Pageviews all the time

IFOTO y'ICYUMWERU.Nsubize Pawulo Kagame ku bibazo yabarije mu mwiherero wa 13: Abategetsi ntibashishikajwe no gukemura ibibazo wabajije barajwe ishinga n'uko wakomeza gutegeka gusa imbehe yabo igahora yuzuye!/NKUSI Yozefu

Umwiherero wa 13. Kagame ari kumwe n'umugore we

Mu nama y'umwirero ubera i Gabiro kuva kuri 12/3/2016 kugeza ejo kuwa mbere tariki 14/3/2016, Pawulo Kagame mu ijambo yagejeje ku bakozi be bari muri uyu mwiherero abaza ibibazo byerekeranye n'abana n'icuruzwa ry'abantu, yagarutse cyane ku bivugwa n'ibinyamakuru.Ijambo " ibinyamakuru" yarivuze inshuro zirenga eshanu. Ni kenshi Shikama yagiye ibwira abasomyi bayo ko uyu mutegetsi asoma cyane kurusha abagererwa be; ariko se ibyo asoma bimumarira iki niba atabyifashisha ngo akemure ibibazo biba byazamuwe n'ibi binyamakuru?


Muri iri jambo rya Pawulo Kagame ryari ryuzuyemo ibibazo kurusha ibisubizo aribaza impamvu ibibazo yabazaga ngo bamaze n'imyaka babaza mu myiherero yabanjirije uyu wa 13, ngo bitajya bibonerwa ibisubizo. Iri jambo ryanyibukije Mareshali Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Zabanga  wari perezida wa Zaire ubu yahindutse RDCongo akaza guhirikwa muri 1996. Aho ahungiye mu gihugu cya Maroc ariho yanaguye, abanyamakuru bigeze kumubaza bati: 

"Mu myaka yose wategetse irenze 20 kuki utateje imbere igihugu, ngo wubake imihanda, uhembe abakozi ba Leta, unubake n'inganda ko igihugu wayoboraga gikungahaye hasi y'ubutaka no munsi yabwo?"

Mobutu yitegereje abanyamakuru n'agahinda kenshi maze areba hasi arabasubiza ati: "Bambwiraga ko byose bigenda neza, imihanda yuzuye hose mu gihugu, nari nzi ko abakozi bahembwa buri kwezi, kandi n'izo nganda zikora hose" Umunyamakuru yarongeye aramubaza ati abo uvuga babikubwiraga ni bande? Ati:" Ni abo nari narahisemo ngo bamfashe kuyobora Zaire". Umunyamakuru yarongeye aramubaza ati: " Ubu se noneho waba waramenye ukuri kuva aho ugereye ino" Mobutu yarasubije ati: " Ukuri narakumenye, nayoboranaga ni indyarya, incakura n'abanyabinyoma gusa"

Muri Shikama rero tukaba dushimangira ko Pawulo Kagame ageze aha Mobutu wamenye ukuri kw'abakoranaga nawe ageze mu buhungiro! Impamvu nta yindi ni uko abari abategetsi bihindukiye abakegesi bagatekinika byose bikagera n'aho basahura intebe abana bicaragaho mu mashuri bakazijyana mu ngo zabo, ibi babyitaga " Kwirwanahao", iri jambo kwirwanaho rikaba ryaravuye  ku mbwirwaruhame  Mobutu yigeze kuvuga muri za 1960s ko buri Muzayirwa muri 1980 azaba afite imodoka, umwaka warageze bamubajije iby'izo modoka ati: "ingingo ya 15, igika cyayo cya 35 biravuga ngo mwirwaneho.!"

