Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 28/2/2014
Evode na Karugarama |
Habayeho umugabo witwaga Bagabobarabona wanywanye n’impyisi. Muri uko kunywana, impyisi yamusabye ko azajya ayiheka. Ni uko mucuti wayo ayiterera ku bitugu. Kubera ko abantu bazi ubugome bw’impyisi, bamubona ayihetse bati : «Kandi iyo mpyisi uheka izakurya wa kibura-bwenge we!»
Kubera ukuntu bari banywanye, Bagabobarabona ntabyumve, bucyeye yongera kugenda ayihetse, arenze umusozi wa mbere abantu baramukomera bati : «Iyo nyagwa y’impyisi uhetse izakurya nta kabuza kandi umenye ko ushaka urupfu asoma impyisi!!!»
Arenze umusozi wa kabiri abaturage bakuze bamubonye kuko yari azwi hose bati : «Kandi iyo mpyisi uhetse izakurya nta kabuza !!!» Ya mpyisi yumvise abantu bakomeza kumukomera no kumutwama irahindukira iramubwira iti : «Urajye ukenga irivuzwe n’abagabo batatu!!!»
Imbaraga z’abashaka guhindura ubutegetsi i Kigali
Iteka iyo hagize ikintu gifite ingufu mu rwego rwa politiki kiba, ikizakwereka ko cyahungabanije Kigali, ni uko Kagame ahita afata icyemezo cyo guhangana mu bwenge n’ababikoze kandi ibi akabikora atitaye na busa ku ngaruka zizaba n’uko zizaba zingana kose.
Njyewe nk’umuntu ukurikiranira hafi ibirebana na politiki y’u Rwanda, Faustin TWAGIRAMUNGU akimara gutangaza ko ashinze ishyaka rya politiki ryita RDI-Rwanda rwiza nyuma akavuga ko yihuje na FDLR nahise mvuga ko Kagame azakora ibishoboka byose agacyura Maitre Evode UWIZEYIMANA none birabaye.
Iki gikorwa rero Kagame arenze ku mabi yavuzwe na Maitre Evode UWIZEYIMANA ahubwo areba inyungu za politiki ariko nk’uko nabivuze mu mutwe w’iyi nyandiko kandi nk’uko mu kanya turi bubibasesengurire, uko byazagenda kose Maitre Evode UWIZEYIMANA namara gukamurwamo ibyo Kagame amukeneyemo byose nawe nta kabuza azisanga mu kiziriko.
Menya maitre Evode UWIZEYIMANA uwo ari we
Maitre Evode UWIZEYIMANA ku giti cyanjye ndamuzi neza bitari amagambo. Yavukiye ahitwa ku Ntenyo abantu benshi bazi cyane. Akomoka mu bwoko bwitwa ABACYABA iwabo ni muri ziriya ntoki ziri hejuru y’umuhanda wa kaburimbo ugana mu Ruhango ukiva i Kirengeri. Ni mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo. Amashuri abanza yayigiye mu Byimana kuri Paruwasi Gatulika.
Nyuma y’ayisumbuye atarangije uko biteganywa yagiye gukora mu bucamanza ariko kubera ko ari umuntu ukunda kuvugisha ukuri yananiwe kumvikana n’inkotanyi. Mu Mwaka w’2003, mu Rwanda habaye icyiswe amatora ya Perezida wa Repubulika. Icyo gihe abantu benshi bemeje ko, kandi nanjye ubu nshobora kwemeza ko ayo matora yatsinzwe na Faustin TWAGIRAMUNGU. Ibyo byemezwa n’uko abaturage benshi bavugaga ko bamutoye.
Nk’uko nigeze kubabwira ko icyo gihe nakoreshaga amatora muri Komini Bwisiye i Byumba, ku mugoroba wabanjirije umunsi nyir’izina w’itora, FPR yahengereye bumaze guhumana niko kwigaba mu ngo zirimo abakarani b’amatora babashyira impapuro z’itora nyinshi cyane zanditseho ko, nako zirimo igikumwe YATOYE imbere ya Kagame wa FPR.
Isano ya Evode na Rukokoma
Mu mwaka w’2003 ubwo mu Rwanda habaga amatora ya Perezida wa Repubulika, Faustin TWAGIRAMUNGU yashatse umuntu uzaba akuriye ibikorwa byo kumwamamaza. Icyo kiraka cyaje kwegukanwa na Evode UWIZEYIMANA.
