Dr Habyarimana Jean Baptiste: Urwishe ya nka ruracyayirimo kuko uko iminsi ihita indi igataha biboneka neza ko komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge uyoboye ikinyoma cyayo cyananiwe gufata abanyarwanda |
Uko iminsi igenda ihita
indi igataha haba ubwo abanyarwanda dushobora kugwa mu mutego wo kwibeshya
gukabije tugacyeka ko ibibazo by’u Rwanda birimo kugenda bicyemuka ariko
ndabarahiye. Urwishe ya nka ruracyayirimo. Abategeka u Rwanda twirirwa
tubasenya muri byinshi bakora twerekana ko bayoboye nabi kandi koko ku giti
cyanjye mbona ari byo.
Ku rundi ruhande
rw’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame nabo buri wese mu mwanya we, mu bwenge bwe
no mu bushobozi bwe dukora uko dushoboye ngo dushyire itafari ryacu ku Rwanda
turebe ko twaruvana aho tuvuga ko ruri twita habi maze tukarwimurira aheza
kurusha aho ruri ubu. Muri izo mbaraga zigenda zibusanya birimo kugenda
bingaragarira ko ntaho turagera ndetse ko inzira ikiri ndende.
Ishingiro
ry’iyi nyandiko: Hano muri SHIKAMA twihaye intego ikomeye
kandi ishoza urugamba rugoye cyane yo guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
Abanyarwanda buriya bari mu baturage bakunda kubeshya cyane, kubeshyana cyane
kandi bishimira abantu bababeshya ku buryo ubona banyuzwe nabyo. Ibi bikwiye
kuzakorwaho ubushakashatsi.
Kubera ko ntakwemera ko
abanyarwanda bakomeza kubeshywa ibinyoma niyo mpamvu ngomba gukora uko nshoboye
ngo ntange umusanzu wanjye mu kuvugisha ukuri kuko nta wabonye ibyo abandi
batabonye mu Rwanda ngo adushushanye duceceke. Umunyarwanda witwa Amabilisi
Kubana amaze kwandika igitabo acyita “muhungu wanjye
uri umututsi”.
Icyo ngamije muri iyi
nyandiko yanjye ntabwo ari ukumusenya cyangwa kumuvuguruza kuko koko ari
umututsi nk’uko abyivugira ahubwo ndagira ngo mukosore mwongereraho ibindi
kugira ngo mwereke ko u Rwanda atari urw’abatutsi bonyine nk’uko abyibwira kuko
mu kwandika kiriya gitabo yaguye muri uwo mutego wo kumvikanisha ko abahutu
n’abatwa ntacyo bavuze ndetse ko nta n’icyo baricyo mu Rwanda.
Amabilisi
Kubana agomba kwibuka ko atize amashuri abanza wenyine mu gihe cye
Amabilisi Kubana
ndamuzi neza i Kigali kuko twahuriraga inshuro nyinshi muri byinshi mu
itangazamakuru mu gihe kingana n’imyaka nk’ine cyangwa itanu. N’ubwo ntigeze
mubaza imyaka afite kuko ntari nzi ko azandika iki gitabo, iyo mwibutse
igihagararo mbona dushobora kuba tungana kuko nawe ashobora kuba yaravutse mu
1977 umwaka nanjye navutsemo cyangwa hafi aho.
Mu myaka 6 nizemo amashuri
abanza kuri Paruwasi Gatulika ya Byimana ari naho mvuka, nibuka neza amazina
y’abarimu n’abarimukazi banyigishije guhera mu wa mbere kugeza mu mwaka wa
gatandatu ku buryo nshobora kubatondeka nkanavuga uko buri wese yasaga, uko
yareshyaga, uko yavugaga n’uko yaduhanaga twakosheje.
Mu mwaka wa 5 nibuka ko
nigishijwe na Mediatrice mwene SEZIBERA Sitraton twari tubatuye ku gasozi kamwe.
