Menya amabanga utari uzi
ku bucuruzi bwa PREPEX
Byose byaturutse ku gitekerezo
cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishaka kugabanya amafranga zitanga hirya no
hino ku isi mu rwego rwo gukumira kwiyongera k’ubwandu bw’umugera wa
SIDA(HIV/AIDS). UNAIDS, umuryango ushamikiye kuri LONI ushinzwe kurwanya SIDA
wemeza ko isiramura rikozwe neza rishobora kugabanya ubwiyongere bw’abantu bandura
uyu mugera buri mwaka ku rugero rwa 60%. Amerika yasamiye uyu mubare hejuru
maze isanga ko kuva muri 2009 kugeza 2015 haba hamaze gusiramurwa abantu b’igitsina
gabo mu bihugu 14 , ngo ku rugero rwa 80% kandi ngo ibi bishobora kurinda abantu bagera kuri miliyoni 4 ubwandu bwa SIDA. Amerika yasanze kandi kuva
muri 2009 kugeza muri 2025 ishobora kuzigama miliyaridi hafi 21 z’amadolari ku
kayabo yafashaga mu kurwanya SIDA hirya no hino ku isi.
Ni muri urwo rwego igihugu cya
USA cyegereye umuherwe BILL Gate washinze MICROSOFT akaba anazwiho ibikorwa by’ubugiraneza
atera ikunga hirya no hino ku isi afatanyije n’umugore we MIRINDA maze
bamubwira ko yabafasha gushyira mu bikorwa kiriya gitekerezo. Bill Gate nawe
yegereye isosoyete zinyuranye zo muri Isirayeli havamo abemera gukora akantu
kafasha gusiramura ariko basanga ko ibihugu by’abayisilamu n’abadashyigikiye
Isirayeli bashobora gupinga uyu mushinga, bityo bemeza ko bizaba mu ibanga, ntihavugwe inkomoko yako,. niyo mpamvu nujya muri Google gushaka aho PREPEX ikorerwa bizagufata igihe utarahabona, ariko nujya kuri Youtube uzasanga Amateleviziyo ya Isirayeli yigamba ukuntu bakoze akantu ko gusiramura abirabura bo muri Afurika ngo babakingire SIDA yenda kubatsemba.
Aka gakoresho kamaze kuboneka
kagombaga kwamamazwa ( marketing) ndetse kakagira n’abihanduzacumu bemera
kugakoresha kataremerwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima. Bill Gate
yegereye Perezida Kagame Pawulo basanzwe bafitanye ubucuruzi bunyuranye kandi
akaba ariwe unamuhakirwa i Bukuru muri White House ngo batamukura mu Rugwiro,
amugezaho umushinga kandi amubwira
ko azakuramo inyungu nyinshi :
- Amafranga : yahawe akayabo kazamenyekana igihe kimwe, kuko ngo n’uwendeye nyina mu nyenga yamenyekanye.
- Amaboko : Gushyigikirwa (Lobbying) n’amasosiyete ya Isirayeli n’Amerika.
Ubwo Kagame ntiyazuyaje yahise yemera iyi bizinesi maze PREPEX itangira
gukoreshwa mu Rwanda muri 2011 na OMS/WHO itabizi. Muri 2013 niho Bill Gate na
guverinema ya USA bategetse OMS/WHO gutangaza ko PREPEX ari uburyo bwiza bwo
kurwanya SIDA nta n’igenzura ribaye, gahoro gahoro ibindi bihugu byo muri Afurika bigenda byumvishwa ko bigomba kuyoboka Prepex kuko yageragejwe mu Rwanda bagasanga ikora neza. Hari uwambaza ati ese bishoboka gute kandi
LONI n’ibigo biyishamikiyeho nka OMS/WHO byigenga. Oya si uko bimeze, ntabwo byigenga. Porofeseri Francis Boyle(soma iyo nyandiko hano) wo muri USA abajijwe n’umunyamakuru ukuntu ikigo cyo muri
Amerika gishinzwe gukumira indwara ( CDC) cyafatanyije na OMS/WHO
gukwirakwiza icyorezo cya EBOLA muri Siera Leonne, Guinee na Liberia umwaka
ushize wa 2014 yarasubije ati. « Uriha abaririmbyi niwe uhitamo indirimbo
bamuririmbira, USA iriha LONI 25% y’amafranga ibona ku mwaka, ntibashobora
kuturwanya icyo twategaka cyose.»
Nguko ukuri ku cyatumye OMS/WHO yemera umushinga wa BILL Gate , USA na Pawulo Kagame itazuyaje ndetse ntikore n'igenzura ku byerekeranye n'ubuziranenge.
