I. Ese mu Rwanda amoko y’abahutu n’abatutsi
yabagaho cyangwa yashyizweho n’abakoloni?
Agaseke |
Dore bimwe dushobora gushingiraho tuvuga ko
amoko y’abahutu n’abatutsi yari ahari na
mbere y’umwaduko w’abazungu
-
A)
UBUCURABWENGE
Ubucurabwenge ni ikirugu cy’ubuvanganzo( ibisigo) bujyanye
n’ubwiru
Dushobora kumenya amateka y’U Rwanda atari
yanditse mbere y’umwaduko w’abazungu twifashishije Ubucurabwenge. Abakoraga uyu
mwuga babitaga abacurabwenge, bagombaga gufata mu mutwe amazina y’abami
n’abagabekazi uko ingoma zagiye zisimburana.
Uwashinze iyi nkingi y’amateka y’U Rwanda ni
umugore witwa Nyiraruganzu II
NYIRARUMAGA, akaba yari umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu II Ndoli ( 1510-1543). Mbere y’ibisigo by’uyu mugore
byitwa IMPAKANIZI, hari Ubwiru bwatangiranye na Gihanga Ngomijana( 1091-1124). Noneho IBISIGO n’Ubucurabwenge bikaba byarazanywe na Nyirarumaga tuvuze hejuru ku
ngoma ya Ruganzu Ndoli(1510-1543).
Uyu mugore ahimba ubu bucuranbwenge n’ibi
bisigo yashakaga gushishikariza ingabo z’U Rwanda kujya ku rugamba kandi
zikagenda ziyumvamo akanyabugabo ko kurutsinda. Icyo gihe U Rwanda rwari rusa
n’urutakibaho dore ko Umwami Ntsibura Nyebunga yari yarigaruriye iburengerazuba
bwa Nyabarongo kugera ku Kivu naho i Burasirazuba harigaruriwe n’undi muryango
w’abanyiginya ariko atari abari ku butegtsi, igihe cy’iyicwa ry’umwami Ndahiro se wa Ndoli.
Uyu mugore rero ashinga icyo navuga nk’inteko y’abasizi b’i bwami, yavugaga cyane
ibigwi by’umwami Ruganzu I Bwimba na Mushiki we Robwa bakoze uko bashoboye kugirango barwane ku
busugire bw’U Rwanda bombi bakaba abacengeri, maze umwanzi w’U Rwanda w’icyo gihe: GISAKA
ntiyigarurire U Rwanda. Ngaha rero ahavuye mu by’ukuri isoko idatobye y’amateka y’U Rwanda, umuntu yashingiraho
akora ubushakashatsi ku Rwanda ku gisata iki n’iki.
Urambaza uti iby’uyu mugor ese ubizanye ute
twariho twibariza niba abahutu n’abatutsi yari amoko cyangwa amikoro-shingiro( Social
classes)
Igisubizo cy’iki kibazo turagisanga mu magambo
yavugwaga ibwami mu muhango wo kwimika umwami mushya. Aya magambo akaba
yaravugwaga n’umukuru w’abacurabwenge wagombaga kuba ayobora akarere ka Karama ka Shyogwe mu Marangara.
Nkuko tubibwirwa na Padri Kagame A., Umucurabwenge wa nyuma wabayeho mu Rwanda ni Rwanyange akaba ari nawe wamunyuriyemo ku buryo burambuye uko ibi bintu byagendaga.
