Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kenya. Hazima Uwatse: Kagame ntiyagiye muri Kenya kwishimana na Kenyatta, mu gihe Nkurunziza na Kikwete babikoze!/Nkusi Yozefu

                         Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 13/12/2013             
     Kikwete na Nkurunziza n'abagore babo bari babukereye
(kanda ku ifoto uyigire nini)
Abanyarwanda turavuga ngo hazima uwatse, nta mezi abiri ashize Kagame na Kenyatta na Sewabo Museveni bakora iminsi mikuru ya buri cyumweru i Kigali, Kampala na Nairobi. Ni nako kandi ibindi bihugu 2 bigize umuryango w'Afrika y'Uburengerazuba aribyo Tanzania n'Uburundi  byavuzaga induru ko aba baperezida 3 tuvuze babiheje muri uyu muryango uhuje ibihugu byabo uko ari bitanu. Abakurikirana Politiki yo mu Karere bakaba bibazaga aho ikururana rya hato na hato hagati ya Kagame na Kenyatta rizageza ibihugu byo mu karere mu rwego rwa Politiki ndetse n'Ubukungu.
Abibazaga ibyo rero batangiye kubona ibisubizo byabo: wa muriro wagurumanaga ejo hagati ya Kenyatta na Kagame ubu wazimye, hazima  uwatse nyine.Ibi bikaba bigaragarira aho Kagame wabonekaga igihe cyose aba bagabo bafataga umugambi wo kwiyakira, yabuze mu munsi mukuru ukomeye wa Kenyatta aho igihugu cye cyizihizaga isabukuru ya zahabu kimaze kibonye ubwigenge cyabonye kipakuruye ingoma ya gikolonize y'Abongereza. Hakaba hari kuri 12/12/1963 ubwo Mau Mau yari iyobowe na Mzee Jomo Kenyatta  umubyeyi wa Kenyatta uyobora ubu Kenya, yagezaga igihugu cye ku bwigenge.

Uyu Munsi rero witabiriwe n'abakuru b'ibihugu benshi barimo n'abagize EAC twavuze hejuru hakaba haburagamo Kagame gusa. Hari ushobora kuvuga ati wenda uyu mugabo yaba yari afite gahunda zindi zamubujie kujya muri uriya muhango. Muri shikama duherutse kubagezaho inkuru ibabwira ko Kenyatta yari  yohereje Minisitriri we w'ububanyi n'amahanga madame Amina Mohamed gusa n'umusabira imbabazi  Kikwete  kubera urukururano yari amazemo iminsi na Kaguta na Kagame bagaheza Tanzania yishingiye uriya muryango. Kenyatta yemeje ko babimukoresha atari azi ko ariho akora amakosa ababaza Tanzania,abisabira imbabazi!

Ibi rero ntabwo byashimishije Kagame kuko yari azi ko bazakomeza guheza Kikwete akenshi azira kohereza ingabo ze muri RDCongo kwirukana M23/RDF ku buutaka bwa RDCongo, kuba yaramugiriye inama yo gushyikirana na FDLR n'ikindi kidakunda kugarukwaho: kuba Kikwete ngo  ajya ashyikirana na Karegeya Patrick( Reba umuvugizi wo muri 2011).Iyo rero FPR na Kagame banze umuntu ntubafashe kumwanga, ingengabitekerezo yabo ivuga ko uba uri umwanzi mubi  ahubwo bakwirenza mbere yo guhitana uwo mwanzi wabo. Ngayo nguko rero impamvu Kagame yaba yahinnye akarenge ke ntajye i Nairobi kwishimana n'uwari mushuti we Kenyatta. Ibi kandi bibaye mu gihe Kagame yagombaga no gutanga igikombe cya rya rushanwa yiyitiriye Kagame Cup ( CECAFA) ryaberaga muri Kenya, ikipe y'icyo gihugu ikaba ariyo yegukanye icyo gikombe none kuri 12/12/2013.

Umenya wa muhanda wa gari ya Moshi twagombaga gutaha umwaka utaha wagombaga kuva Nairobi ukagera i Kigali, na rya terambere rifite umuvuduko nk'uwo icyogajuru ryagombaga guhera i Nairobi rikaruhukira mu Rugwiro bigiye nk'ifuni iheze nka bimwe Abanyamerika barotaga muri za 1990s byagombaga guturuka Asmara muri Eritereya bikagera i Kigali biturutse kucyo bitaga abayobozi bashya b'inararibonye zavuyemo ibyihebe byayogoje uturere bibarizwamo. 

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355