Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/1/2014 |
umwicanyi ruharwa utazi gusoma no kwandika (Jenerali!)Fred Ibingira |
Sinkunda
gutinda mu makoni rero umutwe w’ iyi nkuru:IGITUGU
GIKARISHYE,NO KWIKUBIRA IBYIZA BY’ IGIHUGU.Rero
nk’ umunyarwanda wese ushishikazwa n’ uko igihugu
cyiyobowe,nanjye ndumwe mu bahungu bari imbere mu gihugu,bajyenda bitegereza
akarengane,ubukene,ndetse ni iminigo twatewe na FPR.Nkaba rero maze iminsi
nkora icyegeranyo ku hantu nabashije kugera haba hari imitungo itimukanwa kandi
y’imyikubirano ya bimwe mu bikomerezwa bya
FPR.
DUTANGIRIYE
KURI ABA:
Gen KAMANZI:
Uyu
mugabo w’umusirikari jye kugiti cyanjye sinshobora gukora ikosa ryo kumwita
General nkurikije uko nzi umujenerale muzima ukunda igihugu agomba kwitwara.Yitwaje
ubukana ahabwa n’amaranka ye Kamazi yashimuze ubutaka bw’ abakene mu murenge wa
Nduba akagali Kagasanze aha mu mugi wa Kigali.Kamanzi uwo natinye kwita Gen
kuko numva biteye isoni ugereranyije n’urwo yishe izo nzirakarengane, we abinyujije
kuri Executif wayoboraga uwo murenge wa Nduba nk’uko nabivuze hejuru yahawe heg
zisaga 20.Uwo musirikare rero wabiherewe rank kuko azi guhohotera rubanda
byibuze ntiyigaruriye ubwo butaka ngo nibura ahingemo ikintu cyaha akazi abo
baturage reka da ndakurahiye yateyemo urubingo rw’inka ze nuko narwo rumaze
kuvumbuka ruba indiri y’ utunyamaswa twateraga abaturage tukabonera iyindi
myaka babaga bejeje imusozi.Abaturage bararezeeee bageze aho bararambirwa ibitugu
(dictature)biragwira!igihe kizagera aba bose bahagarare imbere ya sentare maze
babazwe uko bacuze bufuni na buhoro izi nzirakarengane z’abaturage amateka azabitubwira nanjye nicyo nyakundira.
KALISA
ALFRED:
Sinababwiye se ko
nazinduwe no kubabwira no kubagaragariza ikwikubira kwa aba bantu? Aba bose
bari muri system y’icyama cy’amanyanga FPR. Uyu we numva amatwi anshyira ko
yaba agifunze, sibyo bindaje inshinga ,kuko nubwo afunze ariko igitugu cye
kiravuza ubuhuha,afunganye umugayo tuu.Isambu ya Kalisa ihana imbibe ni iya Gen
wavuzwe hejuru mbese amasambu manyagano y’abajura babiri ahana imbibe.Kalisa
rero ntiyatanzwe nawe aho Nduba kurya imitsi ya rubanda nawe yageze mukirenge
cy’umuturanyi we Gen akora igikorwa cyo kunyaga rubanda iyo yabonaga uteye
hejuru yaguhaga nka50000 frs namwe munyunvire isambu ingana nibura nka hegitare
iri mu mugi umuntu akaguha iyo ntica ntinakize!Gusa wenda koko niba agifunze
urumva ko aho ho amateka yatangiye kubitubwira wenda nubwo wasanga hari ibyo apfa
bindi na shebuja.
Kalisa Aluferedi |
Ndarahiye sinshobora kujya muyindi ntara ntarangije abikubizi bi ibya rubanda bari mu gace kamwe.Ngirango iri zina GATERA rirazwi cyane kuko uyu we ari umumywanyi wa bugufi wa Gen Kagame na madamu we! Ngirango rero nicyo cyatumye ashyira ibiciro hejuru nk’uko urubyiruko rw’I Kigali rukunda gukoresha iyi term. Gatera rero ntabundi butwari wamwibariza bwahe? Yumva ko kugurira ibyayi n’inganda umuryango wa Gen Kagame (ubu nabwo ni ubundi busambo twazasesenguraho mu minsi izaza) akunva ko agomba kwigarurira ibya rubanda.Gatera rero nawe afite hafi aho igishanga yagiye agurira abaturage nabwo ku ngufu bagahabwa intica ntikize uwanze akamukangisha itera bwoba biteye agahinda. Muby’ ukuri iyo witegereje icyo gishanga usanga kiri mu mugi ahantu hatari aho kororera ariko kuko ari Gatera byagenze uko.Hafi aho hakaba hari umuturanyi wigeze kumwoneshereza nkaho Gatera yamwihanangirije nibura inshuro imwe,Boss Gatera yahise yigarurira uduka twe !. Abana b’uwo mukene Babura inshyushyu batyo.Gatera ihane kuko igihe kizagera ukubitwe intahe mu gahanga(justice)
Ibingira we arazwi cyaneee! Uretse gutekinika amasambu ya rubanda hari ni ibindi uyu musirikari gito azwiho by’udutendo! Mvuye mu mugi wa Kigali rero nerekeje mu burasirazuba ngo n'iwabo w’inka n’abantu(aka n’akabyiniriro aba Nyamutara bihaye!!!!) ukagirango ahandi ho haba ibisimba cyangwa ukagirango ahandi ntibakama amata meza!