Kagame ayobewe ko aba bakozi kuva ku mudugudu kugeza mu biro bye mu Rugwiro icyo  bashinzwe ari ikintu kimwe gusa: " gutekinika akantu ako ariko kose kugirango uwabagabiye aganze mu Rugwiro kugeza apfuye agasimburwa n'umugore we n'abana be batangiye gutegurwa!" Kuba Mobutu yari yaraciye itangazamakuru ryigenga akaba nta opozisiyo yagiraga ikorera mu bwisanzure byatumye arinda ahirikwa ataramenya ko abamuyoboreraga bamutekinikaga nk'uko yari yarabibigishije. Kagame we agira Imana kuko yamenesheje itangazamakuru ryigenga ariko hakaba hari irigikanyakanya mu buhungiro rikorera kuri interineti nka Shikama n'izindi mbuga ntarondoye.
Umwiherero wa 13. Ange Kagame umukobwa wa Kagame (wifashe ku kananwa)yicaranye n'abandi  bana b'indobanure  bazafatanya gusimbura ababyeyi babo bashaje
Muri Shikama turabwira Kagame Pawulo ko ibibazo yabajije ibyinshi ariwe wabiteye bityo akaba ariwe ugomba kubishakira umuti.
  • Abana bo mu mihanda bahetse abandi:
Ikibazo cya'aba bana Shikama yacyanditseho kenshi inyandiko iheruka ikaba yaramaganaga akagambane kakorewe aba bana ku bufantanye bwa Janeti Nyiramongi muka Pawulo Kagame na Zainah Nyiramatama wagororewe kujya guhagararira Afrika yiyunze(AU) muri Tcad amaze gusenya byinshi mu bigo byareraga impfubyi mu Rwanda, ababibagamo bakabeshywa ubufasha babubura bakajya ku muhanda kuba abajura, indaya n'abasabirizi.

Uko Shikama ibona iki kibazo cyakemuka:
  1. Ibigo bitarasenywa birera impfubyi nibyitabweho bikomeze birere impfubyi bifite.
  2. Ibigo byasenywe nibyongere bihabwe ubushobozi bifugure amarembo byongere birere impfubyi.
  3. i Wawa abanyarwanda ndakeka ko bataharwanyije kubera ko higishaga abana imyuga kuko no ku ngoma ya Kinani hari ikigo cyari kimeze nkacyo muri Kibuye. Ikibazo ni uko i Wawa hafunguwe giturumbuka abanyarwanda badasobanuriwe ibihakaorerwa; ikindi ni uko igice kinini cy'abanyarwanda batazi ko i Kivu kibaho n'uko hari ahantu mu Kivu abantu bashobora kuba bakahakorera imirimo. Ni ngombwa buri gihe ko inzego z'ubutegetsi zitegura abaturage ku gikorwa kigiye kubakorerwa, bakakigishwaho inama, bagafatanya na Leta kugitegura no gukurikirana imikorere yacyo. Niba hari abarangije i Wawa imyuga ikabagirira akamaro aho batuye ndumva hakorwa ubukangurambaga ku buryo abasore n'inkumi bajya biyandikisha ku bwende bwabo barebeye ku bahaciye, maze bakajyanwa kwigisha iyi myuga runaka nkuko byakorwaga hariya muri Ecole Artisanale bitaga kwa GISHYOTI imbere ya Groupe Scolaire ( Indatwa) y'i Butare.
  • Ikibazob cy'umwanda
 Mu kinyarwanda duca umugani ngo ntawanga aheza arahabura.Abanyarwanda bazwiho isuku iyo bafite ubushobozi bwo kwigondera agasabune. Kagame Pawulo ubwo aheruka muri Guinnee yagombye kuba yarigiye kuri iki gihugu aho kubeshya ko iki gihugu kigomba kumwigiraho. Nzagaruka kubyo u Rwanda rugomba kwigira kuri Guinnee ubutaha kuko nasuye iki gihugu muri 2005 nkamarayo igihe cy'ukwezi, mvuye muri Mali na Senegal. Ikihutirwa nshaka kubwira Kagame Pawulo ko cyaca umwanda ni uko ari muri Guinnee ubwe agomba kuba yarabonye abagore n'abakobwa batemberana inkoko zuzuyeho imbuto bacuruza mu mihanda na Karitiye zikize cyangwa zikennye; ubu nibwo buryo umukene ashobora kubona agafranga ko kugura isabune yo kurwanya umwanda no kugura Ntambwiburijana cyangwa Rugabire.Ni nabwo kandi ibindi bihugu bikoresha mu kurwanya isabiriza ku mihanda no kurwanya imirire mibi yugarije abana b'u Rwanda.
  • Ikibazo cy'icuruzwa ry'abana. 
Iki ni ikibazo giteye ubwoba kandi mu minsi iri imbere hari ibindi bibazo by'ingutu bizavuka bigishamikiyeho bikazaba ingorabahizi mu kugikemura.Shikama irongera igaruke kuri uriya mugani uri hejuru uvuga ngo ntawanga aheza arahabura. Abana b'abakobwa iyo biyemeza kuba indaya si uko baba babyishimiye nkuko abenshi babikeka, oya! Ni ubukene bubibatera bagasanga nta kundi byagenda atari ukwicuruza kandi baba bazi ubwabo ko harimo urupfu.Igitera ubu bukene mu rubyiruko akenshi ni uko ITEGANYAMIGAMBI mu Rwanda ubu ari zeru!Turohereza abana ku ishuri, ntiduteganya ko hari abatazashobora kurangiza amashuri abanza ngo tubagenere ibigo by'imyuga bazaganamo. Turahatira abana mu kurangiza ayisumbuye ntiduteganye ko hari abatazajya muri Kaminuza ngo tubashakire ibigo by'imyuga bazaganamo. Turashyira ubushyo bwinshi muri za kaminuza ntiduteganye icyo bazakora barangije kaminuza!

