Pawulo Kagame n'umukobwa we Anje(Ange) mu mwiherero w'i Gabiro
muri Werurwe 2016
INTASHYO: ubu ni
ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI
Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza
gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura
yibera mu mudendezo muri Amerika (USA) n'ahandi akaba ahaba iminsi igera
kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!
Ubuyobozu bwa SHIKAMA
Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 15 werurwe mu mwaka wa
2016. Kuri Giselansi Kijana Muzehe,
Giselansi,
ni Segahinda Ngezahabagabo wa Maburakindi na Nyirabaravuga wa hariya mu
Gahenerezo wongeye kubasuhuza. Urwandiko rwanjye rw’ubushize ngo rwabagezeho rutinze
kuko uwo naruhaye yageze muri USA asanga wavuyeyo werekeje Dubai arwoherejeyo
rusanga wagannye muri Singapour barwoherejeyo basanga werekeje I Hong Kong mu Bushinwa. Ntabwo nakurenganya
ni akazi kenshi!! None se ko mu banyarwanda miliyoni 12 zose ntawe wabona
ukubera minisitiri w’ububanyi n’amahanga uzi gukora, hari uwakurenganya kuba
wigira aho hose?! Ariko se aho kugushimira ubwo bwitange, abenshi ntibirirwa
bagusebya ngo uba wagiye guhisha amafaranga yawe!
GUSHIMA
Giselansi,
ni ukuri mperuka kugushimira igikorwa uheruka gukora ubwo wari wagiye
kwitemberera muri Senegal mu minsi ishize. Kugirango ufunge umunwa babandi
birirwa basakuza ngo usesa umutungo w’igihugu mu ngendo zawe muri Shikama
basigaye bavuga ko ziruta iz’umwarabu Ibn Batouta, warangije kwiryohera I Dakar
maze werekeza muri Guinnee mucyo wise uruzinduko rw’akazi kandi uhasinyira n’amasezerano
atanu ya baringa! Naritegereje maze ndavuga nti ntureba se ahubwo, biriya byari
byaramucikiye he koko?! Kuki atigiye ku mugore we Nyiramongi ujya kwisurira
abana be muri USA agahitira muri zimwe muri za kaminuza zaho gutanga ngo
amasomo, maze ibyari ugusura abana bikitwa uruzinduko rw’akazi, amafaranga
yakoreshejwe mu kwishimisha k’umuryango wanyu akaba akubiswe icyuhagiro. Ni ukuri kiriya gikorwa
nagikuriye ingofero pe.
Si ibyo gusa
ariko, nakunze ni uko uherutse kubigenza muri bwa bwiherero bwa 13.Nakunze
ukuntu utongeye gucanshamira abagaragu wagabiye. Nari nagize ubwoba ko uri
bukore nko muri 2015 kandi uzi akazi k’indashyikirwa bagukoreye ko kugukanira
ikoti uzasaziramo mu Rugwiro; nagushimiye rwose uko wabyitwayemo kuko uzongera
kubakenera umwaka utaha wa 2017 mu gutekinika amatora yo kukugira umwami muri
Repubulika; Yozefu Habineza aherutse kubivuga neza ubwo yagiraga ati: “ aho ujishe igisabo ntuhatera
ibuye”.
|
U Rwanda rwabaye akarima k'umuryango wa Kagame Kagame n'umugore we mu Mwiherero wo muri Werurwe 2016 |
Giselansi,
ndongera kugushimira nanone uko uheruka kubigenza muri wa mwiherero wa 13. Sinzi
ko ndi bubone impapuro zo kwandikaho ibyo ngushimira uyu munsi. Giselansi, ni
byiza kubona uzana umugore wawe nako mu gisirimu ngo muvuga madamu, ndetse n’umukobwa
wawe Ange nawe namubonyemo, ni byiza rwose. Ba bandi birirwa basakuza ngo
Agatsiko, Agatsiko bazahekenye amenyo bayamarire mu nda. Waberetse ko atari
indobanure zigize Agatsiko zigiye kubayobora nako kubategeka mu myaka iri
imbere, ahubwo ari umuryango wawe nyiri zina, nibahekenye amenyo bayamarire mu
nda; cyane cyane za nyangabirama zo muri SHIKAMA.
