Nyakwigendera majoro RUGERINDINDA |
Ejo ku itariki ya 7 Nyakanga 2016 , itangazamakuru ry'Agatsiko ka Kagame Pawulo ryahitishije inyandiko idasobanutse yerekeye urupfu rw'uwari umusirikare mukuru mu gisoda cya Pawulo Kagame , RDF. Nkuko iri tangazamakuru ryakomeje ribitangaza, Majoro RUGERINDINDA Jyoni(John) ngo yapfuye ku itariki ya 6Nyakanga 2016 ngo imodoka ya Benz yari atwaye ikaba yaragonze ikamyo sa saba n'igice z'ijoro, maze uyu mumajoro agahita apfa. Ikindi ngo ni uko uyu mumajoro ngo yavaga muri Gatsibo yerekeza i Kigali ari kumwe n'abandi bantu 3 mu modoka ariko bo ngo barakomeretse bakaba bari bari mu bitaro by'i Gatsibo.
Urupfu rwateguwe
Urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho inshuro nyinshi impfu zidasobanutse zagiye zikorerwa abasirikare n'abapolisi ba Pawulo Kagame. Abasesengurira ibibera mu Rwanda hafi, bakaba bemeza ko izi mpfu zitegurwa n'inzego z'ubutasi za Kagame mu rwego rwo kwirenza abasirikare n'abapolisi aba yaketseho gukorana n'abari hanze y'u Rwanda bamurwanya. Muribuka mu myaka 4 ishize, umusirikare mukuru wari mu zabukuru akaba yari afite ibirombe acukuramo amabuye y'agaciro muri Gitarama, yaje gusangwa mu modoka yabaye amakara hariya i KAYENZI umuntu ava i Gitarama yerekeza i Kigali, uyu akaba yaragaragaye mu gitondo. Urundi rupfu rudasonutse Shikama ikwibutsa ni urwo umupolisi mukuru wari uvuye mu butumwa bw'amahoro i Darfur, agahabwa amarozi ku kibuga cy'indege cya Entebbe i Kampala, agahita agwa aho, abo bari kumwe bavanye i Dar Fur bagacyura umurambo!
Tugarutse kuri uyu wishwe kuri 6 Nyakanga 2016, hari ibimenyetso bishobora kwerekana nta shiti ko uyu muntu yishwe , dore bimwe muri byo:
- Uyu muntu yishwe ku itariki ya 6/7/2016 mu gihe abanyarwanda n'amahanga bari barangariye uruzinduko rwa minisitiri w'intebe wa Israel Ben Yamin Netanyahou. Si ubwa mbere Kagame akora gutya kuko yagerageje kwica jenerali Kayumba Nyamwasa igihe isi yose yariho ireba Mundial (ihatanira igikombe cy'isi , umupira w'amaguru ) yaberaga muri Afrika y'Epfo. Koloneli Karegeya nawe yishwe mu gihe isi yose yari irangariye mu kwizihiza umwaka mushya wa 2013, amutsinda muri Afrika y'epfo kuri 31/12/2013
- Ni ubwa mbere haba impanuka ntihagire abanyamakuru b'Agatsiko cyangwa bigenga bajya kureba aho iyo mpanuka yabereye, ngo hafatwe amafoto bereke abanyarwanda n'amahanga koko ko habaye impanuka!
- Umuntu yakwibaza impamvu uriya majoro yagendaga ninjoro kuriya(sa saba n'igice z'ijoro).
- Biratangaje kubona uriya majoro yarapfuye abo bari kumwe bose abakarokoka ntitubwirwe ko harimo uwakomeretse cyane.
- Biteye amakenga kubona itangazamakuru ry'Agatsiko ritaragiye mu Bitaro by'i gatsibo ngo rifate amafoto y'abakomeretse ndetse hafatwe n'amajwi ngo bavuge uko bagize iyo mpanuka kugirango n'abandi bayigireho.
- Biteye kwibaza, ukuntu umuvugizi wa polisi yahise avuga ko abanyarwanda bagomba kwirinda umuvuduko ukabije, ibi bikaba bishatse kuvuga mu buryo buziguye ko uyu majoro yazize umuvuduko ukabije, akaba atagomba kubabaza benshi, kuko uwiyishe ataririrwa. Ibintu nk'ibi twabyumvise nanone igihe nyakwigendera Kolonali Karegeya yicwaga,Kabarebe na Mushikiwabo bavuga ko ntawe agomba kubabaza, Kabarebe ati: "Karegeya yari imbwa igomba gupfa ikajugunywa kure "
- Biteye kwibaza impamvu tutabwirwa( twebwe abanyarwanda) izina ry'umushoferi wa kamyo yagonze imodoka ya majoro; ntitubwirwe niba nawe yapfuye, yakomeretse cyangwa ari mutaraga , nta kintu cyamubayeho. Umuntu akaba yagira urwikekwe yibutse ibyabaye kuri nyakwigendera Rwigara Assinapolo; kugeza ubu Agatsiko ntikaratubwira ikamyo yamugonze n'icyo uwamugonze yagenewe!
Ni byinshi umuntu yakomeza kwibaza bikaba byatuma abantu benshi bari bazi ko koko uriya nyakwigendera yishwe n'imodoka, barushaho kugira amakenga.
Muri Shikama rero tukaba twaratangajwe no kubona nta munyarwanda wamaganye uru rupfu nkuko bisanzwe bigenda iyo Kagame ahitanye umuntu. Tukaba twibaza rero tuti:
Twibaze
" Ese kubera impfu ziba mu Rwanda buri munsi zikozwe n'Agatsiko , abanyarwanda barambiwe kwamagana no kuzibara ubu bakaba bazifata nk'ibisnzwe, TWIBANIRE!"
Nyamara twagombye guhaguruka amazi atararenga inkombe kuko uyu munsi ni majoro RUGERINDINDA Jyoni(John), ejo ni njye cyangwa wowe!
Akicwa kaburiwe ni impongo!
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.