Jenerali Karoli Kayonga |
Muri Gashyantare 2014
nkiba mu Rwanda nanditse inkuru ndende mu kinyamakuru ISIMBI nari mbereye
umwanditsi mukuru maze nyiha umutwe ugira uti: «Lt. Gen. Charles KAYONGA agizwe ambasaderi mu Bushinwa
nyuma ya penetensiya» Iyo nkuru uwazayishaka azajye muri archives za
MHC azayisoma.
Muri iyo nkuru
nagaragazaga ibibazo bikomeye byo kutumva ibintu kimwe hagati ya Kagame na
Kayonga ndetse akaba yarafungiwe iwe iminsi mikeya mbere gato y'uko Kagame amutumaho
akamutungura amugira ambasaderi mu Bushinwa ariko akaba yaramwoherejeyo kugira
ngo akurikirane imishinga ibiri ya rutura ya Kagame na FPR ariyo KUGURA INTWARO NO KUGURA AMAROZI
YO GUHA ABANZE KUYOBOKA IKINYOMA CYA F.P.R.
Lt. Gen. KAYONGA
Charles ntabwo ari ambasaderi ahubwo ni umugabo wa mafiya na forode
Akimara kugera i Pekin mu
Bushinwa, Kayonga yahise yinjira mu ruganda rukora bya kirimbuzi mu minsi
mikeya amasezerano yo kuzohereza i Kigali aba ashyizweho umukono. Nyuma y'ibyo
yakomereje mu mishyikirano n'inganda z'abashinwa zazobereye mu gutanga
ubutaraza ku buryo utarabutswe none Mushikiwabo na Musoni bagiye kubyuzuza!
Ubu muri Kigali
hari ikinyoma cy'uko Lt. Gen. Ambasaderi KAYONGA afunzwe mu gihe akomeje mafiya
mu Bushinwa
Uretse umuntu w'umunyabugingo
kandi umurikiwe na ROHO MUTAGATIFU, nta wundi wabasha kugenzura amayeri ya Paul
KAGAME. Mu rwego rwo guhuma amaso abaturage ngo babajijishe, muri iki cyumweru FPR
yakwije muri Kigali ko AFANDE KAYONGA AFUNZWE. Ibi bikaba byarakozwe mu rwego
rwo kujijisha ngo babone uko bajya mu Bushinwa mu gihe abaturage bo bazaba
bibwira ko umubano w'ibihugu byombi uhagaze nabi.
Icenga rya FPR
ryo gutangiza amakimbirane hagati ya C.C.E.C.C na KIGALI CONVENTION CENTER ngo
babone uko bagura amarozi n'ikigo cyo mu Bushinwa cyitwa SINO-HYDRO
KIGALI CONVENTION CENTER ni inyubako yitirirwa leta y'u
Rwanda iherereye ku Kimihurura mu masangano y'imihanda aho twita mu RUGANDO.
Iyi nyubako iherereye haruguru y'ikigo cya CAMP G.P (ikigo kibamo abarinda
Kagame) ku nguni itandukanya umuhanda umanuka KACYIRU n'umuhanda uzamuka ku
Inteko ishinga amategeko ugakomeza ku Gishushu na Remera uciye ku
KISSEMENTI-CHEZ LANDO.
Mu kiganiro minisitiri w'ibikorwa
remezo Engineer KAREGA Vincent yahaye abanyamakuru muri 2010 nkaba nari nkirimo
muri etage ya 5 muri MININFRA ku Kacyiru yatangaje ko ikompanyi y'abashinwa ikora
ubwubatsi yitwa CCECC yagiranye amasezerano na leta y'u Rwanda kugira ngo izayubakire
inzu KIGALI CONVENTION CENTER ku gaciro ka miliyoni magana atatu z'amadorari
y'Amerika 300,000,000 USD.
Ni ukuvuga arenga MILIYARI
IJANA NA MIRONGO INANI MU MANYARWANDA(180,000,000,000 FRW) kandi ko iyo nzu
izuzura nta makimbirane abayeho kuko ibizakenerwa byose byateganijwe. Kubaka
iyo nzu ubu byarahagaritswe CCECC itegekwa guhagarara ku mpamvu zitazwi.
Biravugwa ko ubu isoko ryo kubaka iyo nzu rigiye guhabwa SINO-HYDRO ikigo cy'abashinwa
kabuhariwe mu binyabutabire(CHEMISTRY) n'amarozi.
Ikigo cy'abashinwa
SINO-HYDRO nicyo kigiye guhabwa amasoko akomeye y'ubwubatsi mu Rwanda kugira
ngo mu gupakira ibikoresho bajye bashyiramo n'amagunguru y'amarozi yo kwica
abana b'u Rwanda
Umubano Kagame afitanye n'abashinwa
ntusanzwe. Ibi ahanini biterwa n'uko abashinwa bakunda ifaranga byabuze urugero
kandi Kagame akaba ayafite ahagije. Binakubitiraho ko Kagame nawe ibyo abasabye
kumukorera byose bahita babyemera batamugoye kuko baba bazi ko amafaranga yose
bazamuca azahita ayabahereza nta gutinda mu makoni.
Iki kigo cyitwa SINO-HYDRO
ni kabuhariwe mu gukora amarozi asukika(CHEMICAL PRODUCTS) kandi kikabifatanya
no gukora ubwubatsi muri Afurika. Ikibazo cy'abatavuga rumwe na FPR ubu Kagame
gisa n'ikimaze kumurenga. Ikindi ni uko kubasanga aho bamuhungiye mu mahanga
akabicirayo akoresheje intwaro no kubagabaho ibitero Kagame amaze kubona ko
amahanga amureba ikijisho.
Niyo mpamvu FPR yahisemo
inzira yo gukoresha amarozi akaze. Ayo marozi rero nta handi Kagame ayavana
uretse mu Bushinwa bwikundira ifaranga butitaye ku bizavugwa. Buri munyarwanda
w'impunzi arusheho kwirinda uretse ko n'abatuye imbere mu Rwanda nabo kubaroga
ubu byahindutse umurimo wa buri munsi haba mu tubari, mu mahoteli, mu masoko,
mu madini, mu mashuri, mu bigo by'abihayimana, muri za resitora,... Hose
amarozi ya FPR aba avuza ubuhuha!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355