Pawulo Kagame mu Gakenke kuri 24/3/2016 |
Pawulo Kagame yatekinikiwe mu Gakenke!
Aya magambo ari aha
hejuru yavuzwe na Pawulo Kagame ubwo yari yasuye Akarere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru.
Shikama imaze iminsi icisha ku rubuga rwayo intashyo za Segahinda kuri Kagame. Mu
nyandiko ebyiri uyu muvandimwe amaze kwandikira Pawulo Kagame ababazwa n’uko uyu mutegetsi ataba mu Rwanda ibintu
bikaba byaradogereye kugeza aho ubwe nk’umuntu ukunda u Rwanda nka Kagame(!?)
yiyemeza kumuhanura nk’umuntu mukuru w’inararibonye ngo ahame hamwe aramire
abaturage yabohoje n’ibyabo byose muri 1994 akaba yarabajugunye mu menyo y’ibirura
bye.
Ibibazo n’amaganya bya
Segahinda rero byari bifite ishingiro turebye ariya magambo Kagame Pawulo
yavugiye mu Gakenke tukagerekaho n’andi yavugiwe mu nama y’icyo Agatsiko kise
Umwiherero wa 13 aho bemeje ko mu Rwanda abayobozi nako Abategetsi basigaye
batekinika akantu kose, bityo ibyo batangaza ko bakoze ari ibinyoma gusa!Mu Kinyarwanda
duca imigani ibiri igira iti “ Uwiba ahetse aba yigisha n’uwo mu mugongo”
tukongera tuti: “Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye
hose.” Kuva muri 1990 Inyenzi nako FPR-Inkotanyi zaranzwe n’ikinyoma
gusa, ingero ni nyinshi, buri munyarwanda yakwibonera byibura 100 muri zo
umutunguye!
Biteye agahinda kubona
Agatsiko ka Kagame kariho kavuza induru ko abagererwa batekinika kandi ariko
kabigishije iri tekinika! Niwigisha umuntu gutekinika akwibira amajwi mu
matora, yikoreza abaturage inkangara zirimo ikinyoma ngo hahindurwe itegeko
nshinga uzategeke u Rwanda n’umuryango wawe kugeza ngo uwo bita Yesu agarutse,
ukamwigisha gutekinika mu matora ku buryo abakandida batsinze baba bazwi mbere
y’uko amatora aba, ukamwigisha gutekinika imibare yo guha itangazamakuru
yerekana ko ngo u Rwanda rutera imbere kurusha USA n’Uburaya kandi abaturage
bishwe n’inzara n’amavunja uzamenye ko nawe igihe kizagera ya masomo wabahaye
bakayakoresha bagutekinika ku buryo uzarunduka udasobanukiwe!
Kadhafi baramutekinitse
Ibi byabaye kuri Kagame
Pwulo nibyo byabaye kenshi k’uwari perezida wa Libya Koloneli Moamar Kadhafi. Uyu mugabo yakundaga ubutegetsi n’ibyubahiro
cyane nka Pawulo Kagame. Ikindi bari bahuriyeho ni Itekinika, uko amatora akorwa mu Rwanda,
kurwanya itangazamakuru hagasigara iririmba umuntu umwe gusa niko byari bimeze
muri Libya nkuko bimeze ubu mu Rwanda. Iyo washakaga umwanya w’ubutegetsi
wacaga ku bitwaga abarevolisiyoneri( Impirimbanyi z’ishyaka riri ku butegetsi
El Fateh) maze ugatera ibipfunsi hejuru mu manama , ugasakuza cyane ko
Kadafi ari nk’Imana yavuye mu ijuru ngo ikize isi, ko atazapfa, ko akunzwe
cyane, ko ahagariye Islamu ku isi, ko ayobora Afrika n’Abarabu, n’ibindi
bitabapfu. Umuntu nk’uyu bamuhaga umwanya, hashira igihe agatangira kwikorera
udushinga twe mu ibanga I Buraya n’Amerika ariko agakomeza gusakuza ko akunda
Kadhafi.
