Pageviews all the time

IGISIGO: IRIBURIRO RY’INTSINZI.


22 octobre 2015
Ndi Urugaga rugaragiye benshi,
Ingangare ndi Inganguruzabanyazi.
Niyo nanyagirwa nte sinikanga,
Nkangaranya umwanzi agahuhutwa,
Ndi ishuheri Rushushubikanya,
Sinjya imbizi n’abagome nitwa “Rubimburirangabo”.
         Fata iryiburyo Mwimanyi,
         Datawatwese uturongoye,
         Liba tuvoma umunezereo,
         Rembo rireba iheru iyo Ijabiro.

Ikinyoma cya Pawulo Kagame kinyibutsa icya Kadafi! Menya impamvu imperuka y'aba banyabinyoma bombi izaba imwe./NKUSI Yozefu














Uwavuga ko Pawulo Kagame yatangiye kwiyamamariza kuzategeka u Rwanda ubuziraherezo ntiyaba yibeshye. Muri iki cyumweru uyu mugabo abenshi basigaye bita Semuhanuka kubera ikinyoma cye, mu rwego rwo gutangira kwiyamamaza akoresheje itangazamakuru mpuzamahanga, yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru New African. Kagame Pawulo yemeje ko ngo we azategeka manda zirenze 2 abaturage nibabishaka kuko ngo bamukunda cyane ibi ngo bikaba bitandukanye n’ibikorwa ahandi kuko ngo ari abaperezida bashaka izo manda abaturage babo batabashaka(ndlr: aha akaba yaravugaga i Burundi) !

Itangazo rireba Abanyeshuri bari muri za kaminuza mu Rwanda n'abandi bashaka kwiga bagafata impamyabumenyi baciye ku ikoranabuhanga/NKUSI Yozefu


Uko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere ni ko hagenda habaho impinduka zikomeye mu itangwa rya za serivise hirya no hino ku isi. Inyinshi muri izi za serivise zatangwaga n'abakozi bo mu kigo runaka, ubu zitangwa n'imashini(Robot) cyangwa se za mudasobwa.Nk'urugero, hano i Buraya, muri banki ingana na Banque de Kigali usanga hariya haba huzuye abantu babitsa n'ababikuza hari umukozi umwe gusa mu gihe muri iyi banki yo mu Rwanda haba hari abarenga icumi!

Umuvandimwe RuhatijuliEtienne aradukosora ku nyandiko yacu iheruka:"AGATENDO MU DUTENDO: Nyuma y'aho bamwe mu bayobozi b'amadini bameneye amavuta ku mipaka y'u Rwanda ngo rutazaterwa na ba Kayumba Nyamwasa muri 2010, Paul Gitwaza nawe aheruka gukora agashya vuba aha yikorera igunira ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda ajya kubitura imana yo muri Israel!/NKUSI Yozefu"

Gitwaza yikoreye ibibazo by'Agatsiko abishyiriye  imana yo muri Israel!

Bonjour Joseph. Je suis désolé de vous dire ko iriya ndirimbo atari iya Matayo Ngirumpatse. Iriya ndirimbo ni iya Padiri Charles MUDAHINYUKA w'i Kibungo. Yaririmbwe bwa mbere n'abafaratiri bo mu Nyakibanda mu myaka ya za 79/80. Merci de corriger.

Gushimira:
Shikama irashimira cyane umuvandimwe wacu Ruhatijuli Etienne  kuyunganira , tukaba kandi dukomeje no gushimira Mohamed Shifa udasiba gutanga komanteri kuri buri nyandiko yacu, dore iyo yatanze kuri iyo nyandiko tuvuze hejuru.
1 day ago  -  Shared publicly


Ni akumiro ahubwo umwaku asize muri islael niba atawutahanye doreko kuva yashingurayo ikirenge bahise bakozanyaho na palestina ,kuberako yabuze kujyana igitambo cy'ukuri akajyana ikimugaye (ikinyoma)

AGATENDO MU DUTENDO: Nyuma y'aho bamwe mu bayobozi b'amadini bameneye amavuta ku mipaka y'u Rwanda ngo rutazaterwa na ba Kayumba Nyamwasa muri 2010, Paul Gitwaza nawe aheruka gukora agashya vuba aha yikorera igunira ngo ririmo ibibazo by'abanyarwanda ajya kubitura imana yo muri Israel!/NKUSI Yozefu

Matayo 11: 25. "  Muri iyo minsi Yesu aravuga ati : " Ndagushimira data , Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato"
Matayo 19: 14. "  Ariko  Yesu arababwira ati: " Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo."
Matayo 18:14.  " Nuko so wo mu ijuru ntashaka ko hagira umwe muri aba bato urimbuka."


