Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Sobanukirwa ukuntu FPR-Inkotanyi itera Urwanda muri 1990 yari ifite umugambi mubisha simusiga wo kwicisha abanyarwanda inzara bakazicuza impamvu bavutse

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/2/2014
Minisitiri Binagwaho ushinzwe ubuvuzi, avuga ko buri munyarwanda ashobora kubona indyo nk'iyi
Ariko ngo ntabwo bazi kuyitunganya!
Iyi nkuru twabagejejho ku itariki ya 10/10/2013, muri Shikama dusanze byaba byiza ko twongera tukayigarura kubera inama ngo yerekeranye n'imirire myiza iriho ibera i Kigali. Muri Make, Leta y'Agatsiko nkuko isanzwe ibigenza, yanyometse abanyamahanga baje muri iyo nama ko kubona 51% by'abana b'abanyarwanda barangwaho imirire mibi bituruka ku babyeyi babo batazi gutegura indyo yuzuye! Umuntu akaba yakwibaza ibintu 2 muri iyi mvugo y'aba bategetsi: 1. niba abanyarwanda batazi gutegura indyo yuzuye, aba bategetsi batabereka uko babikora bashinzwe iki? 2. Ese Kagame n'agatsiko bagirango abanyamahanga bagira amaso yo kureba imiturirwa gusa bariho barundanya muri Kigali, ntibagira n'iminwa yo kubaza ukuri ku bibera mu Rwanda! Ndakeka ko FAO ijya gusohora kiriya cyegeranyo yashingiye ku bushakashatsi, itagikuye mu cyuka. Biteye isoni kubona abiyita abategetsi birirwa bangatwa, bikagera n'aho bategura kurira no kunywera mu mihanda ya Kigali nko muri ya Gahunda bise " kurya bambaye imyeru", barangiza bakavuga ko abanyarwanda bose bakize nkabo, usibye ko batazi guteka! Wowe musomyi wa SHIKAMA, soma iyi nyandiko yacu maze umenye ukuri ku cyago cy'inzara cyashegeshe abakuru, ubu kikaba kigiye no kuduhekura, abiyita abategetsi bariho bamena ibiryo, amagunguru n'amagunguru.

