Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA. Urwishe ya nka ruracyayirimo, Kagame yahushije Kayumba Nyamwasa none yivuganye mugenzi we Patrick KAREGEYA wari waramuhungiye muri Afurika y'Epfo!/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 2/1/2014
Nyakwigendera Patiriki Karegeya
Muribuka ibyabaye kuri Kayumba Nyamwasa mu gihe amahanga yari arangamiye irushanwa  ry'isi ry'umupira w'amaguru: abishi bari boherejwe na Kagame barashe Kayumba Imana ikinga akaboko ntiyanogoka. Nkuko abenshi bagiye babyiyemerera mu nkiko zo muri Afurika y'Epfo, nanone kandi ibiganiro byafashwe kuri teklefoni ya Munyuza , Ndahiro na Nziza(Tuzi) bigaragaza ko Kagame koko ariwe wohereje aba bantu kujya kwica Nyamwasa ku buryo bamaze kumuhusha bamusanze no mu bitaro kumwicirayo Imana ikinga akaboko ubugira kabiri.

Mu kiganiro Nziza na Ndahiro bagiranye n'uwari ushinzwe abishi uri muri Afurika y'Epfo wakoranaga n'uhagarariye Urwanda muri Afurika y'Epfo nkuko byaciye ku rubuga UMUVUGIZI, bagize bati: " Muzungu amaze kumva ko bageze amanjanja mugenzi we yabyifashemo ate?" umwishi yarabasubije ati: " Muzungu yataye umutwe ku buryo bugaragara".


Uyu Muzungu rero ni Karegeya baciragaho amarenga kubera ko ari inzobe.  Ejo rero ku itariki ya mbere z'ukwa mbere 2014 niho abishi  ba Kagame bamutsinze muri Afurika y'Epfo. Uyu Karegeya yari umuntu wari waratesheje umutwe Kagame ku buryo umuntu atatinya kuvuga ko yifuzaga urupfu rwe mbere y'urwa Nyamwasa. Muti kubera iki?

Muribuka Karegeya na Kayumba bavugira kuri Gahuzamiryango bwa mbere, Karegeya yavuze ibintu bikomeye byateye ubwoba Kagame na FPR yose. Mbere yo kuvuga ibyo aribyo turabibutsa ko Karegeya yayoboye iperereza rya Kagame kuva muri 1994 kugera 2004, akaba yari azi amabanga menshi ku bwicanyi bwa Kagame.

Ni muri urwo rwego yavuze ko Kagame ariwe wishe Sendashonga Seth, na Lizinde Tewonesiti.Umunyamakuru Yusufu Mugenzi yaramubajije ati siwowe wari  ushinzwe iperereza se? Karegeya ati igihe nikigera nzabivuga byose, mvuge uwantumaga. Ijambo nk'iri rero rishobora kuba ryarateye Kagame ubwoba kubera n'ubundi bwicanyi bwakozwe ariwe utanze ayo mabwiriza cayane cyane urwa ba BASENYERI ba Kiliziya Gatolika. Ikindi Karegeya yavuze ni uko yagize ati:" Kagame nadahindura imiyoborere ntituzakomeza ngo tumere nka babandi dutegereze ko umwuka wera ariwo uzaza kutubohora."

Ikindi ni uko mubyo Kagame yapfaga na Kikwete na Karegeya yarimo. Muribuka inkuru yigeze guca ku MUVUGIZI ivuga ukuntu Kagame yigeze gutelefona umunyamabanga mukuru wa Loni amuregera Kikwete avuga ko abonana na Karegeya. Kikwete akabaza Ki-Moon niba kuvugana n'uwo ashatse hari icyaha kirimo. Kikwete yahamagara Kagame ngo abimubaze akamukwepa.

Muribuka nanone mu gihe gishize umwana w'umukobwa wa Karegeya(uri ku ifoto hasi aha) ava muri Afurika y'Epfo aje gusura nyirakuru uri Uganda maze agahura n'akaga. Leta ya Kagame igahaguruka igahagarara ngo Pasiporo uyu mwana yari yahawe na Leta ya Uganda kugirango abone uko ajya gukomeza amashuri ye muri Canada ayamburwe. Twabibutsa ko Kagame Yambuye ibya ngombwa by'Urwanda aba bakurikira harimo n'abagore babo n'abana babo: Karegeya Patiriki, Kayumba  Nyamwasa, Ayabatwa Rujugiro, n'abandi ntarondoye.