Uyu Mwami twimitse none ni MUTARA, izina rye ari Umututsi(a)
ni RUDAHIGWA. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi ni KANKAZE(b) ka Mbanzabigwi, ya Rwakagara, rwa Gaga, rya Mutezintare, wa
Sesonga, ya Makara, ya Kiramira, cya Mucuzi, wa Nyantabana, ya Bugirande,
bwa Ngoga, ya Gihinira, cya Ndiga, ya Gahutu(c),
ka Serwega, rwa Mututsi(d) akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiranteko ya Nzagura ya
Mbonyingabo akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.(e)
Mutara ni uwa YUHI, izina
rye ari Umututsi ni MUSINGA. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi ni KANJOGERA,
ka Rwakagara rwa Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya Kiramira
cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu
ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni
Nyiramashyongoshyo ya Mukotanyi wa Kimana cya Kabajyonjya ka Rwaka rwa Yuhi
Mazimpaka Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine,
Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Umwami Musinga na nyina Kanjogera |
Yuhi ni uwa KIGELI, izina
rye ari Umututsi akaba RWABUGILI. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rya ari Umututsi
akaba MURORUNKWERE, wa Mitari ya Cumu rya Giharangu cya Mutima ya
Matana ya Babisha ba Samutaga wa Byunga bya Bigirimana bya Sagashya ka Sakera
ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera wa Mukono wa Mututsi : akaba
Umukobwa w’Abakono. Nyina ni Nyirangeyo ya Rukundo rwa Maronko : akaba
Umukobwa w’abashambo. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa MUTARA, izina
rya ari Umututsi akaba RWOGERA. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi
akaba NYIRAMONGI, ya Gaga rya Mutezintare wa Sesonga ya Makara ya
Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga
ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni
Nyiragahwehwe ka Minyaruko ya Kabeba ka Byami bya Shumbusho rya Ruherekeza rwa
Zuba rya Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa
w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mutara ni uwa YUHI, izina
rye ari Umututsi akaba GAHINDIRO. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi
akaba NYIRATUNGA, rya Rutabana rwa Nyakirori cya Makara ya
Kiramira cya Mucuzi wa Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga
ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni
Nyiramwami wa Shumbusho rya Muhoza wa Ruregeya : akaba Umukobwa w’Abagesera.
Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina
rye ari Umututsi akaba SENTABYO. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye ari Umututsi
akaba NYIRATAMBA, rya Sesonga ya Makara ya Kiramira cya Mucuzi wa
Nyantabana ya Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega
rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiramacyuriro ya Rusimbi
rwa Magenda ya Gasimbuzi ka Senyamisange ya Muyogoma wa Juru rya Yuhi Gahima
Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa KIGELI,
izina rye ari Umututsi akaba NDABARASA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye ari
Umututsi akaba RWESERO, rwa Muhoza wa Ruregeya : akaba
Umukobwa w’Abagesera. Nyina ni Mboyire ya Rujuhe rwa Censha rya
Nyirabahaya : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abagesera
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa CYILIMA,
izina rya ari Umututsi akaba RUJUGIRA. Nyina ni NYIRACYILIMA, izina rya ari
Umututsi ni KIRONGORO, cya Kagoro ka Nyamugenda : akaba
Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyanka ya Migambi ya Rukundo rwa Ntaraganda ya
Nkomokomo : akaba Umukobwa w’Ababanda. Aho ga nyine, Abega bakabyarana
Abami n’Abanyiginya.
Cyilima ni uwa YUHI, izina
rye ari Umututsi akaba MAZIMPAKA. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi
akaba NYAMAREMBO, ya Majinya ya Byunga bya Bigirimana bya
Sagashya ka Sakera ka Sakayumbu ka Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa
Mututsi : akaba Umukobwa w’Abakono. Nyina ni Nyamyishywa ya Musanzu wa
Cyankumba cya Juru rya Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa
w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina
rye akiri Umututsi akaba GISANURA. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye ari
Umututsi akaba NYABUHORO, bwa Rwiru rwa Rubona rwa Mukubu wa
Mushyoma wa Bitungwa bya Nkona ya Ruhaga rwa Matashya wa Gihumbi : akaba
Umukobwa w’Abaha. Nyina ni Nyiramugondo wa Muyogoma wa Juru rya Yuhi Gahima
Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abaha
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa KIGELI, izina
rye akiri Umututsi akaba NYAMUHESHERA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye
akiri Umututsi akaba NCENDELI, ya Gisiga cya Semugondo :
akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Ncekeli ya Ruhomwa rwa Kinanira cya Juru wa
Yuhi Gahima Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga
nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa MUTARA, izina
rye ari Umututsi akaba SEMUGESHI. Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi
akaba NYIRAKABOGO, ka Gashwira ka Bugirande bwa Ngoga ya Gihinira
cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina
akaba Nfitiki ya Ruherekeza rwa Zuba rya Gitore cya Kigeli Mukobanya Umwami wa
Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana
Abami n’Abanyiginya.
