Pageviews all the time

Ubushyamirane buratangiye hagati y'ubuyobozi bwa MONUSCO n'abategetsi ba MINADEF ku kutumva kimwe umugambi wa USA, Kagame na Mushikiwabo wo kurimbura burundu FDLR bukaba ari kimwe mu bimenyetso byinshi byerekana ko barimo kuruhira ubusa kuko byose bishobora guhinduka zeru/ UDAHEMUKA Eric

Umudage Martin Kobler umuyobozi mukuru wa MONUSCO utavuga rumwe n'umuvugizi w'ingabo za Kagame 

N'ubwo kwihuta mu magambo no mu nyandiko rimwe na rimwe bifatwa nko gushyuhaguza, ubanza uwaba avuze ko ibyo Kagame na Mushikiwabo barimo gukora byose ngo basenye FDLR barimo kuruhira ubusa ndetse ko bitazashoboka ataba yibeshye cyane. Niyo yaba yibeshye nk'umunyamakuru ijanisha yaba yibeshyeho ni nka 0, 2%.

Mbanze nibutse icyo Magayane yavuze kuri FDLR na FPR
Mbere y'uko mbabwira uko byitwaye muri aya masaha hagati ya Kigali na FDLR nagira ngo mbanze mbibutse icyo umuhanuzi w'ibihe byose Magayane nubaha yavuze kuri FPR na FDLR kandi byombi byari bitarabaho. Magayane yagize ati: "Bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara ruzaba rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n' abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na Loni ya gatatu".



 Magayane yakomeje agira ati :
”Uwo rutuku(umuzungu) uzaza agahagarara hagati y'abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi".
Mu nkuru nabakoreye mu gitondo hano kuri SHIKAMA nerekanye ukuntu iki gikorwa cyo gusenya FDLR Kagame ashobora kuba akiyobowemo na ba mpatsibihugu ku icenga we ashobora kuba atazi cyangwa arizi ariko nta yandi mahitamo afite.

Nk'uko kuri SHIKAMA twakunze kubibabwira, hari byinshi bidutegereje kandi tuzabonesha amaso yacu yombi. Muti ese ni ibihe? Ni byinshi: Birimo kubona intambara ya karahabutaka hagati ya FDLR na FPR kandi iyo ntambara ikazabera ku butaka bw'u Rwanda kuko Magayane wayiraguye atari umupfumu wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ikindi tuzabonesha amaso yacu ni Loni ya gatatu izaba ije guhagarara hagati y'abazaba barimo besurana. Iki nacyo ni ikindi kimenyetso ko iyo ntambara izabera ku butaka bw'u Rwanda kuko nta Loni ya 3 iba muri RD Kongo.

Iyi Loni yaraguwe na Magayane irahura n'umubare 3 ku butaka bw'u Rwanda kuko iy'ikubitiro yasesekaye i Rwanda muri 1961 guhagarikira Kamarampaka yabaye taliki 25 Nzeri 1961. Loni ya 2 yo yaje mu 1993 mu masezerano ya ARUSHA hagati ya MRND na FPR.

Kagame na Mushikiwabo bazakora ibishoboka byose bafatanyije n'amahanga byose bibe zeru(0) ahubwo intambara yongere itangire
Akenshi ibintu birebana na politiki abantu batabarika barabitinya kuko ibiyiberamo usanga biteye ubwoba, bijijisha, ari amayobera, gucengana, guhendana ubwenge, kwicana, kugambanirana, amarozi n'andi mabi menshi wakongeraho kuko ushaka guhamana ubutegetsi ntacyo atakora ngo ahigike ushaka kubumwambura, ubushaka nawe bikaba uko. Politiki rero ikorwa n’abashize ubwoba kandi badatinya gupfa umunota uwo ariwo wose.

Ku italiki ya 02 Mutarama 2015, Kigali yasaga n'iyiteguye kumva ko FDLR itangiye kurimburwa ariko siko byagenze ahubwo byabaye ukundi. Madamu Luwiza MUSHIKIWABO ushizwe ububanyi n'amahanga kimwe na perezida Kagame ntako batari bagize ngo FDLR irimburwe none harenzeho iminsi 12 Rwara rw'umugara akigangitse mu nzitane z'amashyamba ya Kongo-Kinshasa nta nkomyi ndetse nta n’igihunga ahubwo akomeje umugambi we wo kurambika intwaro hasi.

