Yezu yigaragaza nk'umunyampuhwe zahebuje |
Iyi
nyigisho kandi iba iteguwe ku buryo idashobora kubangamira ukwemera kw’umuntu
usoma SHIKAMA atari Umugatulika. Mu masomo riturujiya ya Kiliziya Gatulika
yaduteguriye mu ntangiriro z’uyu mwaka, turahera mu isomo rya mbere riboneka mu
gitabo cy’ibarura aho dusomerwa amagambo yo gutanga umugisha berekana ko
ibitambo byagombaga guherekezwa n’amasengesho n’imigisha.
Mu
isomo rya kabiri, baratwibutsa gukomeza kuzirikana ibanga rya Noheli tukirimo
berekana ko igihe cyagenwe kigeze byabaye ngombwa ko Imana yohereza umwana wayo
kugira ngo avukire ku mugore kandi agengwe n’amategeko kugira ngo acungure
abari bakigengwa n’amategeko bityo turonke ubwigenge.
Ivanjili
ntagatifu, Luka arakomeza kudutekerereza imibereho y’umubyeyi uri ku kiriri mu
rwego rwo gukomeza kuzirikana kuri Noheli. Abashumba bagiye kuramya akana Yezu
bagasanga karyamishijwe mu kavure. Uru ruhinja rwahesheje umugisha n’amahirwe
abatabarika baje kururamya kuko rwabigishije guca bugufi no gucisha make
barwigiraho imigenzo myiza mbonezamana.
Isomo
Imana yashakaga ushyikiriza rubanda mu ivuka ry’umwana Yezu ni ukwigisha bose
guca bugufi, kumvikana, kwanga kwikubira kuko iyi si itagira nyiurayo ko ahubwo
tuyihabwaho umurage iyo tuzinutswe ibyayo tukiyegurira imana mu mitima yacu.
Abatagatifu
b’icyumweru gitaha
Kuwa
mbere, taliki 05 Mutarama 2015 ni Mutagatifu Theresphore. Kuwa kabiri, taliki 06
Mutarama ni Gaspard na Barthazar. Kuwa gatatu, taliki 07 Mutarama ni Raimond. Kuwa kane, taliki 08 Mutarama ni Gudula. Kuwa gatanu, taliki 09 Mutarama ni
Alexia. Kuwa gatandatu, taliki 10 Mutarama ni Florida. Ku cyumweru gitaha,
taliki 11 Mutarama NI BATISIMU YA NYAGASANI na Mutagatifu Theodose.
Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355