Nk’uko
byemezwa n’abo basirikari ubwabo, umwe muri bo w’umubirigi yatangarije BBC ko
inkotanyi zihageze zabategetse kugenda bakaberereka ni uko batangira kwica
impunzi bahereye ruhande. Imitima y’abanyarwanda yaranduye ariko icyahumanye
cyane ni ibitekerezo.
Ubusanzwe
mu muco w’abantu, iyo umwe muri bo akoze amahano barikanga. Urugero: Iyo umuntu
atemye umugore we akamukomeretsa wenda bashyogozanyije abaturanyi barahurura
abakamwia gihararumbu. Bakamukurubana no mu nkiko z’isi bakamufunga.
Ntibyumvikana ukuntu Paul Kagame kuva mu 1990 yica abanyarwanda b’ingeri zose
kugeza n’uyu munsi tubagezaho aya masomo atarunamura icumu ngo inkota ye ihage
amaraso.
Ntibyumvikana
ukuntu abanyarwanda bemera gukomera amashyi imyaka 20 umuntu wabahekuye
abamaraho urubyaro, akabahindura imfubyi, akabamugaza, akabahindura ibirema,
akabahindura abapfakazi, akabahindura incike, ndetse ikinababaje kurushaho nawe
ntiyunamure icumu ngo adohorere abaturage batagize icyo bamutwaye.
Abaturage
barenga 5000 batsembewe i Kibeho na General IBINGIRA ku itegeko rya Paul
Kagame, njyewe ubwanjye uteguye iri
segesho nabashije kwivuganira imbona nkubone n’umusirikari wari kumwe na
IBINGIRA amurinze kuri uwo munsi wo kumaraho izo mpunzi ambwiza ukri anyemerera
ko babarashe ku itegeko ryatanzwe na Paul Kagame. Uwo musirikari arahari ubu
aba i Kigali.
Mu
isomo rya mbere Umuhanuzi Yonasi aradutekerereza ibyishimo byabaye ubwo
abaturage b’i NINIVI bicuzaga Imana ikabababarira. Abanyarwanda baciye umugani
ngo “NTA MWIZA NK’UMUBI WUMVA” No mu Rwanda hari
abicanyi bamaze abantu kandi bashobora kuronka imbabazi z’Imana bihannye bakaka
abaturage imbabazi.
Mu isomo rya kabiri
umwanditsi aravugamo interuro ikomeye ikwiye gucibwaho akarongo n’abategetsi b’i
Kigali b’abicanyi ruharwa bamaze abantu kandi babyiyiziho kuko atari bose:”Abakoresha b’iyi si ntibagatwarwe nabyo kuko imisusire
y’iyi si ihita vuba”
Mu Ivanjiri, Yezu yagiye
kwamamaza inkuru nziza mu Galileya kugira ngo avane muntu mu muvumo w’icyaha
cyamuhindura imbata iyo cyimwigaruriye. Aho i Galileya Yezu yaranguruye ijwi abwira
rubanda ati: NIMWISUBIREHO MAZE MWEMERE INKURU NZIZA.
Mu by’ukuri uwaburiye uwe muri ariya marorerwa Kagame yakoreye abanyarwanda
ntashobora kubyumva rimwe na rimwe biragoye no gutanga imbabazi ariko ni
ngombwa gusengera abanyabyaha.
Muri iri sengesho ryacu,
twinginge Imana rugira byose yakire abana bayo bishwe urw’agashyinyaguro i
Kibeho Kagame akumva bidahagije ahubwo kubera umutima ukomeza kumukomanga agahitamo
ubajyana kubatwikira i Byumba nkaho i Byumba Imana itahabona cyangwa ngo ibone
ibyo bakora. Nyagasani Yezu, akira abana bawe barimburiwe i Kibeho ubababarire
ibicumuro bagucumuyeho bakiri muri ubu buzima buzima. Girira impuhwe
z’igisagirane abishi babo nabo ubahindure kandi ubabuze kuzongera kwica abandi
benegihugu kuko amaraso asama kandi agahindura ikivume uwayakarabye ingoma
ibihumbi iyo ataguhindukiriye.
Mubyeyi Bikira Mariya,
turakwiyambaje ngo uduhakirwe ku mwana wawe mwakire Roho zose z’abana bawe
barimburiwe ku gasozi wihitiyemo mu Rwanda ukakabonekeraho abakowa 3 kandi
ukabaha ubutumwa ku muryango nyarwanda ariko shitani ikabuzibiranya ntibwere
imbuto zikwiriye. Komeza ubungabunge Kibeho yawe kandi uyirinde kuzongera
kwakira amahano nk’ayayibayeho kiriya gihe. Amina!
Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355