Abanyamadini bamennye amavuta ku mipaka yo gutsinda ibitero bya Kayumba Nyamwasa, haza igitero cy'umurusha ubukana, SATANI
Muri 2010 mbere gato ko haba ingirwamatora yo kwimika Kagame Pawulo muri manda ye ya kabiri, hari bamwe mu bayobozi b'amadini bikoze bafata amavuta ntumbaze niba ari ikimuri cyangwa ubundi bwoko kuko batasobanuye ibyo ayo mavuta akozwemo. Nkuko byatangajwe na igihe.com icyo gihe, ngo aba bayobozi basutse amavuta ku mupaka wo ku Kanyaru, barakunyarukira basuka n'andi i Cyanika ku mupaka w'u Rwanda na Uganda, sinibuka neza niba no ku mipaka ya Rusizi na Rusumo barahageze. Icyo nibuka neza ni uko bene gusuka amavuta bahise berekeza muri Israel ngo gusengera u Rwanda, bagarutse bemeza ko ngo u Rwanda rutagitewe. Ibi babikoraga kubera ibihuha byavugwaga hirya no hino mu Rwanda ko Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bari kumwe muri RNC bashobora gutera u Rwanda kwirukana uwo bicaje mu Rugwiro, Pawulo Kagame.

Ari abagabo bakubita abagore babo mu ngo cyangwa leta isahura ibyateje abagore imbere, ninde uhohotera abagore kurusha undi? Kubera kubura amikoro: Abagore ubu barigurisha mu mashuri, mu bihugu bidukikije, ndetse bamwe batangiye kugurisha amafoto yabo bambaye ubusa ku mbuga z’Agatsiko!/NKUSI Yozefu


Ngiyi kirazira Rucagu na FPR bigisha urubyiruko!
Bayirengaho bagacuruza ubwambure bwabo!

Ibigo byitwa Isange muri buri karere byo gushyiramo abagore bahohotewe n’abagabo babo.
Hari umwe mu bayobozi ba LONI uherutse kugenderara u Rwanda maze abategetsi b’iki gihugu bajya kumwereka ibigo byakira abagore bahohotewe biri muri mu ntara y’amajyepfo. Uyu muyobozi ngo yasabye abategetsi bacu ko ngo bakongera ibi bigo. Ni muri uru rwego ejobundi Minisitiri w’intebe w’Agatsiko ka FPR na Kagame yiyemeje gushyira muri buri karere ibi bigo bita Isange. Ariko se ko bita ku bagirana ibibazo n’abagabo babo, abahohoterwa n’Agatsiko bo bazaba abande?
Minisitiri w'intebe w'agatsiko atangiza umushinga wo kugeza Isange muri buri karere
uwo bavugana ni Oda Gasinzigwa minsitiri w'agatsiko ngo ushinzwe iterambere ry'umuryango

Za buruse(scholarships) zindi nshya zo mu mahanga /NKUSI Yozefu


Don’t miss the opportunities to study abroad with fully-funded scholarships, including KAAD Germany Scholarships, VU Fellowships, BioToP Austria, ISU France Scholarships, Leeds University Scholarships and many more.
Application deadlines approaching: Apply Soon

Undergraduate Scholarships for International Students, 2016
New list of international scholarships for undergraduate students.
Apply Now


KAAD Scholarships for Developing Countries’ Students in Germany, 2016
Provided by:
 KAAD

Courses: Masters Degree or PhD Degree Program Subjects: Subjects having significance for the home country of the applicant (not any Specific)
Eligible Students: Africa, Asia, Near and Middle East
Apply Now
Tags: 2016Collegedeveloping countriesFeaturedFinAidgermanyMaster'sOctober Week 2PhD,PostdoctoralresearchscholarshipsUpdated Scholarships

University Of Sheffield Online Course On Writing Applications
Learn How to Succeed at Writing Applications
Provided by:
 University Of Sheffield and FutureLearn

Application Deadline MOOC starts on October 26, 2015
Apply Now
Tags: 2016EnglishUniversity MOOC

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya kabiri)/NKUSI Yozefu


Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko twarebeye hamwe ukuntu  Kagame Pawulo ariho aha imyitozo ya gisirikare impunzi z'Abarundi ziri hirya no hino mu Rwanda ariko cyane cyane iziri mu nkambi ya Mahama.  Muri iki gice cya kabiri, Shikama iragerageza kubereka ko iyi ntambara itegurwa kugabwa ku Burundi yatangiye gutegurwa  kera ku buryo bw'ikwirakwizaza-kinyoma bwagiye bukorwa n'Abarundi baba mu mahanga, Leta y'Agatsiko ka Kagame Pawulo n' Abanyaburayi n'Abanyamerika bagejeje kagame na FPR ku butegetsi kandi bakomeje gukora ibishoboka byose ngo abugumeho.

Komanteri ya Mohamed Shifa ku nyandiko: "Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Mbere)/NKUSI Yozefu"


U Rwanda ni igihugu gito kandi giteye neza ku buryo byari byoroshye kukiyobora ugendeye ku mico n'imigenzo,ururimi ,imyemerere y'abanyarwanda. Ibyo kandi binagira ingaruka ku buryo no kururoha mu gihe ruyobowe n'abasazi.

Iteka ryose urugo rw'umurozi kuva kera ntirugendwa, buri wese uhanyuze ararwishisha, akenshi usanga n'abana b'umurozi hari abemeranya n'abaturanyi ko umubyeyi wabo aroga; abana b'indangare nabo batagira icyo bitaho usanga bahanganye n'abaturanyi ngo barabaharabika.

