Pageviews all the time

INTASHYO: Ibaruwa Simbikangwa Ngomaziragwira mwene Segahinda yandikiye Pawulo Kagame/NKUSI Yozefu


Ingendo za Kagame kuva muri Mutarama kugeza werurwe 2016/ Dg Dawidi Himbara
wahoze ari umujyanama muby'ubukungu wa Pawulo Kagame
Umujinya wari wose mu baturage bo mu majyaruguru bahatiwe kujya kureba Pawulo Kagame
ubwo aheruka gusura u Rwanda akanyarukira iwabo.
INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n'ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!

Ubuyobozu bwa SHIKAMA

_________________________________________________________________________
                                                                   Gahenerezo, tariki ya 30 Werurwe 2016
Kuri Giselensi Pawulo Kagame
Rugwiro
Kigali
_________________


Giselansi,

Nyuma y'aho data Segahinda akwandikiye amabarwa abiri nkaba mbona biriho bitanga umusaruro dore ko icyo yasabaga  cy'ibanze ari uko waza ugasura u Rwanda ukareba akaga warushyizemo ukareba uko wabigenza ngo uramire abiturage, ukaba uherutse gusura u Rwanda ndetse ukanyarukira mu majyaruguru yarwo ngo abaturage baho bagucinyire akadiho, nanjye nishimiye kukwandikira ngo nkugezeho ibyo umubyeyi wanjye atashoboye kukubwira kubera amashuri make yize.


Nitwa Simbikangwa Ngomaziragwira nkaba nkiri ingaragu mbana n'ababyeyi banjye hano mu Gahenerezo. Narangije kaminuza mu ishami ry'ubukungu nkaba maze imyaka irenga itanu nta kazi nari nabona. Nkubwiye ibibazo ndimo kubera ubu bushomeri wakumirwa. Nambaye ipantalo iteye ibiremo hose, buri kiremo ngishyiraho ninjoro niherereye mu mfuruka ndaramo kuko nta mwenda wundi mfite wo kwambara ngo mbe nasana aka gapantalo nywikinze! Agashati nambaye ubu nako ni ubucwange, umusatsi wanyereyeho kubera kubura urwembe rwo kuwogosha, ndetse wahindutse umutuku kuko nta gasabune mfite ko kuwumesamo.Inkweto nazo ntazo, za Rugabire niganaga i Ruhande ubu zaratobotse mu ndiba! Byongeye kandi, nkubwiye ko iyo ngize Imana ndrya rimwe gusa ku munsi wakumirwa! Ariko kuri wowe ibi ni ibisanzwe, ubuzima bwa ba Ngofero ni uku bogomba kumera; reka mve mu maganya nkubwire icyanzinduye.

Kwimakaza akarengane mu bana b'u Rwanda
Ntugire ubwoba niwumva mvuze " Akarengane " ngo ukeke ko ndi buvuge ibya Ingabire Vigitoriya wafungiye ubusa ukabuza n'ubutabera bwa EAC kumurenganura; simvuga na Deo Musahyidi wafunzwe nawe azira akamama, yewe nta n'icyo ndibuvuge kuri Dg Niyitegeka umaze imyaka itabarika mu gihome azira ko yashatse kwiyamamariza kuba Perezida ari umuhutu! Giselansi, nta n'ubwo ndi buvuge kuri ba Koloneli Byabagamba wirirwa ugaraguza agati baraguteretse mu Rugwiro. Oya, ntabwo ari ibi byanzinduye, ndivugira ibirebana n'abangana nanjye ingoma yawe yacuze bwuma na buhuro.

Giselansi, ko mwaririmbye ko ku ngoma ya Kinani abana batemererwaga kwiga, ubu abo mwapfunyikiye amazi hariya muri kaminuza ngo bariga, bo byabamariye iki?Ndavuga ko mwadupfunyikiye umazi kuko abana banyu b'indobanure mubohereza kwiga muri kaminuza zo muri USA, Uburaya, Uburusiya, n'ahandi bakigira kuri buruse ya Leta, abana ba Ngofero biga mu Rwanda biga bahagaze kuko nta ntebe zo kwicaraho zihagije, kugirango ubone ifunguro ubu abakobwa bahindutse indaya, naho abahungu bajya guhingira rubanda!Ikibabaje ni uko nyuma y'uyu muruho wose, urangije mutamureba n'irihumye ngo mumuhe akaraka. 