Nkuko natangiye mbivuga bintera isoni kwita umuntu
nk’uyu ngo ni Gen kubw’inda iba yaramuruse.Ibingira uyu rero ukunda guhagarara
asa n’usumbanye intugu kubera kuraswa byo murwego ruhambaye mu myaka ya za 1991
nyuma akabona liyoge akajya kwivuza muri Tanzania.Mu karere ka Nyagatare
umurenge wa Karangazi akagali ka Akayanjye uyu Fred yigaruriye ubutaka
bushobora kuba buruta Vatikani mu bunini kuko mbere na mbere yari yarihaye
hegitare 800 do you imagine? Aho haje politike yo gusaranganya ubwo butaka
ndetse uyu Ibingira agakurira iyo commission ntacyo mu byukuri byahinduye kuko
uwo IBingira yigabanyijeho heg 200 asigarana 600heg namwe munyumvire?
ubu se FPR
ntiyateye yirirwa iririmba ngo ije gusaranganya aba Nyarwanda bose ibyiza
by’igihugu?Ntabwo IBya Ibingira byaciriye aho,yarongeye muri za heg yari yasaranganyije abandi baturage aca
ruhinga agahamagara umuturage kuwundi akamuha intica ntikize n'iterabwoba
ryinshi cyane! Arongera yisubiza izindi
100 heg zisanga zazindi 600 ubwo zose hamwe atunze 700 heg! Kandi zose siko
azibyaza umusaruro! Igice kinini kirirwa cyikinaguramo imbwebwe, amasatura, imihari…
Uko niko binameze kubandi basirikari nka ba
Turagara,ba Kabarebe n'abandi
N’UBUTAHA TUZAGENDA RUNONO DUKORE UBUSHAKASHATSI NO
KUBANDI KANDI MU NZEGO ZITANDUKANYE
IHUMURE
NIMUHUMURE IBI BYOSE BYIBWA
ABANYARWANDA NTA MAPINE BIFITE KABONE N'IYO IBYO BYAYI, IBYO BIKINGI,IZO
NGANDA BYOSE BIGWIJEHO BABIGURISHA ABANDI BANTU, NTACYO BIZABAMARIRA N'UBUNDI
BIZAGARUZWA MU MABOKO YA RUBANDA. MVUZE NGO IKI? ABUMVA NIBUMVE.
UMWANZURO
NIMUHAGARARE KIGABO,
NTIMUKANGWE N’ ABAKORESHA IMVUGO YUZUYEMO AMAGAMBO Y’ UBUGOME,TWESE TWUNVE
IBIBAZO KIMWE, NYUMA NI TUBYUNVA KIMWE
TUZATSINDA.
MWEBWE MURI ABA SOMYI
B’INDASHYIKIRWA BA SHIKAMA.blogspot.no
NANJYE NDI YVES INSHUTI
Y’ AKADASOHOKA Y’IKI KINYAMAKURU.
IMANA IBAHE
UMUGISHA
Yves
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________
PS/ NKUSI Yozefu
Yemwe yemwe! Urakoze muvandimwe Yves, nkurarikiye gukomeza kuba indashyikirwa kuri uru rubuga! Abantu bari bamaze iminsi bakumbaza ngirango barabona ko utarahuka. Nanjye nubwo ntari Padiri kandi simbe na Pasitoro, ndakubatije mu izina ry'abaturage uharanira, nkwise IJISHORYARUBANDA kandi iri zina uzarigumane kugeza igihe tuzabohoreza ibyo bikingi byafashwe n'inyangabirama z'abasahuzi n'abicanyi.
Ikindi nakwibutsa abasomyi ba Shikama ni uko hariya ku kiyaga cya Muhazi, Kagame nawe yambuye amasambu abaturage bari baturiye icyo kiyaga, maze ahubaka amazu y'akataraboneka akoresheje umutungo wa Leta( amamashini, ibikoresho bindi ndetse no guhemba abayubatse) nkuko UMUVUGIZI wigeze kubidutangariza. Kujya kuri iyi nzu ugomba kuzenguruka umusozi ugasa n'ugaruka aho wavuye. Nkuko Kagame yagize inzu ya Kinani inzu ndangamurage(mize), hariyaho ndakangurira abo muri Repubulika ya 4 kuzahashyira amahoteli ariko iriya nzu mukayigira nayo Mize abanyarwanda bazajya bibukiraho ingoma mbi ya Kagame.
Ijishoryarubanda Yves, ntiyashoboye kugira icyo atubwira kuri jenerali Kabarebe. Si uko bibuze ariko: uriya muturirwa uteretse ahahohoze gare kera imbere yo kwa Rubangura, awufatanyije na mubyara we Kagame ariko mu rwego rwo kuyobya amarari bakabyitirira Hatari Sekoko, nkuko bitirira Nshuti Manase indege 2 za Kagame. Ikindi ni uko nkuko duherutse kubibagezaho, uyu Kabarebe, yambuye igishanga abaturage hegitari zitabarika kiri munsi y'umuhanda Kigali- Rwamagana. Muri iki gishanga ahakorera ubworozi bw'inka nyinshi(ubushyo) za kijyambere usanga ziriho zirisha wakora ibindi bilometero ukagera ku nka za kinyarwanda nazo usanga ziriho zirisha, nyamara Ngofero ufite inka imwe gusa ngo nayishyire mu kiraro ayahirire kandi isambu yagombaga kuyiragiramo ari iye. Ngayo ya majyambere twazaniwe n'Inkotanyi, njyewe nita amajyanyuma!
NKUSI Yozefu
Shikanma Ye
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355