe yakomeje gukwepana na Kagame ariko ku ibanga ariko kuko bafatanije kwiba utubuye muri RD Kongo bakubakamo iriya nzu isumba zose muri Kigali iri ahahoze gare routiere yo mu Mujyi haruguru yo kwa Rubangura Vedaste bakomeza kubyorosaho none birashwanyutse.
Karegeya na Kabarebe babaye inshuti zikomeye cyane kuko bifite imvano. Kabarebe yabaye umusirikari warindaga Kagame abipangiwe na Karegeya hamwe na Kayumba Nyamwasa ku buryo no kuzamuka mu ntera kwa KABAREBE bivugwa ko abikesha KAYUMBA Nyamwasa na Patrick KAREGEYA ari nayo mpamvu kubakunda afite ishingiro.
Intambara y’Abega n’Abanyiginya ishobora kurota mu Rugwiro  
Muri www.shikamaye.blogspot.no/ twigeze kubasobanurira impamvu Kagame yafashe ubutegetsi ntacyure uwahoze ari umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste. Iki kibazo abanyarwanda benshi bahora bakibaza ariko twarabisobanuye ku buryo burambuye.
Iki kibazo cyo gucyura Kigeli no mu mitwe y’abasirikari bavuye i Bugande ntibacyumvaga mu buryo bumwe. Bamwe bakomeje gusaba ko yataha abandi barimo na Kagame bavuga ko niba ashaka gutaha yazaza nk’undi muturage wese mu gihe Kigeli we yasobanuye kenshi ko azataha nk’umwami nyir’u Rwanda kuko atirukanywe n’abahutu ahubwo yirukanywe n’ababiligi.
Nibutse ko Ingoma ya cyami mu Rwanda yakomokaga mu bwoko bw’ABANYIGINYA ari nabo Kigeli abereye umuzungura w’ingoma naho Kagame akaba ari UMWEGA mwene Rutagambwa ukomoka i Bunyogombe hariya hirya gato yo kwa Munyankindi i RUTARE hino gato yo mu Ireganiro urenze ku Ntenyo ugana mu Ruhango.
Mu mateka y’u Rwanda nta na rimwe byemerwaga ko UMWEGA yima ingoma kuko bajyaga baca n’umugani ngo abategekwa n’ABEGA bahorana umutima mu mutwe bishatse kuvuga ko UMWEGA yagutegetse aguhangayikisha ukicuza impamvu wavutse.
Amakuru ava i Kigali akaba avuga ko muri iryo fungwa hibasiwe cyane ABANYIGINYA kandi mu gisirikari cya Kagame biganjemo cyane.  Twabibutsa ko na Karegeya na Kayumba na Dr Major Rudasingwa bose ari ABANYIGINYA kandi byakomeje guhwihwiswa ko bashaka gucyura umwami Kigeli, Kagame ababera ibamba.
Ku Rucuncu byagenze bite ?
Mu Ukuboza 1896, amatiku yatangiriye i Ngeli mu Nyaruguru aho umwami Kigeli IV Rwabugili yateganije uzamusimbura ku ngoma ariwe Rutarindwa wari umwana we w’ikitiriro. Ubwo Rutarindwa yarimitswe ahabwa izina ry’ubwami rya Mibambwe wa IV ahabwa n’inyonga aribyo bimenyetso by’ubwami.
Ariko nibutse ko Rutarindwa, Karara, Baryinyonza na Burabyo bari abana b’abazanano. Uko byagenze ni uko Kigeli IV Rwabugiri yacyuye Nyiraburunga- amwambuye uwari umugabo - wari mubyara we wakomokaga mu bwoko bw’Abakono ahita yiyitirira n’abo bana be 4 nk’uko umuco wari uri kandi ubyemera icyo gihe.
Se w’abo bana Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro yaryumyeho ngo hato umwami atamwirenza. Rutarindwa yimitswe afite imyaka 22 n’abana 3 aribo Sekarongoro, Rangira na Nyamuheshera. Mu bayoboye umuhango wo kwimikwa kwa Rutarindwa harimo Bisangwa bya Rugombituri wari umuhutu.
