Dr. Ntawukuriryayo yirukanywe ku buyobozi bwa Sena ngo atazabangamira umushinga wo kongera Paul Kagame manda |
Kuwa
mbere, taliki 19 Mutarama 2015 ikinyamakuru THE NEWTIMES cya FPR cyandikirwa i
Kigali kigasohoka buri munsi mu cyongereza cyatangaje inkuru cyahawe na
Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange
n'imibereho myiza y'abaturage(MINALOC).
Mu
mayeri avanzemo ubwoba hagamijwe guca amarenga no gutera icyumvirizo abazungu
kuko aribo bumva icyongereza, uwanditse iyo nkuru yayihaye umutwe ugira uti:"Analysing Rwanda's Presidential term limits"
bisobanura mu Kinyarwanda ngo "Isesengura
ku irangira rya manda ebyiri za perezida".
Iyo
usomye witonze utihuta ibyanditse muri iyo nkuru ndende, uhita ubona ko NINALOC
yatangije intambara yo gutegeka abanyarwanda kuzatora YEGO muri KAMARAMPAKA ku
itegeko nshinga aho bazaba bashaka ko Kagame yongererwa manda. Twe tuzi uko FPR
ikora buriya ibisanduku bizitwa ko bizatorerwamo byamaze kubazwa ndetse ubu
n'abazatora bariyizi.
Ku
giti cyanjye nk'umunyamakuru w'umwuga usesengura politiki y'igihugu cyanjye
buri munsi, kuba byatangajwe na THE NEWTIMES ni ikimenyetso ko Kagame
n'agatsiko ke bafite ubwoba bwinshi. Kagame yiboneye ibyabereye mu Misiri,
Tunisia, Libiya, Burkina Fasso, ejo bundi yitegereje ibirimo kubera ku
muturanyi we KABILA i Kinshassa.
Ni
ukuvuga ko niba atihenda, Kagame abona ko abanyarwanda nabo bashobora
kwigaragambya bakamagana umushinga we wo kwiyongeza manda. Ubusanzwe gutegeka
imyaka myinshi si bibi ku mutware mwiza utamena amaraso ariko nta munyarwanda
utekereza wakwifuza ko FPR ihamana ubutegetsi mu Rwanda ushingiye ku mahano
idasiba gukorera abenegihugu. Niyo mpamvu kongera Kagame manda byaba ari
ukwimena inda.
Minisitiri Cheikh
Mussa Fazil HARELIMANA agomba kuzabazwa n'amateka amahano arimo akorera
abanyarwanda
Mu
barimo gushuka Kagame ngo yiyongeze ku isonga hariho umwicanyi ruharwa Minisitiri
Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA wamaze abantu iwabo mu Biryogo i NYAMIRAMBO nk'uko
batasibye kumushinja. Uyu Fazil yabwiriye Kagame mu nteko ku Kimihurura mu 2010
mpibereye mu nama y'igihugu y'umushyikirano ko azamugwa imbere mu gihe abandi
bavuga ko bazamugwa inyuma mbese ko aho Kagame azagwa bazapfana. Ejo bundi aha
minisitiri Fazil yandikishije inkuru mu IGIHE.COM avuga ko mu ishyaka rye PDI
bashaka ko Kagame yiyongeza manda yindi.
Ubuhamya ubwanjye
nahagazeho bw'ukuntu Paul KAGAME na FPR bibye itora rya perezida wa repubulika
mu 2003 na 2010
Ibyo
nandika mbifitiye gihamya kuko ni ibintu niboneye n'amaso yanjye. Mu 2003 nari
nkirangiza amashuri yisumbuye maze mpabwa ikiraka cyo kuyobora amatora ya
Perezida, Itegeko nshinga n'ay'abadepite muri 2003. Icyo gihe nakoreye kuri
Ecole Primaire ya URG mu Kibirigi mu Mujyi wa Gitarama rwagati.