OMS/WHO hari ibyo
yumvikanyeho n’u Rwanda byagizwe ibanga
OMS/WHO kuko yari izi ko ubu buryo bwo gusiramura hakoreshejwe Prepex
budahwitse ko bushobora kuzagira ingaruka mbi, yategetse ko ubu buryo bwemejwe
nka bumwe bwo gusiramura ariko( genda usome ibi ku rubuga rwa OMS) :
- Bugomba gukorerwa ahantu habigenewe kandi hari isuku ihagije( sterilised area)
- Bugomba gukorwa n’abantu babyigiye
- . Hagomba gukurikiranwa bihagije abamaze gusiramurwa kugeza bakize.
Ibi byose bikaba bitandukanye n’ibyo mwiyumviye kuri Videwo twashyize mu
nyandiko ya Shikama y’ubushize musanga aha, aho Minisitiri BINAGWAHO ushinzwe ubuzima
nako ubuvuzi yemeza ko bishobora gukorerwa ahantu hose nko mu mashuri , mu
bigo, mu biro n’ahandi ; kandi ko buri wese yabikora. Kandi ko ubikorewe
avaho birangiye nta ngaruka bigira dore ko ngo bitanababaza. Ukundi kuri
utamenye uragusanga mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Makerere yo muri
Uganda ku ngaruka mbi ( Side Effects) zituruka mu gusiramura hakoreshejwe
Prepex.
Abashinzwe gahunda ya
Prepex mu Rwanda baravuguruzanya.
Mu nyandiko ya igihe.com musanga aha y’umwaka ushize wa 2014, abaturage bo hirya no
hino mu gihugu bagejeje ku Gihe akababaro kabo kanyuranye, benshi mu basiramuwe
bemezaga ko batagishyukwa, abandi bakavuga ko iyo bakora injyanishabitsina
ntacyo bumva nka mbere.Aho gukurikirana iki kibazo ngo barebe uko banononsora
iki gikorwa cya Prepex, cyangwa kigahagarikwa kitaratsemba abantu, Dogiteri
Sabin Nsabimana uyobora uyu mushinga yamaganiye kure aba babivuga, ndetse avuga
ko barwanya gahunda ya Leta. Ushinjwa kurwanya gahunda ya leta tuzi uko
bimugendekera kwa Pawulo Kagame : gufungwa cyangwa kwicwa. Nyamara uyu
mutegetsi yivuyemo nk’inopfu yemeza ko 1% ariwe iyi gahunda yagizeho ingaruka
mbi. Ibi bikaba binyuranye n’ibyatangajwe uyu munsi kuri 8/5/2015 na Minisiteri
ishinzwe ubuvuzi aho yemeza ko mu bantu 5,000 bamaze gukebwa hakoreshejwe
Prepex nta muntu n’umwe wagize ikibazo(soma iyi nyandiko hano) !
Iyi Minisiteri ikaba yapinganga inyandiko(usanga aha) igihe.com yakoranye n’ikigo cy’igihugu
gishinzwe ubuziranenge yemezaga ko gukeba hakoreshejwe Prepex bimaze igihe
bihagaritswe mu Rwanda kuko byateje ibibazo by’ubuzima. Abaturage benshi(cyane cyane abagore bafite impungenge z'ingaruka mbi zizaturuka ku bagabo babo bakonwe) bakaba
bari bamaze gutera hejuru bibaza ukuntu Leta yabakoreyeho iki gikorwa cya
kinyamaswa. Icyo umuntu yavuga kuri ririya janisha rya 1% Dr Nsabimana avuga,
ni uko ubuvuzi butandukanye n’ibindi bisata . Ushobora kuvuga ko umutegetsi
runaka yabonye amajwi 99 % mu matora bikaba bigaragaza ko akunzwe n’abaturage, akajya mu
biro akarya akarambya. Ariko mu buvuzi si uko bimeze, niba hashyizwe umuti mushya ku
isoko bikagaragara ko uvura ku rugero rwa 99%, harakomeza hagakorwa
ubushakashatsi kugeza igihe havumburiwe impamvu ririya 1% ryo uriya muti
utarivura. None se niba bemeza ko hamaze gukebwa abantu 5000 kandi bakanemeza
ko 1% bibagiraho ingaruka mbi, si ukuvuga ko( 5000x1% )hari abanyarwanda bagera
kuri 50 bamaze kugirwa ibisenzegeri ?!
Abanyarwanda ntibasobanurirwa Prepex icyo aricyo n’uko ikoreshwa mbere yo
gukuramo ipantalo ngo babakone !
Ubu buryo bwo busiramura hakoreshejwe agapira nka kamwe abanyarwanda
bakoresha bakata umurizo w’inka, kakozweho ubushakashatsi na kaminuza ya
Makerere yo muri Uganda ( Murabusanga hano)bakaba barabukoreye ku bantu bakebewe muri International
Kampala Hospital(IKH) mu gihe cy’amezi umunani.muri 2012. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku
bantu 625 bemeye ku bushake bwabo kuva mbere yo gukebwa na nyuma yaho, 300 muri bo kandi bakaba baranabajijwe nyuma yo gukuraho kariya gapira( mu Rwanda bita impeta)
Kubanza
kureba niba wemerewe gukebwa( ibi ntibikorwa mu Rwanda)
Abashakshatsi bemeza rugikubita ko atari buri wese wemerewe gukebwa, dore
ingero z'abantu batemerwe gukebwa :
- abarwaye diyabete,
- abafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru,
- abarwaye Phimosis( soma fimozisi),
- abafite paraphimosis( soma parafimozisi),
- abafite ikibazo cyo kuvura kw’amaraso.
