Pageviews all the time

Uburyo bushya bwo kubohoza imyanya y'akazi mu Rwanda: Umuhutu arashimutwa agafungirwa ahantu hatazwi naho Umututsi akoherezwa kwiga mu mahanga/NKUSI Yozefu

Yashimuswe na DMI aburirwa irengero kubera umwanya w'akazi yari amaze
 igihe gito ahawe awusimbuyemo ihabara ry'umusirikare mukuru muri RDF

Nyuma y'inkuru nyinshi tumaze iminsi ducisha hano kuri Shikama zivuga ukuntu ruswa imaze guhindura u Rwanda nka Sodomu na Gomora, ubu noneho itangazamakuru ry'Agatsiko ririho rirahitisha inyandiko zivuga ukuntu abantu basigaye batsindira ibizame by'akazi ntibahabwe akazi batsindiye!


Ubu kubona akazi mu Rwanda ni ibintu bigoye cyane kubera umubare munini cyane w'abagashaka ukongeraho n'uburinganya akazi gatangwamo hakurikijwe irondakoko aho ABAHUTU bahejwe burundu muri byose; Abatutsi benshi ubu ariko nabo ubu ntiborohewe kuko baba mu gihugu nka za nyamaswa irusha indi imbaraga n'amayeri ariyo ibasha gusunika iminsi. Ubwo mu myaka icumi ishize kwitwa umututsi gusa byari bihagije ngo ubone akazi, siko bimeze ubu kuko ugomba kugerekaho n'amafranga, cyangwa ugasheta n'umubiri wawe iyo uri umugore. Hari n'ubundi bwoko bwa ruswa butajya buvugwa: gutanga isambu yawe nkuko umwe mu barimu bo mu ntara y'uburasizuba ahereutse gutangariza Shikama ko byamubayeho ngo ashobore kubona akazi.

Ikibabaje rero ni uko hejuru y'izi ruswa umuntu aba yatanze, akora afite ubwoba akumva ko agomba buri gihe guhora ahongera uwamugabiye nkuko byari bimeze mu gihe cya gihake aho uwaguhaye inka yakugiraga umugaragu n'abagukomokaho bose: ukamutahiriza inkwi buri munsi, ukamuvomera amazi, ukamuhingira, ukamubera umushumba netse hakabaho n'ubwo umuheka! Mu Rwanda rwa FPR na Kagame rero iyo wahawe akazi uri igitsinagore ugomba kumenya ko uzakomeza gukoreshwa injyanishabitsina igihe cyose uwakaguhaye ashakiye. Iyo uri igitsinagabo, uhora ukora nka kuriya byari bimeze ku ngoma ya gihake ugakora nk'ipunda akazi ushinzwe ukagerekaho n'ako uwaguhaye uwo mwanya, ukajya wibuka gutanga icya cumi ku mushahara wawe kandi akurusha guhembwa mesnhi. Iyo udashoboye gukora ibi tuvuze, ukorerwa dosiye hakurikijwe ubwoko bwawe ukahava hakaza undi ubishoboye.

Iyo uri umututsi( kazi) bagupangira misiyo zo hanze zizamara igihe kirekire, wazagaruka ugasanga umwanya wawe bawuhaye undi. Ugirango Shikama irakabya asome iyi komanteri twakuye ku Gihe yatanzwe ku nyandiko musanga hano yari ifite umutwe ugira uti:" Batsindiye imyanya y'akazi muri REB ntibahabwa akazi.

"Iyi mikorere mibi igomba kwamaganwa igacika kuko iteye isoni mu gihugu cyacu. Ibi kandi byo kwima akazi abagakwiye byabaye no muri RURA mu kwezi kwa mbere aho abakozi bane bahagaritswe ku kazi muri 2015 mu buryo butumvikana hanyuma bakaza gukoreshwa test ngo bazabagarure mu kwa mbere 2016 hamaze gukorwa restructuration bigaherera iyo. Mwibuke nanone ukuntu RURA yigeze kohereza abakozi bayo hanze ngo bajye gukora za Master degrees zigezweho, bamara kugenda ikabasimbuza abandi, maze babandi Leta yarihiye amashuri ahenze bakabasezerera bataranarangiza ya mashuri !! Oya rwose iyo mikorere idahwitse iteye isoni igomba guhagarara kuko iratuma biriya bigo n'abayobozi babyo cyane cyane byitesha agaciro."

Naho iyo uri Umuhutu(kazi) DMI ihita igushimuta igakwiza ikinyoma ko utega amabombe cyangwa ukorana na FDLR cyangwa RNC ya ba Kayumba Nyamwasa, ikazagaragaza aho uri umwanya wari urimo waramaze guhabwa Umututsi(kazi) bashaka. Ibi byabaye ku bahutu benshi ariko reka dutange ingero ebyiri gusa. Muri 2010, umwarimu wo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ishami ry'i Butare D. Lambert wari umusemuzi utonnye kwa Regiteri Pr Lwakabamba agahora muri misiyo hanze, DMI na FPR babonye ko agomba kuva muri uyu mwanya ugahabwa umututsi maze arashimutwa, umugore we yamenye aho ari hashize amezi agombye gusiragira mu Rugwiro kwa Kagame. Nyuma yaje guhimbirwa dosiye ko yinjizaga amabombe mu byansi by'amata, ariko nyuma y'umwaka yaje kurekurwa asubira kwigisha umwanya yarimo warahawe abandi!

Urundi rugero ni urw'umudamu witwa Uzamukunda Mariya Kalara( Marie Claire)  DMI iherutse gushimutira kuri Nyabugogo kuri 24/1/2016 avuye gusura umuryango we mu karere ka Gicumbi akaba yari yerekeje ku bitaro by'i Rwamagana aho yari amaze igihe gito ashinzwe ubutegetsi n'imiyoborere muri ibi bitaro. Umwe mu bategetsi b'ibyo bitaro yatangarije ikinyamakuru Leprophete ko yemeza ko Uzamukunda azize uyu mwanya w'akazi yari amaze igihe gito ashyizwemo.
Uzamukunda Marie Claire n'umuryango we

" Ndahamya ko iri rigiswa rifitanye isano n'umwanya w'akazi yari amaze iminsi mike ahawe akaba yari awusimbuyemo ihabara ry'umusirikare mukuru wahise amwikoma akimara kugera muri uyu mwanya yasimbuyemo iryo habara kuko akazi kari kararinaniye. Iri habara ryaraje igihe kimwe rimusanga mu biro riramubwira ngo umuntu nkawe(ndlr:umuhutukazi) ntiyagombye kuba yicaye mu mwanya nk'uyu ngo yibwire ko azawutindaho igihe kirekire"

Shikama yigeze kubagezaho inyandiko ivuga ko Abanyarwanda babaye nk'impehe(inzuki zitagira urwiru). Umuntu avuze rwose ko nta muyobozi rugira ataba ashyanutse, ubu ufite imbunda wese niwe wica agakiza nkuko tubibona muri izi ngero nkeya dutanze hejuru. Iherezo ry'ibi nta rindi atari ukuganisha igihugu ku manga;  abantu bishyira hamwe nabo bagafata intwaro bagatera akavuyo hirya no hino mu gihugu! Ni uku imitwe y'iterabwoba ivuka hirya no hino muri Afrika nka BOKO Haram muri Nigeria na Al Shabab muri Somalia!!

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355