Pageviews all the time

Mu karere ka GATSIBO mu ntara y'Iburasirazuba bararushanwa kurya ruswa n'abategetsi b'i Kigali!/Nkusi Yozefu

Kanda ku ikarita uyigire nini ubashe kuyisoma neza.

Ubu byabaye kimenya bose ko nta serivise wabona muri Kigali utabanje gutanga ruswa. Abahagirira ikibazo cyane n'igitsingagore babanza gusabwa gusambanywa kugirango babone akazi cyangwa serivise runaka; ibi ntitubitinda ho kuko byagiye bigaruka kenshi mu nyandiko za Shikama no mu bindi binyamakuru binyuranye cyane cyane byandikwa n'Agatsiko. Iyi ruswa ntihera i Kigali gusa kuko no mu giturage yateyeyo amatako nkuko mugiye kubyibonera muri Gatsibo ndetse no muri Gicumbi bihana imbibe.


Shikama iherutse guhuruzwa ngo irebe uko Agatsiko karya ruswa.
Bamwe mu baturage bo mu ntara y'iburasirazuba baherutse kwinginga Shikama ngo ikore uko ishoboye ize irebe ishyano ryariho ripangwa mu bitaro bya KIZIGURO. Abahaye amakuru Shikama bemezaga ko hari ibizami byo gutanga akazi muri ibi bitaro byagombaga gukorwa ku itariki ya 24/2/2016. Icyababazaga abadutabaje ni uko hari umuntu bari bazi ko azatangira akazi yatsinda atanatsinda, ibizami bikaba ari ibya nyirarureshwa! Baragiraga bati:

"Hari umukobwa witwa Mukankotanyi Alice utararangije amashuri uri mu bazakora ikizami kandi tuzi ko ariwe warangije guhabwa akazi kuko nyina ukora mu murenge wa KIRAMURUZI abirimo. Ibizami biriho bikorwa ni ugucabiranya kuko tuzi ko akazi kazahabwa uriya mukobwa udafite impamyabumenyi mu gihe hari abazifite bazaba baje kumuherekeza gusa"

Kuri 24/2/2016 ikizami cyarasubitswe
Shikama yari yateye amatako mu gitondo kare ahagombaga kubera ikizami. Icyaje kudutangaza ni uko twumvise ko ikizami gisubitswe ariko ntihavugwe impamvu iki kizami gisubitswe! Shikama yakomeje amatohoza kuri ibyo bitaro maze imenya ko hari abantu benshi batanze ruswa kugirango umwanya wapiganirwaga uboneke, ibi bikaba byaratumye bene kuyakira bamanjirwa bakabura uko babyifatamao.

Hafi y'aho hari umwarimu waburabujwe kubera ruswa.
Mu gihe Shikama yariho itohoza kuri iki kibazo cya Kiziguro, hari andi makuru twahawe avuga ko hari umwarimu waburabujwe kugeza aho yimurwa bakamujugunya kure y'aho ataha. Ibi byabereye mu kigo cy'amashuri abanza ya MULINGA, muri Kiziguro yo muri Gatsibo nyine.  Uyu mwarimu ngo yamaganaga akarengane na ruswa bikorerwa abarimu bikozwe n'umuyobozi w'ikigo. Uyu muyobozi rero ngo iyi ruswa ntayihererana wenyine kuko ayisangira n'abategetsi bo mu karere. Uyu mwarimu ni kenshi yagiye yitabaza abategetsi bo mu Karere agasanga uyu muyobozi w'ikigo yigishaho yamutanzeho maze bakamubaza bati: " Kuki wivanga mu bitakureba?" Uyu mwarimu byaje kumuviramo kujyanwa kwigisha kure cyane y'aho atuye nk'igihano ko arwanya abirira ruswa.    Shikama irabibutsa ko ibinyamakuru by'Agatsiko biheruka kwandika bivuga ukuntu abashaka akazi k'ubwarimu babanza gutanga ruswa batayigira bakemera gutanga imishahara yabo itatu ya mbere!

No muri karere ka Gicumbi ishyamba si ryeru!
Kanda ku ikarita uyigire nini ubashe kuyisoma neza 
                                       
Kubera ikiganiro abaturage ba Gicumbi  bari bamaze iminsi bagiranye na TV1 n'urubuga IGIHE rukaza gusohoraho inyandiko musanga aha yavugaga ukuntu abaturage ba Gicumbi(reba ku ikarita iri hejuru) basigaye bakwa amahoro( imisoro) ku bicuruzwa byabo bajyanye mu isoko cyangwa bakamburwa bavuyeyo, byatumye Shikama inyarukira muri Gicumbi ihana imbibe na Gatsibo ariko yo ikaba iherereye mu ntara y'amajyaruguru. Shikama yegereye abaturage n'abacuruzi banyuranye bo muri Gicumbi maze ibabaza uko ikibazo giteye. Mu magambo make, Shikama yabwiwe ko aba bajura bakorana n'abategetsi bo mu karere n'imirenge kuko ngo ibyo bakora batihisha babikora amanywa ava n'aho bikorerwa hakaba hazwi, maze baratubaza bati:

"Niba muhakana ibyo tubabwira, nimudusobanurire abo bariya bategtsi bita abajura bakura ziriya za GITANSI badusoresherezaho". Umunayamakuru wa Shikama yarumiwe apfuka umunwa !

Biragaragara ko u Rwanda rwarangije kuba nka Sodomu na Gomora.Kuba Abategetsi ubwabo bariyise "Agatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro" , abanyarwanda bakimara kumva iri zina rishya kihaye, bagombaga gukora uko bashoboye bakirukana aya mabandi hakiri kare bakishyiriraho inzego z'ubuyobozi zitagira amakemwa. Biragaragara rero ko aka Gatsiko kaganisha u Rwanda n'Abanyarwanda ku manga, kukirukana byagombaga gukorwa none kuko ejo bishoboka ko hazaba ari kera!!

Dr NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355