Pageviews all the time

Imirambo ya Rweru kuri Shikama FRANCAIS na ENGLISH/ NKUSI Yozefu



Nkuko twabibasezeranyije mu mpera z'umwaka ushize, twabashyiriye ku mbuga ibi bikurikira:
1. Shikama FRANCAIS:

  • Ibyerekeye itwikwa ry'imirambo y'impunzi z'abahutu ziciwe i Kibeho kuri 22/4/1995 zarengaga 5000. Kagame Pawulo, perezida wa FPR yategetse ko iyi mirambo itabururwa rwihishwa mu mpera za 2013,  itwikirwa i Gabiro mu gihe cy'ibyumweru 2. Shikama ifite za gihamya zifatika ishobora guha abashaka gukurikirana iki kibazo.
  • Imirambo ya Rweru: Nyuma y'ubushakashatsi bwimbitse turahamya dushikamye ko Kagame Pawulo, Perezida wa FPR kuko atagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu, yahaye amabwiriza abicanyi be bajya hirya no hino mu gihugu, babeshya urubyiruko ko bari muri FDLR changwa RNC bakaba bariho bandika abayoboke, maze abasore bari banze kwiyandikisha mu gisoda cya Kagame ngo bajye kumurwanira muri Repubulika iharanira rubanda ya Congo si ukwiyandikisha bivayo! Amalisiti amaze kuzura, bafashe ba basore baburiza amamodoka bababeshya ko bagiye kubaha amahugurwa mbere yo kubaha icyo babahamagariye. Bageze mu ibagiro, barabakubita, babica urubozo, babashumika amaboko ku migongo barangije bajugunya ya mirambo yabo muri Nyabarongo yaje kuyigeza mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi. Iyi niyo mpamvu u Burundi bwaka amatohoza kuri ubu bwicanyi, maze Kagame Pawulo we akabyanga. Soma  Shikama mu Gifransa cyangwa mu cyongereza wumve impamvu ibyo byose byabaye. Ibi nabyo Shikama ibifitiye ibimenyetso bifatika 
2. Shikama ENGLISH
        Murahasanga ibyerekeranye n'imirambo ya Rweru.

Umwanzuro kuri ubu bushakashatsi bwombi
1.Perezida wa FPR, Pawulo Kagame ntagikwiye kwitwa umukuru w'igihugu kuko umushumba mwiza arinda izo aragiye ahubwo we ntawema kuzimarira ku icumu. Bityo, muri SHIKAMA turasaba Abanyamerika, Abongereza bateretse Kagame mu Rugwiro kumubwira akegura agashyikirizwa inkiko.
2. Abariho bafasha Kagame Pawulo mu kumarira abanyarwanda ku icumu, murazwi mwese, igihe cyanyu kiri bugufi ngo mukanirwe urubakwiye; abibwira ko muzisubirira i Bugande mukarya ibyo mwasahuye mu maraso, muribeshya kuko isi izababana ntoya!

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355