Leta ya FPR i
Kigali isigaye yandikisha inkuru mu IGIHE ikaziha imitwe idahuye
n'ibyanditsemo. Iki kikaba ari ikimenyetso ko ibintu birimo kurushaho kuzamba
muri Nyarugenge igendwa n'abifite. Mu nkuru yahawe umutwe ugira
uti:"Amahanga arashyiditse mu rusimbi rw’amacenga ku kibazo cya FDLR
(Amakorosi 30)" iyo uyisomye yose ubona ko ibibazo bimaze kuba uruhuri mu
gatsiko i Kigali.
Aho barimo
gutakambira umuhisi n'umugenzi ngo babafashe kurimbura impunzi z'abahutu zimaze
imyaka 20 n'amezi 6 mu mashyamba y'inzitane ya Repubulika iharanira demukarasi
ya Kongo. Mu gihe Mushikiwabo yirirwa avuga ko FDLR ari umutwe w'iterabwoba,
muri aya maganya 41 ya FPR barahishura ko burya FDLR atari umutwe w'iterabwoba!
Hashize
imyaka isaga 20 Abarwanyi bahunze u Rwanda biganjemo ingabo za Leta yakoze
Jenoside na bamwe mu mitwe yatsembye abantu (Interahamwe, Impuzamugambi,…) bakomeje kubuza amahoro u
Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari. Amahanga ahora asezeranya umusanzu wayo mu kurandura FDLR,
ariko byagera mu bikorwa bose bakabura. Bagaragaza ubushake, ibikorwa bikaba
iby’ibura.
2.
Ntibateye kabiri, Umuryango w’Abibumbye ufatira bamwe mu bayobozi ba FDLR ibihano
byo kudatembera, ndetse n’imitungo yabo mu mahanga igafatirwa. Byanagenwe ko
igihe cyose bazatabwa muri yombi bazahita bashyikirizwa inkiko.
3.
FDLR ikirita mu gutwi, yahise isimbuza mu buryo bwa baringa bamwe mu bayobozi
bayo ba politiki n’aba gisirikare, ivanaho abafite ibyaha bakurikirayweho, hashyirwaho
abadafte icyo babazwa. Uku ni ko Gen. Victor Byiringiro Rumuri yafashe
ubuyobozi bukuru, asimbuye by’agateganyo Dr. Ignace Murwanashyaka ufungiwe mu Budage.
4.
Uyu Dr. Ignace Murwanashyaka iyo yasuraga amashyamba ya Congo Kinshasa,
yakiranwaga icyubahiro cyinshi na MONUSCO, akitabwaho nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi. Akagaburirwa
agacumbikirwa, agaherekezwa akarindwa, akanahabwa indege (Kajugujugu ya Gisirikare
y’Umuryango w’Abibumbye) imugeza mu birindiro by’ingabo ze (FDLR).
5.
Mu guhinduranya abayobozi bakuru ba gisivile n’aba Gisirikare ba FDLR, Gen
Mudacumura ufite ibyo akurikiranyweho (Uyu yahoze ari Umugaba Wungirije w’Umutwe Wihariye w’Ingabo Zarindaga Perezida
Habyarima), ntiyongeye kuvugwa ukundi mu nzego z’ubuyobozi. Nyamara uretse
izina rye ryavanywe ku karubanda, Gen Sylvestre Mudacumura ni we wakomeje
kuyobora, na n’ubu akiyobora ibikorwa byose bya Gisirkare by’uyu mutwe, nk’Umugaba w’Ikirenga wa FDLR. Ni na we
uha amabwiriza Gen. Victor Byiringiro.
6.
Bijya gushyuha , Perezida wa Tanzania Mrisho Jakaya Kikwete yasabye ko Leta y’u Rwanda yashyikirana na
FDLR, mu rwego rwo gushakira igisubizo ikibazo cyayo. Ibi byabaye nko gutoneka inkovu
ikiri mbisi, birakaza u Rwanda cyane, ndetse umubano w’ibihugu byombi icyo gihe
uzamo agatotsi.
7.
