Mu gitondo cy'uyu munsi kuri 22/3/2016, Ububiligi bwibasiwe n'ibitero byahitanye abantu ubu bamaze kubarirwa muri za mirongo. Iri terabwoba ryatangiriye ku kibuga cy'indege cya Buruseli igihe cy'isaa mbili ku isaha yaho ( saa moya ku isaha mpuzamahanga), kuri iki kibuga haturikiye ibintu bikekwa ko ari igitero cy'umwiyahuzi.
Nyuma haje gutruka ikindi kintu muri METRO yo muri Quartier Europeen de Bruxelles , mri sitasiyo ya Maalbeeck, hakaba hari saa tatu n'iminota cumi n'itanu ku isaha yaho.
Inkuru dukesha Jeune Afrique yakurikiranye ibiriho biba umunota ku wundi iravuga ko kiriya gitero cya mbere cyahitanye abantu 11 naho 80 bagakomereka mu gihe kiriya cya kabiri cyahitanye abantu 15. Ibinyamakuru binyuranye ariko byo biratangaza ko hamaze gupfa abantu barenga 35 bazize biriya bitero.
Umutekano wakajijwe mu bihugu byose bigize umuryango w'Ubumwe bw'Uburaya ndetse n'amabendera arurutswa gato ku kicaro cy'uwo muryango mu rwego rwo kwifatanya n'ababuze ababo n'Ububiligi muri rusange. Igihugu cy'Ububiligi cyakajije umutekano wacyo mu rwego rwo hejuru cyane.
Iki gitero kije nyuma y'ifatwa rya Abdsalam watawe muri yombi ejobundi mu Bubiligi nyuma y'amezi 6 amaze ashakishwa n'inzego z'ubutasi z'Ubufransa, Ububiligi na USA zimushinja kuba yaragize uruhare mu bitero by'i Paris mu Bufransa byahitanye abantu barenga ijana mu mpera z'umwaka ushize wa 2015.
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355