Buruse(scholarships) zo mu mahanga



Development Scholarships for Developing Countries in Czech Republic, 2016-2017
Provided by: Czech Ministry of Education, Youth and Sport, the Faculty of Social Sciences
Courses: Bachelor and Master Degree Program Subjects: Multiple Subjects available within the Faculty of Social Sciences
Eligible Students: International Students from Developing Countries
Application Deadline 30th April 2016

Apply Now

Intambara ya rurangiza izambika ubusa abayiteguye bakayishoza ikazasiga ihinduye abakinnyi mu karere k’ibiyaga bigari by 'Afrika( Igice cya Mbere)/NKUSI Yozefu


Intambara y’Abatutsi  muri RDCongo biyitaga M23, intandaro y’urwango runuka hagati ya Nkurunzia Petero na Kagame Pawulo

Kuva Nkurunziza Petero yajya ku butegetsi kugeza ejobundi intambara ya M23 itangira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari nta makemwa ku buryo Abahutu bo mu Rwanda bo mu ntara y’amajyepfo bagiye bahura n’uruva gusenya igihe bariho batotezwa n’ingoma y’Agatsiko biciye muri za Gacaca bagahungira i Burundi, aho ni hagati ya 2006 na 2012. Aba ba nyagupfa, bagiye boherezwa mu Rwanda shishi itabona ndetse habaho n’ibikorwa byo kubahiga no mu ngo  i Burundi boherezwa mu ibanga mu Rwanda nkuko Shikama yigeze kubibatangariza; ibi byose Nkurunziza Petero yabikoraga ngo ashimishe uwo yafataga nk’inshuti ye magara, Pawulo Kagame.

Leta y'Abahutu nijyaho nanjye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu/ Jean de Dieu Mucyo muri gereza ya Butare

Senateri MUCYO
"Leta y'Abahutu nijyaho najye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu"
Bavandimwe kandi bayobozi b’urubuga rwacu dukunda cyane Shikama, nejejwe no kubageza ho amwe  mu marorerwa yabereye mu Rwanda akozwe n’Abanyagatsiko. Uyu munsi nkaba nibanda ku byakorewe i Mbazi muri Butare bikozwe na Jean de Dieu( Soma jadediye) Mucyo. Uyu mugabo ni  umwe mu nkoramaraso za FPR akaba ari n’umwe mu Banyagatsiko, akomoka muri Komine Mbazi ubu ibarizwa mucyo Agatsiko kise Akarere ka Huye.

AMSTERDAM: RWANDAY DAY YEREKANYE KO KAGAME ARI UMWICANYI RUHARWA.


10 octobre 2015
Ni kuri uyu gatandatu, tariki ya 10/10/15  kuri Radio Inyabutatu ikorera kuri SW no kuri internet, yumvikana mu Rwanda no muri Afrika yose muri rusange. Ubuyobozi bwa Radio Inyabutatu ikorera kuri shortwave ku murongo wa 17605kHz muri band ya 16; no kuri internet amasaha 24/24 kuri site (www.radioinyabitatu.org cyangwa www.inyabutatu.org) buramenyesha abanyarwanda bose ko ku wa gatandatu tariki ya 10/10/15 guhera saa 20h00-21h00 z’ikigoroba i Kigali mu Rwanda, Radio Inyabutatu izabagezaho ikiganiro gifite insanganyamatsiko ikurikira:  
Rwanda day ariyo mu by’ukuri bita Kagame day yerekanye ku buryo budasubirwaho ko Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa.
LOGO FOR RADIO INYABUTATUAbanyarwanda batagira ingano bavuye mu ibihugu binyuranye kwereka isi yose ko u Rwanda ruyobowe n’umwicanyi ruharwa Paul Kagame ukomeje kwihisha ubutabera muri Village Urugwiro.

Abaturage bo ku KIBUYE baratabaza: Ingoma ya Kagame iriho irakura imfungwa hirya no hino mu gihugu ikaza kuzifungira mu magereza atazwi yo muri kibuye!

                                                                   
Ingabire Vigitoriya

" Tugiye kujya tubarasa ku manywa y'ihangu" Pawulo Kagame abwira abaturage bo mu ntara y'iburengerazuba Kibuye iherereyemo. Nta byumweru bibiri bishize, abapolisi bagabye igitero kuri bamwe mu baturage bo mu ntara y'iburengerazuba bakicamo bamwe bagakomeretsa abandi babaziza ko ngo bubaka  badakurikije amategeko; ibi bikaba byaranabaye ku manywa y'ihangu nkuko Kagame yari yarabibateguje umwaka ushize. Si irasa gusa kandi ririho rikorerwa aba baturage kuko abenshi ubu bariho bajugunywa mu magereza atazwi nkuko mubyibonera mu nyandiko y'impuruza iri hasi aha.
Uwapfuye yarihose kuko atabonye iminsi ya nyuma y'ingoma ya Rwabujindiri rurya ntiruhage!!
Ubwanditsi bwa Shikama
---------------------------------------------------------------------------------------------------------------------


"Mu minsi ya nyuma ya Rwabujindiri Rurya ntiruhage hazabaho agahiri n'agahinda; abiyicaje ku ngoma bazarya akaribwa n'akataribwa." Magayane. Wakwemera ko muka Pawulo Kagame ariwe wafugishije ibigo impfubyi zarererwagamo ngo yigarurire imfahsanyo ibyo bigo byahabwaga n'amahanga ?/NKUSI Yozefu