Inama y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) yateranye ubugira kabiri,
yemeza ko nta kindi gikwiye gukorerwa FDLR uretse kuyirwanya, ikamburwa imtwaro
ku ngufu za gisirikare.
8.
Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe bahisemo inzira yo gusaba FDLR gushyira intwaro
hasi ku bushake, kandi bakishyikiriza inzego za Leta, bagahagarika ubuzima bwa gisirikare
n’inzira y’imirwano.
9.
Mu nama idasanzwe y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano (Peace and Security Council summit ) ya Afurika Yunze Ubumwe
yateraniye i Nairobi mu ntangiriro za Kanama 2014, Minisitiri Mushikiwabo
yavuze ko hari imbaraga zitagaragara zihishe inyuma ya FDLR, yongeraho ko ikibura
ngo irandurwe ari ubushake bwa politiki.
10.
Hashyizweho itariki ntarengwa yo kuba FDLR yarangije gushyira intwaro hasi,
itabikora ikaraswaho, igatsinsurwa nka M23.
11.
Abitwa n’abiyita inzobere z’Akarere k’Ibiyaga Bigari n’Abasesenguzi muri politiki, babifashijwemo
n’imwe mu Miryango Mpuzamahanga Iharanira Uburenganzira bwa Muntu, bakomeje
kuvuga ko FDLR itari umutwe wakoze Jenoside, ko abayikoze batakiyirimo, ko
ahubwo igizwe ahanini n’abana bato badafite maraso mu biganza byabo. U Rwanda
rwakomeje kubirwanya, rugaragaza ko ingengabitekerezo yo gusenya ari imwe ku
mutwe FDLR, hatitawe ku bawugize mu gihe runaka.
12.
Nyirantarengwa (deadline) ya mbere yarangiye nta gikozwe. FDLR yongererwa igihe
ntarengwa cyo gushyira intwaro hasi, byemezwa ko itariki ndakuka kandi
ndasubirwaho ari iya 31 Ukuboza 2014, byaba bidakozwe hakabaho akaruhuko k’ubunani, ubundi kuwa 02 Mutarama
2015, abarwanyi ba FDLR bakagabwaho ibitero simusiga.
13.
FDLR yatangiye ibikorwa byo gushyira intwaro hasi, no gutanga abasirikare bayo.
Ibi bikorwa byaranzwe no gutanga intwaro za nyirarureshwa, zishaje, zapfuye, abarwanyi
bacyuye igihe (Demobilized), abafite ubumuga, n’abashaje.
14.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mbere gato y’impera z’umwaka wa 2014, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’Umuvugizi wa Leta, yavuze ko
itariki ntarengwa yahaye FDLR itazubahirizwa, ko ariko bizagaragariza isi
umunyabinyoma uwo ari we. Mushikiwabo yongeyeho ko uko byaba bimeze kose FDLR u
Rwanda ruyiteguye.
15.
Umwaka urangira, FDLR yongeye gutanga abarwanyi bake cyane n’intwaro zidakora, Gen.
Byiringiro arabaherekeza ngo abahumurize, kandi abizeza ko bazataha.
16.
Kuwa 30 Ukuboza 2014, Umuvugizi wa FDLR, Forge Fils Bazeyi yatangaje ko itariki
ntarengwa bahawe yo gushyira intwaro hasi ntacyo ivuze, kandi ko umwanzuro wa
ICGLR wemejwe na SADEC ugashimangirwa na LONI wo gushyira intwaro hasi udasobanutse.
17.
Gen. Victor Byiringiro yabajijwe igihe bazarangiriza gushyira intwaro hasi
bafatiye ku kuba itariki ntarengwa yari yegereje, asubiza avuga ko icyo gikorwa
kizamokeza kugeza igihe kizarangirira. Yongeyeho “igihe ntarengwa cyo gushyira
intwaro hasi ni ubupfapfa/ the deadline is nonsense”
18.
Abanyarwanda biganjemo Opozisiyo bakomeje kuvuza iya Bahanda bamagana kugaba
ibitero kuri FDLR (Cartoon). Bifashishije cyane imbuga Nkoranyambaga, na Radio
zinyuranye zashinzwe hanze y’igihugu, inyinshi muri zo zigakorera gusa kuri
Internet.
