NINDE MUNYAKINYOMA? |
Kuwa mbere, taliki 27 Mata
2015, ikinyamakuru IMIRASIRE gikorera i Kigali cyazindukanye inkuru ifite umutwe
ugira uti:
«Mu Burundi
haravugwa abarwanyi ba FDLR bambitswe imyambaro ya gipolisi barwanya abamagana
manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza»
Nkimara gusoma iyi nkuru
nahise nkoma agatima ku rugendo rw'igihamihami Nkurunziza aherutsemo mu Rwanda
aho Kagame yahisemo kumwakirira mu cyanzu / mu ntanzi z'urugo kandi mu
ruganiriro hatabuzemo intebe zo kwicaramo.
Inyandiko
y'imirasire.com ishobora gushoza intambara kuko iyo uvuze FDLR Paul Kagame
ahita asara!
Umunyamakuru wanditse iyi
nyandiko nta byemezo bifatika atanga byerekana ko koko FDLR yivanze mu gipolisi
cya Leta y'u Burundi. Nyamara kandi ibyo kuba FDLR iri i Bujumbura cyangwa itariyo
sibyo bindaje ishinga kuko icyo njyewe nibandaho nk'umunyamakuru w'umusesenguzi
ni ukureba ingaruka inyandiko nk'iyi ishobora kugira ku mubano hagati ya Bujumbura
na Kigali.
Mu bisobanuro nyamagambo,
uwanditse inyandiko arashaka kwerekana ko FDLR irwanya abigaragambya bamagana
Nkurunziza. Ubwo mu magambo yumvikana ni ukuvuga ko FDLR ishyigikiye ko
Nkurunziza afata manda ya gatatu ku bamurwanya na manda ya kabiri ku bakimutsimbarayeho.
Kuba ibi bivugwa, Kagame
akaba amaze imyaka 20 ahiga FDLR mu mashyamba ya RDC, akaba yarikomye bikomeye Tanzaniya,
kuvuga ko FDLR iri n'i Burundi byahita bimubera impamvu yo gutera u Burundi. Ibi
kandi mfite impamvu zo kubivuga. Turibuka neza uko Kagame yasaze agasizora ubwo
Kikwete yavugaga kuri FDLR.Tuzi uko Kagame yasaze agasizora
ubwo Kantarama Peneloppe yavugiye mu nteko ku Kimihurura ko abona bikwiye
gushyikirana na FDLR bityo Kagame agakoresha ibishoboka byose mpaka amwubikiye imbehe.
Turavuga ko DMI
za Kagame arizo zirimo kwenyegeza umuriro i Bujumbura, itangazamakuru ry'i
Nyarugenge rikavuga FDLR: Ukuri ni ukuhe?
Iyi nyandiko y'imirasire.com
ivuga ko yabonye abo muri FDLR bambaye imyenda ya polisi y'u Burundi mu
by'ukuri twayita inzaduka. Impamvu nyita ntya ni uko twe hano kuri SHIKAMA
tumaze umwaka urenga tuvuza iya bahanda ko DMI zica ibintu muri Bujumbura kandi
ko imyiteguro yo kugaba igitero simusiga kuri Bujumbura Paul KAGAME ayigeze
kure.
Ikindi ni uko ntatekereza
ko FDLR zajya mu myambaro ya polisi y'u Burundi ngo zirengeho zinishyireho icyapa
cyanditseho FDLR. Niba rero ibi bitarabayeho, ni ukuvuga ko iyi politiki yo
gushinja FDLR ibyo itakoze ishobora kuba ituruka i Kigali mu Gatsiko kugira ngo
kayobye uburari kuko ubu isi yose yamaze gutahura ko Kagame ariwe uri inyuma y'akavuyo
kari mu Burundi kugera n'aho DMI zemerera gusa abatutsi b'abarundi guhungira mu
Rwanda kugira ngo KIGALI izavuge ko mu Burundi harimo kuba itsembabatutsi bityo
biborohere gutera!
Umunyamakuru LUDOVICA
LACCINO wo muri USA aremeza ko RDF na Guverinoma ya Kigali aribo batangije umutwe
urwanya Nkurunziza
Umunyamakuru LUDOVICA
LACCINO wandikira ikinyamakuru cyitwa INTERNATIONAL BUSINESS TIME aravuga ko
hari Abarundi bamwe b'abatutsi ubu barimo kwinjizwa mu mutwe wa gisirikari
wubatse mu buryo bw'amayobera kandi bikaba bikekwa ko Kigali na RDF aribo
bawushyigikiye.
Intambara
ishobora kurota vuba aha igashwanyaguza utu duhugu tubiri dukennye
Mu gukomeza kuvuga kuri
iyi ntambara, bisa n'aho twibanze ku kwerekana ko u Burundi buzahazaharira ariko
nta cyemezo ndakuka SHIKAMA ifite ko na Kagame na Kigali yagize iye ingaruka
zitazabageraho.
Ibi nabyo mfite impamvu
mbyandika: Kuri iki kibazo kugeza ubu perezida NKURUNZIZA arakerekana umutima
wo guca bugufi no gushaka kumvikana. Biragaragarira mu mubonano yagiranye na Museveni
Enteebbe muri Uganda. Biragaragarira kandi mu ruzinduko aherutsemo i Butare
agahura na Kagame.
Biragaragarira mu ntumwa
aherutse kohereza kujya kubonana na Alex SINDUHIJE wa MSD i Kampala muri Uganda
ariko uyu n'agasuzuguro kenshi akanga kuzakira kuko ari ishumi ya Nyakubahwa
Joel Kaguta Museveni na Paul Kagame ushaka ko Nkurunziza Pierre ava ku butegetsi
i Burundi ku kiguzi icyo aricyo cyose kabone n'ubwo yanahasiga ubuzima.
Ibi byose Nyenicubahiro
Petero NKURUNZIZA arimo kugerageza nta kintu kigaragara biratanga kandi sinkeka
ko hari icyo bizamugezaho gifatika. Nyamara rero, tugomba kwibuka ko u Burundi
nabwo ari igihugu cyikukiye kandi gifite INTWARAMIHETO ZACYO ku buryo niyumvira
ko umunsi Nkurunziza azabona ko byose byamurangiranye ashobora kuzihimura kuri
Kagame mu gitero cya gisirikari cya simusiga kuko bigaragara ko Kigali imaze
kumuzengereza.
Iyi ntambara iramutse
ibaye(kandi birashoboka cyane), Kagame yasanga yaribeshye cyane gutera u
Burundi kuko u Rwanda n'u Burundi byombi byahinduka amatongo kubera gusa
inyungu z'Agatsiko gato cyane kagendera mu kwaha kw'umwicanyi ruharwa Paul
KAGAME wayogoje akarere k'ibiyaga bigari.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355