Pr Lwakabamba Silas |
Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 15/5/2014
Ubundi iyo uvuze intambara abantu benshi bahita bumva amasasu asakuza ku musozi n’ibibunda binini byomongana mu bikombe binini. Iki nacyo ni kimwe mu bice bigize igisobanuro cy’intambara ariko sibyo gusa kuko ako ari agace gato cyane mu bigize intambara.
Ubundi iyo uvuze intambara abantu benshi bahita bumva amasasu asakuza ku musozi n’ibibunda binini byomongana mu bikombe binini. Iki nacyo ni kimwe mu bice bigize igisobanuro cy’intambara ariko sibyo gusa kuko ako ari agace gato cyane mu bigize intambara.
Igice cya mbere cy’intambara ni ibitekerezo bishyira igikorwa nyirizina ari nabyo Kagame ubu abundarayeho. Ururubuga rwanyu SHIKAMA rwiyemeje kuzabatangariza 100% imigambi mibisha ya Kagame yo gutera igihugu cya Tanzaniya kuko byanze bikunze byo bizaba kandi ibimeyetso dukomeje kubibona.
Prof Lwakabamba mu idosiye y’amaraso
Prof Lwakabamba mu idosiye y’amaraso
Umugabo witwa Silas LWAKABAMBA imfura y’igitangaza akaba n’umuhanga ngo ngwino urore ubu Kagame yamaze kumujandika mu nzarwe za politiki karabaye kandi nta garuriro. Ubwo Lwakabamba yari Rector wa kaminuza y’u Rwanda nibwo Kikwete yatunguye abatuye isi avuga ko Kagame akwiye gushyikirana na FDLR.
Kagame uvoma hafi yahise yiga amayeri yo gucengera sisiteme y’ubutegetsi ya Tanzaniya niko gushaka umuntu wahabaye, ubazi neza, ubafitemo ijambo kandi ushobora kumufasha kwinjira hose bitamugoye cyane cyane mu bigo bya Leta bikomeye kugira ngo bagenzure ibihakorerwa ni binaba ngombwa bahakure amakuru akomeye.
Pr Lwakabamba Silas Aricuza icyamuzanye mu Rwanda no muri FPR |
Major KAYONDO Stanley mu bafatiwe Dar Es Salaam
Mu makuru dufite muri iyi minsi ni uko abantu bose Kagame, Nziza na Munyuza bohereje mu butumwa bwo guca amashu (Kunigisha abantu imigozi no kubaca amajosi) bugenda bunanirwa kugera ku mugambi wabwo. Muri bwo harimo umugambi wo kujya kwirenza Muzehe TWAGIRAMUNGU Fawusitini n’indi myinshi.
Ikindi ni ubuswa bukabije busigaye bugaragara mu mipangu ikorerwa i Kigali kugera aho umusirikari ukomeye nka Major yoherezwa mu ntasi zo kujya kurugamba. Amakuru dufite ni avuga ko aba basirikari bavanzemo n’abapolisi na maneko bacakiwe bamaze kwinjira muri minisiteri y’ingabo ya Tanzaniya.
Umugambi wo kwiba za Kachets za minisiteri
Aya makuru akomeye cyane dufite aravuga ko Kagame yababwiye ko kugira ngo batsinde Kikwete bagomba kubanza kumukindura nk’uko yabivuze ubwo yabonanaga n’urubyiruko mu byo bise Youth connect compaign. Muri ubwo bugambanyi ngo bababwiye ko nibagera Dar Es salaam bagomba kwinjira muri za minisiteri bagatwara (bakiba) amakashi.
Aya makashi bari bahawe ubutumwa bw’uko bari guhita bayatera ku mpapuro nyinshi cyane z’ubutumwa bwari gukwirakwizwa mu gihugu hose nk’ubutumwa bwa Leta bityo zikabahesha n’uburenganzira bwo kwinjira no mu bindi bigo bikomeye byinshi bya Leta.
Ibi ntawabitindaho keretse umuntu utazi agaciro ka kashi kuko iyo ufite urupapuro ruriho kashe y’ikigo runaka nta wagusubiza inyuma. Mu byo bari kugeraho harimo no kwitabira ibiganiro n’abanyamakuru Kikwete agirana n’abanyamakuru bifashishije ibyo birango by’ibigo bari kuba biyitiriye ko aribyo baturutsemo.
Ayo makuru akomeza avuga ko iyo barangiza bari kuba bazi neza imiterere y’umurwa mukuru wa Dar Es Salaam aha rero niho ngo bari bagiye babwirwa amzina y’abantu bamwe bakomeye baziranye na Prof Lwakabamba bari kubatambutsa bakagenda bigira imbere kubera gutanga amafaranga ya ruswa bamennyemo atagira ingano.
Ubu ni uguhangana
Abo banetsi ba Kagame bamaze kwinjira muri Minisiteri y’ingabo ya Tanzaniya bivugwa ko hari umugabo ukoramo wagombaga kubageza ku wundi muntu wari kubafasha gutunganya idosiye ya mbere. Bakinjiramo ngo kubera kwibeshya ku masaha binjiyemo ku isaha yari yababwiye ariko bibagirwa ko amasaha yo muri Tanzaniya atandukanye n’ayo mu Rwanda kuko Dar Es Salaam iri imbereho Kigali isaha imwe.
Ni ukuvuga ko iyo i Kigaki ari saa mbiri I Dar Es Salaam baba bafite saa tatu. Binjiyemo rero basanga yabategreje yababuze ahita agenda. Mu gihe bari bakijirajira bababaza ikibagenza nibwo bavuze iryo zina bihuza n’uko adahari bananirwa kubashira amakenga bahita babatwara.
Ikibazo rero kikaba ubu kirenze uko abaturage bagitekereza kuko Tanzaniya yabavomyemo amakuru yose arebana n’umugambi wa Kagame wo kubagabaho igitero. Iki gitero cya Kagame muri Tanzania gishobora gushyira Kikwete mu mazi abira kuko nta wakwemeza ko ijambo yavugiye Addis Abbeba ryari ijambo rya Guverinoma cyangwa leta ahagarariye cyangwa niba ari inama yatangaga ku giti cye.
Umuhuza arihutirwa
Urebye uko ikibazo gikomeye birasa n’uko nta garuriro muri SHIKAMA tukaba tubona byihutirwa ko haboneka umuhuza udafite aho abogamiye akaba yahuza Kagame na Kikwete bakaganira kuri iki kibazo. Muti ese baganira iki? Twe twumva baganira birambuye Kikwete agasobanurira Kagame impamvu gushyikirana na FDLR abona ari ngombwa kandi Kagame akagabanya amashagaga akumva uko ikibazo giteye.
Ese ibi nandika byashoboka gushyirwa mu bikorwa? Ese Kagame yaba yiteguye kwemera kwaka Kikwete ibisobanuro by’icyo yashakaga kugeraho?? Ese Kagame yaba yiteguye guha Kikwete ibisobanuro birambuye ku mpamvu amuvogerera ubusugire bw’igihugu ku gihe Tanzaniya itavogera ubusugire bw’u Rwanda.
Ni ukubitega iminsi nduzi ko amaso yo abereyeho kurora, kwitegereza no kumirwa.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355