Muzehe,
Kijana wacu, ndongera kugushimira ko wagize utya mumaze kwiyakira iminsi itatu
yose hariya I Gabiro, ugategeka ko abagaragu bawe batongera kwiha amenyo y’abasetsi
bandika imyanzuro ya buriya bwiherero. None se ko ibibazo biba bikubiye mu
mwanzuro w’umwaka uheruka mwongera kujya mu mwiherero ukurikiyeho nta kibazo na
kimwe mukemuye, ubwo ntikuba ari ukwiha amenyo y’abasetsi? Ikibazo cy’amashanyarazi
cyavuzwe kenshi, noneho bigeze n’aho Kigali irara mu kizima rimwe na rimwe, na
sitade Huye ikabura amashanyarazi mu mukino wa CAF!Inzara mu gihugu yavuzwe
kenshi noneho bigeze n’aho 50% by’abana bari munsi y’imyaka 15 bagwingiye nkuko
bitangazwa na LONI, ibi byose bikaba bituruka ku mirire mibi!
Uburaya bwavuzweho
kenshi mu myiherero ariko noneho si uburaya gusa kuko hari n’ubupfubuzi ndetse
n’ababikora byombi, iki kibazo se kireba ba Ngofero hari aho gihuriye n’Agatsiko?!Sinibagiwe
kandi n’abana bo ku mihanda, batwanduriza imihanda kuko ubu abenshi bayigendamo
nta n’inkweto bambaye, ndetse bamwe ubu bakaba barara muri za ruhurura batwanduriza
imiyoboro ijyana umwanda; ndakeka ko bitari ngombwa kongera kwanzura dushyira
aba bose kuri gahunda ziri imbere; ndakwizera rwose, ugiye gutegeka ko aba bose
bafatwa bakajugunywa muri za gereza kugirango badakomeza kwanduza isura y’u
Rwanda no kunukira abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda buri munsi.
IBIMBABAZA
1.
U Rwanda rwaragwingiye rukaba rugomba kujyanwa mu
kigo mbonezamirire.
Giselansi,
ibyo ngiye kukubwira ntubifate nk’urwenya; ni ukuri ndakwigize ubitekerezeho cyane.
Mperutse kureba kuri TEZIYO, umwe mu bakozi bawe asobanura iby’ubukungu bwo mu
Rwanda maze bimbera nka ya mayobera yo kwa Padiri avuga ko Imana Data n’umuhungu
we Yezu Kirisito n’undi mugabo ngo witwa Roho mutagatafu ngo aba bagabo batatu
bose ari Imana; ariko ngo hariho igihe bakora Imana imwe! Niko, byarancanze,
baba umwe bageze mu mwiherero nk’umwe muherukamo, cyangwa buri gihe? Najajwe,
umbabarire ni ayo abasaza muvandi.
Twigarukire ku bukungu bwacu. Uriya mugabo
wari kuri Teleziyo yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwakuze mu kigero cya 7
% umwaka ushize wa 2015 naho ng’uyu
mwaka rukazakura 6%!!!!Ibi byarancanze rwose, ese dukurikije iyi mibare
ubukungu bw’u Rwanda burakura cyangwa buragwingira? Nubwo nta mashuri nize
nkaba narirangirije atatu abanza, ndabona njyewe ubu bukungu ibyarwo bimeze nk’ibya ba bana bo mu
Rwanda bari munsi y’imyaka 15 hafi ya bose bagwingiye bakaba bagomba kujyanwa
mu bigo mbonezamirire; ubu bukungu bwagombye kujyanwa nabwo mu kigo
mbonezamirire naho ubundi bwaki irabuhitana aho bukera!!
2.
Kuki Giselansi wigisha muri kaminuza zo mu
mahanga mu zacu ntukandagizemo ikirenge?
