Pages

KWAMAMAZA

Nkurikije ibimaze kwandikwa n'ikinyamakuru IMIRASIRE.COM gikorera i Kigali, ubanza mu mubonano wabo i Butare uheruka, ba perezida NKURUNZIZA Petero na KAGAME Pawulo barananiwe kumvikana ku buryo uwavuga ko mu minsi mike hagati ya Kigali na Bujumbura intambara yeruye igiye kurota igashwanyaguza utu duhugu tubiri dukennye cyane ataba yibeshye/ UDAHEMUKA Eric

NINDE MUNYAKINYOMA?

Kuwa mbere, taliki 27 Mata 2015, ikinyamakuru IMIRASIRE gikorera i Kigali cyazindukanye inkuru ifite umutwe ugira uti:
«Mu Burundi haravugwa abarwanyi ba FDLR bambitswe imyambaro ya gipolisi barwanya abamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza»

Nkimara gusoma iyi nkuru nahise nkoma agatima ku rugendo rw'igihamihami Nkurunziza aherutsemo mu Rwanda aho Kagame yahisemo kumwakirira mu cyanzu / mu ntanzi z'urugo kandi mu ruganiriro hatabuzemo intebe zo kwicaramo.

Inyandiko y'imirasire.com ishobora gushoza intambara kuko iyo uvuze FDLR Paul Kagame ahita asara!
Umunyamakuru wanditse iyi nyandiko nta byemezo bifatika atanga byerekana ko koko FDLR yivanze mu gipolisi cya Leta y'u Burundi. Nyamara kandi ibyo kuba FDLR iri i Bujumbura cyangwa itariyo sibyo bindaje ishinga kuko icyo njyewe nibandaho nk'umunyamakuru w'umusesenguzi ni ukureba ingaruka inyandiko nk'iyi ishobora kugira ku mubano hagati ya Bujumbura na Kigali.

Mu bisobanuro nyamagambo, uwanditse inyandiko arashaka kwerekana ko FDLR irwanya abigaragambya bamagana Nkurunziza. Ubwo mu magambo yumvikana ni ukuvuga ko FDLR ishyigikiye ko Nkurunziza afata manda ya gatatu ku bamurwanya na manda ya kabiri ku bakimutsimbarayeho.

Kuba ibi bivugwa, Kagame akaba amaze imyaka 20 ahiga FDLR mu mashyamba ya RDC, akaba yarikomye bikomeye Tanzaniya, kuvuga ko FDLR iri n'i Burundi byahita bimubera impamvu yo gutera u Burundi. Ibi kandi mfite impamvu zo kubivuga. Turibuka neza uko Kagame yasaze agasizora ubwo Kikwete yavugaga kuri FDLR.Tuzi uko Kagame yasaze agasizora ubwo Kantarama Peneloppe yavugiye mu nteko ku Kimihurura ko abona bikwiye gushyikirana na FDLR bityo Kagame agakoresha ibishoboka byose mpaka amwubikiye imbehe.

Turavuga ko DMI za Kagame arizo zirimo kwenyegeza umuriro i Bujumbura, itangazamakuru ry'i Nyarugenge rikavuga FDLR: Ukuri ni ukuhe?
Iyi nyandiko y'imirasire.com ivuga ko yabonye abo muri FDLR bambaye imyenda ya polisi y'u Burundi mu by'ukuri twayita inzaduka. Impamvu nyita ntya ni uko twe hano kuri SHIKAMA tumaze umwaka urenga tuvuza iya bahanda ko DMI zica ibintu muri Bujumbura kandi ko imyiteguro yo kugaba igitero simusiga kuri Bujumbura Paul KAGAME ayigeze kure.

Ikindi ni uko ntatekereza ko FDLR zajya mu myambaro ya polisi y'u Burundi ngo zirengeho zinishyireho icyapa cyanditseho FDLR. Niba rero ibi bitarabayeho, ni ukuvuga ko iyi politiki yo gushinja FDLR ibyo itakoze ishobora kuba ituruka i Kigali mu Gatsiko kugira ngo kayobye uburari kuko ubu isi yose yamaze gutahura ko Kagame ariwe uri inyuma y'akavuyo kari mu Burundi kugera n'aho DMI zemerera gusa abatutsi b'abarundi guhungira mu Rwanda kugira ngo KIGALI izavuge ko mu Burundi harimo kuba itsembabatutsi bityo biborohere gutera!

Umunyamakuru LUDOVICA LACCINO wo muri USA aremeza ko RDF na Guverinoma ya Kigali aribo batangije umutwe urwanya Nkurunziza
Umunyamakuru LUDOVICA LACCINO wandikira ikinyamakuru cyitwa INTERNATIONAL BUSINESS TIME aravuga ko hari Abarundi bamwe b'abatutsi ubu barimo kwinjizwa mu mutwe wa gisirikari wubatse mu buryo bw'amayobera kandi bikaba bikekwa ko Kigali na RDF aribo bawushyigikiye.

Intambara ishobora kurota vuba aha igashwanyaguza utu duhugu tubiri dukennye
Mu gukomeza kuvuga kuri iyi ntambara, bisa n'aho twibanze ku kwerekana ko u Burundi buzahazaharira ariko nta cyemezo ndakuka SHIKAMA ifite ko na Kagame na Kigali yagize iye ingaruka zitazabageraho.

Ibi nabyo mfite impamvu mbyandika: Kuri iki kibazo kugeza ubu perezida NKURUNZIZA arakerekana umutima wo guca bugufi no gushaka kumvikana. Biragaragarira mu mubonano yagiranye na Museveni Enteebbe muri Uganda. Biragaragarira kandi mu ruzinduko aherutsemo i Butare agahura na Kagame.

Biragaragarira mu ntumwa aherutse kohereza kujya kubonana na Alex SINDUHIJE wa MSD i Kampala muri Uganda ariko uyu n'agasuzuguro kenshi akanga kuzakira kuko ari ishumi ya Nyakubahwa Joel Kaguta Museveni na Paul Kagame ushaka ko Nkurunziza Pierre ava ku butegetsi i Burundi ku kiguzi icyo aricyo cyose kabone n'ubwo yanahasiga ubuzima.

Ibi byose Nyenicubahiro Petero NKURUNZIZA arimo kugerageza nta kintu kigaragara biratanga kandi sinkeka ko hari icyo bizamugezaho gifatika. Nyamara rero, tugomba kwibuka ko u Burundi nabwo ari igihugu cyikukiye kandi gifite INTWARAMIHETO ZACYO ku buryo niyumvira ko umunsi Nkurunziza azabona ko byose byamurangiranye ashobora kuzihimura kuri Kagame mu gitero cya gisirikari cya simusiga kuko bigaragara ko Kigali imaze kumuzengereza.

Iyi ntambara iramutse ibaye(kandi birashoboka cyane), Kagame yasanga yaribeshye cyane gutera u Burundi kuko u Rwanda n'u Burundi byombi byahinduka amatongo kubera gusa inyungu z'Agatsiko gato cyane kagendera mu kwaha kw'umwicanyi ruharwa Paul KAGAME wayogoje akarere k'ibiyaga bigari.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355