Mu mpera z'umwaka ushize wa 2014, Kagame yirukanye Minisitri w'intebe Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani wari uzwiho gukubita amavi hasi no kwigaragura mu byondo ngo imbehe ye ikomeze igarame nka Rucagu na Bazivamo, ibi tukaba tubyita KURUCAGA mu Kinywaranda gishya kitari kimwe Abagande bashaka kudutamika ku ngufu; ibi bikaba byarabaye kandi igihe igihugu cyari cyugarijwe n'inkongi z'imiriro zavugishije Agatsiko amangambure.
Minisitiri Musa Fazili ushinzwe umutekano w'Agatsiko yagiye atangaza yihanukiriye ko izi nkongi zangije imitungo itabarika y'ingeri zose, ko zaterwaga n'ikibazo cy'amashanyarazi. Nyamara byagaragaye hamwe na hamwe ko zaterwaga n'Agatsiko. Urugero ni ishuri ryisumbuye ry'Abafurere Marisite riri mu Byimana ryatwitswe ubugira gatatu bikaza kugaragara ko ryatwikwaga n'abana b'abasirikare bakuru ba RDF bashakaga ko nabo boherezwa kwiga i Burayi n'Amerika nkuko bikorerwa abandi bana bo mu Gatsiko!Ibi aba bana babyiyemereye imbere y'urukiko. Sinzi niba ubu bararangije kubabonera amashuri aho bashakaga ngo izi nkongi zitazasubira kwibasira iki kigo.
Ikigaragara ni uko uyu mwaka wa 2015 utangiye nabi cyane kuko utangiranye n'inkongi zatesheje benshi umutwe umwaka ushize, bamwe bagahitamo guhunga Kigali. Mu minsi ibiri ikurikiranye, i Kigali hamaze gushya hoteli(kanda aha ) n'inzu y'umuturage(ongera ukande aha). Imvugo y'Agatsiko iracyari ya yindi, ngo biraturuka ku mashanyarazi. Nyamara ikigo cy'igihugu gishinzwe amashanyarazi kimaze guhindurirwa amazina uburenze 4 mu myaka 20, ntibasiba kukirohamo agashendeburo k'amafranga ngo kinononsore ibibazo by'amashanyarazi nubwo Agatsiko gahita kayidahira!
Tugarutse kuri minisitiri w'intebe MUREKEZI A, umunsi asimbura Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani, Dr RUDASINGWA yashyize hanze inyandiko irambuye yibaza icyo iyi guverinema ye izarusha iy'uwo yari asimbuye, niko kuyita Guverinema y'inkongi z'imiriro! Muri iyi nyandiko, Dr Rudasingwa yagarutse ku bibazo byugarije igihugu bene kubikemura bicira ku ruhande bakabibebera kandi nabyo ubwabyo ari umuriro ku Gatsiko mu gihe bidakemutse!Nanjye nkaba mbona uyu mugabo ntaho yibeshye.
None se mwo kabyara mwe nk'urugero rumwe gusa, abana biga kaminuza twari tuzi ko bafite ikibazo cy'ingutu cyo kutabona ibyo kurya, niba noneho hageretseho ko ubu basigaye barara mu mashyamba(soma hano), umunsi bazaba bariho bota mu gicuku umuriro ugatandukira ukibasira amashyamba bararamo agakongoka agahitana n'indi mitungo iyarimo, iki cyaha kizajya kuri aba bana cyangwa Leta izacyirengera kandi isabe abanyarwanda imbabazi?Ongera unsubize, umunsi aba bana bazananirwa kwihanganira inzara, akarengane agahiri n'agahinda bapfukiranye, aho igihuru ntikizabyara igihunyira, iyi Guverinema ya MUREKEZI ikaba iy'inkongi z'imiriro koko wa mugani wa Dr Rudasingwa T.!! Tubitege amaso.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355