Umunyarwanda Major Docteur Richard SEZIBERA umunyamabanga mukuru wa EAC izengerejwe n'ibibazo ku buryo igana ku isenyuka rirunduye |
Mu
ishingwa ry'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, abategekaga u Rwanda icyo gihe
ntibigeze bashishikarira kuwinjiramo kuko Perezida Habyarimana kubera ubucuti
budasanzwe yari afitanye na Mobutu gahunda nyinshi zerekejwe muri CEPGL.
Aho
FPR igereye ku butegetsi, yihutiye gutera umugongo CEPGL inihutira kwinjira
muri EAC. Ku ikubitiro ubusabe bw'u Rwanda bwatewe utwatsi na Tanzaniya, Kenya
na Uganda byari byibumbiyemo uko ari bitatu. Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya
icyo gihe yavuze ko FPR ari amabandi n'ingegera ku buryo binjijwe muri EAC
itakomeza kubaho mu mudendezo n'ubwisanzure.
Kenya na Tanzaniya
ntako batagize ngo u Rwanda rwe kwinjira muri EAC
Nk'uko
nari mbivuze hejuru, uretse Kenya, Tanzaniya nayo yavuze ko u Rwanda ari
agahugu karangwa n'amatiku ku buryo rwinjiye muri EAC ibintu byazamba. Uku
guhanyanyaza kwa Kenya na Tanzaniya bisa n'uko ntacyo kwagezeho kuko u Rwanda
byarangiye rwinjiye muri uyu muryango ubu rukaba rufite minisiteri yawitiriwe
n'abadepite baruhagarariye mu nteko ishinga amategeko y'uyu muryango yitwa EALA
ifite icyicaro cyayo Arusha muri Tanzaniya.
Nk'uko
FPR iteka itanga za ruswa kugira ngo abajya kuyikingira ikibaba mu nzego
zikomeye bagereyo ni ko byagenze no muri EAC. Mu itorwa rya perezida wa BAD, FPR
yatanze ruswa nyinshi kugira ngo Dr Donald KABERUKA atambuke. Dr. Aissa KIRABO
Kacyira wari Meya w'umujyi wa Kigali amaze gusambana na minisitiri MUSONI
Protais, FPR yamutangiye ruswa ahabwa kuyobora UN-HABITAT.
Muri
EAC naho niko byagenze, impaka zikaze zarabaye ku wagombaga kugirwa
umunyamabanga mukuru w'uyu muryango maze Kagame abasha gutambutsa inshuti ye
magara Dr. Richard SEZIBERA none mu gihe kitari kirekire ka gatsiko k'amabandi
ya FPR Moi yavugaga gasahuye EAC karayejeje. Irya mukuru riratinda ntirihera.
Icenga rya FPR mu
kwirukana Margaret Nantoongo Zziwa bagamije gusisibiranya ubujura bwa Kagame na
Sezibera muri EAC.
Tujya
twandika inkuru hakaba ubwo muvuga ngo turakabya cyangwa tukarengera. Kuva u
Rwanda rwashinga ikirenge muri EAC, uyu muryango ntiwongeye kugira amahoro. FPR
igiterayo amatako yabanje gutezamo akavuyo maze ba Cheikh Abdulkarim HARELIMANA
bahagarariyeyo Kagame basaba ko inama z'uyu muryango ngo zajya zibera mu bihugu
byose bigize uyu muryango uyu mwaka yabera Kampala ubutaha ikazabera Bujumbura,
ubukurikiyeho ikazabera Nairobi bityo bityo.
Icyi
cyifuzo baracyanze, FPR ntiyashizwe. Imaze kubona ukuntu perezida w'inteko
y'uyu muryango, umugandekazi Margaret Nantoongo Zziwa yanga amakosa kandi akaba
yari yatangiye kuvumbura ubujura bwa Dr. SEZIBERA Richard, FPR yahise imukubita
inshuro ituma abadepite bayo kwamamaza ko asuzugura abo bakorana akanaba indaya.
Mu
itora rya mbere ryo kumukuraho icyizere byarananiranye barasubika nyuma bamweguza
adakoza amaguru hasi nk'uko beguje Dr. Ntawukuriryayo ku butegetsi bwa Sena ngo
azira ko yanywereye muri LEMIGO HOTEL akishyura menshi.
