ikarita yerekana uturere tw'u Rwanda |
Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri Shikama kuri 3/6/2014
Inkuru ebyiri ziteye ubwoba zasotse ku gihe.com, ziravuga ko abaturage b'Akarere ka Ngororero bagera ku bihumbi 16,000 ngo bamaze kuburirwa irengero. Ibi bikaba byemejwe n'umuyobozi nako umutegetsi w'Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon, biza no gushimangirwa na Musoni James Minisitiri wa Kagame ushinzwe ubutegetsi bw'Agatsiko.
Inkuru ebyiri ziteye ubwoba zasotse ku gihe.com, ziravuga ko abaturage b'Akarere ka Ngororero bagera ku bihumbi 16,000 ngo bamaze kuburirwa irengero. Ibi bikaba byemejwe n'umuyobozi nako umutegetsi w'Akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon, biza no gushimangirwa na Musoni James Minisitiri wa Kagame ushinzwe ubutegetsi bw'Agatsiko.
Ibi rero si ibintu byo gufata runono mu gihe tumaze kumenya ubugome n'amayeri byagiye bikoreshwa na Kagame mu rwego rwo kurimbura abahutu kuva za Byumba kugera muri RDCongo. Kubona FPR itangaje ko habuze umubare w'abantu ungana gutya, ntivuge igihe baburiye, ikavuga gusa ko baba baragiye mu ntara y'Uburengerazuba, abandi bakajya mu Ntara yAmajyaruguru basanga ari heza bakigumirayo,abandi bakagana muri FDLR ni ibintu byo guhagurukirwa mu maguru mashya tukamenya uko Kagame na FPR bagize bariya bantu, n'aho babatabitse.
ikarita yerekana uturere tw'u Rwanda |
Ba bandi biyita abanyepolitiki birirwa mu byerekeye amatora n'amanama by'urudaca, nibabanze batabarize abaturage b'aka karere FPR ishaka guteramo itabi hakazagenda hakurikiraho n'utundi turere, kugirango bazabone abo bategeka umunsi bageze kuri ubwo butegetsi baharanira, naho ubundi bazasanga biyoborera amasega n'imbwebwe dukurikije umuvuduko FPR ifite wo kurimbura abanyarwanda n'abaturage bo mu bihugu by'abaturanyi.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
_______________________________________
Soma inkuru 2 za igihe.com
Ngororero : Abaturage ibihumbi 16 bimukiye ahatazwi, none hafashwe ingamba zikomeye
Yanditswe kuya 2-06-2014 - Saa 07:05' na
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko hari abaturage bayinga ibihumbi 16 bakavuyemo bajya gutura ahataramenyeka mu buryo bubateye impungenge, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ikavuga ko uburyo abantu bimukamo bukwiye guhinduka bikajya bikorwa mu buryo bworohereza aho ava n’aho ajya guhanagana amakuru.
Umuyobozi w’aka karere Ruboneza Gedeon yagaragaje ko hari bamwe mu baturage bajya gutembera mu ntara y’uburasirazuba bagerayo bagasanga hameze neza, bagahita bigumirayo ndetse bagatumaho imiryango yabo ikabasangayo.
Gusa ku rundi ruhande, uyu muyobozi agaragaza impungenge zikomeye z’uko hari abashobora kwitwaza ibi bagahita bakatira mu bindi bihugu, birimo na Congo.
Yagize ati : “Basigaye bajya za Kibungo, za Nyagatare na za Gatsibo…umuntu yajyayo agiye gutemberayo yasanga hameze neza akigumirayo agahamagara n’umuryango we ukamusangayo… ariko ikibazo dufite ntituramenya niba bose ariyo bajya. Hari igihe bamwe bavuga ngo niyo bagiye wenda bakikatira n’izindi nzira za Congo, bakigira iyo hirya.”
Inzego zibanze muri aka karere zemeza ko hari ikiswe “ikaye y’umudugudu” gifasha umukuru w’umudugudu kumenya umuturage we ugiye n’ugarutse, gusa magingo aya aba bayobozi bavuga ko bagifite ikibazo cyo kumenya ukuri kw’abavuga ko bagiye na cyane ko nta buryo bwo kubaza abayobozi b’aho agiye niba koko nabo babakiriye iwabo kuko hakiri ikibazo cyo guhanahana amakuru.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James avuga ko ubusanzwe umuturage wese yemerewe gutura no gutembera aho ashaka, gusa agashimangira ko hakwiye kubaho uburyo bwo guhanahana amakuru y’abantu bimuka yaba abajya mu bindi bice by’igihugu ndetse n’abajya mu bihugu byo mu karere.
Yagize ati “Umuturage ugiye kwimuka avuga aho agiye mukahamenya kugira ngo anagira ikibazo uzamenye aho ubariza, bityo tukaba dufite records (amakuru) z’umutu aho wimutse aho yagiye gutura. Nonese nyine ejo nihagira uwo mutu akakubeshya ati ngiye muri Gatsibo kandi agiye muri FDLR ?...Ni byiza ko abantu bacu bimuka, aho bashaka gutura ni uburenganzira bwabo, ariko bamenyeshe ubuyobozi aho bagiye.”
Minisitiri Musoni avuga ko amakuru y’abantu bagiye akwiye kuva mu ikaye y’umukuru w’umudugudu akagera ku karere na cyane ko abayobozi batwo bafite uburyo bavugana bityo umuyobozi umwe akamenyesha undi ko hari umuturage we wimukiye mu karere ka mugenzi we, undi nawe akamumenyesha ko yahageze.
Uretse no mu Rwanda, Minisitiri ahamya ko n’ibihugu byo mu karere bifitanye imikoranire n’u Rwanda ku buryo inzego z’ibihugu nazo zahana amakuru y’uwimutse.