Giselansi, icyandakaje kurushaho kikaba nanjye niyemeza gufata ikaramu ngo nkwandikire, ni akarengane ingoma yawe ikomeje kwimakaza mu bana b'u Rwanda. Mperutse gusoma kuri rwa rubuga IGIHE , abo muri Shikama bavuga ko rwigaruriwe n'inzego zawe z'ubutasi, narababaye cyane numvise ko abana bafite buruse mu Rwanda mu ngirwakaminuza za Leta  ngo bagiye kujya bagurizwa za labutopu(Laptop) bakazajya bishyura gahoro gahoro ku dufaranga  two kuri  buruse bahabwa.  Nkwibarize Giselansi, abahabwa buruse muri kaminuza z'u Rwanda uzi abo aribo? Niba utabazi, uzabaze aho umusore witwa ICYITONDERWA Yohani Batisita afungiye n'icyo yazize. None se ubu si ubusumbane bushingiye ku irondakoko mwatangije muri 1994 bucece bikaba bigeze aho mwerura ku mugaragaro?

Niba koko mushaka gufasha urubyiruko rw'u Rwanda kwegerezwa ikoranabuhanga, mwabikoze mu mucyo mudakoresheje irondakoko n'andi manyanga, maze abana bose bagakwirwa? Ubwo wowe n'Agatsiko kawe mwari mucyo mwise umwiherero wa 13, mwavuze ko ngo muhangayikishijwe n'abakobwa bajya gucuruzwa mu mahanga. Shikama yabiciye ijisho ibereka uko iki kibazo cyakemuka: " Guteza imbere icyaro uhereye ku mudugugu". Nanjye ndakeka ko niba koko mushaka ko iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rigera ku rubyiruko mwagombaga gushaka uko mushaka abashoramari baciriritse, bakubaka ahantu hatanga serivise z'ikoranabuhanga muri buri mudugudu. Ndizera ko iri koranabuhanga ryagera kuri buri wese ku buryo buhendutse, abanyeshuri biga bataha iwabo bakwiyongera, abanyeshuri benshi bashobora no gukurikira amasomo muri za kaminuza mpuzamahanga bibereye iwabo nkuko Shikama idahwema kutwereka ko bishoboka.

Inzara n'intambara, intwaro yo guhagarika ubwiyongere bukabije bw'abaturage.
Giselansi, biteye isoni n'agahinda kubona ibinyamakuru byawe nka IGIHE bicyandika ko hari abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda bwacya bikongera bikivamo bikavuga ko hari abanyamahanga baje kwereka u Rwanda uko rwarwanya icyorezo  cy'igwingira ry'abana bari munsi y'imyaka itanu kiri ku rugero rwa 38% n' abaturage 19% bugarijwe n'inzara! Niba bigeze aho igihugu kitagishoboye kugaburira abagituye, umuntu avuze ko kiba kigeze aharindimuka yaba acumuye? Ese abo banyamahanga ikindi baba baje kwigira kuri iki gihugu cy'ikinyenzara cyaba gifite agaciro? Utagirango ni amatiku ya mwene Segahinda, kanda kuri aka gasomerwaho urebe icyo kimwe mu binyamakuru byawe byavuze kuri iki kibazo.