Abana bakuwe mu bigo byabareraga barasabiriza
Tumaze iminsi dusoma ku mbuga z'Agatsiko igihe.com cyangwa izindi zinyuranye ko benshi mu bana bakuwe mu bigo birera impfubyi bagahabwa imiryango birirwa basabiriza ku mihanda abandi bakaba barabaye indaya. Bamwe mu bana barebwa n'iki kibazo bishoye mu buraya no gusabiriza bavuganye n'izi mbuga, bemeje ko ibyo Leta yemereye imiryango yakira aba bana itabyubahirije, ndetse n'aba bana imfashanyo bari bemerewe ngo ntibayibonye biba ngombwa ko bashakisha ubuzima muri ziriya nzira tuvuze hejuru. Shikama ikimara kumenya iki kibazo, yahise ikora amatohoza  dore ko yabaye no mu ba mbere  bawamaganye iki gikorwa kigayitse cyo gukura aba bana mu maboko y'ababareraga bakabshyira mu  gihirahiro kigitangira.

Gusahura no gusesagura umutungo wa Leta bikorwa na Kagame n’Agatsiko, ubusambanyi mu rubyiruko no mu ngo, urumogi na Muriture byinshi: u Rwanda rugeze aha Sodomu na Gomora!/Nkusi Yozefu.





Reka tubanze twibukiranye Sodomu na Gomora icyo aricyo mu bitabo bitunganye bikoreshwa n’abemera ijuru ( Abayahudi, abakirisitu n’ abayisilamu). Muri Bibiliya Itunganye, mu gitabo cy’Itangiriro dusomamo ko Imana yaremye abantu ikabaha umudendezo mu busitani bwa Edeni. Ariko uko bagendaga bororoka niko bagiye barushaho kuba abanyabyaha.

Ibi byaha byatumye Imana ibahana kenshi ariko ibihano bizwi cyane ni ibyahawe imijyi ya Sodomu na Gomora aho Imana yahanishije abaturage b’iyi mijyi kubatwikisha umuriro( Mazuku)(Itangiriro 19:1-29).Ikindi gihano ni igihe cya Nowa, Imana yicishije abantu umwuzure nyuma y’imvura yaguye iminsi 40.( Itangiriro 6; 7; 8).

Komanteri ya Makoki Mugisha kuri :"UBUREZI BUKOZWE BUNYESHYAMBA: «Mu 2013, Dr. HAREBAMUNGU Mathias yajanjaguye telefoni arirukanwa none uwamusimbuye aremeza ko nta muyobozi w'ishuri ryisumbuye mu Rwanda uzabuza umunyeshuri gutunga telefoni igendanwa»/UDAHEMUKA Eric"


Erega banyarwanda duce ubwenge abana bo mugatsiko bafite inzira nyinshi n'amahirwe byo kwiga arataha agasanga mwarimu amutegereje ikindi atsindira ku bice naho mwenengofero mpaka 80%byanze bakajyana iyo Za America ngo ari kwiga.

Uwakwereka bourse zirirwa mu tubari, mu mahoteri, mu rumojyi hano muri Texas warira; umuntu akibaza uwatanze izo burusi bikakuyobera.

Gusa bene Ngofero bamenye ko izo phone bemerewe ari imwe munzira z'iringaniza kugirango bahugire muri ibyo ubwo umubare w’abatsinda uzagabanukaho 30% Agatsiko gatere imbere.

Eseko mbona hano abana bagendana iryo terambere ari abo b’abatindi, ko umwana uvuka   ahagaragara ko atakwibeshya atari i muhira cg ahandi hatari ku ishuli.!


 Utapfuna yitonze ntataka igifu. 

Makoki Mugisha
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA)


www.shikamaye.blogspot.no
shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma(SKUD)

UBUREZI BUKOZWE BUNYESHYAMBA: «Mu 2013, Dr. HAREBAMUNGU Mathias yajanjaguye telefoni arirukanwa none uwamusimbuye aremeza ko nta muyobozi w'ishuri ryisumbuye mu Rwanda uzabuza umunyeshuri gutunga telefoni igendanwa»/UDAHEMUKA Eric

Rwamukwaya Oliviye
Ku italiki 27 Gicurasi 2015, mu itangazamakuru rikorera i Kigali hasohotse inkuru yari ifite umutwe wagiraga uti: “Nta munyeshuri wakagombye guhanirwa ko atunze telefoni-Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi.”

Itariki ya 1/10/1990:itariki y'umuvumo ku banyarwanda n'akarere k'ibiyaga bigari bya Afrika/NKUSI Yozefu

Iyi ni intama FPR yambukanye Kagitumba.
 Iyi ntama yarimo umuvumo ku Rwanda no mu karere

 « Umugambi ni umwe banyarwanda: amahoro , ubumwe n’anamajyambere, MRND yacu nziza , sugira maze usagambe mu Rwanda»

Iyi ndirimbo , yaririmbwaga ahantu hose hateraniye abanyarwanda ku mpamvu zinyuranye, ndetse no mu tubari warayihasangaga, ku buryo ari abana, abasaza n’abakecuru bari bayizi, bayiririmba kandi bemera amahame ayikubiyemo.

