Umusazi yarakugendeye yitegereza ibibera mu isoko ariyamira araseka ati:" Ngaho re, sibwo ibyari inama bibaye isoko"!
Nanjye ibyo ngiye kubaza hari benshi bazamfata nk'uriya musazi nyamara ikibazo cya Shikama gifite ishingiro nkuko gutangara k'uriya musazi kwari gufite ishingiro usesenguye neza ukareba ibibera mu isoko n'inama byo mu Rwanda!
Muri Shikama turabaza
Mu Rwanda hari ibitsina bingahe? Ni bibiri cyangwa bitatu? Impamvu mbajije iki kibazo ni inyandiko musanga aha iherutse gusoka ku rubuga IGIHE ifite umutwe ugira uti:"Ihuriro ry'abanyarwandakazi mu nteko ishinga amateggeko ryabonye umuyobozi mushya"
Nakomeje gusoma iyo nyandiko maze nza gukubitwa n'inkuba mbonye ahanditse ngo:
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Inteko Ishinga Amategeko, ryashyizweho mu mwaka wa 1996.
Rigizwe n’abanyamuryango 91, barimo abagore 62 n’abagabo 29.
Mu nteko batora abanyarwandakazi bazahagararira ihuriro Mu Ihuriro ry'Abagore, abagabo baba abanyamuryango baryo bate? |
Niko mwo kagira Imana mwe, ko tuvuga ko nyuma yo kwica abaturage noneho Agatsiko kibasiye n'umuco nyarwanda, ibi musomye hejuru aha hari aho bihuriye n'umutwe w'iriya nyandiko? Niba ari ihuriro ry'Abanyarwanda(kazi) se abagabo baza kurikoramo iki? Keretse niba aba bagabo ari inyabibiri!!!
Abagabo ngo nibongere imbaraga mu gufasha abagore
Ikindi cyantangaje nkomeje gusoma iyi nyandiko ni uko ngo abagabo basabwe gushyiramo imbaraga mu gufasha abagore! Ibi byo byaraducanze muri Shikama! Ko abagore aribo benshi muri iriya nteko, noneho hakubitiraho na bariya bafite ibitsina byombi wenda hakaba abagabo nyabo babarirwa ku mitwe y'intoki, ni bande bagomba gufasha abandi? Ni aba bagore n'ibi binyabibiri bazafasha bariya banyamuke b'abagabo cyangwa? Bakongera imbaraga bagira, ndabona ntacyo bashobora kuamarira bariya bantu! Keretse niba bafite zimwe za Goriati dusoma muri Bibiliya itunganye!!!!
Mu nteko batora abanyarwandakazi bazahagararira ihuriro Mundebere iyi foto murebe n'iriya iri hejuru mumbwire abakeneye ubufasha! |
Harahagazwe! N'akataraza kari inyuma! Reka nikomereze utirimo nari ndimo!
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355