Brig Gen Joseph Nzabamwita! wagizwe umukuru wa NISS asimbuye jenerali KARENZI KARAKE |
Uwashaka yahindura izina ry'u Rwanda akarwita MBARUBUKEYE. Ibi Shikama tibivugishwa n'inzara iriho ica
ibintu mu gihugu, abanyarwanda benshi bakaba bariho basuhukira muri Uganda,
kbakaba ari ba Mbarubukeye na
ba Sinzibiramuka! N'abafite ibya Mirenge ku
Ntenyo akenshi bakuye mu cyuya n'amaraso by'Abanyarwanda n'Abakongomani nabo ntiborohewe,
ugira utya ukumva ko nyiranaka wari umutoni mu Gatsiko bamutambikanye, cyangwa
se Kanaka wategekaga aha n'aha bamuhitanye.
Abasirikare n’abapolisi bo kwa Kagame nabo ni ba
Sinzibiramuka,ugira utya ukumva kanaka wari warigize akari aha kajyahe nka Jack
Nziza, mwene Rutagambwa yamukubise hasi. Wabaza impamvu byagenze gutyo bati : “
Ni ibanga ry’akazi”! Ni uko abari abofisiye bakuru mu gisoda n’igipolisi bya kagame
bamufashije koreka u Rwanda bagiye bagenda urusorongo abari basigaye mbarwa
nabo bakaba bariho bigizwayo gahoro mbere yo kubirukana burundu. Umwicanyi
ruharwa Jack Nziza ubu mwambwira aba hehe? Umwicanyi ruharwa Karenzi Karake
wagizwe none umujyanama wa Kagame ngo mu
bya gisirikare yamanuwe cyangwa yazamuwe? Shikama irabibutsa ko uyu mugabo yari
umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza(NISS)
byagabiwe Brig Gen Joseph Nzabamwita!
Uko bimeze kose, biragaragara ko Pawulo Kagame adagadwa akaba nta muntu
akizera akaba akeka ko mu gihe yikoreye ingendo ze zitagira imipaka hari
uwamuvangira agakora nkuko Jenerali Niyombare yakoreye Petero Nkurunziza umwaka
ushize!
Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya ukuri maze
kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355