Ndi Umunyarwanda: Minisitiri NDAMIRINDA n'umugore we Maribori ntibumvikana ku cyaha cy'Inkomoko FPR na Kagame bashaka gutsindira Abahutu/NKUSI Yozefu


       
Nandika aka Gasoto kuri Shikama umwaka ushize wa 2014, gahunda ya Ndi Umunyarwanda yariho ivuza ubuhuha mu Rwanda no hanze yarwo. Iyi gahunda igamije kunyitsa Abahutu bari ho ubu n'abo mu bisekuru bizaza kugirango Abatutsi babe aribo bafatwa nk'abanyarwanda buzuye mu gihugu kigizwe n'Abahutu( +85% by'abaturage), Abatutsi(14%) n'Abatwa(1%). Hari hashize igihe isa n'iyahwekereye kubera kwamaganwa n'Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga banyuranye, tutibagiwe n'imiryango mpuzamahanga myinshi. Ubwo Pawulo Kagame aherutse kubazwa n'abanyamakuru i Naivasha muri Kenya iby'iyi gahunda y'urukozasoni muri 2014, yivugiye ko igamije guharanira inyungu za ba Nyamuke(Abatutsi). 

«Niko sha Sembagare we, aha mumfungiye ko nta rumuri ruhagije ruhari? Si uko wahampaye hameze Lizinde we ?"/Majoro Lizinde muri 1980 na Sembagare warindaga gereza ya Ruhengeri(Sipesiyali). Agatsiko gahohotera abanyarwanda kabafungira ahantu hatemewe n'amategeko : kwa Kabuga, Gacinya , i Kami n’ahandi, kamenye ko akebo kagereramo abandi ari ko kazagererwamo mu minsi iri imbere nkuko byagendekeye Lizinde Tewonesiti./NKUSI Yozefu













Abanyarwanda baca umugani ngo ubamba isi ntakurura bakaba bashaka kwerekana ko ibyo umuntu akorera abandi agomba kwirinda kwihenura ngo yigire igitangaza, kuko hazagera igihe ubugome ukorera abandi  ukabusanga imbere.

Shikama yagerageje gusanisha ibi tuvuze hejuru n’ ibyabaye kuri Lizinde Tewonesiti icyo gihe wari ufite ipeti rya majoro afungirwa muri gereza idasanzwe ya  Ruhengeri , ahari hazwi nka Sipesiyali( special), hakaba hari muri 1980; kuva kuri 5/7/1973 kugeza muri 1980 Lizinde yari umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza(ubutasi) mu Rwanda. Iyi gereza yari igizwe n’ibice 2: igice cy’abanyururu basanzwe n’igice cy’imfungwa za politike. Majoro Lizinde Tewonesiti wari umukuru w’iperereza, umugabo w’umuhanga cyane , akaba n’umwanditsi w’ibitabo yaje kwibona muri gereza gute?

Umuvandimwe wacu Mbazenabo yatanze komanteri itagira uko isa ivuga iti:"Imbaraga watanze ku gikorwa kibi zizakugarukira incuro ndwi mu mubabaro" kuri iyi nyandiko yacu y'ubushize : "Akamasa kazaca inka kazivukamo"

Diyane Rwigara
Biteye agahinda kuba n'uyu munsi abantu batarahumuka kuko isi iri kuyoborwa n'ibifi binini byoga bigaramye ,cg birambitse inda ku mazi ,bikibira mu mazi bikontorora utundi dufi gushaka gukura bene utwo ntitwoga kabiri turibwa bunguri none se muribaza ko barinze bagera kuri abo bose murondora abantu batarashize?

Itariki ya 25/9/1961: Mu matora yiswe KAMARAMPAKA, Abanyarwanda basezereye KARINGA I; Ni ryari bazasezerera KARINGAII?/NKUSI Yozefu

Nyakubahwa Perezida Gerigori Kayibanda wasezereye Karinga I
Ku itariki itazibagirana mu mateka yaranze u Rwwanda, kuri 25 Nzeri 1961 niho mu matora ataziguye yiswe KAMARAMPAKA, abanyarwanda bashimangiye burundu ko badashaka ingoma ya cyami bakaba bifuza ko igihugu cyabo cyagendera ku mahame ya Repubulika na Demukarasi. 

Muri Repubulika na Demukarasi, si umuntu umwe ( umwami) ugomba kugena none n'ejo hazaza h'abaturage,  nibo bagena uko bagomba kubaho none n'ejo hazaza habo n'urubyaro rwabo. Ikibabaje rero ni uko iyi Karinga I yasezerewe kuri 25/9/1961 FPR Inkotanyi yayisimbuje Karinga II irusha ubukana Karinga I ku itariki ya 4/7/1994, igihe yiyicazaga ku ngoma mu Rugwiro.

