Mu minsi ishize twahitishije inyandiko 2 zitandukanye zibamenyesha uko urubuga rushya ruzakora. Turashimira bariya bose basomye ayo matangazo bakaba bagendera kuri gahunda nshya; ariko hari n'abandi batitaye mu gusoma ibyo twanditse ubu bakiyobagurika, bakabaza impamvu ngo nta nyandiko nshya tugicisha kuri Shikama! Abandi nabo bagiye ku rubuga rushya, bigira mu gisata cy'Incyongereza bakatubwira nabo ko nta nyandiko nshya dushyira ku rubuga.! Turamenyesha bariya bose ibi bikurikira:
1. Nta nyandiko nshya izongera guca kuri www.shikamaye.blogspot.no, hazajya hacaho gusa inyandiko zo mu bubiko nkuko twabibatangarije kenshi.
2. Urubuga rushya rwa shikama rufite ibisata 3: ikinyarwanda, icyongereza n'igifransa. Kugirango ugere muri buri gisata, hari aderesi(URL) yihariye ukoresha:
- Icyongereza: www.shikamaye.net
- Ikinyarwanda: www.ki.shikamaye.net
- Igifransa : www.fr.shikamaye.net
Icyitonderwa:
- Mwagiye musaba kenshi aho mushyira komanteri zanyu, ubu harahari, mukaba mwashyira kuri komanteri n'amafoto, tukaba turiho twiga n'uko mwazajya mushyira ho na videwo.
- Kugirango urebe amafoto aba yashyizwe muri komanteri ukanda ahanditse VIEW ifoto igahita iza uko ireshya
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)