Mutara ni uwa RUGANZU,
izina rye ari Umututsi akaba NDOLI. Nyina ni NYIRARUGANZU, izina rye ari
Umututsi akaba NYABACUZI, ba Kibogora akaba Umukobwa w’Abakono.
Nyina akaba Nyirarugwe rwa Nkuba ya Bwimba bwa Gitore cya Kigeli Mukobanya
Umwami wa Rubanda : akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abakono
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa NDAHIRO,
izina rye ari Umututsi akaka CYAMATARE. Nyina ni NYIRANDAHIRO, izina rye akiri
Umututsi akaba NYIRANGABO, ya Nyantabana ya Kamima : akaba
Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Buhorwinka bwa Kigohe cya Cyahi cya Mukubu wa
Cyange cya Nyacyesa cya Mukobwa wa Ndoba Umwami wa Rubanda ! akaba
Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ndahiro ni uwa YUHI, izina
rye ari Umututsi akaba GAHIMA. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye ari Umututsi akaba
MATAMA ya Bigega bya Ruhaga rwa Matashya wa Gihumbi akaba
Umukobwa w’Abaha. Nyina akaba Nyabyanzu bya Nkuba ya Nyabakonjo akaba Umukobwa
w’Abongera. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa MIBAMBWE, izina
rye ari Umututsi akaba MUTABAZI. Nyina ni NYIRAMIBAMBWE, izina rye akiri
Umututsi akaba NYABADAHA, ba Ngoga ya Gihinira cya Ndiga ya
Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Mageni
ya Gikari cya Nsoro : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine, Abega
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Mibambwe ni uwa KIGELI,
izina rye ari Umututsi akaba MUKOBANYA. Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye akiri
Umututsi akaba NYANGUGE, ya Sagasha ka Sakera ka Sakayumbu ka
Mwezantandi wa Ntandayera ya Mukono wa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abakono.
Nyina akaba Nyiravuna rya Rweru rwa Nsoro : akaba Umukobwa w’Abahodogo.
Aho ga nyine, Abakono bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kigeli ni uwa CYILIMA,
izina rye akiri Umututsi akaba RUGWE. Nyina ni NYIRACYILIMA, izina rue akiri
Umututsi akaba NYAKIYAGA cya Ndiga ya Gahutu ka Serwega rwa
Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Nyina akaba Nyabasanza ba Njwiri ya
Mupfumpfu wa Ndoba, Umwami wa Rubanda, akaba Umukobwa w’Abanyiginya. Aho ga
nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Cyilima ni uwa RUGANZU,
izina rye akiri Umututsi akaba BWIMBA. Nyina ni NYIRARUGANZU, izina rye akiri
Umututsi akaba NYAKANGA ka Tema rye Lima rye Bare rye Gongo rya
Muzora wa Gahuriro ka Jeni rya Rurenge : akaba Umukobwa w’Abasinga. Nyina
akaba Nyabitoborwa bya Muzora wa Mushambo wa Kanyandorwa ka Gihanga :
akaba Umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami
n’Abanyiginya.