BURUNDI : Muri Bujumbura ahantu henshi hari intwaro za gisirikari, mu tubari, mu bapasiteri ba maneko, mu ngo, mu masoko, muri resitora, hose hahindutse mafiya y’imbunda ku buryo abashinzwe ubutasi n’iperereza basa n’abayobewe uko bagomba kwitwara muri iki kibazo. /UDAHEMUKA Eric


Bujumbura, umurwa mukuru w’Uburundi uri neza neza ku mazi y’ikiyaga cya Tanganyika, umujyi wanduye cyane utajya ukorerwa isuku, umujyi ugaragaramo ruswa ikabije kugera n’aho umupolisi wo mu muhanda yakira igihumbi akakureka ukagenda, umujyi ubu usigaye bwira hapfuyemo umuntu kubera intambara, ubu ibibazo ni insobe.

Umusomyi wacu yunganiye Shikama kuri iyi nyandiko:" Hari umututsi wambwiye ati ariko Paul Kagame yabitewe n'iki kwica Rwigara, yari yabuze IBIHUTU byo kwica"/Ben Rutabana. Abatutsi b'Abahezanguni batazi ko Kagame agikomeje gahunda yabo yo gutsemba abo bita IBIHUTU ni abatagira amaso"

Dg MUNYAKAZI L.
Buri gihe duhora dukangurira abasomyi ba Shikama gutanga ibitekerezo byabo ku nyandiko zose tubageza ho. Impamvu si iyindi ni uko umwanditsi atari Imana, ashobora kwibeshya cyangwa akaba yazana n'inyandiko irimo amarangamutima,amakabyankuru n'ibindi bitatujyana mu nzira y'u Rwanda rushya twifuza twese. Umwanya muhabwa muri komanteri rero mwagombye kuwukoresha mwunganira uwanditse inyandiko kugirango twese turebe mu cyerekezo kimwe kizatugeza muri iyo KANANI turota. Ku mbuga zose za Shikama ubu hashobora gutangirwa ho  komanteri; ntawe ukwimira kwandika icyo ushaka kuko iyo umaze kwandika komanteri yawe ihita isoka muri iyo segonda nta handi iciye. Gusa muri iyo komanteri yawe jya utekereza ko icyo utifuza ko abandi bagukorera, nawe ko ugomba kutagikorera abandi. Urugero: wituka abandi, cyangwa ngo ubasesereze nkuko nawe utifuza ko babigukorera.

Murebe hasi aha komanteri  yatanzwe n'umuvandimwe YOHANI Muhire murabona ko hari byinshi yunganiyemo Shikama tukaba tubimushimiye byimazeyo kandi tumusaba gukomeza iki gikorwa cy'indashyikirwa. Iyi komanteri murayisanga hasi y'inyandiko iri kuri iyi linki iri hasi aha.

"
Murakoze Bwana Nkusi kuduha iyi nyandiko. Nifuzaga kubasaba kudakoresha imvugo ikarishye musubiramo amagambo yavuzwe n'undi muntu. Aho Rutabana yavuze Abahutu, ntiyavuze Ibihutu. Nanone uriya mugabo uri gushakishwa na Leta y'u Rwanda yitwa Léopold Munyakazi kandi yigishaga mûri KIE aho kuba KIST. Uretse ibyo, mukomereze aho gusobanurira Abanyarwanda ububi bwa Leta ya FPR. Imana ikomeze ibarinde."/ Yohani Muhire


Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


" Hari umututsi wambwiye ati ariko Paul Kagame yabitewe n'iki kwica Rwigara, yari yabuze IBIHUTU byo kwica"/Ben Rutabana. Abatutsi b'Abahezanguni batazi ko Kagame agikomeje gahunda yabo yo gutsemba abo bita IBIHUTU ni abatagira amaso/ Nkusi Yozefu


                              Ben Rutabana

Mbere yo kugira icyo mvuga ku magambo ari mu mutwe w'iyi nyandiko, ndashaka kugeza ku basomyi ibiganiro bibiri nigeze kugirana n'abantu batandukanye mu bihe bitandukanye. Kimwe ni icyo nagiranye na sogokuru akiriho muri za 1960s ikindi ni icyo nagiranye n'umututsi w'inshuti yanjye Inyenzi nako Inkotanyi zikimara gutera muri 1990.

Leta ya FPR na KAGAME yabujije abanyarwanda guhinga ibijumba, ibishyimbo, amasaka no kwenga akagwa bakomoragaho agafaranga ahubwo ibahenda ubwenge mu biciro bihanitse umuntu yishyura abashoramari bayo akagera n’aho yaka inguzanyo muri banki kugira ngo agure imva yo gushyinguramo uwe cyangwa agiye gushyingira umuhungu cyangwa umukobwa we/ UDAHEMUKA Eric

Imyambaro ihenze mu bukwe: indangagaciro yazanywe na FPR

Mu minsi ishize abantu muri Kigali bakubiswe n’inkuba babonye abakecuru n’abasaza bambaye boda-boda zikozwe muri purasitiki bagiye ku Kimihurura bikoreye ibiseke n’inkangara ngo byuzuyemo amasinyatire yo gusabira Kagame manda ya gatatu kugira ngo azabayobore kugera ku mperuka y’iyi si.

