Karidinali Laurent Monsengo Pasinya Arikiyepisikopi wa Kinshasa wasabye polisi n'ingabo kutongera kurasa abenegihugu kandi ko bagomba kureka abaturage bakigaragambya baharanira uburenganzira bwabo |
Mu
minsi mike hano kuri SHIKAMA nabagejejeho inkuru yavugaga ko umutekano
wa Perezida Joseph Kabila KABANGE ugerwa ku mashyi bigera n'aho yohererejwe
ubutumwa bugufi n'umwe mu bamurinda ko byanze bikunze bazamwica.
Iyo
nkuru nayo yaje nyuma y'indi nayo yavuzwe cyane aho ibitangazamakuru binyuranye
bikorera i Kinshasa byemeje ko Kabila yohereje umugore we i Vatikani ngo Papa
Faransisiko amusengere urupfu rumwegereye rubashe gukurwaho. Hano akaba
yariyibagije ko atari ukuzura abo we yishe mu bihe byahise ndetse no mu gihe
yategekaga.
Umuzimu wa se uramugenda runono!
Ikibazo kiri muri Afurika na magingo aya ni
ukutigira ku mateka! Kabila akimara kubona umubyeyi we yishwe, ahari ubanza
yari akwiye gukuramo ake karenge nyamara ntabwo byamushobokeye kuko ba
mpatsibihugu bashyizeho se bari bagikeneye inyungu zikomoka kuri icyo cyemezo
bafashe banyuze kuri Kagame na Kaguta Museveni.
Ubanza ku bemera umwaku, uwavuga ko ababiligi
bateye umwaku abaturage ba Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ataba yibeshye
cyane. Kuva taliki 30 Kamena 1960, umunsi byiswe ko bahawe ubwigenge iki gihugu
nta mahoro kigeze haba n'isaha imwe.
Patrice Emery LUMUMBA waharaniye ubwigenge yananiwe
kumvikana na leta y'Ububiligi bwabonye ashaka kuburusha imbaraga bwiyambaza
Amerika ngo bafatanye kumurwanya. Patrice E. LUMUMBA yatekereje ko yifatanije
n'Uburusiya akinjira muri COMMUNISME wenda byari kugira icyo bitanga ariko
amazi yari yarenze inkombe birangira bamuhitanye.
Abanyamerika n'ababiligi bakivugana Lumumba
bashyizeho Mobutu abanyekongo kavukire bemezaga ko akorera abanyamahanga. Uwaje
ku isonga mu kwanga ingoma ye ni Etienne TCHISEKEDI WA MULUMBA umaze imyaka
irenga 50 arwanya ubutegetsi.
Igisekuru cya Kabila kigeze ku butegetsi ibintu
byarushijeho kudogera. Abakongomani biboneye perezida arasirwa mu biro n'abamurindaga
mu myaka itarenga ine nyuma yo guhambiriza Mobutu waje gupfira muri Maroc. Kabila
Laurent Desire yahise asimburwa n'umuhungu we ubu nawe utorohewe na busa kuko
ari hagati y'urupfu n'umupfumu.
Komanda Hypolite Kanambe Joseph Kabila Kabange, Kagame na Jack Nziza bishe intwari
itazava mu mitwe y'abakongomani.
Ku italiki 06 Mutarama 1997, SHIKAMA ifite amakuru ko Paul
KAGAME kuri iyo taliki yatanze itegeko ryo kurasa General André KISASE NGANDU araswa
na Kabila. Uyu mujenerali yavukaga mu ntara ya KASAYI ari nayo Patice Emery
LUMUMBA yakomokagamo. General NGANDU ni uwo mu bwoko bwitwa BATETERA bwa Lumumba.
SHIKAMA yabonye amakuru ko impamvu byashobokeye Kagame kumukoresha
mu guhirika Mobutu byatewe n'uko yari ahuje ibitekerezo na General MULELE
wamwiciwe mu maso n'ingoma ya Mobutu we akarokoka. Yumvaga rero uwaza wese
arwanya MPR Ishyaka rya politiki rya Mobutu yageza Congo ku mahoro arambye.
Impamvu bamwishe ni uko yabajije impamvu bavugaga
ko barwanira kubohora Kongo ariko aho kugira ngo bashyire mu bikorwa imvugo
bavugaga ahubwo akabona bashishikajwe no gusahura umutungo kamere w'igihugu
bagatunda bajyana i Kigali. Urupfu rw'iyi ntwari rwababaje bikomeye abakongomani
bashyira mu gaciro ku buryo Kabila ntaho ari ndetse ari ugenda yanyaruka inzira
zikigendwa.