Umunsi umwe yaratubwiye ati abahutu mumanike intoki, abatutsi munanike intoki,
abatwa mumanike intoki. Ubwo yari akibitubwira ntabwo yakoze raporo kuko abana
twiganaga twese tutabashije kumva icyo yashakaga kuvuga ahitamo kudutuma ku
babyeyi ngo batubwire ubwoko bwacu.
Ku munsi wakurikiyeho
abana twese buri wese yaraje amanika ukuboko akurikije ibyo yabwiwe n’ababyeyi
be bihuye n’ubwoko mwarimu yari abajije kuzamura urutoki. Hano nagira ngo mpite
nkosora Kubana Amabilisi mubwira ko igitabo cye gifutamye kandi nta buhanga
bw’imyandikire na buce burimo kuko agaragaza ko intego yo kuduhagurutsa yari
ukwibasira abatutsi. Oya ntabwo ariko nabibonye rwose. Iyo intego iza kuba ari
ukwibasira abatutsi ababyeyi b’abatutsi bari kubwira abana babo kumanika mu bahutu
kandi byari gushoboka.
Inama
nagiyemo muri Lemigo Hotel i Kigali muri 2010 yari ukuri cyangwa yari amacenga?
Ibibazo by’ubwoko mu
Rwanda ndabona birimo kugenda bifata indi ntera mu gihe bamwe bibwiraga ko nta
moko akiba mu Rwanda. Muri 2010 i Kigali muri Lemigo Hotel hateraniye inama
yari igamije kwemeza abanyarwanda ko nta moko aba mu Rwanda. Iyo nama yabyaye
impaka za ngo turwane. Nibuka ko nka bamwe mu bari bayitumiwemo Pasitoro Ezira
Mpyisi, Rwasamirera Jean Damascene, Pasiteri Rutayisire Antoine n’abandi banze
imyanzuro y’inama.
Impamvu bayanze bavuze
ko igihugu kitagira amoko kiba cyarazimye kandi bidashoboka basaba ko abahutu,
abatwa n’abatutsi bakomeza kwitwa gutyo. Dr Habyarimana Jean Baptiste uyobora
komisiyo ya baringa ngo yiswe iy’ubumwe n’ubwiyunge ari nawe wari watumije iyo
nama yaratubwiye ati:”Nimumbabarire
mwemeze ko nta moko aba mu Rwanda kuko ariko bantumye kandi bigomba kubaho!”
Pasitoro Ezira Mpyisi wemeza ko igihugu kitagira ubwoko kitabaho
Nibuka ko Pasitoro
Ezira Mpyisi na Muzehe Rwasamirera utuye i Rwamagana bahise bisohokera
baritahira kuko ari abantu bakuze kandi bazi neza igihugu icyo aricyo. None
dore imyaka ine gusa nyuma y’iyi nama n’ukiri muto wo mu kigero cyacu yanditse
igitabo agitura umututsi asobanura ko koko ari we kandi abyemera.
|
Ni ukuvuga rero ko Kubana
Amabilisi atemera ya politiki y’ikinyoma ya FPR ivuga ko nta bwoko buba mu
Rwanda cyangwa se akaba abiziranyeho nabo ko hagomba kuvugwa ko nta moko aba mu
Rwanda ariko hakaba abatutsi bonyine gusa ari nabo bakwiye kwandikwaho ibitabo
gusa. Kandi birashoboka kuko na Dr BUSHAYIJA BUGABO Antoine aherutse kwandika
igitabo kuri Musenyeri BIGIRUMWAMI Aloys w’umututsi nk’aho nta bahutu bene wabo
babaye intwari ngo abandikeho igitabo.
Icyo
abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo tugomba kumenya
Iyo umwenegihugu ari
umunyamakuru aca urubanza araramye kandi akirinda kugira aho abogamira. Ese
hari umunyarwanda uciye akenge udakoreshwa n’inda ye watinyuka kuvuga ko
abatutsi aribo bonyine bagizweho ingaruka n’ibyabaye mu 1994 mu Rwanda? None se
ko nzi abahutu bishwe n’interahamwe ngo kubera ko basaga n’abatutsi gusa, ubwo
Kubana Amabilisi bo abavugaho iki?