Ya mabandi yo mu Gatsiko k’Abasajya yateye amajanja kwa Gitwaza. Iyi ntumwa y’Imana se mama, iremera yitandukanye na Rurema, cyangwa iremera umunigo w’amabandi?!/Mbangurunuka Paul

Apotere GITWAZA

 Ndibuka mu myaka ishize, abanyagipindi cyangwa se abanyarwenya bakundaga kuryoshya ibiganiro bavuga ngo abagabo batatu(Rwigamba Barinda, Sina Gerard na Apotre Gitwaza) nibo iyi Leta y’Agatsiko yahiriye.

Niba FARG na AERG bavuga ko abiyoberanije bakarihirwa na FARG mu mashuri yisumbuye na Kaminuza batari babikwiye bagomba kubiryozwa, birakwiye ko n’abafashe icyemezo cyo kubarihira babihanirwa kubera uburangare bagize mu kazi. Abategetsi bakomeye nabo bagomba kuryozwa ko abana babo barihiwe kandi bishoboye/ UDAHEMUKA Eric

Ruberangeyo Tewofili( umugabo uri ibumoso)
Mu Rwanda buri munsi, buri saha, buri munota, buri segonda haba hari inkuru nshya isohotse kandi ishyushye ku buryo kuyandikaho uri umunyamakuru w’umwuga wanabaye mu Rwanda ari umunyenga. Ubwinshi bw’izo nkuru butuma bitorohera umunyamakuru guhitamo iyo yandikaho. Nyuma y’uko Nyakubahwa Perezida Kagame asinye itegeko rihindura itegeko nshinga, sena nayo ikemeza 7 bagize iyo komisiyo ubu noneho FARG na AERG nibo bagezweho.

Kuri uyu wa 12/9/2015 niho Pawulo Kagame na FPR ye batangiye gusenyera Impfubyi n'umupfakazi ba Nyakwigendera Rwigara Assinapol. Ni nde ukurikiraho ?

Umuturirwa wa Rwigara watangiwe gusenywa kuri 12/9/2015
FPR ivuga ko Umupfakazi n'impfubyi bazariha amafranga yo kuyisenya!
Leta y'Agatsiko ikimara gutangaza ko izasenyera nyakwigendera Rwigara Assinapol yahambye ari muzima, abanatu benshi bavuze amangambure: bamwe bati: "Ni iterabwoba nta muntu wafata umuturirwa nk'uriya ngo awusenye kandi nyirawo yarawubatse bareba, bakaba batawusenya ari uko atabarutse". Abandi bati: " Kagame ni umusazi ntacyo atakora , n'ibitari ibi azabikora mumwitege."
Amagambo ashize avuga rero kuko ejo tariki ya 12/9/2015 sosiyete ROKO ari ho yatangiye gusenya iyi nyubako ya Rwigara. Si ibyo gusa kandi, kuko amafaranga yo gusenya iyi nzu azarihwa n'umuryango wa nyakwigendera Rwigara.

DUKOSORE IMVUGO IKOCAMYE ISHINGIYE KU MAHANO YA F.P.R: «Ntabwo aribyo kuvuga ko Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille) i Kigali itagisenywe kuko byakumvikana nko kudohorera Kiliziya Gatulika itari mu ikosa ahubwo igikwiye kuvugwa ni uko iyi Kiliziya itagombaga gusenywa na kera na kare uko byagenda kose»/ UDAHEMUKA Eric

Kiliziya ya Sainte Famille Agatsiko gashaka gusenya
Ikibazo cy’intambara y’ubutita iri hagati ya FPR na KILIZIYA GATULIKA gikomoka ku kimwaro Kagame Paul n’agatsiko ke batewe n’amabi bakoreye Kiliziya ntabwo muri SHIKAMA tuzi icyomoro kizakivanamo kuko uko bucya ibintu bikomeza kugenda bizamba. Mu nyandiko yasohotse ejo mu itangazamakuru ry’i Kigali natangajwe no gusomamo ibintu bitumvikana na busa.

KWITA INGAGI IZINA-KINIGI : Mu muhango wo kwita izina ingagi, perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko umuvumo bakwiye kwirinda kuruta indi ari uw’ubukene nyamara politiki ye mu myaka 21 imaze ku butegetsi imaze guhindura abanyarwanda batari bacye abatindi bo kubabarirwa/UDAHEMUKA Eric

Kagame na Rwigema
Ukize inkuba arayiganira aha Kagame yari umukene
Ifoto iri hasi uramubona ageretse akaguru ku kandi yarakize abikesha gusahura no kwica
ku buryo indege ze ari zo zitwara abategetsi b'ibihugu by'ibihange ku isi : UK na USA!

Mu muhango wo kwongera kwita ingagi amazina usigaye ubera mu Rwanda kandi ibyo birori bikaba bimaze kumenyerwa ko bibera mu Kinigi mu nkengero z’icyanya cy’ingagi giherereye mu birunga ku gasongero ka Ruhengeri, perezida Kagame yitabiriye uwo muhango.

Niba FPR igumye ku butegetsi akavuyo yateye mu burezi kagakomeza, aka mwarimu karaba gashobotse: abarimu bariho bararushaho kwibasirwa n’abanyeshuri bigisha babakubita, babatema cyangwa babaharabika. Iki cyorezo kikaba kiri kuva mu mashuri abanza kugeza no muri Kaminuza/NKUSI Yozefu.

