Minisitiri Habineza Yozefu atoza Abanyarwandakazi
umuco w'abagande aho kubatoza uw'u Rwanda !
umuco w'abagande aho kubatoza uw'u Rwanda !
Mu minsi mike ishize, urubuga
rwanyu Shikama ruheruka kubagezaho inkuru ivuga ko Perezida wa Tanzaniya JakayaM. Kikwete yasabye abaminisitiri n’ibyegera byabo kutarenga umujyi wa Dar EsSalaam. Muri iyo nkuru twakomeje tubabwira ko impamvu yateye Kikwete gufata
kiriya cyemezo yaba ari inyereza ry’amafranga agera kuri 300,0000,000 y’amashringi
yashyizwe kuri koti ya Tegeta Escrow iri muri banke . Tukaba twaremezaga ko bishoboka ko
Perezida Kikwete ari buhindure guverinema ku nshuro ya kane kuva yafata
ubutegetsi muri 2005. Twababwiraga ibi , dushingiye ko Kikwete yubaha imyanzuro
yafashwe n’intekoshinga mategeko ya Tanzaniya kandi kuva iki kibazo cya Escrow
cyari kimaze iminsi kivugwa muri iki gihugu, nta shiti iyi nteko yagombaga kuba
yari yatangiye kugikoraho iperereza.
Inkuru ibaye impamo rero, nkuko
twabivuze hejuru, Minisitri wavuzwe Profeseri Sospeter Muhongo
cyane muri iri nyereza akaba yari ashinzwe umutungo kamere muri Tanazaniya yeguye ku mirimo ye. Kikwete
agomba kuba aricyo gisubizo kihuta yaboneye iki kibazo cya Tegeta Escrow kuko
nta kuntu yari kongera guhindura guverinema muri uyu mwaka kandi hagiye kubamo amatora y’umukuru w’igihugu,
nyuma y’ay’uturere yatangiye.
Mu ijambo Pr Sospeter Muhongo yagejeje ku
banyamakuru muri iki gitondo I Dar Es
Salaam, yabamenyesheje ko yeguye ku giti cye kandi abatangariza ko yishimiye
ukuntu yateje imbere minisiteri yari ayoboye nayo ikaba yari iri ku isonga mu
guteza imbere igihugu cya Tanzaniya. Ku byerekeye inyereza avugwamo, uyu mugabo
yabihakanye yivuye inyuma agira ati:
“ Nkunda igihugu cyanjye sinshobora kunyereza umutungo w’igihugu
ugomba guteza imbere abaturage ba Tanzaniya”.
Mu ijambo rye, Muhongo yagaragaje
ko Abadepite ba Tanzaniya ari indashyikirwa mu guharanira inyungu z’abaturage
kuko byahise biboneka ko aribo bashyize igitutu kuri Kikwete ngo agire icyo
akora kuri iki kibazo cya ESCROW, aho yagize ati:
“ Nsezeye ku mirimo yanjye ku
bushake kugirango Inteko shinga-mategeko na Guverinema bakomeze kwita ku
iterambere aho guhugira mu bikorwa bidutesha umwanya nka ESCROW”
Nyuma yo gufatirwa mu cyuho,Minisitiri Habineza Yozefu we yahise
agororerwa kuba ambasaderi aho gukora nka Pr Muhongo wa Tanzaniya
Mu myaka mike ishize Minisitiri
Habineza Yozefu yagaragaye ku mbuga zinyuranye hirya no hino ku isi ariho akorera
abangavu ibyamfurambi barenga batanu. Yabahaye ibisindisha nawe ubwe yasinze,
bariho bamukora mu bwanwa, bamwambuye ingofero, ariho abyina nabo yamatiriye
ibibuno byabo, n’ibindi bitera-soni umuntu atashyira ku rubuga rwa Shikama. Uyu
mugabo wari ushinzwe umuco yerekanye ko ibyo bita GAHUNDA ZA GUVERINEMA y’u
Rwanda zihambaye, muri make: “ Umuntu atungwa n’izo aragiye!”. Ikibabaje ni uko
uyu minisitiri ari umugabo wubatse akaba afite umugore n’abana.
Aho gusezera kuri uyu mwanya ngo
akurikiranwe n’inkiko kuko ahemukira urubyiruko arushora mu isindwe n’ubusambanyi,
yahise agororerwa umwanya usumbye uwo yari ariho atarakora amarorerrwa agirwa ambasaderi muri Nigeria aho yari
ashinzwe kwimura diyama za Charles Taylor wari Perezida wa Liberia ubu ufungiwe
mu Bwongereza, akazigeza kuri Pawulo Kagame. Aka kazi karangiye, Kagame yongeye
kumugarura muri iriya minisiteri yo kwigisha abanyarwandakazi umuco w’Abagande
ushingiye akenshi kubyo Abagande bita “ IKIMANSURO”: kubyina bambaye uko
bavutse maze akomeza na rya peti yahawe ashimirwa guhangara abakobwa barenga
batanu icyarimwe, ubu akaba yitwa Ambasaderi Minisitri Habineza Yozefu!!