Ese mwari muzi ko hari
abatwa bishwe n’interahamwe muri 1994 bazizwa ko basa n’abatutsi! Ese mwari
muzi ko hari abatutsi batabarika bishwe n’inkotanyi kandi zaravugaga ko zije
guhagarika Jenoside yabakorerwaga kandi bakabica barimo kubabwira ko ari
abatutsi nyamara bakabirengaho bakabambura ubuzima, ubwo siniriwe mvuga abahutu
bamazwe n’inkotanyi.
None se bavandimwe
banyarwanda, abana bavutse ku bahutu bashyingiranywe n’abatutsi bangana iki mu
Rwanda? Ibi bibazo byose uwanditse iki gitabo yagombaga kubanza kubizirikana
hanyuma agahindura umutwe yahaye kiriya gitabo ku buryo yari akwiye kucyita
muhungu wanjye uri umuhutu, umutwa n’umututsi kugira ngo atange umusanzu mu
kunga abanyarwanda kuko mu ishuri batigeze bahagurutsa baatutsi bonyine.
Aho u Rwanda
rugeze rugiye guhirima mu manga: “Paul Kagame iyo aba yarakuriye mu Rwanda
ndemeza ko atari gutinyuka guhanura indege ya perezida Habyarimana”
Mu mibereho y’abantu,
niba hari ikintu cyahenda kikagura menshi kurusha ibindi byose ni ukuri: Muri
Filimu mbarankuru ya BBC, ku munota wa 27 hafi aho, Paul Kagame avugamo ko kuba
Habyarimana yarapfiriye mu ndege ntacyo bimubwiye. Kuba avuga atya ni icyerekana
ko Paul Kagame atazi neza agaciro k’u Rwanda kuko iyo aza kukamenya atari kubisubiza
atya nibura iyo aba amwanga yari kwicecekera.
Muri iyo filimu kandi,
Dr Rudasingwa Theogene asubiza umunyamakuru Jane Corbin ati: Kagame agiye
gutegeka ko bahanura indege ya Habyarimana yarambwiye ngo If we took out the head, the rest of the
body will clumbling down in the dictatorial system: Ku batumva
icyongereza Kagame yabwiye Dr Rudasingwa ko nibica Habyarimana yagereranyaga n’umutwe, abaturage
bahita baryana ibintu bigacika bakabona uko bifatira ubutegetsi kandi koko niko
byagenze.
Ahangaha niho mvugira ko Kagame iyo amenya neza ukuntu u Rwanda rwubatse akaba yararukuriyemo azi neza ukuntu abahutu, abatutsi n’abatwa babanye bakaba inyabutatu atari gutinyuka kwica Habyarimana kuko aho bigeze biboneka neza ko na Kagame agiye kugwirwa n’urugogwe nk’urwagwiriye Habyarimana ndetse ko we bishobora kuzamubera bibi kurusha Habyarimana.
Dr. Bushayija Bugabo Antoine umwarimu muri Kaminuza nawe uherutse kugwa mu mutego wo kuzimanganya abahutu yandika igitabo kuri Musenyeri Bigirumwami nk'aho mu bahutu bene wabo nta ntwari zabayemo yavuga ibigwi |
Ahangaha niho mvugira ko Kagame iyo amenya neza ukuntu u Rwanda rwubatse akaba yararukuriyemo azi neza ukuntu abahutu, abatutsi n’abatwa babanye bakaba inyabutatu atari gutinyuka kwica Habyarimana kuko aho bigeze biboneka neza ko na Kagame agiye kugwirwa n’urugogwe nk’urwagwiriye Habyarimana ndetse ko we bishobora kuzamubera bibi kurusha Habyarimana.
