Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 23/12/2013
Ku ngoma ya cyami mu Rwanda habayeho umusizi w’icyatwa mu bandi bahungu witwaga NYAKAYONGA ka MUSARE wahimbye igisigo cyakunzwe cyane cyitwa Umwami si umuntu (umwami aba akomeye cyane).
Hari n’ibindi bisigo byakunzwe cyane biganisha ku butware nyabami mu gihugu nk’igisigo cyitwa Mbwire umwami uko abandi bami bantumye, Ukwibyara gutera ababyeyi ineza n’ibindi byinshi tutarondora.
Mu mateka y’u Rwanda kandi si no mu Rwanda gusa no mu yandi mahanga ya kure birahaba, si kenshi
umwami ahaguruka ngo abyine uko yiboneye kuko cyera abiru bagombaga kugena
inzoga ikaze umwami yagombaga gusoma yamara guhembuka akabyina, nako agateka
akabyinirwa n’abagaragu babaga bamukikije.
Kuwa gatanu, ku
italiki ya 06 Ukuboza 2013 ahagana mu ma saa kumi n’imwe na makumyabiri n’itanu
ku Kimihurura mu ngoro inteko ishinga amategeko ikoreramo habaye agashya aho
perezida Kagame yatunguye abantu abyinana na Depite BAMPORIKI Edouard(ureba aho ku ifoto) umudiho
rwose winikije kandi ugerayo koko.
Perezida Kagame ariko
nk’uko asanzwe ahorana amakenga ntiyigeze abishamadukira ngo ubone ko bimuraje
ishinga kuko wa mugani we ibibazo by’u Rwanda arabizi bihagije kuko ibyinshi
muri byo ariwe nyirabayazana yabiduteye ubu tukaba dusigaye twicuza impamvu
twavutse tukaza kuri iyi si.
Ikindi kitubahirije
umuco w’abakurambere ni uko mu mateka ya kanyarwanda ntaho byabaye ko abantu
babyina bakinikiza inkera mbere yo kunywa ko ahubwo babanza bakanywa nyuma
bakaza kubyina kuko abakurambere bacu baciye umugani ngo umudiho uva mu
itako (Gushira icyaka)
Hon Depite BAMPORIKI,
umusitari w’umushyikirano wa 2013
Mu kiganiro
n’abanyamakuru cyigeze kubera muri Village Urugwiro, umunyamakuru yabajije
perezida Kagame niba abona Madamu INGABIRE UMUHOZA Victoire ashobora kuzagera
ku butegetsi nk’uko na Kagame yabugezeho. Kagame yamusubije n’uburakari bwinshi
ko abantu batagira amateka nka INGABIRE n’abandi benshi nkawe badashobora
gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Ubu rero abanya
Kigali baribaza hagati ya BAMPORIKI na INGABIRE ufite amateka kurusha
undi ? Mu mategeko mpuzamahanga agenga umwuga wo gutangaza amakuru si
byiza kwinjira mu buzima bwite bw’umuntu kandi nanjye ntacyo byanyungura.
Depite BAMPORIKI
Edouard wabaye iciro ry’imigani muri Kigali kubera ukuntu abantu bajijutse
bumvaga adakwiye ubudepite, birirwa bibaza icyo yahaye Kagame ngo amugororere
ubwo butware ariko twasobanuye icyo yamuciye kuko yaguze abahutu bene wabo nawe
arimo akadukana igitekerezo cya ndi umunyarwanda abifashijwemo na RUCAGU
Boniface.
Bikaba rero ntako
bisa ku munyagitinyiro mu Rwanda hose Kagame kumva ishyano rigiye kugwira
abahutu riturutse ku muhutu mwene wabo ubundi Kagame agakurikira umukino.
Nakwibutsa ko mu mibereho ya muntu kubyina atari icyaha ariko kuri Depite
BAMPORIKI byagombye kumubera icyaha kubera impamvu eshatu z’ingenzi :
Impamvu ya mbere ni
uko yandaritse ku gasozi nyina wamubyaye, akamutindira ikiriri, akamwonsa,
akamukuza amuvuga ibidakwiye kuvugwa ku mubyeyi wakwibarutse aho akaba yishe
umuco w’abanyarwanda kuko twese dutozwa kubaha mama mbere y’abandi bose.