Nkimara kumva iyi
mibare ivuzwe hejuru, negereye ka gahungu k’iwanjye kamaze imyaka itanu mu rugo
kandi kararangije kaminuza kakaba karize iby’ubukungu. Nakabajije niba iyi nyamaswa yitwa ubukungu bayipimisha
ya metero dukoresha cyangwa hari ikindi gipimo bakoresha. Yaraye ansobanurira
budukeraho ariko sinasobanukiwe na busa; natoyemo ijambo rimwe gusa: “GOROWUSU(growth)”!Naravuze nti
singaye na mwene Rutagambwa ubima akazi,
ubwo se wize iki!Yararakaye, arazenga, azenguruka inzu yose akubita inzugi,
ngize Imana agana iy’uburiri. Reka nongere nterere akajisho kuri TEZIYO maze
nkubona wowe giselansi kuri TEZIYO ngo wasobanuraga iby’ubukungu muri kaminuza
ngo ya Havadi(Harvard)!
Nishimiye kubona uwatubohoje muri 1994 yigisha muri
imwe muri za kaminuza za mbere ku isi
kandi bavuga ko wowe utarangije n’ayisumbuye! Umunyamakuru wasobanuraga ibyawe,
yavuze ko ari inshuro nyinshi Giselansi yigisha muri za kaminuza hirya no hino
ku isi, ngo wakoze nk’ibi muri za kaminuza zo muri USA nyinshi, mu Bwongereza,
ndetse na Singapur!!!
Nkimara kumva aya
magambo, nahise nshoberwa nifata ku munwa! Giselansi, ni gute wasiga iby’iwanyu
bita imitemeri maze ukajya gupfundikira iby’ahandi? Niba atari ibanga, uku niko
gukunda igihugu muhora mutwigisha?Ni gute umwana wanjye yarangiza kaminuza
atazi uko ubukungu bukura cyangwa bugwingira kandi uhari ukajya kubyigisha abo
muri za kaminuza z’ahandi utaye iz’iwacu? Giselansi, ni ukuri ntibikubabaze
cyangwa ngo uvuge ko ngusuzuguye, ugomba kugororwa ukigishwa gukunda igihugu,
maze ubwo buzobere bwawe abana b’u Rwanda nabo bakabusoromaho.
3.
Kuki muvuga ko amafaranga yabuze kandi hari inganda
zikora impapuro?
Giselansi, tukiri kuri iki kibazo cy’ubukungu, ko
wumva amafaranga yashize mu bubiko kandi mukaba mumaze iminsi mucuruza
impampuro, ikibazo mwahuye nacyo ni ikihe koko?Kuki mudakora impapuro nyinshi ngo
munatwubakire amasoko hirya no hino mu midugudu, ngo muziduhe natwe twibonere
urumiya? Ese rwa ruganda rwa Zaza rwakoraga impaporo kera rwarahagaze?Niba
rwarahagaze se kuki mutubaka izindi?Giselansi, mwikwikubira ibyiza n’Abanyakigali
mwenyine, nimudushakire uburyo natwe ducuruza impapuro kuko inzara itwugarije
nkuko nabikwandikiye mu ibarwa y’ubushize.Hari umudepite wo muri Repubulika ya
mbere ya Bwengenyakuri witwaga Rutabagisha wigeze kubaza ikibazo nk’iki muri 1967; birababaje kubona kitarabonerwa
umuti kugeza n’ubu.; ni impapuro zibura
cyangwa n’ubushake bubura?
Giselansi, reka noye kubarambira kuko nzi ko ubu
uriho witegura kujya mu mahanga cyangwa utekereza igihugu cyo kujya
kuruhukiramo; reka ndekere aha nzakomeze ubutaha. Ariko ni ukuri abo wabohoje
muri 1994 ubukene butugeze kure, nusubira mu mahanga ejo cyangwa none
nimugoroba, uzatuzanire impapuro nyinshi natwe tuzazicuruze turamire ibibondo.
Umwe mu baturage wabohoje muri 1994,
Segahinda Ngezahabagabo. Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara, umuturage wo mu Gahenerezo
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot,no
Uharanire ko Ukuri
gusimbura ikinyoma