Ibi byose nibyo byabaye
impamvu yatumye ubu FPR ishaka kubaka ku ngufu kandi kuri bubi na bwiza igihugu
cy’abatutsi bonyine abahutu n’abatwa bagasibangana. Niyo mpamvu kuko mu
by’ukuri bidashoboka musanga n’imbere mu gatsiko i Kigali nabo batabyumva kimwe
aho bemeza ko nta moko abaho nyuma bagahindukira bati mwana wanjye uri
umututsi.
Ni uko umututsi yumva
atakwemera kubaho atiswe umututsi. Umuhutu nawe ntakwiye kwemera kubaho atitwa
umuhutu kandi ngo abyishimire kuko nta cyaha kibirimo. Umutwa nawe akwiye
kwishimira ko bamuhamagara umutwa kuko kurya intama atari icyaha ndetse ubu
n’abatutsi n’abahutu basigaye bazirya kuri burusheti mu mahoteri no mu tubari ku
buryo nta mpamvu yo kumunena.
Nanditse
igitabo nkacyita “muhungu wanjye uri umuhutu” byagenda bite?
Impamvu nanditse ntya
kuri uyu mutwe nagira ngo nunganire Kubana Amabilisi mubwira ko niba yari agize
ubutwari bwo kwandika igitabo kivuga ku moko yari akwiye kucyandika mu buryo
gisomwa kikunga abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo.
Ariko twakwibaza: FPR
itemerera umuhutu guhamba abe batabye mu miringoti ngo abashyingure mu
cyubahiro yamwemerera kwandika igitabo kigaragaza akaga umuhutu yahuye nako?
FPR itemerera abahutu kubona akazi keza muri Leta yabemerera kwandika ibitabo
bavuga ibibazo bahuye nabyo muri ibi bihe?
Mu by’ukuri ntabwo
byashoboka. Nako byashoboka wacyandika ariko ugitangaje bahita bakwica kubera
nyine wa mutima wo kumva ko abatutsi aribo bonyine bagomba kwiharira ibyiza
by’igihugu. Abahutu nabo rero bakwiye kwandika ibitabo hato umuryango
mpuzamahanga utazajya ugira ngo abatutsi nibo bakubititse bonyine mu Rwanda.
Bene Ngirabatware
na Bagarira se bo banditse igitabo bakacyita “muhungu wanjye uri umutwa”
byagenda bite?
Abatwa nabo bafite
uburenganzira ku byiza byose by’igihugu. Impamvu nanditse Ngirabatware na
Bagarira ni uko ariyo miryango ibiri y’abatwa nzi neza. Nibuka umusaza w’umutwa
witwaga Ngirabatware wambaraga ikoti ry’umutuku yari yarahawe na Padiri
Burukereti kuri Paruwasi mu Byimana.
Uyu mutwa Ngirabatware
mu Byimana yari azi kubumba inkono n’ibibindi biramye(bikomeye bitameneka
ubusa) ku buryo abaturage bose bahatuye bamwibuka baba abahutu n’abatutsi. None
se umwana w’umutwa wamanitse agatoki cya gihe mu ishuri yigana na Kubana
Amabilisi ababyeyi be bakaza kwicwa n’interahamwe cyangwa inkotanyi, ubwo we
ntakwiye kwandika igitabo avuga ibyo yahuye nabyo anishimira ishema ryo kuba
ari umutwa?
Mu gusoza iyi nyandiko,
ku giti cyanjye nagira ngo mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko mbona iki gitabo
ntacyo kimaze na gito ndetse ko gisubiza inyuma umuryango nyarwanda. Birakwiye
ko amoko yose yubahana kandi bikavugwa ku mugaragaro kuko nta cyaha kirimo.
Amateka y’u Rwanda akwiye kongera kwandikwa kuko FPR yayakwanjitse cyane ku
buryo bizafata igihe. Iyo wandika igitabo cy’ubuhamya bwawe ariko kitunga
umuryango w’abantu, ntabwo ugitangaza ukibika mu kabati ukajya ugisoma wenyine.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355