Impamvu zatumye abantu hafi ibihumbi 16 bimuka muri Ngororero bajya mu bice bitandukanye, zishobora gushakirwa ku buto bw’ubutaka kuko muri aka karere kilometero kare imwe ituweho n’abantu 450, hataretswe n’impungenge y’uko hari abashobora gusanga abavandimwe babo muri Congo na cyane ko aka karere kagaragaje ko ariko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bakiri mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR.
Impamvu zatumye abantu hafi ibihumbi 16 bimuka muri Ngororero bajya mu bice bitandukanye, zishobora gushakirwa ku buto bw’ubutaka kuko muri aka karere kilometero kare imwe ituweho n’abantu 450, hataretswe n’impungenge y’uko hari abashobora gusanga abavandimwe babo muri Congo na cyane ko aka karere kagaragaje ko ariko kaza ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu bakiri mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR.
fabricefils@igihe
-----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Ngororero, Akarere gafite benshi muri FDLR abako bagize icyo basabwa
Yanditswe kuya 1er-06-2014 - Saa 09:25' na
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yavuze ko mu bibazo Akarere gahanganye nabyo, harimo no kuba ariko karere gafite umubare munini w’abantu bari mu mutwe wa FDLR, ibyo bituma mu nama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abayobozi b’inzego z’ibanze bose bagiranye, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, basaba abaturage kugira uruhare mu gutahuka kw’abari muri uwo mutwe.
Ruboneza yagize ati“Ubu aka karere mureba niko gafite abantu bari muri FDLR benshi mu Rwanda (…), n’abayobozi babo (FDLR) ni abaho, abenshi.”
Uyu muyobozi w’Akarere yagaragaje impungenge z’uko hari abaturage bashobora kuba bashukwa n’ababo bari muri FDLR, gusa yemeza ko hari ingamba Akarere kafashe zirimo no gusaba abaturage gukangurira abo mu miryango yabo bari muri uyu mutwe ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba birimo no gutera gerenade zica abantu mu Rwanda, gutahuka.
Ingamba z’uko abaturage bagomba gukangurira abari muri FDLR gutahuka zashimangiwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, wasabye abaturage guha amakuru nyayo abo muri uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Congo, ku buryo bamenya ukuri bakava ku izima, bagataha mu rwababyaye.
Yagize ati“Tubahamagare nibanga twiryamire ? Oya ahubwo dushishikare cyane tunabaha ingero nziza z’ibidukorerwa, wenda nabo bagire ishyari ryo kuza. Kuko aho bari hari abafite amakuru atari yo, cyangwa se na twe turababwira tukababwira ibyo twishakiye ntitubabwire ukuri kw’ibyo tubamo, icyo gihe ntabwo bazaza.Tugerageze bafite mu mutwe hatoroshye, ariko ni uguhozaho.”
Guverineri Mukandasira yagaragaje ko gushishikariza abo muri FDLR gutahuka bizahoraho, kandi ngo hari icyizere cy’uko n’iyo abakuru bakwanga gutahuka abana bo bazaza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni yasabye aba baturage b’aka karere bivugwa ko ariko gafite umubare w’abantu benshi muri FDLR kwitandukanya n’ibikorwa bibi by’uyu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba, bakibuka ko uzashaka guhungabanya umutekano wese azabizira.
Minisitiri Musoni yavuze ko ingamba zo guhozaho guha amakuru nyayo abo muri FDLR ari ngombwa, kuko ngo barozwe n’amateka mabi babayemo mu Rwanda, ndetse hakaba abagikomeje kubongerera uburozi.
Minisitiri yavuze ko byaba ari ishyano kubona hari umuntu waba afite ibitekerezo byo kubasanga muri ubwo burozi, ati “Byaba ari ishyano mu Murenge uyobora, mu Kagali , mu Mudugudu hari umuntu ugifite ibitecyerezo by’uko yashyigikira umuntu uri muri FDLR. Cyangwa akaba yanayishyigikira kugeza ku rwego rw’uko yabasanga, ryaba ari ishyano.”
Yakomeje agira ati“Uwanze kubwirwa ntiyanga no kubona. Twebwe gushyira imbere kubwira, tugashyira imbere guhanura, tugashyira imbere kwinginga, ariko iyo ubirenzeho nta kundi twagira, twebwe tugomba guhora turengera u Rwanda. Uzashaka kuza guhungabanya umutekano hano we azabizira, bizamugaruka.”
Na Minisitiri yasabye imiryango ifitanye amasano n’abari muri FDLR gufata iya mbere mu kubamenyekanisha no gufata umusanzu mu gukomeza kubahugura, kuko hari abadafite amakuru ahagije.
Minisitiri Musoni yasabye abayobozi n’abaturage gukomeza gahunda zabo z’iterambere, bagakomeza gahunda zo kwicungira umutekano, banibuka ko imyumvire ari yo iza imbere.
Abo mu Ngororero basabwe gukangurira gutaha abo bazi bari muri FDLR
Akarere ka Ngororero gahuza icyahoze ari komini Kibilira na Satinshyi, ahafatwa nk’ahageragerejwe Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umutwe wa FDLR watangaje ko wahagarika ibikorwa by’intambara, uvuga ko ushyize intwaro hasi kuwa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014, ariko abasirikare bagera ku 105 nibo bishyize mu maboko y’abayobozi b’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), batanga intwaro zigera ku 100. Icyo gikorwa ariko kibajijweho bynshi. Soma : Abasirikari 105 ba FDLR bashyize intwaro hasi, bitanga mu maboko ya SADC.______________________________________________________________________
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355