Nimumubona iyo mugiye muzamumpere uru rwandiko |
INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA) n'ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!
Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 3 werurwe mu mwaka wa 2016. Kuri Giselansi Kijana Muzehe,
Nitwa Segahinda Ngezahabagabo wa
Maburakindi na Nyirabaravuga wa hariya mu Gahenerezo, umwe mu baturage wabohoje
muri 1994. Nkwandikiye iyi barwa ngo nkubwire uko ibintu bimeze i Rwanda kuko
nabajije iyo wagiye bambwira ko wibera iyo mu muhanga mu Rwanda uhagera rimwe
na rimwe uje kudusura nka mukerarugendo wese.
Inzara mu gihugu iravuza ubuhuha
Giselansi, mbabajwe no
kukumenyesha ko inzara ica ibintu hirya no hino mu gihugu. Abegereye Uganda ubu
batangiye gusuhukirayo naho twe abari mu karere k’amajyepfo mu ntara ya Gisagara
ntituzi uko bizatugendekera kuko
twagombaga gusuhukira i Burundi none ngo inzira zirafunzwe kubera umutekano muke
bavuga watewe nawe Giselansi, ubwo ntibakubeshyera koko?
Barasuhukira muri Uganda |
Umubyeyi w'abana 3 umaze imyaka 12 arara muri ruhurura i Kigali |
Ikiboko cyo ku ngoma
ya Karinga cyaragarutse.
Giselansi, biteye agahinda rwose ibisigaye bibera
ino, cya kiboko twumvanaga abasekuru bacu mu migani miremire amabya akitera,
ubu twarakiboneye n’amaso yacu! Mperutse kugana hariya i Butare nako Agatsiko
ubu kahise muri Huye, mpabona umusore wikoreye akadandi ashorewe n’abapolisi
babiri, umwe afite inkoni agenda amukubita umugenda n’undi yitwaje imbunda; uyu
musore yazengurukijwe amasaha 2 hariya ku isoko no mu Rwabayanga ari nako
akubitwa, nyuma bajya kumufungira ku Karubanda kubera kariya kadandi ngo yari yibye. Giselansi niba utagarutse ngo
uturangirize iki kibazo, nta muturage uzasanaga akiri muzima. Giselansi, nari
nibagiwe no kukubwira ko n’abicanyi ba DASSO batumereye nabi bo ntibakoresha
inkoni gusa kuko bagukandagira ku gakanu no mu gituza umutima ukaguhagararana!
Ikiboko cyo ku ngoma ya Karinga cyaragarutse |
DASSO igukandagira mu gatuza umutima ugahagarara |
DASSO igukandagira mu gatuza umutima ugahagarara |
Agatsiko
karadusenyera twavuga kakatwica.
Giselansi, abenshi mu baturage wabohoje
barakuvumira ku gahera kubera ibikorwa by’urugomo bagirirwa wibereye iyo mu
mahanga. Wari uzi ko umuryango wa wa musaza Rwigara Asinapolo rwa rubuga
Shikama rukubeshyera ko ari wowe watanze uburenganzira ko yicwa, meya w’umugi wa
Kigali Ndayisaba Fideli aherutse kuwusenyera inzu y’igorofa? Si uyu gusa kandi kuko na hariya ku
Kibuye hari umuturage uherutse gukurwa ku nzu yariho yiyubakira ngo arushinge
nk’abandi maze abapolisi bawe bakaza bakamurasa ku manywa y’ihangu nkuko wari
warabiteguje abaturage bo ku Kibuye ubwo uheruka kubasura? Birababaje cyane ni
ukuri. Nari nibagiwe kukubwira ko hari n’umugore uherutse gusenyerwa i Kigali,
yatabaza polisi yaza ikamuboha amaboko n’amaguru kugeza inzu irangije isenywa?