Perezida wa repubulika umaze iminsi 5 mu bwihisho atinya ko abaturage
bamugwa gitumo
Amakuru atangazwa n'ibinyamakuru binyuranye
aravuga ko Kabila ubu yagiye kwihisha ahitwa KINGAKATI mu rwuri rw'inka ze. Ayo
makuru aremeza ko mbere gato y'uko ata ibiro i Kinshasa agafata inzira, yasize
ategetse ko bakuraho itumanaho rya terefoni na interneti. Ibi yabikoze kugira
ngo ihanahana makuru hagati y'abaharanira uburenganzira bwabo ritihuta.
Muri ubu bwihisho arimo na bene nyina 2 hamwe
n'umugore we twakuramo inyigisho ebyiri: Icya mbere ni uko mu by'ukuri adakwiye
kwitwa perezida kuko umukuru w'igihugu ubundabunda nta cyubahiro akwiye. Icya
kabiri dukwiye kwibuka uko byagendekeye Ben Ali muri Tuniziya, Kadafi muri
Libiya, Hosni Mubarak mu Misiri ndetse n'uko biherutse kugendekera Blaise Compaore
muri Burkina Faso.
Iyi myigaragambyo irimo kubera i Kinshasa na Goma ubanza Kagame aho ari i
Davos mu Busuwisi idatuma agoheka
Buriya mubona politiki ibamo ibintu byinshi cyane.
Nibuka umunsi umwe mu kiganiro n'abanyamakuru muri village Urugwiro Kagame
atwiyama ngo ntitugahore tumubaza ibibazo bya Kongo Kinshassa ngo kuko
byabayeho nawe ataravuka. Mu kuri yaratunyometse kuko niba umuriro
waranakongejwe n'ababiligi ariko nawe yahushye mu ziko awufasha gukomeza kwaka.
Ubwo imyigaragambyo yabaga mu Misiri buriya Kagame
yumvaga ari iyo bigwa bimuri kure nk'ukwezi. Imyigaragambyo ibaye muri Burkina
Faso buriya nabwo Kagame yabonye ari iyo bigwa none umuyaga w'impinduka
urahuhera munsi y'urugo ku muturanyi wa hafi ushoboka. Aha niho mvuga nti ubu
Kagame arimo kwibaza ati ese mama noneho nibiva muri RD Kongo hazakurikiraho
ikihe gihugu? Iki kibazo aramutse akibaza twaba tugihuriyeho!
Karidinali Laurent Monsengo Pasinya, Porofete MUKUNGUBILA na Etienne TCHISEKEDI
barashaka kwirukana perezida Kabila ku butegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose
Mu by'ukuri, n'ubwo bivugwa kenshi ko agahwa kari ku
wundi gahandurika, umugabo Kabila arasananiwe impande zose. Cardinal Laurent
MONSENGO yatangaje ko bagomba kureka abaturage bagaharanira uburenganzira bwabo
kandi ko adashaka kongera kubona polisi irasa abenegihugu.
Porofete Mukungubila we ahari n'uyu munsi ku bwe
Kabila yarara ashizemo umwuka. Tubibutse ko uyu Mukungubila azirana na Kabila
cyane akaba yari aherutse no gufungirwa muri Afurika y'Epfo akekwaho guhirika ubutegetsi
mu masasu yasakurije ku kibuga cy'indege no mu nkengero zacyo mu ntangiriiro za
2014.
Etienne TCHISEKEDI nawe aho ari mu Bubiligi, n'ubwo
asukuma kubera izabukuru kuwa gatatu yatangaje ko Kabila agomba kwirukanwa ku
butegetsi byanze bikunze. Ibi byavugiwe mu kiganiro umuhungu we yahaye radiyo
RFI y'abafaransa.
Aba bagabo uko ari 3 ni abantu bafite umwanya
ukomeye mu mitima y'abakongomani, bavuga rikijyana kandi bumva na benshi kugera
no ku rwego mpuzamahanga. Niyo mpamvu icyo aba bagabo 3 bashaka cyose ko cyakorwa
muri RDC cyakorwa ari nayo mpamvu mbona Kabila bishobora kuzarangira asezerewe
ku butegetsi nagira amahirwe ntibamuhitane nk'uko nawe atishe bake.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355