Ku italiki 03 Gicurasi
1985 i Paris mu Bufaransa nibwo havutse umuryango witwa REPORTERS SANS FRONTIÈRES
/ REPORTERS WITHOUT BORDERS cyangwa umuryango w'abanyamakuru batagira umupaka
tubishyize mu Kinyarwanda. Mu ishingwa ry'uwo muryango icyari kigamijwe ni uguharanira
ko abanyamakuru bagira uburenganzira mu mwuga wabo.
Kuri iki cyumweru, taliki
03 Gicurasi 2015 ni isabukuru y'imyaka 30 y'uyu muryango ihuriranye n'umunsi
ngaruka-mwaka wo guhimbaza ubwisanzure bw'itangazamakuru ku isi hose. Nyamara
n'ubwo bimeze bityo, RSF ubu iragaragaza ibibazo inpande zose z'isi bibangamiye
ubwisanzure bw'itangazamakuru ku buryo akazi kakiri kose cyane cyane kumvisha
abategetsi b'abanyagitugu barimo na Paul KAGAME ko bakwiye kureka itangazamakuru
rikisanzura.
Kuri uyu mugoroba
i Paris haraba hari igitaramo gishyushye
Mu itangazo ryashyizwe
ahagaragara na RSF baravuga ko icyo gitaramo kiza kuba kigamije guhimbaza imyaka
30 uyu muryango umaze ubayeho. Ibyo birori birabera ahitwa PLACE DE LA
RÉPUBLIQUE À PARIS guhera 17h kugeza 23h. Kuri gahunda y'icyo gitaramo abahanzi
batandukanye baraza gususurutsa ababa bahari.
Muri bahanzi baza gucuranga
twavugamo Jeanne Cherhal, Arthur H, Sly Johnson, HollySiz, Cassius (Dj
Set) hamwe n'abatumirwa babo. Haraba kandi hari Christophe
Aleveque, Camille Chamoux na Daniel Morin. Umushyushyarugamba muri
icyo gitaramo ni umunyamakuru kuri televiziyo mu Bufaransa uzwi cyane witwa Daphné
Bürki.
Mu Rwanda ho uyu
munsi urizihizwa ikinyamakuru cyandika cyitwa INGENZI gifunzwe kizira A.D.E.P.R
Ibibazo biri mu idini ry'abapentekoti
mu Rwanda rizwi nka ADEPR ntabwo ari iby'uyu munsi. Guhera mu 1994 FPR igeze ku
butegetsi i Kigali iri dini ryisanze mu kajagari katewe na FPR ivuga ko ADEPR
ari idini ry'ABAHUTU. Kuba umunyamakuru mugenzi wacu NSENGUMUREMYI Ephrem
yaranditse kuri iri dini ndumva bitari kuba impamvu yo kumufungira ikinyamakuru
kuko ahubwo nta n'uwabona imvugo n'inyandiko bikwiye byo gusobanura ibibazo
ADEPR irimo muri iyi minsi.
Muri SHIKAMA twifatanije
na RSF kimwe n'abanyamakuru bagenzi bacu haba mu Rwanda n'ahandi hose ku isi mu
guhimbaza uyu munsi. Turazirikana cyane kandi abanyamakuru batorohewe muri iyi
minsi i Bujumbura. Turazirikana abakorera amaradiyo 3 ubu afunzwe mu Burundi
ariyo RPA, ISANGANIRO na BONESHA F.M.
Kanda aha urebe uko ibihugu bihagaze mu byerekeranye n'ubwisanzure bw'itangazamakuru ku isi: u Rwanda ruri mu bihugu bya nyuma!! ongera ukande n'aha
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355