Umunyarwanda Major Docteur Richard SEZIBERA umunyamabanga mukuru wa EAC izengerejwe n'ibibazo ku buryo igana ku isenyuka rirunduye |
Mu
ishingwa ry'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba, abategekaga u Rwanda icyo gihe
ntibigeze bashishikarira kuwinjiramo kuko Perezida Habyarimana kubera ubucuti
budasanzwe yari afitanye na Mobutu gahunda nyinshi zerekejwe muri CEPGL.
Aho
FPR igereye ku butegetsi, yihutiye gutera umugongo CEPGL inihutira kwinjira
muri EAC. Ku ikubitiro ubusabe bw'u Rwanda bwatewe utwatsi na Tanzaniya, Kenya
na Uganda byari byibumbiyemo uko ari bitatu. Perezida Daniel Arap Moi wa Kenya
icyo gihe yavuze ko FPR ari amabandi n'ingegera ku buryo binjijwe muri EAC
itakomeza kubaho mu mudendezo n'ubwisanzure.
Kenya na Tanzaniya
ntako batagize ngo u Rwanda rwe kwinjira muri EAC
Nk'uko
nari mbivuze hejuru, uretse Kenya, Tanzaniya nayo yavuze ko u Rwanda ari
agahugu karangwa n'amatiku ku buryo rwinjiye muri EAC ibintu byazamba. Uku
guhanyanyaza kwa Kenya na Tanzaniya bisa n'uko ntacyo kwagezeho kuko u Rwanda
byarangiye rwinjiye muri uyu muryango ubu rukaba rufite minisiteri yawitiriwe
n'abadepite baruhagarariye mu nteko ishinga amategeko y'uyu muryango yitwa EALA
ifite icyicaro cyayo Arusha muri Tanzaniya.