Impamvu ya kabiri ni
uko umwanya w’ubudepite we yawuhawe kubera kugurisha abahutu bityo akazahorana
inkomanga ku mutima ko ibyo yakoze bitari bikwiye umunyarwanda ushyira mu
gaciro.
Impamvu ya gatatu ni
uko abo babyinanaga bamushoye mu gishuko akigwamo akaba atari akwiye
kubyishimira ahubwo yari akwiye kubabazwa n’ibyo yakoze.
Twibutse inshingano
za Depite muri rubanda
Ibihugu byinshi byo
ku isi niba atari byose bigira abadepite n’abasenateri. Kugira ngo umuntu abe
depite icyubahirizwa cya mbere ni uko ava muri rubanda kandi agatorwa narwo.
Ibi bikemezwa n’inyito ihabwa abadepite kuko ubundi bitwa intumwa za rubanda.
Kubera iyi mpamvu rero
ntiwatuma uwo utazi kimwe n’uko utahagararira abataragutumye binyuze mu matora
ari nayo mpamvu akenshi bidatanga umusaruro abaturage baba babitezeho.
Mu gihe umudepite
atorwa abaturage bahitamo umuturage mugenzi wabo w’inyangamugayo kandi wiyubaha
akanubaha n’umuco w’abenegihugu ari nayo mpamvu navuze ko BAMPORIKI nkurikije
imyaka afite n’ibigambo bye bitameshe hakiyongeraho n’uko yatesheje isaro
nyina, muri aya mahame fatizo yo kugirwa depite nta na rimwe yujuje ku buryo
atari akwiye gutorerwa ubudepite mu Rwanda.
Mu nshingano za
Depite harimo gutora no kwemeza imishinga y’amategeko iba yavuye muri
guverinoma no kuyikorera ubugororangingo (amendments) mu gihe basanga ari
ngombwa bityo igahinduka amategeko yubahirizwa na buri wese amaze gutangazwa mu
igazeti ya repubulika. Iki gikorwa gisaba ko depite agomba kuba asobanukiwe
n’igihugu n’imibereho y’abenegihugu ku buryo atakwibeshya.
Indi nshingano ya
depite ni ugusubira gusura abaturage bamutoye akabaganiriza kuri gahunda za
Leta. Aha niho mpera nibaza icyo Hon Depite BAMPORIKI azajya kuganiriza
abanyarwanda mu gihe bamugaye ataranarahirira izo nshingano. Ese abaturage
bazamutega amatwi? Tubitege amaso!
Kubera iyi mpamvu
kandi ntibitangaje kumubona abyina nta n’icyo yitayeho kuko nyine ibyo asabwa
kuzageza ku baturage adashobora kubyumva mu mutwe we kuko yahawe ubutware
n’abatari bakwiye kumugena ngo abahagararire bityo rubanda imwange cyangwa
imwemeze.
Muri shikama turabona
bikwiye kwegurira abaturage ububasha bwose bwo kugena ababayobora mu nzego zose
kuko uwagenwe na shebuja akorera gushimisha shebuja kuruta gukorera abaturage
bene murage n’igihugu n’ibyiza byacyo. Ibi mbyanditse kuko urebye ibibazo biri
mu Rwanda birimo akarengane, inzara, ubukene, kwima abana amahirwe yo kwiga,
gutonesha bamwe abandi bapfa amanzagara,…;bidakwiye kujya kubyina umudiho ku
Kimihurura ngo utakarwe mu gihe mu cyaro bakubitira abana kuryama.
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi
-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS/ NKUSI Yozefu
Bitwaye iki Umuhutu arongoye umututsikazi cyangwa umututsi akarongora umuhutukazi ariko urongowe cyangwa urongoye ntasebye ubwoko aturukamo?
UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi
-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
PS/ NKUSI Yozefu
Bitwaye iki Umuhutu arongoye umututsikazi cyangwa umututsi akarongora umuhutukazi ariko urongowe cyangwa urongoye ntasebye ubwoko aturukamo?
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355