19.
Ntibahereye aho, kuko n’inzira za dipolomasi zarakoreshejwe. Dr Jean Marie
Vianey Higiro, Gen BEM Emmanuel Habyarimana, Dr Gasana Anasthase, Eugene
Ndahayo n’abandi bayobozi b’imitwe inyuranye ya politiki iyt vuga rumwe na n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bandikiye SADEC,
ICGLR n’Umuryango w Abibumbye, babisaba kudatera FDLR.
20.
U Rwanda ni rwo rwonyine rwakomeje kugaragaza no kuvuga ko hari ikibazo cya
FDLR, amahanga n’ibindi bihugu birebwa nacyo byari bituje, nk’aho icyo kibazo kitakiriho ukundi.
21.
Igihe ntarengwa cyarageze (02 Mutarama 2015), ntihagira n’inyoni itamba, nta Muryango Mpuzamahanga
wigeze wibutsa ko hari nyirantarengwa yahawe FDLR yageze ku iherezo. Leta ya
Congo yaracecetse, ICGLR ntiyakomye, UN yararuciye irarumira.
22.
KUwa 04 Mutarama 2015, MONUSCO yatangaje ko itegereje amabwirirza azava
ibukuru, ngo babone uburenganzira bwo gutsinsura FDLR bakoresheje ingufu za
girikare.
23.
Mu gihe amabwiriza avuye ibukuru yari ataratangwa, MONUSCO yahise itangira
kurwana inkundura n’inyeshyamba zihanganye na Leta y’u Burundi zikorera ku butaka
bwa RDC. Ibi bitero byagabwe nta nama idasanzwe ibanje guterana.
24.
Itangazamakuru ryiganjemo iryo hanze ryashinje u Rwanda ko rwamaze kwinjiza
ingabo muri DRC, ndetse ko Noheli yazisanzeyo. Hari abemeje ko zahageze mu
ijoro ryo kuwa 22-23 Ukuboza 2014. Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwarabihakanye,
binyuze mu ijwi ry’Umuvugizi w’Ingabo, Brig.Gen. Nzabamwita.
25.
Afurika y’Epfo yasabye byihuse inama yo kwiga ku kibazo cya FDLR byaba ngombwa
bakayongerera
iminsi
yo gushyira intwaro hasi, byaba ngombwa kandi ko iraswa na byo bigakorwa
bwangu.
26.
UN yongeye gusaba ko FDLR yarandurwa bidatinze nk’uko byari byaragenwe, ariko
byakozwe nk’itangazo ridafite uwo rigenewe, kuko ritagaragazaga usabwa kubishyira
mu bikorwa.
27.
Mu izina rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umuvugizi wayo
Minisitiri Lambert Mende yavuze ko FDLR izarandurwa vuba bidatinze, kandi ko bizatungura
buri wese. Ntiyavuze umunsi n’isaha, ntiyanavuze uzayirandura.
28.
Umuryango w’abibumbye wavuze ko hari ikibazo cy’impunzi n’abasivile babana na FDLR cyangwa
batunzwe n’abarwanyi bayo, ku buryo intambara yabagabwaho yatera ubuhunzi bw’abatari munsi y’igice cya miliyoni
29.
Kikwete yavuze ko yemera ko imitwe iteza umutekano muke mu Karere ifite
ibirindiro muri RDC yarwanywa, harimo na FDLR. Cyakora yongeyeho ko igihugu cye
kitazatanga ingabo zirwanya FDLR
30.
Uretse Tanzania, Afurika y’Epfo na yo ntiyiteguye kurwanya FDLR. Mu mutwe
Udasanzwe (Special Forces) w’Ingabo za LONI haba hasigayemo gusa Malawi ifite ibikoresho
bidakaze nk’iby’ibi bihugu bibiri, n’Ingabo zayo nka kimwe mu bihugu bya Afurika bikenye
kurenza ibindi, ntizifite ubunararibonye n imiyitozo nk’iy’iza Tanzania na Afurika y’Epfo. Bisobanuye ko umusanzu
wa Malawi yonyine mu kurwanya FDLR ungana impundu z’urushishi
31.