Ubushyamirane buratangiye hagati ya MONUSCO na MINADEF kuri iyi dosiye y'akayobera-bahanga!
Mu gihe Kigali mu ijwi rya  MINAFFET Mushikiwabo Luwiza ubu barimo kwishimira bikomeye ko inama y'i Luwanda muri Angola yaburijwemo, Martin Kobler umudage uyobora ingabo za Loni muri Kongo ari nazo zahawe inshingano yo gusenya FDLR ku bufatanye na FARDC arimo kubusanya bikomeye n'umuvugizi w'igisirikari cya Kagame Brig. Gen. NZABAMWITA Yozefu.

Ban Ki Moon yahamagaye perezida Kabila Yozefu ngo bemeranwa ko bagiye gusenya FDLR. Martin Kobler we aravuga ko ibitero kuri FDLR bigomba gutegurwa ku buryo bizahuza abarwanyi gusa, mu gihe umuvugizi w ingabo z u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Yozefu we avuga ko ibirindiro bya FDLR bizwi neza nta musivili ubamo ko nta mpamvu yo gutinda kurasa.

Brig. Gen. NZABAMWITA Yozefu arimo gushaka impamvu zakumvikanisha ko kwambuka kwa RDF ari ngombwa
Nk'uko yabyanditse kuri Twitter ye, Afandi Nzabanwita Yozefu yatangaje ibi asubiza ibyari bitangajwe na Kobler Maritini mu gihe ahubwo inama y’umutekano ku isi yanzuye ko FDLR izaraswa n'abarebwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'iki cyemezo nta na hamwe u Rwanda rugaragaramo.

Ubuyobozi bw'umuryango w'abibumbye buvuga ko ikibazo cyeguriwe FARDC na MONUSCO ku buryo u Rwanda rwo rukwiye gusa gutegereza ishyirwa mu bikorwa  no kwakira umusaruro uzavamo ariko guceceka ntibyarukundira kuko FDLR uko ikomeje kurambika intwaro hasi bijyanye no kujya Kisangani inasaba gushyikirana n’abategetsi b’u Rwanda.

Ibi bivugwa na Afandi Nzabamwita Yozefu ni ukugira ngo uko MONUSCO itinda i Kigali bambuke kuko ibyo Maritini Kobler avuga birumvikana kuko avuga ko bagomba kuzarasana n'inyeshyamba gusa kandi uburenganzira bw'impunzi z’abasiviri bukazubahirizwa hisunzwe amasezerano mpuzamahanga.

Ibi nibyo Kigali idakozwa na busa kuko yo ishaka ko bagenda bakarimbura bahereye ruhande impinja, ba nyina, ba se b’abasivili, abasaza, abakecuru, inkumi…; ikosa Loni idashobora gukora ari naho mpera mvuga ko R.D.F iramutse yambutse yazashinjwa ibyaha byo kwica abasivili mu ntambara no kwibasira inyoko-muntu.

Nyamara aho bucyera ibyo Kagame na Mushikiwabo bakora byose birahinduka zeru umugani wa Magayane
Uko bigaragara ni uko agasigane gakomeje no guterana amagambo hagati y'ibihugu. Ikindi ni uko iyi dosiye ya FDLR iri mu mitwe y'abanyarwanda benshi. Ikindi nacyo tutakwirengagiza ni uko muri iyi minsi FDLR yavuzwe cyane ku buryo n'utari uyizi yayumvise cyangwa akayimenya ku maradiyo n’ibinyamateka.

Kubera ko hari byinshi bigikorwa na Kagame, Mushikiwabo na FPR mu rwego rwo gusohoza ubuhanuzi ni ugutegereza tukareba uko biri bugende ariko tuticaye ubusa ahubwo dukomeza gusengera impunzi z'abahutu b'abanyarwanda ziri mu mashyamba ya RD Kongo tunazirikana ko burya intambara itangirira mu mutwe, mu bitekerezo, mu itangazamakuru na dipolomasi hanyuma iy'amabombe n'amasasu ikaza ari umusozo wa byose ariko nta munyarwanda wayifuza kuko isenya itubaka.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.No
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355