Amakuru
SHIKAMA
ikura i Kigali aravuga ko impamvu uyu mugandekazi yirukanywe bari bagamije
kuburizamo isohoka rya raporo y'imikoreshereze y'imari y'uwo muryango kuko M.N.Zziwa
yari yarahaye Sezibera gasopo inshuro nyinshi ku inyerezwa ry'amafaranga ya EAC.
Ibyo bikaba byarakozwe ngo Kigali itamwara ariko baruhiye ubusa kuko birangiye
bashyizwe ku karubanda mu bujura bwabo butagira imipaka.
Leta y'ikinyoma n'ubujura
ya FPR yaba yiteguye gusabira Dr. Sezibera kweguzwa nk'uko yirukanye Dr.
Ntawukuriryayo?
Kuba
mbajije iki kibazo si uko nyobewe igisubizo ahubwo nagira ngo ngaragaze
ishingiro ry'imikorere mibi ya FPR maze tuze no kuboneraho kwibaza niba Kagame
azabasha gukingira ikibaba SEZIBERA agahama kuri uyu mwanya.
Ikibazo
kiri mu micungire mibi y'umutungo muri EAC ukirebye ukagisesengurana ubwitonzi
wabona ko gishyira SEZIBERA na Zziwa mu kibazo byanze bikunze ari naho mpera
ngaragaza ko na Sezibera ashobora kwisanga i Kigali arebye nabi.
Leta
ya FPR ihora ivuga ko ikorera mu mucyo yari ikwiye kwinyara mu isunzu igssabira
Dr. Sezibera kwegura kuko yanyereje umutungo w'umuryango uhuza ibihugu 5 kuko
byaboneka neza. Naho rero kubona Sezibera akekwaho amakosa nk'ariya ni ikimenyetso
ko Kigali isebejwe n'umukandida yatanze. U Rwanda rukaba rutatinyuka kumusabira
kwegura kuko arirwo rumukingira ikibaba rugateza akajagari mu buyobozi bw'uyu
muryango.
Dr. Sezibera arashinjwa
ubujura bwa za miliyari mu igurwa ry'amatike mahimbano y'indege: Kwica ihame
ry'icungamutungo wa EAC
Nk'uko
ubuhanga bubigena, umutungo ugomba gucungwa n'ababyigiye kandi babifitiye
impamyabumenyi zijyanye nabyo. Ibi ntibyubahirijwe kuko kuri ORGANIGRAMME ya
EAC harimo imyanya imwe itarimo abakozi kandi amafaranga yo kubahemba atabuze.
Ku birebana
n'amahame mpuzamahanga yo gucunga umutungo no kuwugenzura, mu byo twita I.A.S :
International Auditing Standards igaragaza neza uko ikosa ryabonetse, uwanyereje
umutungo uwo ariwe, ingano y'imari yanyerejwe, byanaba ngombwa hagashakishwa
n'aho ayo mafaranga yarengeye. Ni ukuvuga ko umukono utanga uburenganzira bwo
gusohora amafaranga ushyirwaho n'umunyamabanga mukuru hamaze kugenzurwa neza ko
nta cyuho kirimo.
Dr.
Sezibera akaba nta kuntu azigurutsa inyerezwa rya za Miliyari zarigishijwe byitwa
ko zaguzwe cyangwa zishyuwe amatike y'indege yahawe abakozi n'abadepite b'uyu
muryango kandi mu by'ukuri ntayo bahawe nta n'aho bagiye. Dr. Sezibera rwose
n'iyo atahanirwa ko yakoze ubujura, mu gihe bitamufata, nibura yagayirwa ko
ataburijemo kunyereza umutungo w'uyu muryango kuko abifitiye uburyo, ububasha
n'ubushobozi.
Uwavuga
ko EAC isenyuka ryayo ryegereje ubanza ataba abeshye kuko nyuma yo kurebana ay'ingwe
hagati ya Kikwete na Kagame, kutajya imbizi hagati ya Kagame na Nkurunziza, kwigizayo
Burundi na Tanzaniya mu mishinga ya Kenya, Uganda n'u Rwanda, nyuma y'uko
Tanzaniya n'u Burundi nabyo bishyizeho VISA yabyo, dore hikubisemo n'inyerezwa rya
za miliyari bityo uyu muryango mu by'ukuri ukaba ari baringa usigaje
gutangariza abaturage ku mugaragaro ko burya wasenyutse cyera!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355