Kwicisha inzara abaturage birasa n'ibiri muri gahunda ya FPR uyobora kuva muri 1994. Ibishanga byeraga ibijumba, imboga, karoti amashu, intoryi, n'inyanya mwarabyigabije mubyirukanamo abaturage mubigira ibikingi by'inka zanyu. Utangirango ni amatiku, buri gihe nzajya nguha ingero zifatika, nyarukira hariya i Butare ubu musigaye mwita Huye; reba igishanga cya RWASAVE cyagaburiraga komine Ngoma, Huye, Mbazi, Maraba, Runyinya, kaminuza y'u Rwanda n' amashuri makuru y'i Butare. Iki gishanga mwaragifashe mukigabanyamo kabiri igice kimwe mugiteramo urubingo rw'inka zanyu, ahasigaye mutegeka abaturage guhingamo ibigori ku ngufu. Ibigori byeze mwabujije abaturage kubisarura, mwubaka amazu ngo yo kubihunikamo ariko imvura iguye ntiyabuze kubinyagirira ku mbuga z'ayo mazu!Mwakozwe n'isoni nyuma y'aho mutegeka buri muhinzi gutwara ibilo bitarenze bibiri! Intara y'amajyepfo yihazaga mu biribwa ngandurarugo cyane cyane ibijumba, imyumbati n'ibishyimbo, ubu yazahajwe n'inzara.

Giselansi, biteye agahinda kubona umunyamahanga aza kubabwira muri 2016 ko gahunda y'ubuhinzi yanyu icuramye ariyo igejeje u Rwanda ku nzara itazigobotora. Niba wibuka neza, ibi byavuzwe n'itangazamakuru ridakorera mu kwaha kwa FPR muhitamo guca imitwe ba nyiraryo, abandi murabatorongeza. None se ni kangahe abaturage binubiye gahunda yanyu igayitse mwise "igihingwa kimwe ku butaka bumwe"? Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingamba z’ubushakashatsi ku biribwa(Internatioanl Food Policy research institute) Shenggen Fan  ubwo aheruka i Kigali, yashimangiye ibyo aba baturage bavugaga bafatanyije na ririya tangazamakuru ryigenga mwaciye umutwe. Ibyo yavuze urabisanga aha mu kinyamakuru cyanyu IGIHE : 

"Shenggen Fan yavuze ko u Rwanda rufite gahunda nziza mu guhangana n’inzara, ariko ko rukwiye kwita ku bahinzi baciriritse bagahinga ibihingwa bifite intungamibiri na vitamini, nk’ibigori, umuceri, ibishyimbo n’imboga. avuze ko ubusanzwe igituma inzara idacika ku isi ari uko hashyirwaho ingamba hakabura uzishyira mu bikorwa, kandi bishoboka kuzigeraho."
Si izi gahunda  gusa zitumye inzara yigabiza u Rwanda kuko n'ibisahiranda byitwa abayobozi bitoroheye abaturage. Imbuto cyangwa ibihingwa bigenewe abaturage hirya no hino mu gihugu, byigira mu bifu by'inyangabirama ziyita abayobozi, urugero rumwe muri nyinshi ni ibiherutse kubera muri Ngoma aho Agoronomu n'abayobozi b'utugari baherutse kwirira imbuto yagenewe abaturage ingana na toni ndwi n'igice(7,5T); ibi urabisanga muri kimwe mu binyamakuru byanyu cyitwa Makuruki hano. Iyi nda nini ntiri mu bagoronomu gusa kuko n'abari mu Rugwiro bashinzwe kujya gushakisha imbuto y'indobanure hanze bajya kwiryohera mu mahoteli ahenze bakaka ruswa abazungu ngo babahe  isoko, maze aba bera nabo bakabapfunyikira amazi! Giselansi, uribuka ko iki kibazo mwakigarutseho mucyo mwise umwiherero wa 13. Waba ngo waratangajwe no kumva ko aba bantu ba RAB bazana imyumbati bakayiha abaturage, ikarwara itarera ikabatera inzara; ibigori nabyo ngo bigakura ntibiheke, ibyakekwaga ho kwera intoryi bikera intagarasoryo! Utangira ngo ni amakabyankuru ibi urabisanga aha mu binyamakuru byanyu, dore uko nabisomye:

"Perezida wa Repubulika yakomoje ku kibazo k’imbuto zitumizwa mu mahanga, mu gihe mu minsi ishize hari bamwe mu baturage bo mubice bitandukanye by’Igihugu bakunze kwinubira ubuziranenge bw’imbuto bazanirwa n’ikigo kita k’ubuhinzi mu Rwanda RAB ukuntu kibaha imbuto bamara kuzihinga zikabarumbira. Ibi bibazo byakunze kuvugwa n’abahinzi bo mu karere ka Ruhango, Nyanza na Gisagara aho bahawe imyumbati ikarwara itarera bikabateza inzara. Mu karere ka Rusizi bahawe ibigori aho kwera bigakururuka ntibiheke hari n’ubwo mu Karere ka Bugesera bigeze guhabwa imbuto babwirwa ko ari intoryi zigiye kwera heraho intagara soryo. Ni mugihe nyamara RAB yakunze kuvuga ko imbuto ziva mu bigo by’ubushakashatsi bakorana na byo muri Kenya, Uganda na Malawi baba byizeye ko bibaha imbuto nzima."
Ndibuka ko ikinyamakuru UMUVUGIZI mwaciriye mu buhungiro cyigeze kwandika ku bijya gusa n'iki kibazo muri 2010 aho cyavugaga ko abantu bo muri FPR bajya gushaka mu Buhinde abarimu bigisha muri kaminuza y'u Rwnada bagenda bakiryohera mu mahoteli mu Buhinde bagatumaho abantu bashaka gutanga ruswa ngo bahabwe akazi muri kaminuza y'u Rwanda. Njye wandika ibi narangije muri iriya kaminuza mu ishami ry'ubukungu nanigishwa na bamwe muri aba bahinde, umusaruro batanga turawuzi, ntabwo uri kure ya ziriya mbuto z'indobanure zizanywa na RAB!

Umunyadini w'umwongereza  Thomas Robert MALTHUS(13/2/1766-29/12/1834) yanditse igitabo yise An Essay on the Principle of Population. Iki gitabo cyagize uyu mugabo ikirangirire kivuga ibyerekeranye n'ikibazo cy'ubwiyongere bw'abaturage butajyana n'ubwiyongere bw'ibiribwa. Malthus asanga hazabaho uburyo Imana izakoresha kugirango yereke isi ingufu zayo maze ubu bwiyongere bw'abaturage bukajyana n'ubuwiyongere bw'ibiribwa. Bimwe muri ubu buryo ni ibiza, intambara, indwara n'inzara.Yongeraho ariko ko hari n'abaturage bazifata ntibarongorane, bityo ntihabeho kororoka gukabije. Iyo witegereje  gahunda ya FPR,  usanga neza yubakiye  kuri iyi mitekerereze ya Malthus! Kuva muri 1990 FPR imaze gutsemba abantu bagera kuri  miliyoni 10 mu Rwanda no mu karere, abaturage bo mu Rwanda ubu yabateje inzara nkuko mbikubwiye hejuru aha giselensi, ubu kurongora mwabikuye  ku myaka 18 mubisyira kuri 21, ushaka kubikora mbere yaho mumwaka ruswa mwise "Kugura imyaka"!Harongora kandi uwifite imboro yonyine ntihagije ngirango urabizi; nkanjye se umaze imyaka 5 mu bushomeri ubu nzava mu bugaragu gute?

Giselansi, ndabona urupapuro runshiranye, reka nkungikire aha nzakomeze ubutaha : nzakubwira ku kibazo cyantanganje cyerekeranye n'urubanza ruriho rubera mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kigali rwerekeranye n'amafranga yavuye mu nzu ya Kabuga  mwagurishije mukaba mwarasubiranyemo kubera kutemeranya uko mwayagabana ( ndavuga abanyagatsiko). Nzongera kandi ngaruke  ku ruzinduko rwawe uheruka kugirira mu majyaruguru  y'u Rwanda ubwo uheruka kurusura.

Ni umwe mu baturage wabohoje muri 1994, Simbikangwa Ngomaziragwira mwene Segahinda wo mu Gahenerezo. Akarere ka Gisagara, Intara y'Amajyepfo.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355