Ruganzu ni uwa NSORO, izina
rye ari Umututsi akaba SAMUKONDO. Nyina ni NYIRASORO, izina rye ari Umututsi
akaba NYAKANGA ka Gatondo : akaba Umukobwa w’Abasinga. Nyina
ni Kiziga cya Ruhinda rwa Mbogo ya Gashwere : akaba Umukobwa w’Abega. Aho
ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Nsoro ni uwa SAMEMBE. Nyina
akaba MAGONDO ya Matashya. Umukobwa w’Abaha. Aho ga nyine, Abaha bakabyarana
Abami n’Abanyiginya.
Samembe ni uwa NDOBA. Nyina
ni MONDE ya Gahutu ka Serwega rwa Mututsi : akaba Umukobwa w’Abega. Aho ga
nyine, Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ndoba ni uwa NDAHIRO, izina rye
akiri Umututsi akaba RUYANGE. Nyina ni NYIRANDAHIRO, izina rye akiri Umututsi
akaba CYIZIGIRA : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Ndahiro ni uwa RUBANDA. Nyina ni
NKUNDWA ya Mbazi ya Nyundo : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine,
Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Rubanda ni uwa RUKUGE. Nyina ni
NYIRANKINDI ya kiragira : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine,
Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Rukuge ni uwa NYARUME. Nyina ni
NYIRASHYOZA rya Muzora : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Nyarume ni uwa RUMEZA. Nyina ni
KIREZI cya Rugwana : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Rumeza ni uwa YUHI, izina rye ari
Umututsi akaba MUSINDI. Nyina ni NYIRAYUHI, izina rye akiri Umututsi akaba NYAMATA
ya Rwiru : akaba Umukobwa w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Yuhi ni uwa KANYARWANDA, izina rye
ari Umututsi akaba GAHIMA. Nyina ni NYIRAKANYARWANDA, izina rye akiri Umututsi
akaba NYAMUSUSA wa Jeni rya Rurenge : akaba Umukobwa
w’Abasinga. Aho ga nyine, Abasinga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Kanyarwanda ni uwa GIHANGA
cyahanze inka n’ingoma : Umwami wa Rubanda wa mbere. Nyina ni
NYIRARUKANGAGA rwa Nyamigezi ya Kabeja : akaba Umukobwa w’Abazigaba. Aho
ga nyine, Abazigaga bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira
cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba Ngaho iyo mwama Mukuru wa Samukondo, mu mizi
yanyu mikuru.(f)
---------------------------------------------------------------------------------------------------------
Isesenguramvugo
a.
Uyu Mwami twimitse ni MUTARA, izina rye ari Umututsi(a) ni RUDAHIGWA.= Kuvuga
ngo izina rye ari umututsi, ni ukuvuga ko ubututsi ari ubwoko. Ntabwo bavuga
ngo izina rye ari umwega cyangwa umunyiginya! Ikindi hano twavuga ko umwami
ntagira ubwoko aba ari uwa rubanda, niyo mpamvu yagombaga gushyira ku ruhande
ririya zina yahawe na se kugirango abe umwami w’abahutu, abatwa n’abatutsi.
b.
Nyina ni NYIRAMAVUGO, izina rye ari Umututsi ni KANKAZE: nyina nawe
wagombaga kumufasha kuyobora igihugu, yagombaga kutagira aho abogamiye,
agashyira ku ruhande izina ry’ubututsi agafata iry’ubwami rimugira umutware wa
Rubanda y’abahutu, abatwa, n’abatutsi.
c.
, cya Ndiga, ya Gahutu(c), ka Serwega, rwa Mututsi: Turabona Gahutu na Gatutsi mu bisekuru bya
mbere byo ku ngoma y’abanyiginya!
d.
+e)Umukobwa w’Abega. Nyina ni Nyiranteko ya
Nzagura ya Mbonyingabo akaba umukobwa w’Abashambo. Aho ga nyine, Abega
bakabyarana Abami n’Abanyiginya.: ahangaha turabona ko icyo ubu bucurabwenge bwari
bugamije, ari ugucukumbura ngo barebe niba ntawiyoberanyije akamenera mu kazu (
agatsiko ) Kagombaga gutegeka igihugu. Ibi rero twabyita guheza ariko
bidashingiye ku moko y’abahutu n’abatutsi ahubwo ku miryango-yagûtse( clan): abega,
abatsobe, abacyaba, abasinga,---n'ayandi.
f.. Nkuba
Ngaho iyo mwama Mukuru wa Samukondo, mu mizi yanyu mikuru.: Dore aho muturuka
mwami wimye none.
