Pageviews all the time

Umuhanzi Ben RUTABANA aheruka kurusimbuka!/NKUSI Yozefu

Umuhanzi Ben Rutabana


Hari amakuru amaze kugera kuri Shikama avuga ko mu minsi ishize umuhanzi Ben Rutabana yagabweho igitero arakomeretswa biba ngombwa ko ajyanwa mu bitaro. Ben Rutabana ngo yavuye mu bitaro mu minsi ishize akaba ameze neza ndetse ngo akomeje imirimo ye nkuko bisanzwe.


Ben Rutabana aba i Buraya aho yageze ahunze ingoma ya Kagame na FPR. Ni umugabo wubatse wavukiye mu Rwanda, wafunzwe kubwa Kinani Inkotanyi ziteye mubyo bitaga ibyitso icyo gihe, ariko nyuma y'amezi make yaje kurekurwa. Nyuma y'aho, Ben Rutabana yaje kujya mu ngabo za FPR aza kugirwa demobu muri 1998. 

Ben Rutabana yaje kwiyegurira ubuhanzi mu muziki ariko ntiyagira amahoro kuko yagiye arusimbuka kenshi akiri mu Rwanda, Agatsiko gashaka kumuhitana. Yaje guhungira muri Tanzania yaje kumuha u Rwanda afungwa mu buryo bubi bushobotse. Ben Rutabana yakomeje ubuhanzi bwe nyuma y'imyaka yamaze mu munyururu ariko biza kuba ngombwa ko atoroka agahunga agasanga umuryango we wari mu Bufaransa.

Ben Rutabana azwi nk'umuhanzi witangiye guhuza abanyarwanda b'amoko yose, akaba yamagana yivuye inyuma ubwicanyi bukomeje gukorwa n'ingoma y'Agatsiko.Bikaba bikekwa ko uyu muhanzi yaba yaragambaniwe kwicwa n'Agatsiko ubu gasigaye gakoresha abanyamahanga mu kwirenza umuntu wese udashaka kubaho agapfukamiye.

Abari hirya no hino rero ni ugukomeza mukarikanura. Ariko muri Shikama twumva ko kwirindira umutekano kwiza atari ukwihishahisha. Mu gihe muzi ko kanaka afite ubutumwa bwo kwica, ni byiza ko mushyira hamwe mukabimenyesha inzego zishinzwe umutekano mu gihugu murimo. Ikindi ni ukujya mufata amafoto yabo ndetse mukohorereza itangazamakuru ibyerekeranye n'ibi binywamaraso byose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355