Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Inkuru ibaye impamo , Kagame na FPR bariho barasiganwa n'igihe: Kwica abari ku rutonde bari mu Rwanda no hanze yarwo mbere y'uko isaha yabo igera! Uwaraye ahitanywe n'izi Nkoramaraso ni Padiri Evariste Nambaje/NKUSI Yozefu.

Nyakwigendera Padiri Evarisiti Nambaje

Ejo niho twavugaga iby'urupfu rw'umunyarwanda ejebundi warasiwe muri Republique Centre Africaine aho byitwa ko ingabo za FPR na Kagame zagiye kugarura umutekano! 

Twaboneyeho kandi n'akanya ko kuburira abantu bose bari hanze ngo baryamire amajanja kuko nkuko twabibwiwe n'izego z'ubutasi za FPR na Kagame, abantu bagomba kwicwa bari ku rutonde rurerure barenga ibihumbi icumi( 10,000).

Umwe FPR  yaraye isibye kuri urwo rutonde rwabo rurerure ni umupadiri witwa NAMBAJE Evariste  wari warihebeye FPR utasibaga gutukana na Padiri Nahimana Tomasi wa Le Prophete.  FPR yavugaga ko Tomasi uyu ari intagondwa naho Nambaje akaba umupadiri mwiza.

Ni kenshi Padiri  Nahimana T. yagiye asohora inyandiko zerekana uburiganya bwagiye buba hagati y'uyu mupadiri FPR yirengeje ejo ikajya kumujugunya mu ishyamba rya Nyungwe. Ubu buriganya bwabaga bushingiye ku mishinga ya Baringa yashyize mu gihombo Diyosezi ya Cyangugu yabarizwagamo dore ko yabaye n'umucungamutungo wayo akaba ariho yagiye akorana na FPR. Nambaje ni amakoma agiye gusasira amakombe kuko na Musenyeri we aramukurikira mu minsi ya vuba aha.
.
OLYMPUS DIGITAL CAMERA
BBC Gahuza yigeze kumpamagara mu gihe abigaragambyaga bari bagose ibiro Perezida wa Misiri Hosni Moubarak yakoreragamo i Kayiro bashaka ko yegura. Mu masa yine ya GMT yarambajije ati :" Ko bagose ibiro bye urabona ibintu birangira gute?" Naramusubije nti: " Perezida Moubarak ariho arakubura mu nzu narangiza gukubura aratangaza ko yeguye asigire abandi ibiro"

Ibi niko byaje kugenda kuko nyuma y'amasaha atanu gusa kajugujugu  yamugurukanye ikamujyana ahitwa Sharm el Sheikh muri Sinai, agatangaza ko yeguye. Uku gukubura navugaga kwari ugusibanganya ibimeneyetso by'uburiganya n'amabi yose yakoreye abanyamisiri kuko yari azi ko agomba kugezwa imbere y'inkiko.

Kagame nawe  arabona ko isaha ye yageze none abo bakoranye amabi bose barye bari menge: abo yohereje kwica, abo yifashishije asahura RDCongo, abo yifashishije asohora amafranga mu gihugu ayajyana mu mabanki yo hanze, abo yanditseho ibintu bye, mwese isaha yanyu iriho iregereza kandi ntaho muri bumuhungire kuko ubu yabaye nka ya ntare yakomerekejwe.

Ikigaragara ni uko Kagame na FPR ye bashaka gusiga Kigali nkuko bayisanze nkuko Kagame yabyivugiye muri 1996 bamubuza gukomeza kwicira abahutu ubusa. Kandi  nta n'igitangaza kuko FPR yagize uruhare runini kugirango Kigali ibe  gutyo.

Imana ihe Padiri Nambaje iruhuko ridashira.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi ( SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355