Iyi rero ikaba ari gihamya ko
abahutu n’abatutsi babayeho ari amoko Atari amikoro-shingiro, iyo bitaba amoko
ntituba duhuye nabyo mu bucurabwenge. Cyane cyane hariya bavuga ngo uyu mwami
twimitse none, izina rye ari UMUTUTSI
ni-----------------------------------------------. Abavuga ko aya moko yazanywe
rero n’abazungu ntabwo ari byo yari ariho na mbere yose; n’abavuga kandi ko
atari amoko ahubwo ari amikoro-shingiro nabo tubonye ko atari byo.
B. Hari imwe mu mirimo yakorwaga
n’ubwoko bw’abahutu mbere y’umwaduko w’abakoloni
a.
Abakannyi= umuntu yagereranya n’abadozi ku
munsi wa none. Umukannyi w’Umuhutu wari
uzwi cyane ku ngoma ya Rwogera ndetse n’iya Rwabugiri ni uwitwa SERUTEGANYA(ndlr:umuhutu). Uyu Seruteganya yari umukannyi w’umutoni kwa
Murorunkwere Inyamibwa,nyina wa Rwabugiri. Igihe Rwabugiri yateraga amahanga
akigarurira ibihugu, umwami wa Nkole yoherereje inka z’inzirungu 35 Rwabugiri
ngo atazamutera. Uyu nawe aziha nyina, nawe azihereza Seruteganya. Ariko
Nkoronko, wahoze ari umugabo we kera mbere y’uko Rwogera amumwambura( Abagore
bose bari ab’Umwami) yari yazimwatse arazimwima. Nkoronko ntiyababajwe ni uko uwahoze ari
umugore we amwimye ziriya nka, yashegeshwe n’uko azigabiye umuhutu!
Umushayayo |
-
Yahise
akwirakwiza ibwami ko Murorunkere atwite inda ya Seruteganya. Rwabugiri nawe
ahamagaza abiru arababaza ati “ Iyo inzoka yiziritse ku gisabo mwabigenza
mute” ubwo ni ukuvuga ko inzoka ari Seruteganya,naho igisabo kikaba
Murorunkwere. Bose bamubwiye ko yica inzoka n’igisabo cyashaka kikameneka usibye
Rwakagara Kagame Pawulo akomokaho waje kugororerwa gushyingira Rwabugiri umukobwa
we Kanjogera amaze kwica abagore be n’abandi benshi amaze gusanga nyina wari
umaze gupfa yarabeshyerwaga!
b.
Umwiru Mukuru ibwami kwa Rwabugiri witwaga
BISANGWA (ndlr:yari umuhutu)waje kugambanirwa na Kagnjogera akicwa Rwabugiri amaze gupfa. Uyu niwe
Rwabugiri yari yarihanangirije amubwira kuzakora ibishoboka byose ngo Ubwami
bwa Rutarindwa bukomere.
c.
Abatware b’ubutaka : abatware b’ubutaka bari abahutu
kandi babagaho na mbere y’umwaduko w’abazungu ahubwo abazungu nibo batanze
itegeko ko bavaho muri 1920s nkuko
tuza kubibona hasi aha.
C. ESE abatutsi baba baraje mu Rwanda koko bavuye hanze?
Iyi ni iyindi nzira yadufasha kumenya niba koko
Abahutu n’Abatutsi yari amoko cyangwa amikoro-shingiro
a) Ahantu
Mu
mateka y’ikiremwamuntu harimo buri gihe impamvu zinyuranye zagiye zituma ataba
ahantu hamwe muri izo twavuga: gusuhuka kubera impamvu y’inzara cyangwa ibura
ry’urwuri rw’amatungo, intambara hagati y’amoko cyangwa imiryango, ibura
ry’amazi, guhunga amapfa, n’ibindi.