Muri urwo rugendo Evode na Rukokoma bahuye n’ingorane zikomeye kuko FPR yababujije amahwemo kugera n’aho FPR bategetse ku gahato uwandikaga inyandiko za rukokoma mu icapiro kwandika ko azaharanira kuvangura abanyarwanda no kubacamo ibice ahagombaga kwandikwa ko azaharanira kutavangura abanyarwanda no kubacamo ibice.
Nyuma gato amatora arangiye Evode yasubiye mu kazi ke k’ubucamanza yakoreraga ku rukiko rwa Huye. FPR yamuteze umutego kugira ngo imwice maze imutega umugabo ntari buvuge izina hano kuko atari ngombwa wari umwere iramufunga maze imusaba kumucira urubanza.
Ubwo Evode yaciraga urubanza uwo mugabo, FPR yamutegetse kumuhamya icyaha no kumukatira igihano kirekire ariko Evode U. arabyanga uwo mugabo amugira umwere anategeka ko ahita afungurwa. Byatumye ashwana na FPR niko gushaka uko yahunga igihugu ariko ntibyamushobokera nyuma aza guhungira muri ambasade mu Rugunga akira atyo inkota ya FPR none arayizaniye. Ni akumiro!!!
Amakuru dufite avuga ko muri uko guhunga kwe, Rukokoma yabigizemo uruhare rukomeye kugira ngo yumvishe abazungu ko uwari ukuriye ibikorwa byo kumwamamaza atotezwa mu gihugu kandi rwose ko akwiye guhabwa ubuhungiro. Ni uko abazungu barabumuha aba muri Canada kandi anahigira amashuri menshi cyane arebana n’ubucamanza.
Ihunga rya Evode U. n’itotezwa ry’umuryango akomokamo ku Ntenyo
Kubera ukuntu FPR iyo ikwanze ikwangana n’ibyawe n’abawe bose, Evode U. amaze guhunga igihugu yihutiye kugira uruhare rutaziguye mu biganiro ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC na VOA (Ijwi ry’Amerika). Muri ibyo biganiro Maitre Evode yavugiyemo ibintu byinshi kandi byari byo mu rwego rw’amategeko yaba ay’mbere mu gihugu yaba n’amategeko mpuzamahanga.
Kubera ukuntu u Rwnanda rutegekwa mu kavuyo, kandi Evode akaba yarakabayemo ari nako yahunze, iteka iyo yagiraga uruhare mu kiganiro yahitaga atunga urutoki Kigali bityo bituma FPR imwanga urunuka maze ingorane zibonwa na nyina umubyara w’umukecuru.
FPR yajyaga yoherereza uwo mukecuru abantu bo kujya gutera amabuye hejuru y’inzu ye bakamubwira ngo umuhungu we aratuka Leta y’Inkotanyi. Ibyo bikorwa byabaye igihe kirekire ariko umukecuru kuko nta kundi yari kugira yahisemo kubyakira uko biri aryumaho apfira muri Nyagasani.
Maitre Evode UWIZEYIMANA na Radio BBC mu Imvo n’Imvano
Radio BBC ni radiyo ikunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari. Ibi biterwa n’uko ivuga amakuru itayaca ku ruhande kandi igaha ijambo abantu bose barikeneye. Mu biganiro bikundwa cyane kuri iyi radiyo harimo n’icyitwa IMVO N’IMVANO.
Nkurikije inshuro maze kumva IMVO N’IMVANO nkanyuza amaso no ku rutonde rw’abatumirwa BBC yagiye iganira nabo, nta gushidikanya ko Maitre Evode UWIZEYIMANA aza ku mwanya wa mbere cyane cyane mu birebana no gusobanurira abaturage n’abakunzi ba BBC ibirebana n’amategeko mpuzamahanga n’ay’imbere mu bihugu ndetse n’uko ibihugu nk’u Rwanda biyarengaho-nkana ku bw’inyungu z’agatsiko gato cyane.
Mu magambo Evode yavugiye kuri BBC harimo rimwe FPR itazibagirwa aho yagize ati : «U Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro !!! » Ikibazo rero mfite bakunzi ba SHIKAMA munyumve neza, njyewe nta bwo iikibazo mfite ari amagambo Evode yavuze kuko nanjye mpora mbandikira ko u Rwanda rwahuye n’akaga gutegekwa na Kagame n’agatsiko ke !
