" Iyaba isi
yayoborwaga n'UKURI, abo twita ba MAYIBOBO birirwa ku mihanda, nibo baba
bicaye ku ntebe z'UBUTEGETSI". Umwe mu nzobere mu mibanire y'abantu na politike.
Abanyarwanda benshi bamaze kumva ko mwene
Habineza Yozefu yahawe igihembo n'Abanyamerika bandikiye Shikama bayisaba
kugira icyo yavuga kuri kiriya gihembo ariko ntibyadushobokeye kubera ibintu
byinshi tuba tugomba kuvugaho akenshi byihutirwa.
Nkuko biheruka gutangazwa n'urubuga IGIHE
rukoreshwa n'inzego z'ubutasi za Kagame ahanini rushinzwe gukwirakwiza gahunda
za FPR muri rubanda, Habineza Yohani Misheli mwene Habineza yozefu wabaye
minisitiri w'Agatsiko ushinzwe urubyiruko na n’umuco akaza no guhagararira Agatsiko
muri Nigeria, aherutse guhabwa igihembo n'umuryango ushyiraho gahunda ukanahuza
ibiganiro mpaka mu mashuri yose yo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika, CEDA( The Cross Examination Debate
association).
Muri Shikama
dushimishwa buri gihe no kumva ko abanyarwanda bahawe ibihembo, cyane cyane iyo
ari ibihembo bihabwa ababa babikwiye kandi bifitiye inyungu Abanyarwanda. Ariko
nkuko mubona umutwe w’iyi nyandiko, igihembo cyahawe uriya musore nta kintu
cyihishe inyuma yacyo nkuko tuzi ibiba byihishe inyuma y’ ikintu ibyo Pawulo
Kagame ahora ahabwa. ?
Twibukiranye
mbere yo gushakira hamwe igisubizo cy’iki kibazo ko uyu musore aheruka kuyobora
itsinda ry’abanyeshuri muri Shikama twise INDOBANURE maze bazenguruka kaminuza
52 mu mezi abiri mu mpera z’umwaka ushize wa 2015. Muri imwe muri za kaminuza basuye,
uyu musore yavuze ikintu kitashimishije Agatsiko, “ umuntu akava mu ishymba ejo ukumva ngo abaye umukuru w’igihugu”.
Aho se yari mu mahanga ashakisha Abanyamahanga bazajya muri Rwanda Deyi yo mu
Buholandi, Habineza Yozefu yakoze uko ashoboye ngo acubye uwo mujinya, asaba
Kaminuza gusiba ibyavuzwe no gutangaza ko umuhungu we atabivuze, nawe ubwe
abwira itangazamakuriu ry’Agatsiko ko “Ntawe utera ibuye aho ajishe igisabo”
Impamvu zahereweho
kaminuza itanga igihembo ntizisobanutse
CEDA ivuga ko uyu muhungu yahawe kiriya gihembo ngo kuko yatangiye
ibiganiro mpaka mu mashuri yo mu Rwand ndetse agakoresha n’amafranga ye
hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge. Urubuga IGIHE narwo ruvuga ko uyu
musore ari imwe mu nkingi za mwamba z’umuryango Idebate ugamije guteza inbere umuco wo kujya
impaka mu bigo byose by’amashuri yo mu Rwanda ndetse no mu batari Abanyeshuri.
Ikindi ngo yagiye no guhagararira urubyiruko rw’u Rwanda muri LONI muri 2013.
Aha Shikama
iravuga ko nta mpamvu ifatika ihari kuko Pawulo Kagame ubwe yivugira ko nta
kibazo cy’amoko ari mu Rwanda, bityo umuntu akaba yakwibaza abiyunga ari bande?
Kuba bivugwa kandi ko yakoresheje amafranga ye, umuntu yakwibaza niba uyu
musore afite akazi runaka kazwi, n’umushahara ukaba uzwi, na kangahe ku ijana
yakuye ku mushahra kugirango ashore muri uyu mushinga we. Ntawashidikanya kuvuga
rero ko amafranga akoreshwa n’iri tsinda ry’Indobanure ari amafranga yakuwe mu
isanduka ya Leta kugirango yamamaze abana b’Agatsiko bazasimbura ababyeyi babo
mu minsi iri imbere!
Ibyo bita impaka
si impaka
Ndizera ko Abanyagatsiko benshi bize muri
Uganda kandi bakaba bagifiteyo n’abana bigayo kubatarashoboye kubohereza muri
Amerika n’Uburaya. Mufate icyitwa DEBATE ikorwa mu mashuri yo muri Uganda kuva
mu mashuri aabanza kugeza muri kaminuza maze muyigereranye n’ikinamico ryo mu
Rwanda! Kimwe mu biganiro mpaka nigeze kujya kureba mu ishuri rimwe ryisumbuye ubwo nari muri Uganda muri 2005 cyaranshimishije
cyane mbona ko Abirabura bafite ubushake bakora ibintu bizima. Muri icyo kigo,
abanyeshuri bagabanyijwemo ibice 2, abifuza ko Museveni yakomeza gutegeka n’ikindi
cy’abatabyifuzaga. Abahagarariye buri tsinda bagendaga batanga impamvu bifuza
cyangwa batifuza ko Museveni yakomeza kuyobora Uganda.