Kubera ko Rwabugiri yari yarishe Nyiraburunga nyina wa Rutarindwa ahorera nyina Murorunkwere, yamuhaye umugabekazi w’umutsindirano ariwe Kanjogera. Iki cyemezo abiru n’abasizi baracyanze bavuga ko Rwabugili arikoze ashoje intambara.
Icyatumye babyanga ni uko ubwami bwagombaga guhabwa uwo mu bwoko bw’ibibanda. Uwo mugambi wo kwanga ko Rutarindwa ahabwa ubwami wacuzwe na Kanjogera na basaza be Kabare, Ruhinankiko n’umuhungu wabo Rwidegembya  rwa Cyigenza cya Rwakagara se wa Kanjongera.
Bakaba barabirwanyije bavuga ko batakwemera ko ingoma ihabwa Abanyiginya ahubwo ko bagombaga kurwanya no kwica Rutarindwa bakimika umwana wabo Musinga w’Umwega. Intambara rero yarose ubwo Rutarindwa bamutwikira mu nzu bimika  Musinga nk’uko babyifuzaga. Niho hakomotse ya mvugo muhora mwumva ngo byacikiye ku Rucuncu.
Bikaba rero bishoboka cyane ko bakongera bagashwana kuko nk’uko nabivuze kuva na cyera Abanyiginya ntibigeze bajya imbizi n’Abega. Ikibazo rero kikaba kumenya niba abo Banyiginya baganje i Kigali bari bukomeze kwemera ko Kagame akomeza kubamenera ku rwara nk’inda (imbaragasa) abafunga uko ashatse akabaha n’ibindi bihano bikakaye birimo kubapfukamisha, kubakubita inshyi,...
Twibutse ko General Emmanuel Karenzi Karake yakuriye muri Uganda akaza no kuvana impamyabushobozi ihanitse mu by’ubucuruzi (A0 Commerce) muri Kaminuza izwi cyane ya Makerere. Yize kandi ibya gisirikari muri Kenya no muri Afurika y’Epfo.
Gen. E. K. Karenzi yakoze imirimo myinshi mu gisirikari cy’u Rwanda kuko muri Kanama 2007 yagizwe n’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe Umugaba wungirije w’Ingabo zagombaga kubungabunga amahoro i Darfour muri Soudan (UNAMID).
Mu 2010 nabwo Kagame yari yafunze Karake hamwe na General Muhire ngo bakekwaho imyitwarire idahwitse. Ubu ikibazo gisigaye kikaba kumenya amaherezo y’ibi bintu kuko Karegeya yemerwaga cyane mu ngabo zose z’u Rwanda kandi yagiriye neza benshi cyane abahesha n’amapeti akomeye. Umuntu akaba yanibaza niba abasirikari bose bakomeye bari bafitanye ubucuti na Karegeya gari bufungwe???
Mu gusoza www.shikamaye.blogspot.no twatanga inama ko umuntu wese waba aziko muri telefoni ya Karegeya harimo nimero ye telefoni ya kabone n’iyo mwaba mutaravuganaga cyane cyangwa se mutari inshuti magara ariko ikaba irimo ko yakwibwiriza agakizwa n’amaguru hakiri kare kuko mwene Rutagambwa umujinya arawurusha ingwe n’intare byifatanije ubu muri Kigali yose no mu  Rugwiro ntawitsamura, ntawinyagambura, ntawe unywa amazi ndakanyagwa!!!
Abwirwa benshi akumva bene yo!!! Mukomeze musome shikama kuko twiyemeje kubabwira ukuri kubaka Urwanda kugeza igihe ukuri kuzasimbura ikinyoma abanyarwanda twese tugasangira ibyiza abakurambere bacu biyuhiye akuya kuko nkunda kuvuga ko nta munyarwanda n’umwe wavutse inyuma y’inda.  

Udahemuka Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355