Nkuko Kagame Pawulo
ashimishwa no kwitwa Egiselensi, niko
Kadhafi yakundaga kwitwa Al Qaidi( le
Guide mu gifransa, uyobora abandi mu nzira y’ukuri). Aho yabaga yagiye
gusura baramutakaga bakamwibutsa uko bari bameze mbere ya 1969 akishima cyane
nkuko uriya mutegetsi wo muri Gakenke yabigenje agirango umujinya wa Kagame
ugabanuke; yamwibukije ibyo muri za 1996, ibyo bise ibitero by’abacengezi!
Ese Kagame yari akeneye kumva ibi cyangwa yari akeneye kumva aho bageze n’aho
bagana mu iterambere?Igisubizo tugisanga mu gisigo cya LaFontaine muri “ Le corbeau et le Renard” aho agira
ati: “ Indyarya
yose itungwa n’uyitega amatwi”! “Tout flatteur vit aux dépens de celui qui l’écoute”. Ubu buryarya
mu Rwanda bita ubu itekinika
nibwo bwagejeje Kagame mu Rugwiro abukwiza mu bagaragu n’abaja be , none
batangiye nawe ubwe kumutekinika !
Mu myaka ya nyuma ya
Kadhafi, ahagana muri 2006, yigeze kujya gusura umushinga Leta yari yaratanzeho
amamiliyari y’amadolari yo gutera ibiti by’imizeti( imbuto zayo zikorwamo amavuta ahenze). Kadhafi yarahageze
abategetsi baho bamuvuga imyato, ararama arishima cyane arangije abasezeraho
kandi abashimira igikorwa cy’indashyikirwa bakoze kugirango nabo bazasarure
amavuta menshi aho guhora abateze amaboko ava muri Tunisia baturanye. Yamaze gutaha, hashize iminsi ammenya ko ba
bategetsi bamenye ko azaza bashakisha
kuva hasi kubura hejuru amashami y’imizeti bucya bayashinga mu musenyi ahari
harateganyijwe guterwa bya biti ; ni ukuvuga ko biririye amafranga
ntibatera ibiti !!!!!
Kadhafi yararakaye ahita asaba ko imishinga yose yo mu gihugu ikorerwa
igenzura, abishinga umuhungu we Seif Al Islam ubu ufungiye muri Libya.Hashinzwe
ho gahunda kuri Televiziyo y’igihugu yiswe « Amaso y’abagenzuzi
ntasinzira » « Ayun Rakaba la tanamu ».
Buri munsi bagendaga bazana kuri Televiziyo abatagetsi bamaze imyaka bahembwa
akayabo bayobora abakozi batabaho
bibereye mu bindi kandi bahembwa hashize imyaka irenga 20 nta mazi aca mu
mpombo zigaburira inganda runaka
byavugwaga ko zikora amata y’abana, imyenda, ibiryo ; ibiro byabo n’uruganda rwose
nyiri zina rwuzuyemo imbeba !!!!!!
Aba barafashwe barafungwa, abana babo bari barahawe amaburuse yo kwiga mu
Bwongereza, Ubufransa, Amerika, bakomeje gucunga imitungo y’ababyeyi babo. Aba
kandi nibo Ubufaransa, Ubwongereza n’Amerika bakoeresheje kugirango bahirike
Moamar Kadhafi wari warakamiye ba se ayera, we bamukamira mu kitogeje! Uku niko
bizagendekera Pawulo Kagame kuri wa munsi wa Ngirente . Kubona bazana
amafranga miliyoni 62 zemerewe abaturage ari uko ahageze ni uko Inzego ze z’impperereza
zidakora cyangwa se zikaba zikora zikamuha amakuru zigasanga yandurutse
yigiriye guhura n’Abacanshuro na ba Illuminati muri USA ; kuko muby’ukuri umukuru w’igihugu
ahabwa buri mugoroba amakuru y’uko igihugu kiraye cyifashe muri buri karere,
umurenge, n’utugari ; ikibazo nk’iki cyo muri Gakenke, maneko wo muri aka
gace akaba yarakigejeje mu nzego z’iperereza rugikubita !
Uko biri kose ndabona ka kajambo Pawulo Kagame aherutse kubwira Nkurunziza
ko adashoboye « Incompetent » ariwe ukwiye kukabwirwa, bityo mu
rubuga rwanyu Shikama tukaba tubona agomba kwegura nta yandi mananiza.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355