Twongeye tukagaruka kuri buriya bucurabwenge,
turabona ko hari amoko yagiye ava Uganda akenshi akurikiye urwuri mu Rwanda,
kandi akaba yaraje mu bihe binyuranye akanaca inzira zinyuranye. Ibimanuka
bavuga si ibyavuye mu ijuru nkuko bamwe babitekereza, ahubwo ni abo bashumba
bagiye bava za Uganda bakurikiye inzuri, bakamanuka berekeza mu Ndorwa kugera
aho baje kwita Rwanda rwa Gasabo
babanje gukambika hafi y’ikiyaga cya Muhazi. Ikitwemeza iri manuka riva
Uganda( Ankole) ni amazina abami ba Ndorwa bagiye bagira nyuma y’aho nka KABEJA(mu rurimi rw’igikiga) ; bivuga mu kinyarwanda ngo bareke baze.Nanone kandi
tukaba twavuga ko amwe mu mazina bagiye bakura aho bavuye bayazanye no mu
Rwanda nka Rwanda. Irizina Rwanda turisanga muri Uganda ahantu hatandukanye:
I Busoga mu burasirazuba bwa Uganda na Gashara muri Ankore. Hari n’U Rwanda
rwa Gasabo na U Rwanda rwa Kamonyi.
Muri uku kugenda hasakishwa inzuri ntabwo
byakozwe n’abanyiginya gusa kuko turebye neza dusanga n’abasinga ariko
byagenze. Hari abasinga :
ABASANGWABUTAKA, ABANUKAMISHYO, ABAGAHE.
Umudiho |
Ikindi kitwereka ko abanyiginya baba baravuye
nuri za Ankole koko ni uko aho umwami yabaga yafashe bwa mbere akahashinga
ibirindiro bye hahitaga hitwa izina rye. Ni aha dukura Ubuganza hava kuri Ruganzu n’Uburiza yafashe nyuma y’aho bikaba bivuga umwana wa kabiri.
Ikindi kerekana ko koko hagiye habaho gusuhuka kw’abantu ni uko Ndoli yima
ingoma ya se Ndahiro yayimiye mu Ndorwa akomotse I Karagwe muri Tanzania y’ubu.
Ikinimba |
b. Umuco
- Mu Rwanda kuva kuri Gihanga kugeza ku bami
b’amateka, dusangamo ikintu cyo kuraguza kw’abami b’U Rwanda, ababaraguriraga
bakaba ari abahutu kenshi. Twavuga nka Kimenyi
cya Bazimya wari umwami wa Gisaka. Tukavuga Mashira ya Sabugabo umwami wa Nduga Nagali wari umupfumu kabuhariwe
ariko akaza kwanga kuragurira Mibambwe
igihe Abanyoro bateraga U Rwanda bwa Kabiri, maze agahungira I Bunyabungo.
- Imbyino:
-Abatutsikazi, barashayaya, mu gihe abahutukazi bataraka maze bakabyina
umudiho cyangwa ikinimba.
- abatutsi bakavuga amazina
y’inka mu gihe abahutu babyina ikinimba.Ibi nanone tubisanga muri Ankole hagati
y’abahima na ba Bairu. Naho kuvuza ikondera bikaba wari umwihariko w'abatwa.
- Kureza amaraso: umuco wa Gitutsi dusanga no mu Bahima ba Ankole
D. - Amazina amwe n’amwe
D. - Amazina amwe n’amwe
Kigara, Gasamunyiga, Gahima, Gahutu, Sagahutu,
Ruyonza, Rwamasirabo, Gashamura.
Biracyaza
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Biracyaza
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355