Uzi ko yitabaje abayobozi nako abategetsi b’Akarere n’abo Umurenge akabura
gitabara? Ni ukuri niba uhisemo kwigumira iyo i Mahanga, uzumva aba bagererwa
bawe batumaze!
Abaturage barasenyerwa buri munsi |
Yarasenyewe abura kirengera |
Si ugusenya gusa n'imyaka Agatsiko karayirandura |
Basenyewe babura aho berekeza |
Abarimu bararira ayo
kwarika.
Giselansi, ni ukuri ibibera muri iki gihugu
kuva cyabohozwa biteye ubwoba! Wari uzi ko abakozi bose ba Leta baheruka
kongererwa imishahara maze mwarimu w’amashuri abanza akongera akibagirana??
Cyakora ngo wakoze neza, ka gahungu k’iwanjye kamaze imyaka irenga itanu
karangije kaminuza kakaba ari agashomeri karabinsobanuriye: ngo abakozi bo mu Rugwiro, hahandi wakoreraga
ukiba mu Rwanda ngo bo ntibahembwa barakuka !!!! Nibyo koko? Nubwo ujya gutera
uburezi ngo abwibanza, mwiyibagije ko bariya barimu aribo dukesha byose? Ni gute
mu Rugwiro mwakuka umwarimu agihembwa uduhumbi tutageze kuri mirongo ine?
Imishahara yabo kandi nayo ngo iza itinze, isanga abenshi barafungiwe amakaye
biyindikishamo mu tubari na butike ndetse n’abana
babo biga mu yisumbuye baraheze mu rugo kubera kubura SIKUFIZI!
Giselansi, niba atari ibanga, hari icyo
nakubazaga tukiri kuri iki kibazo cy’imishahara? Nibyo koko ngo uhembwa za
miliyoni ndetse ngo umushahara wawe uruta uw’abaperezida ba bya bihugu biduha
imfashanyo? Ubwo se si ukuvuga ko igice kinini cy’imfashanyo kigira mu rugo iwawe?Aho siyo
mpamvu imiti itakiboneka muri za FARUMASIYO na malariya ikaba imaze abantu
hirya no hino mu gihugu? Hari n’ikindi nagirango nkwibarize: « ko wumva ukora iminsi 160 ku
mwaka, indi magana abiri ukayimara aho mu mahanga muri Amerika, Dubayi n’ahandi,ubwo
umushahara uwubona wose ntibaguha kimwe cya kane cyawo kuko aricyo ukora mu
mwaka?». Ese niba atari ibanga uyu mushahara ukugera ho gute? Ntundenganye
ni ayo abasaza muvandimwe, ubwo wabona iyo muri Amerika hari ibyuma biruka
amafaranga nka bimwe mperuka kubona hariya kuri banki Bankedekigali abize bita ATEME(ATM) ukirigita
kigasuka inoti!! Niba aho hari byinshi nkacyo, ndizera ko ariko bimeze kuko ngo
abo bazungu aribo babikora, sinakurenganya kuba warigumiye aho hantu!None se
hari uwata izikamwa akiruka inyuma y’izatetse?
Pawulo Kagame asinyira umwenda uzavamo amafranga yo guhemba abacanshuro ukazarihwa n'abanyarwanda |
Abacanshuro ngo nibo bategeka u Rwanda?
Giselansi, wari uzi ko bya
binyamakuru wacaga harimo UMUVUGIZI n’UMUSESSO burya bitagiye nka Nyomberi
bishobora kuba byariyubururiye muri Mubayilo? Uzi amagambo byirirwa bikuvugaho?
Bimwe bivuga ko wigize umwami w’abami, ibindi bikavuga ko inkunga zose zihabwa
igihugu uzimarira muri za Rwanda DEYI
ngo hamwe n’abatutsi b’indobanure ra! Nyamara njye nkeka ko bakubeshyera kuko
hari n’ibihutu nabonye bikugaragiye muri izo Rwanda deyi nka Bazivamo, na
Bamporiki! Nari nibagiwe kukubwira ko bavuga ko uri n'umwicanyi kabuhariwe ndetse
ngo na ya mirambo yabonetse muri Rweru mu bihe bishize ni wowe wayoherezagayo!