Mu izina rya ICGLR, Perezida wa Angola yavuze ko nta nama yindi ikibayeho, ko
ahubwo FDLR igomba
kuraswa
byihuse
32.
Hifashishijwe amasesengura asobetse, inzobere n’impuguke zinyuranye zakomeje
kugaragaza uburyo bidashobaoka kurandura FDLR, cyangwa kuyigabaho ibitero. Havugwaga
ku buryo uyu mutwe w’ingabo uteye, uko ubanye n’abasivile, imyiteguro yakenerwa ngo iterwe,
imikoranire n’izindi mbaraga za politiki n’ubukungu ziyihishe inyuma, …
33.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 15 Mutarama 2015, Perezida KAGAME yavuze ko amaherezo
y’inzira ari mu nzu, haba ku mpunzi zigifashwe bugwate na FDLR, haba no
kuri FDLR ubwayo
34.
Leta ya Congo yasabwe gushaka aho impunzi zizahungira FDLR niramuka igabweho
ibitero. Aho gutuza impunzi hagombaga kuba hatandukanye n’ahashyirwa abarwanyi boherezwa
na FDLR nk’abashyize intwaro hasi.
35.
Kuwa 19 Mutarama 2015 Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) wasabye Leta ya Repuburika Iharanira
Demokarasi
ya Congo n’Ingabo za Loni ziri mu butumwa muri iki gihugu (MONUSCO) kwambura intwaro
byihuse umutwe wa FDLR.
36.
HELVE Ladisous yavuze ko bisa n’ibidashoboka gutera FDLR mu minsi ya vuba, kubera ko
habaho ikibazo gikomeye ku burenganzira bwa muntu (catastrophe humanitaire),
ubwiyongere bw’impunzi, kuvuka kw’indi mitwe y’inyeshyamba
37.
Ambasaderi Mushya wa Amerika mu Rwanda Barks-Ruggles yabwiye Itangazamakuru ko
Igihugu cye gihagaze mu murongo wa LONI ku kibazo cya FDLR. Yagize ati: “Dushyigikiye umugambi wa
Loni, AU kuri iki kibazo giteye inkeke ku mutekano muke w’akarere uterwa na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro…Turumva igihe kigeze ngo hakoreshwe
ingufu za gisirikare mu kurangiza iki kibazo.”
38.
Kuwa 27 Mutarama 2015, Maite Nkoana-Mashabane Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo
yatangaje ko ibitero ku mutwe wa FDLR uba mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa
bishobora gutangira isaha iyo ari yo yose, ko n’uwo munsi byatangira.
39.
Ejo hashize kuwa 28 Mutarama 2015, Gen. Didier Etumba umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, yatangarije mu Mujyi wa Beni ko atangije ibitero byo
kurwanya no kurandura FDLR.
40.
None kuwa 29 Mutarama 2015, Umuvugizi w’Ingabo za Congo Gen. Léon Kasonga, yatangarije
Jeune Afrique ko ibikorwa byatangiye koko, avuga ko nyuma yo gutsinsura FDLR
bazakomereza no ku yindi mitwe yitwaje intwaro. N’ubwo avuga ko ibikorwa bya
gisirikare byo kurwanya FDLR byatangiye, ntavuga aho urugamba ruri kubera.
41.
Martin Kobler Intumwa idasanzwe ya Ban Ki Moon mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yatangaje mu
minsi ibiri ishize ko ikibazo kigihari ari uko Leta ya Congo Kinshasa
itaratanga uburenganzira bwo gutangiza ibitero birandura FDLR. Ejo hashize
yahinduye imvugo, avuga ko igihe cyo kugaba ibitero cyageze. N’ubwo yabivuze atyo, mu
rugamba ruvugwa rwatangijwe none, ingabo za MONUSCO ntizivugwamo.
Inkomoko: www.igihe.com/
Shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku
Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355