Ikibazo mfite ni ukuba Evode yaravuze ayo magambo akayarengaho ubu akaba ari ku Kimihurura muri Minisiteri y’Ubucamanza bwa Kagame na Musoni na Prof Sam Rugege na Busingye Johnston, aho Kagame yahise ategeka ko bamugira umugishwanama (Consultant) wa MINIJUST agahembwa iritubutse.
Hari benshi baba batazi ibibera mu Rwanda ari nayo mpamvu SHIKAMA yavutse kugira ngo tujye tubagezaho amakuru yose mbese mumenye uko igihugu cyanyu gihagaze kandi murusheho gufata ingamba zo guhuriza hamwe imbaraga ngo turebe uko twazasezerera agatsiko k’abasahuzi n’ibisambo byaje kumvisha abanyarwanda.
Icenga rya Kagame imbere y’icyemezo cya Twagiramungu
Tukimara kumenya ko Maitre Evode UWIZEYIMANA azasesekara i Kigali ku kibuga cy’indege i Kanombe, twagiye kumwakira ngo tugirane ikiganiro ariko abajepe ba Kagame acyururuka mu ndege batubujije kumwegera kubera ukuntu yari arinzwe.
Kagame yahise ategeka ko bajya mukucumbikira muri NYANDUNGU LAPALISSE HOTEL muri Kilometero nk’ebyiri uvuye ku Kibuga cy’indege i Kanombe. Aho i Nyandungu, mu cyumba cy’akataraboneka abamo, ku italiki 23 Gashyantare twagiranye ikiganiro maze atumenera ibanga ahari atari yiteguye kuvuga nkaba nkeka ko yaba yarahubutse mu kurivuga.
Kubera ko abanyamakuru twarimo kumubaza tumutunze za mikoro twarengaga mirongo ine (40), umwe muri twe yamubajije impamvu yaje mu Rwanda asubiza agira ati : «Hari abantu barwanya Leta bansabye kwifatanya nabo ndabyanga mpitamo kuza kwifatanya na Leta no gukorera igihugu cyanjye!».
Nta gushidikanya ko abo avuga barwanya Leta ari Rukokoma Twagiramungu. Kagame akimara kumenya ko Rukokoma ashinze irindi shyaka akanihuza na FDLR, ntiyongeye kugoheka. Kubera ukuntu FPR yari ifite amakuru ahagije yerekana ubucuti bwa Rukokoma na Maitre Evode UWIZEYIMANA, kandi ikaba yari izi uburyo Evode ari umuhanga mu birebana n’amategeko,
Kubera ukuntu Kagame azi neza ko we n’agatsiko ke bakoreye abanyarwanda ibyaha bitabonerwa izina, kandi mu byo Rukokoma abarega nabyo bikaba birimo, Kagame yahisemo guhomba byose akazana Evode i Kigali kandi yemera kuzamuha ibyo ashaka byose ariko ntazajyane na Rukokoma na FDLR mu mishyikirano niba izanaba.
Ibi mu myumvire ya Kagame azi neza ko kubera uburyo Evode asobanura amategeko adategwa, aramutse ajyanye na Rukokoma mu biganiro Kigali yahita itsindwa. Ng’uwo umutwe Kagame yakinnye ahita amugira umujynama wihariye muri Minisiteri y’ubucamanza ya Kagame Musoni, Rugege na Busingye Johnston.
Abo mu gatsiko ntibavuga rumwe ku cyemezo cya Kagame!!
Kubera ukuntu Evode yavuze ukuri kose ku Rwanda, mu gihe cyo kumugarura mu gihugu no kumwemerera byose birimo no kuzamugira Minisitiri w’ubutabera mu gihe kitarenze amezi atandatu uhereye ku italiki 20 Gashyantare 2014, Kagame ntiyigeze agira icyo atekereza ku ngaruka haba kuri Evode cyangwa ku gihugu.
Maitre Evode UWIZEYIMANA w’UMUHUTU ukomoka mu bacyene cyane mu muryango utagira ibigwi na mba mu mateka na politiki, naba mbaye injiji cyane mvuze ko hari icyo avuze imbere ya Kagame. Naba mbaye injiji cyane kandi ndamutse mvuze ko Evode yahisemo neza aza mu Rwanda.
