Pageviews all the time

UBUREZI: Turasaba MINEDUC na REB gutwara mu nkiko umwarimu wigisha muri LA COLOMBIERE i Kigali witwa KIRENGA Nestor kuko mu ikosorwa ry'ibizamini bya Leta bya 2013 ryabereye muri Lycée de Kigali(LDK) mu Rugunga yibiye abanyeshuri yigisha amanota akabaha asumba ayo bakoreye/ UDAHEMUKA Eric

Prof. Silas LWAKABAMBA, minisitiri ushinzwe uburezi mu Rwanda

Guhera m'Ugushyingo kugera m'Ukuboza 2013, i Kigali habereye umurimo utoroshye wo gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n'ibisoza amashuri yisumbuye. Amakuru SHIKAMA ifitiye gihamya aremeza ko impamvu abanyeshuri babyarwa n'abo mu gatsiko ka FPR batsinda cyane atari ubuhanga barusha abandi bana ko ahubwo bibirwa amanota.

Kirenga Nestor, intumwa ya FPR mu ikosora rya 2013 muri LDK mu Rugunga

Muri centre zitandukanye zabereyemo ikosora muri Kigali hose FPR yari yakwijemo za maneko zari zishinzwe kwibira amanota abavuye i Bugande biga mu bigo bizwi bikomeye. Amakuru SHIKAMA yahawe n'abakosoreye mu Rugunga avuga ko mu cyumba cyanditseho nimero 4 aricyo KIRENGA Nestor yakoreragamo.

Mu bakosoreraga mu cyumba kimwe nawe harimo abigisha mu rwunge rw'amashuri rwa Butare, abigisha i Byumba, i Cyangugu, abavuye muri Uganda barimo uwitwa Kato Moses, abigisha za Rubengera muri Karongi n'abandi.

Yibye ibahasha irimo ibizamini bya La Colombiere ayigarura yahinduye amanota mu isomo ryitwa ENTREPRENEURSHIP

Ayo makuru akomeza yemeza ko KIRENGA Nestor wishe agasozi muri Kigali yirirwa abwira abahisi n'abagenzi ko nta muntu wamufunga mu Rwanda ngo kuko yavuye i Bugande. Muri iyo mvugo ye yuje iterabwoba, yamenye ko ikayi zo muri LA COLOMBIERE zimaze gukosorwa niko kureba ku jisho abakosozi bo mu cyumba yarimo arazinyarukana ahindura amanota abaha menshi.

Ayo makuru SHIKAMA yateye imboni yifashishije imfura z'abarimu banga umugayo avuga ko abakosoraga babibonye bihutira kubimenyesha umuhuzabikorwa w'ikosora aho muri Lycee de Kigali witwa Innocent we akaba ari n'umukozi wa REB maze abatanze ikirego arabaseka arabihorera.

Ababyeyi bashobora kujya gutanga ikirego mu nkiko barega REB na MINEDUC

Ubusanzwe uburezi ni serivisi Leta iha abaturage ishoyemo menshi cyane ku ngengo y'imari yayo. Ababyeyi nabo bagatanga umusanzu w'uburezi kugira ngo abana babo bige neza bamenye ubwenge. Akamaro k'ibizamini si ukugaragaza abavuka mu bategetsi! Oya ikiba kigamijwe ni ukureba abana barusha abandi ubwenge ngo abe aribo bandukurirwa amanota babonye mu butabera.

Muri ubu bujura harimo imanza ebyiri z'ibikonyozi: Urwa mbere niba koko ababyeyi bohereje abana babo kwiga LA COLOMBIERE i Kigali barifuzaga ko bamenya ubwenge bashobora kurega REB bayibaza impamvu yabahereye abana babo barangije umwaka wa 6 wisumbuye mu isomo ryo kwihangira imirimo (entrepreneurship) amanota asumbye ayo bakoreye kuko bishobora kubatera kwita abana babo abahanga cyane kandi ari abahanga buhoro.

Ikirego cya 2 ni uko ababyeyi baba abarereye muri LA COLOMBIERE kimwe n'ahandi mu gihugu bashobora kujyana REB mu rukiko bayibaza impamvu umukozi wayo Innocent yananiwe gushyikiriza ubutabera umwarimu KIRENGA Nestor kandi yari abifitiye ububasha.

Ibizamini byakosorewe muri LDK bishobora gusubirwamo byemejwe n'ubutabera na REB

Nk'uko nari mbivuze, uretse ababyeyi, n'abakoze ikizamini icyo gihe nabo bashobora gusaba ko impapuro zo muri LA COLOMBIERE zisubirwamo kugira ngo abaharangije bahabwe amanota akwiranye n'ubumenyi bwabo.

Ibi byose ni ibitekerezo bishoboka mu rwego rwo kurushaho kunoza uburezi no kuvanaho ububasha n'uburenganzira abavuye i Bugande bihinduye ibimana bibwira ko barusha abandi mu gihe abenegihugu bose bagomba kunganya uburenganzira kandi bose bagafatwa kimwe imbere y'amategeko.

SHIKAMA turasaba REB na MINEDUC gutwara Innocent na Nestor mu rukiko ngo bahanwe

Mu rwego rwo kubahiriza amategeko aba yarashyizweho ngo arwanye burundu cyangwa agabanye bigaragara akajagari muri rubanda, muri SHIKAMA nk'uko twiyemeje ko ukuri kugomba gusimbura ikinyoma mu buzima bwa buri munsi bw'abanyarwanda, turasaba Nyakubahwa minisitiri w'uburezi Prof. Silas LWAKABAMBA na nyakubahwa Dr. John RUTAYISIRE umuyobozi mukuru wa REB gusaba ibisobanuro umukozi wa REB Innocent wakingiye ikibaba uyu muhemu uha abana amanota batakoreye.

Turasaba kandi aba ba nyakubahwa bombi mu byubahiro byabo ko batwara mu rukiko umwarimu witwa KIRENGA Nestor wigisha muri LA COLOMBIERE i Kigali akisobanura ku byaha yakoreye mu ikosora muri 2013 muri Lycee de Kigali. Turabasaba kandi ko niba batamutwaye mu nkiko nibura bategeka umuyobozi wa La colombiere kumwirukana ntazongere kwigisha no gukosora kuko ayo makosa akorera abana bibwira ko abagirira neza, abana b'abakobwa bashobora kumubonamo umuntu ubakunda cyane akaba yabasambanya akabicira ubusugi kandi birashoboka cyane.

Babyeyi, muri SHIKAMA twiyemeje kuvugisha ukuri no kubafasha uburezi bw'abana banyu, nimukanguke mukurikirane abana banyu kuko igiti kigororwa kikiri gito naho iyo gikuze ukiha kukigorora cyararengeranye kiravunika!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355