Abana bavugaga bisanzuye ntacyo bishisha kandi
bavuga ibintu byubaka koko. Ikindi nabonye muri ibi biganiro ni uko abana
bavuga bemye nta bwoba, ubona bakora ibintu bisa n’ibyo bamenyereye. Ibi siko
bimeze mu Rwanda kuko nta wategura ikiganiro nk’iki ngo arare atishwe n’Agatsiko,
ndetse n’ababyeyi b’aba bana ntibarara. Ibiganiro nk’ibi byo mu mashuri yo muri
Uganda nabibonye mu gihugu cya Mali, ariko ho si mu mashuri gusa kuko n’abaturage
bigishwa ibiganiro mpaka, uburenganzira bwabo, uburengenzira n’inshingano by’abayobozi,
na demukarasi. Ibi byose bitegurwa hagamijwe inyungu rusange atari
ugutsimbakaza amahame y’ubutegetsi buriho nkuko bimeze mu Rwanda.
Abahaye igihembo mwene Habineza bagombaga
kumusobanurira rugikubita icyo ijambo ibiganiro-mpaka
bivuga, barangiza bakamubwira ko abajya impaka ari ababa batabona ibintu kimwe ariko bakagira aho
bahurira. Ndakeka ko ibintu nk’ibi aribyo uwari Perezida wa Tanzaniya Jakaya
Mrisho Kikwete yifurizaga u Rwanda igihe yasabaga Pawulo Kagame kuganira na
FDLR. Niba Abanyamerika bararebye bagasanga mu Rwanda ariho bazi gukora ibiganiro-mpaka
byubaka bashobora kuba baribeshye.
Ni
iki cyihishe inyuma y’iki gihembo ?
Abanyamerika kuva muri 1994 bagize u Rwanda
nka leta ya 51 mu zigize USA. Abacanshuro baho bafatanyije n’abo mu Bwongereza
no muri Uganda nibo bagena uko abanyarwanda bagomba kubaho umunsi ku wundi. Ibi
bigashimangirwa ni uko abanyamerika aribo bantu bonyine bemerewe kwinjira mu
Rwanda nta ruhusa(viza) na Pawulo Kagame akaba ategeka u Rwanda ariho yibereye!
Shikama ni kenshi yabwiye abasomyi bayo ko
Abana b’indobanure Agatsiko kohereje kujya kwiga muri amerika , Uburaya n’ahandi
bari hafi kuza kugwa ababyeyi babo mu ntege, nabo bagashyiraho akabo mu
kudutegeka.Hari ababifashe nk’urwenya nyamara ukuri kuriho kurigaragaza.Kugirango
mumenye ko igihembo giheruka guhabwa mwene Habineza , mugerageze gusubiza amaso
inyuma murebe uko urubuga IGIHE rwabaye igihangange bitewe n’aba banyamerika
hagamijwe kuzarukoresha mu gucengeza amatwara ya FPR Inkotanyi.
Uru rubuga rwashinzwe n’abanyeshuri bo
muri kaminuza zinyuranye zo mu Rwanda , ntibyateye kabiri rwigarurirwa n’inzego
z’ubutasi za Kagame. Nyuma y’igihe gito, Abanyamerika bahaye uru rubuga
Igihembo gifite gahunda nk’icyahawe mwene Habineza. Kubera iki gihembo
cyaturutse mu gihugu cy’igihangange, byatumye abanyarwanda b’ingeri zose
bayoboka Igihe, bayibonamo kugeza na n’ubu! Uku rero niko bigenze kuri mwene
Habineza n’Itsinda ry’Indobanure ayoboye tutibagiwemo na Anje (Ange) Kagame ubu
we warangije guhabwa umwanya mu biro bya se udashyizwe ku isoko ngo apiganwe n’abandi
bawifuza!!!!!!! Uyu nawe ibinyamakuru byo muri Amerika binyuranye byagiye
bihitisha inyandiko ze mu rwego rwo kumwamamaza no kugirango isi n’abanyarwanda
bamumenyere.
Abanyamerika rero babinyujije mubyo bita ibihembo
bariho baremeza abanyarwanda ku ngufu abazabategeka ejo. Nyamara umuhanga umwe
mu mibanire y’abantu na politike yarihoreye arivugira ati:” " Iyaba isi yayoborwaga n'UKURI, abo twita ba
MAYIBOBO birirwa ku mihanda, nibo baba bicaye ku ntebe z'UBUTEGETSI".
None se uku KURI tuzagukura hehe ngo tukwimike maze abanyamerika bareke
gukomeza kudutobera ?Igisubizo ni uko buri munyarwanda yakora ibishoboka byose
akagushakisha aho kwihishe.
Dg NKUSI
Yozefu
Muzamenya
Ukuri maze kubabohore.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355