                                     

Ngayo nguko, uwavuga ibya nyakwigendera Karegeya na Kagame  bwakwira bugacya. Kugirango umenye urwango Kagame yari afitiye uyu mugabo soma inyandiko ya rwa rubuga rwa Kagame IGIHE.com usesengure uko banditse k'urupfu rwe niho umenya abanyarwanda abo turibo. Aho kuvuga ibyiza yakoreye kagame akamutereka mu Rugwiro, bibanze ku manza za nyirarureshwa bagiye bamucira nkaho twese tutazi ko kwa Kagame nta butabera buhaba ahubwo haba ubucamanza! Ikindi ni uko mu muco nyarwanda umuryango wose wabuze umuntu urihanganishwa niyo yaba yari umwanzi wawe. Iyo uvuze ku muntu upfuye uvuga ibyiza yakoze ibibi ukaba ubibitse kuko we aba yigendeye wowe usigaye ufite igihe kiruta icye cyo gukora amabi kumurusha. Warangiza mu mvugo yawe cyangwa inyandiko ugasaba abavandimwe be kwihangana. Nimusome inyandiko iri hasi aha murebe niba Urwanda rutegekwa n'abantu.

None se Kagame wiyita umubohozi w'abatutsi ubu koko hari abatutsi bakimwibonamo muri uko kubohora ahora aririmba mu gihe abo aticishije amafuni ataragera mu Rugwiro, ubu abamarishije amarozi, abandi amasasu abandi akaba ariho noneho abicisha amakamba nka nyakwigendera Karegeya. Icyo nabwira Kagame ni uko Karegeya yahaba ,atahaba ubwicanyi wakoreye abahutu n'abatutsi buzajya ahagaragara kandi ingaruka zizaba mbi kuri wowe n'abazagukomokaho nkuko umuhanuzikazi Esther Murebwayire adasiba kubibahanurira. Ubu se IKIGARASHA ninde ni Karegeya cyangwa ni KAGAME?

Apollo Kirisisi Ismael, wagambaniye Patrick Karegeya agahotorwa
Apollo Kirisisi Ismael, wagambaniye Patrick Karegeya 

 Mu izina ry'Abakozi ba SHIKAMA n'abasomyi bacu, turihanganisha umuryango wa nyakwigendera Patrick karegeya. Tutibagiwe na RNC yari umwe mu bayishinze, aba turababwira ko umwicanyi atagomba kuduca intege ahubwo turusheho guhangana na Sekibi twivuye inyuma.







Nta mugabo udapfa, twese tuzapfa, tutibagiwe n'abicanyi ubwabo kuko igihe kizagera bo bagapfa nabi ku isi no mu ijuru n'ababakomokaho.


 Patrick KAREGEYA Imana iguhe iruhuko ridashira

NKUSI Joseph
SHIKAMA


Soma inkuru ya IGIHE hasi aha
----------------------------------------------------------------------------------------------

Patrick Karegeya yiciwe muri Afurika y’Epfo


Yanditswe kuya 2-01-2014 - Saa 04:34' na IGIHE



Patrick Karegeya wigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yarahungiye. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2014.

Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo avuga ko Karegeya yiciwe muri Hoteli Michelangelo Towers, iri mu gace ka Sandton, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo. Abageze aho Karegeya yapfiriye bavuga ko abishi bamwishe bamunigishije imigozi yo muri iyi hoteli, ariko iperereza riracyakorwa n’inzego z’umutekano za Afurika y’Epfo kugirango hamenyekane ababa bari inyuma y’ubu bwicanyi n’uburyo yishwemo.

Karegeya yigeze kuyobora iperereza ryo hanze y’igihugu mu ngabo z’u Rwanda, nyuma ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande n’icyaha cyo gutoroka igisirikare maze rumukatira igifungo cy’umwaka n’amezi 6, no kwamburwa amapeti ya gisirikare ari nabwo yamburwaga ipeti rya coloneli.

Mu mwaka wa 2011 kandi Patrick Karegeya yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu rubanza rwabaye adahari kuko yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo.

Karegeya yavukiye i Mbarara mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda. Yize muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’amategeko. Akaba yanabaye mu gisirikare cya National Resistance Army umutwe wafashije Perezida Museveni guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote, aho ndetse yaranabaye mu gisirikare cya Uganda akakivamo ajya mu gisirikare cy’u Rwanda.

Mu w’1994 kugeza mu mwaka wa 2004 yashinzwe kuyobora urwego rw’iperereza ryo hanze y’u Rwanda mu ngabo z’u Rwanda. Apfuye asize umugore n’abana.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355