Porofeseri Gasoma JB( imyaka 58) wari wivuganywe n'umunyeshurikazi
 Imana igakinga akaboko

 Umunyarwanda wese kuva mu bwana yigishwa ko agomba kumvira ababyeyi akanabubaha, hagakurikiraho kubaha umuntu wese ukuruta. Hejuru y’aba bose ariko, umwana atozwa kubaha mwarimu we nkuko yubaha umubyeyi we ndetse akanarenza ho. Uko umwana agenda yigira imbere abwirwa ko ngo Ubutegetsi buva ku Mana , bityo kubaha umutegetsi nabyo bikaba ari nk’itegeko. Muri uku kubaha aba bantu nashyize mu byiciro bitandukanye, ubu abasigaye bubahwa ni abategetsi gusa naho ababyeyi na mwarimu ibyabo byajyanye na Repubilika ya Kabiri! Shikama iraguha ingero nkeya zerekeye uburezi aho abarimu basigaye bakubitwa n’abo barera kuva mu mashuri abanza !

Uko Democratic Party yo muri Tanzania ibona ubwami-nyabami HIMA-TUTSI. igice cya II: "Abatutsi ntabwo bahunze igihugu cyabo muri Revolisiyo yo muri 1959 kuko bari bagiriwe nabi, ahubwo bahunze urukozasoni rwo kureshyeshywa n’Abahutu, cyane cyane kumva ko badashobora kuyoborwa n’abahoze ari abagaragu babo"



Mu nyandiko ya Shikama iheruka twibazaga ku kibazo cy'abana b'Abahutu FPR/APR/RDF bicira mu mashyamba ya RDCongo kuva muri 1996 n'ubu bigikomeje; twavuze muri iyo nyandiko iri hano ko ubu bwicanyi Kagame ategeka ibinywamaraso bye gukora atari uko yagiriwe nabi akiri muto ahubwo ari ingengabitekerezo afite we n'ibinywamaraso bye ko Abahutu atari abantu, batagomba kubaho! Iyi ngengabitekerezo yatangiye gukururira abanyarwanda akaga aho bari hirya no hino mu karere u Rwanda rurimo. Ubu ibihugu hafi ya byose usibye Uganda byatangiye kwirukana abantu  benshi bakekwaho ubunyarwanda mu nzego z'ubuyobozi, no muri Uganda kandi urebye neza ni uko nta myaka 10 izashira abengehigu batibohoye ingoma y'abami-nyabami Hima-Tutsi iyobowe na Yoweri Kaguta Museveni maze  bakirukana abanyarwanda mu buyobozi no mu gihugu cyabo muri  rusange nkuko Tanzania iheruka kubikora.
Inyandiko irambuye murayisanga hano kuri www.ki.shikamaye.net

Dg NKUSI Yozefu
Shikama Uharanire ko ukuri 
gusimbura ikinyoma.

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) igeze aho umwana arira nyina ntiyumve kuko Emmanuel MUDIDI wayitegetse akayihindura umudidi ubu ariwe urimo kuyisabira amavugururwa ahoraho/Udahemuka Eric

MUDIDI Emanweli


Minisiteri y’uburezi mu Rwanda niyo abaturage bahora biteze ko umutegetsi uyirangaje imbere ashobora guhindurwa umwanya uwo ariwo wose. Ibi bigaterwa n’umubare w’abayiyoboye udasiba kwiyongera uko bukeye n’uko bwije.

Ku italiki 15 Nyakanga 2015, depite MUDIDI Emmanuel nawe uri ku rutonde rurerure rw’abategetse iyi minisiteri aherutse guha ikiganiro igitangazamakuru cyitwa IGIHE muri Kigali asobanura ko MINEDUC ikwiye gukorerwa amavugururwa ahoraho.

Umuvandimwe Kanyarwanda Aloyizi uba muri Malawi aratubwira ukuntu Abahutu ba Gisenyi , Ruhengeri na Gitarama batewe ibisongo mu nda ibyara, abandi bagakubitwa kugeza bapfuye, ngo hari n'abahambwe babona mu buvumo bwa Musanze. Ibi byose byakozwe n'Inkotanyi FPR/ APR/RDF!

Amaraso y'Abahutu azabahame n'abanyu

Nitwa Kanyarwanda Aloyizi nkaba mba mu gihugu cya Malawi,mbabazwa n'ubwicanyi bwakozwe n'Inkotanyi.Umuryango wanjye wose watikiriye mu Rwanda, nari muri Seminari igihe amarorerwa yabaga mu Rwanda.Mfite uko njyewe numva ibyabaye, ariko ndajyana n'inyito igezweho mu isesengura ry'ibyabaye. Ibyerekeye amatohoza nakoze mu turere dutatu aritwo Ruhengeri aho mvuka, Gisenyei na Gitaram mu bihe byiswe iby'Abacengezi, mfite ubuhamya bw'abantu bari bahari n'abandi bambwiye ibyo bumvise kuri ayo mahano. Ku binyerekeyeho , mu muryango wa mama, twabuze abantu bagera kuri 27 kuva ku bantu bakuru kugeza ku mpinja.Ku ruhande rw'aho data akomoka, naho twabuze abantu bangana n'umubare mvuze hejuru.