   Ingaruka z'iki kibazo cyo Kudateganya:
 Muri uyu mwaka wa 2016 u Rwanda rwagombaga kuba rwarashyize mu cyaro hose ibikorwa bituma abarangije abanza , ayisumbuye na kaminuza bose bahanga amaso icyaro bazakuramo
 ejo hazaza habo heza aho kuyahanga i Kigali. Ikibabaje ero ni uko ibi byose nta bihari, usanga umwana wacikije amashuri ye abanza, uwayarangije, urangije ayisumbuye n'undi urangije kaminuza bose ubu berekeza i Kigali. Ibi bigaragara neza iyo ugeze mu cyaro mu ntara zose z'u Rwanda ugasanga ahantu hahingwaga henshi mbere ya 1994 ubu harahindutse ibigunda! Iyo ubajije impamvu bagusobanurira ko abana bari mu mashuri abandi bagiye i Kigali gushakisha ubuzima. Nkaba nkeka ko mu minsi iri imbere igihe abakuze bariho bahinga ubu bazaba bashaje, u Rwanda rushobora kuzibasirwa n'iinzara zitigeze zibaho!

Igisubizo kuri iki kibazo:
Uburyo uburezi buteye mu Rwanda ubu bwagombye kuvugururwa kuva ku bana b'incuke kugeza muri Kaminuza kuko uko buhagaze ubu buhwabanye n'ibyo abanyarwanda bakeneye kugeraho hagamijwe ejo hazaza habo heza. Muri iri vugururwa, nta munyamahanga ugomba kugaragaramo ahubwo abaturage ubwabo bagomba gufatanya na Leta. Nkeka ko byaba byiza mu cyaro hagiyeho amashuri menshi y'incuke kuva ku myaka ibiri, abanza agakomeza kongerwa, ayisumbuye bikaba uko ariko twagera kuri Kaminuza tugasiga izitarenze enye(4) zikora neza( Dushyize hamwe kaminuza ya Leta n'eshatu zigenga). Ibigo byigisha imyuga bigashyirwa muri buri mudugudu, hakabaho kongera amasoko mu midugudu na banki zifasha abashaka gushora imari mu mishinga yo mu midugudu. Ndakeka ko mu gihe hari aya masoko mu cyaro, buri wese afite icyo akora kimuzanira agafaranga , nta buraya bwakongera kubaho i Kigali ndetse n'icuruzwa ry'abantu ryacika burundu.

Ibi byose turondoye hejuru, birashoboka kuko hari aho byakunze hirya no hino ku isi. Ariko icy'ingenzi kugirango bibeho ni uko abategetsi bumva ko hari ibintu bigomba guhinduka kandi bagakora uko bashoboye ngo bafatanye n'abaturage gutegura izo mpinduka batabatura ibintu hejuru. Kagame rero uhora ubeshywa ko byose bigenda neza kugirango abanyakinyoma bigumanire imyanya yabo, niwe wa mbere ugomba guhinduka akumva ko ibintu bigomba guhinduka mu gihugu; ntituvuga se mu kinywarwanda ngo " Umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose."?

Dg NKUSI Yozefu
www. shikmaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355