Ubu nandika iyi nkuru ni kuwa Gatanu taliki 28 Gashyantare 2014, ejo bundi kuwa gatatu, Evode yahise abona amakuru y’abantu bamuhamagaraga kuri telephone bamubwira ko NTAKABUZA BAZAMWICA KANDI KO NTAHO AZABACIKIRA.
Ubwo rero niho nahereye nibaza niba Evode ari umuntu w’igitangaza ku buryo Kagame yatinya kumushyiramo ikiziriko nk’icyo yashyizemo benshi cyane tutarondora muri aka kanya. Igisubizo ni uko Evode kuri Kagame ntacyo avuze na busa. N’ikimenyimenyi, ni uko bamubeshye ko bamuzanye kugira ngo bace intege Rukokoma bakanamwemerera ibyo ashaka byose ariko akibagirwa ikibihatse byose aribwo buzima bwe!
Kuba Evode atangiye kubona ubutumwa bw’uko azicwa nta n’ibyumweru bitatu aramara mu gihugu ni ukuvuga ko nta muketano afite. Ikindi ni uko abavuye i Bugande ubu amakuru akwiriye muri Kigali avuga ko barakajwe bikomeye n’icyemezo Kagame yafashe cyo kuzana Evode agahabwa akazi kuko kuri bo agomba kwicwa.
Abo ni nabo bamugera amajanja bamwoherereza ubutumwa bwo kumumenyesha kwitegura kwakira ikiziriko kuko badakina. Mu gusoza iyi nkuru, sinzi niba nabona inama ngira Evode kuko ntacyo byamara cyane, iyo aza kumbaza akiri Ottawa muri Canada. Ubwo yageze ku Kimihurura ibizamubaho byose azabyakirane umutima wa kigabo.
Utazi FPR arayibarirwa kuko ikuresaresa ukagira ngo ni abantu b’i Rwanda. Na Kagame wamwijeje ibitangaza amuzana icyo yari agamije cyane mbere ni uguca intege Faustin Twagiramungu, ubundi ashatse nawe yamwinigira kuko ntakina.
Mu Rwanda hari abantu bakomeye cyane kandi benshi bishwe mu manzaganya na FPR ku buryo Evode ntacyo aricyo umugereranije nabo n’ubwo nta mwenegihugu n’umwe ufite agaciro gaciye munsi y’ak’undi. Dore bamwe muri bo : Major CYIZZA, Colonel NGOGA, Major John BIRASA, RWISEREKA, Colonel Patrick KAREGEYA, Myr Agusitini MISAGO, n’abandi benshi cyaneee na Evode U. azi neza!!!
Aha niho navuze ko Maitre Evode UWIZEYIMANA ahisemo kunywana n’impyisi kandi ko nta kabuza izamurya!!!UDAHEMUKA Eric
shikamaye.bogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi( SKUD)
____________________________________________________________________-
PS: umva kuri odiyo(audio) iri hasi aha Evode avuga ku iyamburwa rya Pasiporo: imiryango ya kayumba, Karegeya, n'abandi kuri radiyo Ijwi ry'itahuka ya RNC ya ba Kayumba. / Nkusi Yozefu
Ibirimo( iminota cumi n'itanu)
______
1. abantu bamwe barangiza kaminuza ubwenge bwabo bakabushyira mu bifu byabo: Abarundi baravuga ngo ntawe uvugana indya mu kanwa.
2. u Rwanda ni igihugu kiyoborwa n'amabandi yitwaje intwaro
3. u Rwanda ni Etat bananier
4. u Rwanda ni Etat hors la loi par excellence
5.Mu Rwanda nta matora abayo: umucakara buri gihe atora shebuja
6. umwana wa Kagame azabana n'uwa Kayumba gute?
7. hari ibintu2 kuri leta ya kagame: urayishyigikiye cyangwa urayirwanya:
- iyo uri hanze y'igihugu ntujye muri Diaspora ngo ujye gutanga yambu kuri ambasade ngo ujye no gukomera amashyi Kagame yaje, mu Rwanda bagufata nk'umwanzi niyo waba utavuga kuri politike waragiye mu mahanga kwishakira ubuzima.
8. Njyewe nta Pasiporo y'u Rwanda nkeneye.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355