Nyagasani Yezu, nakwituraho igitambo inshuro 1000 aho kugira ngo roho imwe gusa mu zajugunywe mu Kiyaga Rweru ibure ubugingo |
“Roho
z’intungane ziruhukiye mu biganza by’Imana”, mu muryango w’abantu uhereye ku
kubaho kwa muntu, ni ngombwa kwitabira umuhango wo gushyingura umuvandimwe
witabye Imana. Iki gikorwa cyunga umuryango n’ugiye kuko ariwo mwanya uba
ubonetse wo kwibukiranya ibyamurangaga no gutakambira Imana ngo imubabarire
ibyaha yayicumuyeho.
Iyo
haramutse habayeho amage umuvandimwe agapfa ntashyingurwe n’umuryango we ngo
unamuririre, bitera icyuho n’intimba mu muryango we kuko haba ubwo bene we
bakomeza kwiringira ko azagaruka bitewe n’uko baba nta cyemezo ndakuka bafite ko
yitabye Imana.
Iri
tegeko kandi ryanditse mu mutima wa kamere muntu n’amareta yo ku isi araryubaha
ari nayo mpamvu muhora mwumva ibitaro by’ibunaka bitanga itangazo ko hari
umuntu witabye Imana bagatumaho bene we ngo baze kumutwara ashyingurwe. Ikibazo
cy’abantu babonetse mu Kiyaga cya Rweru bapfuye kugeza ubu ntawe uzi bene we.
Nyamara
ikizwi ni uko hari abanyarwanda baburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’inzego
z’iperereza z’u Rwanda nk’uko byemezwa n’ababibonye bo mu miryango yabo kuko
babakuraga mu ngo babibona. Benshi muri abo ntawongeye kubaca iryera ndetse na
bene wabo bagerageje kujya kubasura ku magereza babaririza ntabo babonye, iki
kikaba ari ikimenyetso ko batakiriho.
Ubwo
rero biruhukiye ariko umuryango nyarwanda ukaba ukibafite ku mutima, birakwiye
rwose ko dufata akanya tutinjiye mu bya politiki ahubwo tuzirikana ku isano
umuntu afitanye n’Imana yamuremye. Turabasabiye ngo Imana ishobora byose yumve
gutakamba kwacu maze ihumanure ubwandu bwose bwatuma Roho zabo zidatengamara mu
gituza cyayo.
Mu
isomo rya mbere, baradutekerereza ukuntu Uhoraho yahamagaye Samweli, yakumva
ijwi aho kugira ngo asange Imana ahubwo agasanga Heli ariko Heli akamusubiza ko
atari we umuhamagaye. Heli yabwiye Samweli ati: “Subira
kwiryamira wiruhukire” Ikimenyetso cy’uko abavandimwe bajugunywe
mu kiyaga n’ubwo bapfuye nabi bakicwa urw’agashinyaguro,
Tuzi
ko baruhukiye mu mahoro kandi imihangayiko y’iyi si itakibafiteho ububasha kuko
umubiri ushanguka wabererekeye ubugingo buzahora iteka mu munezero n’umudabagiro
bidakama kandi niba muri bo harimo abacumuye ku Mana dukwiye kuvuga nka
Mutagatifu Tereza uwa Yezu wavukiye muri Esipanye ku italiki 28 Werurwe 1515
Uyu
Mutagatifu Tereza uwa Yezu yitabye Imana ku italiki 04 Ukwakira 1582. Mu mwaka
w’1614 nibwo Papa Pawulo wa 5 yamushyize mu rwego rw’abahire. Mu mwaka w’1622
nibwo Papa Gerigori wa 15 yamushyize mu rwego rw’abatagatifu. Mu mwaka w’1970
nibwo Papa Pawulo wa 6 yamwemeje ko akwiye kujya ku rutonde rw’abarimu ba
Kiliziya.
Niba
wumva wifuza kwifatanya natwe muri SHIKAMA gusabira no gutakambira abavandimwe
bacu bajugunywe muri Rweru ngo Imana ibababarire, ifatanye natwe hamwe na
Mutagatifu Tereza uwa Yezu muri iyi
nteruro kandi dufatanye kuyisubiramo kenshi uko tubishobojwe aho yagize ati:”NAKWITURAHO IGITAMBO INSHURO IGIHUMBI NGO
NTAKAMBIRE ROHO IMWE IHABWE IMBABAZI ZAWE MANA ISUMBA BYOSE!”
Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukara
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355