Hagati ya Habineza Yozefu n’abahunga u Rwanda bakamagana amabi akorerwa
mu Rwanda ni nde Kigwari?
Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko ngo
rwari rwaje gutangiza icyo Agatsiko kita icyumweru cyahariwe intwari z’igihugu,
nyakuba minisitiri Habineza yabwiye urubyiruko ko abahunga igihugu bagera hanze bakamagana amarorerwa
agikorerwamo ari IBIGWARI kimwe n’abanyereza umutungo w’Igihugu. Aha Habineza
yavuze ibintu bishobora gushimisha Kagame n’kibindi bishobora kumukoraho.
Kagame yirya icyara buri gihe iyo ututse ugatukuza umuntu wese uhunze ingoma ye
y’amaraso, ibi rero Habineza ashobora kuzabihererwa umudari muri ya yindi
Agatsiko gateganya guha uwamennye amaraso menshi kurusha abandi, ibi mu Kinyarwanda
cyo hambere babyitaga GUCANA URUTI rwabanzirizwaga n’undi witwaga UMUDENDE.
Habineza ashobora kandi kurakaza Umwami
w’Abidishyi Pawulo Kagame kuko yavuze ko hari abanyereza umutungo w’igihugu,
kuko muri GAHUNDA ZA LETA iyi mvugo itemewe. Habineza yatubwira niba amafranga
yaburiwe irengero mu mabanki nka BCR, BK , Banki z’ababaturage , BNR, Gitorogaz(EWSA) hari abigeze bagezwa imbere y’ubutabera nako ubucamanza ubu bakaba bariho baryozwa iyo mari ya Rubanda barigishije?Abenshi bagiye
bavugwaho kunyereza ahubwo ntibahise bagororerwa imyanya yo hejuru? Habineza
nambwire niba hari abantu bo muri EWSA, dore ko ariyo habuzemo menshi kurusha
ahandi, wigeze akurikiranwa n’inkiko, ahubwo ntibahise bose babona imyanya yo
jehuru kuko bari basahuye umutungo wa Leta bawujyana muri FPR? None se wabita
ibigwari gute imbere ya Kagame, ko ahubwo ari intwari nka Habineza Yozefu,
washoboye kwimura Diyama azivana iyo bigwa akazigeza mu biganza by’umwami w’Abidishyi!
Habineza yunze mu rya shebuja uvuga ko abahunze ubwicanyi bwe bagiye
kwishakira amasambu muri Uganda. Akiyibagiza ko nawe ubwe yahabaye imyaka hafi
40, niba icyo gihugu ari cyiza by’agahebuzo ku buryo gikurura abanyarwanda
imbaga, kuki we yakivuyemo akaza kumena amaraso mu Rwanda rudafite amasambu,
abantu bakaba bariho baruhunga bagana muri iyo paradizo we yavuyemo! None
se Habineza, urashaka ko abahunga u
Rwanda bavuga ko hari ubutabera kandi tuzi uko imanza zagiye zitekinikwa
ku buryo umwere ahindurwa umwicanyi kagarara, umwicanyi agahindurwa umwere?
Urashaka se ko abahunga u Rwanda bavuga ko rurimo amahoro kandi abasirikare n’abapoli
bajagata hose mu mijyi no mu byaro? Ese watubwira ibigo bya gisirikare
cyangwa bya polisi biba mu Rwanda ubu, abasoda n’abapolisi ntibibera mu
mashyamba y’abaturage bagize ubukonde ?
Niko Habine, urashaka ko ziriya nzirakarengane zajugunywe muri rweru
ziboshye amakamba , byitwa ko zitishwe zikaba zariyahuye kubera gusinda amahoro
n’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga murata, mutazi n’iryo koranabuhanga uko
risa? Urashaka se ko abahunga u Rwanda bavuga ko nta bantu ibihumbi ijana
(100,000) baburiwe irengero umwaka ushize wa 2014? Ndakeka ko wowe utabona ibi
ari wowe ugomba kwitwa IKIGWARI ukaba ugomba gukora nka Profeseri
Sospeter Muhongo ugasezera ku
mwanya urimo kuko ntacyo umariye Rubanda.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355