Bucya
ngo itora rya perezida ribe, kubera ko bari bazi ko nyoboye ibiro
by'itora(site) ahagana saa munani z'ijoro numvise abantu bakomanga aho nari
ntuye mu RUVUMERA. Narakinguye mbona ni abantu 4 aribo Lieutenant KATIBU ubu ni
maneko wa Kagame i Gitarama, GASHUGI ubu ni demob ariko icyo gihe yari
umusirikari, Ruth umukada wa RPF wavukiye Tanzaniya na RUTATIKA Jean de Dieu
wavuye i Burundi icyo gihe muri 2003 yari umuyobozi w'amatora muri GITARAMA
ariko ubu akuriye iyi komisiyo mu ntara y'amajyaruguru.
Nagiye
kubona mbona bafunguye imodoka bakuramo ikarito nini cyane barafungura mbona
yuzuyemo impapuro zo gutoreraho zose imbere y'ifoto ya Paul KAGAME hariho
igikumwe ko ariwe watowe kandi habura amasaha 5 ngo amatora atangire. Bambwiye
ko mbibika, mu gitondo bakaza kuntwara. Saa kumi n'imwe za mugitondo ya modoka
yaragarutse itwawe na Lieutenant KATIBU turagenga antegeka gukwirakwiza ayo
majwi mu bisanduku 12 kuko aho nari nyoboye hari ibyumba 12 byo gutoreramo.
Muri
make nihuse, mbahaye urugero kuri aka kaga nahuye nako ko kwibonera n'amaso
yanjye DEMUKARASI itsindwa kugira ngo mbereke ko Kagame wibye amajwi muri 2003
akongera gukora ayo mahano no muri 2010 ko ntacyamubuza kongera kuyiba atorera
abaturage bose YEGO : KONGERA KAGAME MANDA.Icyiza ni ukureba uko iyo
kamarampaka itaba abafata ibyemezo bakanga ko ibaho kuko iryo tora niriba
Kagame azakora ibyo ashaka kuko yabonye ko muri 2003 na 2010 nta wigeze
akopfora.
Mu itora rya
perezida 2010, Dr. Ntawukuriryayo kandida wa PSD yari agiye kwicwa habura gato
Njyewe
mu buzima bwanjye sinjya mbeshya nta n'amanyanga ngira. Niyemeje kurwanya ikibi
guhera nkiri muto uhereye no mu Byimana aho nize ayisumbuye naburijemo umugambi
wari ugiye gutwika ikigo twigagaho. Ukeneye ibindi bihamya azajye mu nteko ishinga
amategeko ku Kimihurura abaze Depite MUKARUGEMA Alphonsine wanyoboraga icyo gihe.
Itora
rya perezida muri 2010 bwo ntabwo nari nyoboye icyumba cy'itora nko muri 2003 ahubwo
ryo narikurikiranye nk'umunyamakuru. Mpagaze i Nyamirambo ku marembo ya Saint
Andre muri metero 3 n'aho Dr. Ntawukuriryayo yari ahagaze, yahamagawe na maneko
za Kagame zimusaba ko atangaza ko akuyemo kandidature ye kuko natabikora
banwica. Ayo magambo narayiyumviye arabasubiza ngo nimushaka munyice.
Buriya
hari ibintu abaturage babona bakayoberwa ibyo aribyo kuko biba bibarenze. Dr.
Ntawukuriryayo inkotanyi zamuzengereje kuva cyera ejo bundi zimuhimbira icyaha
kitabaho ngo perezida wa sena yanywereye menshi nk'aho akennye ku buryo yabura
aye koko! Ibi byose bikorwa kubera ubwoba Kagame aba afite ko abaturage
batamukunda.
MINALOC
iragereranya FPR n'ibihugu byuje ituze, amahoro, ubwisanzure na demukarasi mu
gihe nta mahuriro
Muri
iyo nkuru ya MINALOC baravuga ko hashobora kubaho REFRENDUM - KAMARAMPAKA
byemejwe n'abadepite n'abasenateri kugira ngo abaturage bemerere cyangwa bangire
Kagame indi manda. Muri iyo nkuru barasetsa abantu bavuga ko mu Bwongereza,
muri Singapour n'ahandi ntarondoye ngo hashobora kubaho manda zirenze ebyiri.