- Ukebwe amara iminsi 7 kugirango agaruke kwa muganga bamukurireho agapira( ni kwa muganga bonyine bagakuraho).
- Iyo agapira kamaze kuvaho ukebwe ategekwa kumara ibyumweru 6 ni ukuvuga iminsi irenga 40 nta njyanishabitsina akoze.
- Ntugomba kandi kwikinisha ( masturbation)
Dore ibibazo abakebwe bagiye bahura nabyo
- Bamwe mu bakebwe bakoze injyanishabitsina agapira kataravaho
- Bamwe mu bakebwe bemeje ko babwiye bagenzi babo cyangwa abagore babo ngo babakurireho agapira
- Benshi mu bakebwe bahise bakora injyanishabitsina agappira kakimara kuvaho mbere y’iriya minsi 42 :Abashakashatsi bemeza ko ibi ngo bishobora kubongerera ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya SIDA yewe ngo niyo baba bakoresha agakingirizo( kubera impamvu yo kuva amaraso ku mboro)
- Benshi mu bakebwe ( hafi ya bose) bemeje ko ubu buryo butera umunuko(impumuro) mubi umuntu atakwihanganira
- 1% mu bakebwe ntiyagarutse kwikurishaho agapira
- Bamwe mu bakebwe bagize ibibazo byo gushyukwa
- Bamwe mu bakebwe imboro zabo zirashyukwa ariko zikiheta( zikagondama)
Abashakashatsi banzuye bavuga ko ubu buryo bwa Prepex bwabanza gukorerwa ubundi
bushakashatsi bwimbitse mbere yo kujya kubukoresha mu byaro; Shikama irabibutsa ko abakoreweho iri siramura mu Rwanda abensh ari abaturage bo mu byaro cyane cyane Gisenyi na Ruhengeri. Nubwo hari byinshi muri Shikama tunenga kuri ubu bushakashatsi ariko twashima Uganda yo yagerageje kumenya uko
ubu buryo bwo gusiramura hakoreshejwe PREPEX bwifashe ku buzima bw’abaturage, ababishinzwe bakaba bakwiherera bakikosora. Ibi
bikaba binyuranye n’ibyo mu Rwanda aho abategetsi batangiye kwitana bamwana ku
bumuga bamaze gutera abenegihugu. Nkaba ndangije nsaba ko Leta ya Kagame yerura
ikavuga ku mugaragaro ko ubu buryo bwo gukeba hakoreshejwe Prepex buciwe
burundu mu Rwanda kandi ikemera guha indishyi y’akababaro abo imaze kugira
ibimuga bose. Abamugajwe namwe mubike neza
impapuro babakoneyeho, kandi muzifotoze kuko agatsiko gashobora kuzibambura;
muzazikoresha ku ngoma zitaha mwerekana ubuhubutsi, umururumba n’ubugome ingoma ya Kagame
yakoreshaga kandi muhabwe n’indishyi y’akababaro niba Kagame ntayo abahaye ubu. Ubuzima bw'Abaturage nibushyirwe imbere aho gushyira imbere inyungu za Pawulo Kagame utarigeze ashishikazwa na rimwe n'ubuzima bw'abanyarwanda.
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama Ku Kuri na Demuakarasi(SKUD)
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Dr NKUSI Yozefu afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu Igenamigambi n'iterambere ry'icyaro; afite kandi dipolomu ihanitse(High Diploma) mu buvuzi ( health Economics, policy and Management) yahawe na Kaminuza ya Oslo aho ariho akorera Impamyabumenyi y'ikirenga (masters) mu buvuzi nyine. Dr NKUSI Yozefu yabaye kandi umwarimu n'umushakashatsi wa kaminuza muri Libya no mu Rwanda; yabaye umukuru w'agashami (Head of Department/Social Sciences) muri Kaminuza y'u Rwanda, aba n'umushakashatsi ( senior researcher) muri kaminuza ya Bergen muri Norway.
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Dr NKUSI Yozefu afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu Igenamigambi n'iterambere ry'icyaro; afite kandi dipolomu ihanitse(High Diploma) mu buvuzi ( health Economics, policy and Management) yahawe na Kaminuza ya Oslo aho ariho akorera Impamyabumenyi y'ikirenga (masters) mu buvuzi nyine. Dr NKUSI Yozefu yabaye kandi umwarimu n'umushakashatsi wa kaminuza muri Libya no mu Rwanda; yabaye umukuru w'agashami (Head of Department/Social Sciences) muri Kaminuza y'u Rwanda, aba n'umushakashatsi ( senior researcher) muri kaminuza ya Bergen muri Norway.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355