Mu binyamakuru bikunda kuboneka ino kuri
Mobayilo hagaragaramo cyane icyitwa SHIKAMA, ni ukuri usomye ibintu kikwandikaho
warara woherereje nyiracyo twa tuzi bita ngo twa Munyuza mutanga udusomyeho
ntarare cyangwa mukamunigisha ikiziriko nka kurya mwagiriye Koloneli Patirike
Karegeya; Iki kigarasha Shikama cyarangije kwemeza abanyarwanda ko ngo igihugu
cyacu cyiyoborwa n’Abacanshuro! Giselansi, ibi byaba ari ukuri koko? Ese niba
wowe wihereye iyo i Mahanga kubera kuhikundira izi nyangabirama ziyobewe ko
ufite umugore ushabutse kandi nawe ukunda ubutegetsi nkawe, ese bayobewe ko
ufite abana bane, kuki se wajya gukoresha abacanshuro uciye kuri aba bose?
Abacanshuro bategeka u Rwanda |
Abacanshuro bategeka u Rwanda |
Giselansi, ni ukuri ni ubwo ntari
mu rwego rwawe, kandi ngo utajya uvugana
na nyarucari zo mu Rwanda, ndakwingize uzarenge kuri ibi byose unsubize. Niba
batakubeshyera, kuko bashyiraho n’amafoto y’aba bacanshuro ku mbuga zabo, ni
gute waha akazi abacanshuro umwana wanjye warangije kaminuza amaze imyaka itanu
ari umushomeri koko? Bibaye ari ukuri, ubwo ntiwaba udukabiriza koko Muzehe Kijana?
Amatora naveho burundu
Giselansi, ndakaba akazanye Bazivamo na Rucagu, biriya bita amatora
atekinitse, uzarebe uko utelefona mu Rwanda ubwire abakozi bawe babihagarike kuko
ni ikinamico kandi iryo twumva kuri BBC Gahuza rirahagije. Uzi ko igihe kinini
tukimara dukoreshwa itekinika ry’amatora aho kukimara mu mirima? Ko Leta
idutorera kuva muri 1994 kandi hakaba nta na hamwe bari bigaragambya babyamagana,
wababwiye bagakomeza bakadutorera bakatureka tukishakira ibidunga ntibaduteshe igihe? Ibi kandi byatuma namwe muzigama atubutse wenda mukareba uko mwajya no
kwiturira ku kwezi kuko ubuzima bwa hano ku isi mwabuhaze!
Amatora atekinitse ntaba ari amatora aba ari ikinamico |
Giselansi, ni byinshi mfite byo
kukubwira ariko ndabona urupuro rumbanye ruto, reka nzakomeze ubutaha! Ariko ni
ukuri abo wabohoje twese turagukumbuye, uzagire utahe udusure byibura tumarane
icyumweru!! Reka nguture aka karirimbo kavuga Ubarijoro wagiye guhaha agahera i Bugande, nizere ko utazamera nkawe woweho uzacyura amahaho!
UBARIJORO
Uzagire ugaruke ubara ijoro,
twese uko turi turagukumbuye.
I Buganda niyo haba heza hate,
rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda.
Wagiye uvuga ko ugiye gupagasa,
ese nturagwiza Ubarijoro?
Twumvise ko iyo uba habaye intambara , ese wowe yaragusize?
Uzagire ugaruke ubara ijoro,
twese uko turi turagukumbuye.
I Buganda niyo haba heza hate,
rwose nta gihugu cyaruta u Rwanda.
Indirimbo: Ubarijoro
Sinyatire y’urukundo; kuri Letariki ya 3 werurwe mu mwaka wa 2016.
Segahinda Ngezahabagabo
Byateguwe na Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura iinyoma
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355