Ibi
nanjye ndabizi, ariko se muri ibyo bihugu muzabaririze mwumve ko hariyo
minisitiri w'intebe wishe abasenyeri nka Kagame, muzabaze niba hariyo uwarimbuye
impunzi nka KAGAME n'ubu akaba arimo arwanira kongera kwambuka Kongo kurimbura abenegihugu,
ko hariho ufunga abajrnerali mu ngabo z'igihugu cye abanje kubapfukamisha bo kubakubita
inshyi nk'ukubita ababoyi uretse Paul KAGAME, muri ibyo bihugu iyo utsindiye
akazi barakaguha kuko uba werekanye ko ugashoboye. Ariko mu Rwanda siko bimeze.
Abanyarwanda twese
kimwe n'umuryango mpuzamahanga dukwiye kwamaganira kure umushinga wa Kagame wo
guhindura itegeko nshinga
Kubera
inyungu za politiki, muri village Urugwiro barasoma iyi nkuru bakanyita umwanzi
w'igihugu nyamara ibyo ndimo nsaba na perezida Kagame bimufitiye inyungu
kurusha bose. Turasaba inteko ishinga amategeko y'u Rwanda kugira ubutwari
ikanga umushinga urimo guca amarenga.
Turasaba
abanyarwanda bose kwamagana uyu mushinga kuko FPR itegetse u Rwanda indi myaka
8 abanyarwanda bakwimanika mu kagozi kuko ari ingoma itagira impuhwe yica
itababarira, itarobanura, yikunda, ivangura abenegihugu kandi abanyarwanda
barebera ku baturanyi bacu bo muri Kongo Kinshassa ukuntu birunze mu mihanda
bakotsa igitutu Kabila akisubiraho no mu Rwanda rero byashoboka kuko akarengane
abaturage kabageze aho gateye icyo n'iki.
Turasaba
kandi umuryango mpuzamahanga n'ibihugu byose bitera inkunga y'amafaranga Kagame
ngo abone amafaranga yo kutwica no tuduhigisha uruhindu ko nabo bakwiye
kumwotsa igitutu bakamufungira inkunga banamubuza guhindura itegeko nshinga
kuko nibakomeza kumutera inkunga azabona ko nta kibazo bityo babe bateshutse ku
ihame bagenderaho rya demukarasi n'imiyoborere myiza.
Icyaruta ni uko
KAMARAMPAKA yaburizwamo kuko nibaho, nta kabuza KAGAME na FPR baziba amajwi
nk'uko bayibye muri 2003 na 2010
Icyihutirwa
ni ugukora ibishoboka byose iryo tora ntiribe kuko niriramuka ribaye Kagame
azavuga ko abaturage bose batoye YEGO. Kugira ngo itora ritaba ni ngombwa gutambamira
itambutswa ry'uyu mushinga ku Kimihurura mu nteko imitwe yombi. Bizakorwa na
nde? Gute? Niyo mpamvu Kagame yirukanye perezida wa sena Dr. Ntawukuriryayo agashyiraho
mubyara we MAKUZA Bernard kuko nzi neza ko Ntawukuriryayo ari umugabo utaniganwa
ijambo kandi udakorera ku bwoba.
Kagame
yafashe abagore abuzuza mu nteko, yongeramo ba Bamporiki benshi cyane ku buryo
badashobora kuvuguruza icyemezo icyo aricyo cyose cyafatirwa muri FPR. Mu kuri
nta kwitega umusaruro kuri iyi nteko ariyo mpamvu abaturage ku gushyigikirwa
n'imiryango mpuzamahanga aritwe dufite urufunguzo rw'ejo hazaza heza hacu.
Nimuhaguruke mwange ko FPR ibamaraho kuko mutaremewe kwicishwa udufuni n'imigozi
ahubwo twaremwe ngo twese twishimire gutura mu gihugu cyacu, ubuhunzi bucike,
ubusumbane n'akarengane biveho.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355