Shikama ye
_____________________________________________________________________

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 10 Ukwakira 2013 mu kiganiro cyitwa GOOD MORNING RWANDA ni ukuvuga WARAMUTSE RWANDA tugenekereje cyatambutse kuri RADIO FLASH yumvikana ku murongo wa 89,2FM i Kigali abaturage babwiye Leta ya FPR-Inkotanyi akari imurori ku buryo niba abategetsi bafite amatwi yumva bakwiye guhindura imikorere inzira zikigendwa kuko abaturage bababwije ukuri kweruye bigaragara ko ntacyo bakiramira ikibazo gisigaye kikaba kumenya icyo abategetsi b’u Rwanda babitekerezaho.
Abashakashatsi mu buhinzi ba FAO / PAM bo barasaba Leta y’u Rwanda kugarura ibihingwa gakondo
Mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu birebana n’imirire mu ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa baragira inama Leta y’u Rwanda ko niba idashaka kumara abanyarwanda bishwe n’inzara igomba gukangukira kongera guha uburenganzira abaturage bwo guhinga ibihingwa gakondo kuko aribyo byifitemo intungamubiri bikanarwanya inzara mu giturage. Ibi rero kuba byose FPR yarageze ku butegetsi mu Rwanda byose bigahinduka hari uwakeka ko ari ubwenge bucye cyangwa se kwibeshya nyamara siko biri kuko ari umugambi baje baramaze kunoza cyera cyane.
Kugira ngo mubyemere ngiye kubaha ingero ebyiri zibibemeza. Urwa mbere ni igisobanuro cy’ijambo inama aho bakubwiraga ngo ngwino mu nama hakaba n’uwo babwira ngo wowe wabaye uretse ukaza kugaruka inama irangiye ukiyumvisha ko waba uri ikigwari utereranye bagenzi bawe bagiye mu nama wajyamo nawe bakakwica. Niba mugira ngo ndabeshya muzabaze MUKASHEMA E. nyina wa SHEJA R. wari warashatse ku Muhima wa Kigali akaza guhunga ava i Kigali bamaze kumwicira umugabo muri Werurwe 1994 yagera i Gakurazo akahasanga umufurere w’umurundi Barthazar maze icyaje kumushengura umutima ni ukuntu umwana we w’imfura SHEJA R. yari mu biganza bya Musenyeri GASABWOYA maze abasirikari bakabwira MUKASHEMA ngo atware SHEJA kuko akiri umwana adakwiye kumva inama maze nyina akavuga ko ntacyo bitwaye kuko ari ku bibero bya Musenyeri GASABWOYA kandi yamwikundiye umwana bagahita bamwica. 
Mbese bakoraga ku buryo bakwica bikomotse ku bushake bwawe. Urugero rwa kabiri. Perezida Kagame yabwiye Major Dr RUDASINGWA ko FPR-Inkotanyi ari agatsiko gato gahanganye na rubanda nyamwinshi kandi ko bagomba kuzakora uko bashoboye ku buryo mu mwaka w’2020 ABAHUTU bose bo mu Rwanda bazaba barwaye AMAVUNJA ndetse ko n’uzaba yarize ahembwa na za miliyoni bazakora uko bashoboye agatindahara akabura n’agura umunyu. Ng’aho ahakomotse Agaciro Development Fundari nayo mpamvu iyo nzara ubu ivuza ubuhuha mu Rwanda ari umupangu wa FPR Inkotanyi wo guhima abahutu kugira ngo bazicuze cya cyaha gisigaye ubu cyarabaye icy’inkomoko binyujijwe mu ngirwadepite BAMPORIKI wabaye uwa mbere gukangurira abahutu gusaba imbabazi ku byaha byakozwe na ba se na ba nyina. Ikindi ni uko ubu mu Rwanda basigaye bazana imbuto zamunzwe maze zamara kugera mu mirima y’abaturage bakabasaba kutazihinga ngo kuko zirwaye bikaba ari akumiro. Ukeka ko mbeshya azabaze Dr Major RUDASINGWA .
FPR yirirwa ikwirakwiza ikinyoma ngo urubyiruko ntirwabasha kurya ibiribwa gakondo by’abanyarwanda
Muri iyi minsi FPR isigaye yirirwa ikwirakwiza ibihuha ngo urubyiruko rwo muri iyi minsi ntirwabasha kurya ibiryo gakondo byo hambere ngo birabiha kandi tugeze mu iterambere nyamara babikora kugira ngo bikure mu isoni n’ikimwaro bagiye kumarisha abanyarwanda. Tukaba twavuga ko ku birebana n’ubuhinzi n’ubukungu mu Rwanda kuva ku italiki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza uyu munsi abanyarwanda bose ntawe usigaye bari ku musaraba kuri Karuvariyo bitewe n’imikorere ya FPR – Inkotanyi yayobeje abanyarwanda mu mashyi no mu mudiho.  Abaturage bakaba bavuga ko Leta ikwiye kubareka buri wese agahinga ibihingwa ashaka kuko ari we uba azi ikizamumara inzara.

Ibijumba byo kabyara
                  Iki gihingwa kagame ntako atagize ngo agice mu Rwanda ariko twe abo                                     cyareze turagisabira ku Mana ngo icyo gikombe kizakirenge
Mwibuke inkuru urubuga rwanyu shikama.fr ruheruka kubagezaho aho twababwiraga ukuntu abaturage baturiye igishanga cya Nyabarongo banze kujya kuzimya umuriro wadutse mu kubera ko Leta yabambuye igishanga ikacyegurira MADIVAN Group.  Si ibyo gusa kandi kuko batanatinya kuranduza abaturage imyaka mu murima mu gihe basanze uhinga ibyo badashaka kandi dusanzwe tuzi ko kurandura imyaka mu muco wa Kinyarwanda ari ubukunguzi n’ishyano rigomba kunywerwa isubyo. Ubu ubukene bukaba bunuma mu Rwanda aho ikiro cy’ibishyimbo ubu kigura 500Frw ku isoko i Gitarama naho i Nyanza ya Butare kiragura 700 Frw.
Muri icyo kiganiro cyari giteye agahinda ku muntu ukunda u Rwanda n’abanyarwanda, abaturage bagaragaje ukuntu ibiribwa by’abakurambere bacu nk’UMUTSIMA W’AMASAKA WITWA RUKACARARA, INKORI, IBIJUMBA, IBISHYIMBO, AMATA Y’INKA YARISHIJE ISHINGE KU GASOZI, ISOGI, AMADEGEDE, uwabaga yabifunguye yabaga afite ingufu kandi akirinda imirire mibi, ibi bikaba ari nabyo FAO (Food and Agriculture Organization) iheraho ikebura Leta ya Kigali gukubita inkoni izamba ikarengera abaturage. Abaturage kandi bakaba bagaragaje ko ibi bya gahunda y’igihingwa kimwe ari uguhotora umuturage n’urubyaro rwe aho banemeza ko bagiye kumarwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi kubera Leta.
                                                     
 Baziguketa F.                                                                         
Shikama.fr                            
Kigali

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355