Indege Kagame Pawulo yaguze amafranga agera kuri 102,400,000,000 Miliyaridi ijana n'ebyiri na miliyoni magana ane z'amanyarwanda! Ese igihe kizagera abwire abanyarwanda aho aya mafaranga yavuye?? |
Dr. NKUSI Yozefu dukorana
hano kuri SHIKAMA niwe ujya ukunda kwitabaza
imvugo y'abakurambere bacu mu Rwanda aho bagize bati:«N'UWENDEYE NYINA MU NYENGA YARAMENYEKANYE!»
Ikintu gitangaje cyerekana ko abanyarwanda kuva cyera twifitemo abahanga ni uko
iyi mvugo yadutse ikoranabuhanga ritarabaho.
Ubu muri iki gihe hariho
TWITTER, FACEBOOK, E-MAIL, VIBER, WHATSAPP, SKYPE, WESTERN UNION, MONEY GRAM....Wandikira
umuntu uri Los Angeles muri USA E-mail wowe uri i Kigali mu munota umwe
ubutumwa bwawe bukaba bwamusesekaye imbere. Nta banga rikiri ku isi kuko ubu
byose birazwi. Byose ubu ndabizi kandi nawe urabizi.
Akamaro kanjye
nk'umunyamakuru ni ukubishyira mu mvugo yoroheye usoma SHIKAMA kugira ngo abashe kubisobanukirwa bitamugoye.
Mu biganiro byinshi byaberaga i Kigali n'itangazamakuru, umuvunyi Tito RUTAREMARA
bajyaga bajujura bamubaza iby'indege za Kagame akaruca akarumira.
Umutungo w'amafaranga
wose ya leta y'u Rwanda uhekenywa na Paul KAGAME wenyine n'umuryango we!
Izo ndege ebyiri Kagame yaziguze
miliyari ijana n'ebyiri
na miliyoni magana ane kandi aya mafaranga ntabwo yayakuye ikuzimu ahubwo ni imitsi
yacu zavuyemo. Mu rwego rw'isesengura-cungamurungo wa Leta, njyewe
ikibazo mfite ntabwo ari amafaranga zaguzwe n'ubwo nayo ari menshi cyane
cyaneeeeee!!!!
Ikibazo mfite ni uburyo
izi ndege zicungwa mu mikorere yazo ya buri munsi kuko ayo zitwara aruta ayo
zaguzwe: Muti ese byifashe bite? Izi ndege muri Kigali ni KIBONUMWE. Parikingi
yazo iba muri Afurika y'Epfo. Kagame iyo agiye kujya mu
mahanga(dore ko anahora agenda atajya aruhuka) izo ndege zihaguruka muri
Afurika y'Epfo zikajya i Kigali zikahava zimugeza aho aba agiye mu mahanga,
zikamutegereza, zikazamugarura i Kigali hanyuma zigasubira guparika muri
Afurika y'Epfo.
Amavuta zinywa muri izi
ngendo enye(ku ruzinduko rumwe n'ibindi byose bigendana) byishyurwa na Leta y'u
Rwanda kandi ikishyura KAGAME nyir'indege. Dore imibare imwe y'ifatizo yerekana
igihombo cya leta y'u Rwanda n'uburyo abaturage bacu tubihomberamo bikabije.
Amamiliyoni
y'amafaranga y'u Rwanda buri munsi yandikirwa Kagame kubera izi ndege ze
Izi ndege za Kagame, iyo
imwe imaze isaha imwe mu kirere igenda, itwara amayero 12,000 € ahwanye
n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni icyenda n'ibihumbi magana atandatu(9,600,000 FRW). Kuva
muri Afurika y'Epfo aho ziparika kugera i Kanombe ku kibuga cy'indege aho
Kagame ahagurukira, indege ihakoresha amasaha 4.
Ni ukuvuga ko kujya gutwara Kagame no gusubira Afurika y'Epfo
Kagame maze kuvamo kimwe n'abandi, iyo ndege yishyurwa na Leta y'u Rwanda Miliyoni
cumi n'icyenda n'ibihumbi magana abiri z'amafaranga y'u Rwanda(19,200,000 FRW) uko
irangije urugendo.
Ni ukuvuga ko abategetsi b'u
Rwanda bakoze ingendo 30 mu kwezi, u Rwanda rwakwishyura Kagame miliyoni magana
atanu na mirongo irindwi n'esheshatu (576,000,000 FRW) zakwishura gusa gusa
ikiguzi cyo kuva Johannesbourg iza i Kigali no gusubirayo hatarabarirwamo
amatike n'amavuta y'indengo z'akazi.
Aya haba hatarabarirwamo amavuta
izanywa mu rugendo Kagame akora n'intumwa ayoboye kuva Kigali kugera aho bajya no
kuvayo basubira i Kigali kongeraho n'amatike y'indege Leta igomba kubishyurira
yose akajya ku mufuka wa KAGAME kuko ariwe nyir'indege!
Aya mafaranga ni nayo antera
intimba cyane kuko zihamye i Kigali yasugira mu mutungo wa leta y'u Rwanda agakoreshwa
mu bindi bikorwa byateza imbere abaturage nko kubaka amasoko, imihanda, ibitaro
n'ibigo nderabuzima, amashuri, ingomero z'amashanyarazi, inganda ziciriritse mu
byaro, gutangiza ibigo by'imari iciriritse byaha inguzanyo abakene ku nyungu
ntoya itazabagora kwishyura.
Umujyanama wa
Kagame witwa Tony Blair wirirwa abeshya isi ko akorera u Rwanda nta gihembo mukwiye
kumenya ko u Rwanda rumutangaho ibya Mirenge ku Ntenyo
Tony Blair udasiba i
Kigali kandi agataha Londres, uko aje no gusubirayo atwarwa n'izi ndege za
munywanyi we Paul KAGAME. Kumuvana ikanamusubiza mu bwongereza bitwara amasaha
16, yishyurwa amadorari y'Amerika 256 000 yiyongera kuri 128 000.
Byose bikagura amadolari y'Amerika
384,000 $ ahwanye n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni magana abiri na mirongo
itatu n'ibihumbi magana ane (230,400,000 FRW) ku rugendo rumwe rwa TONY BLAIR byose
bikishyurwa na Leta y'u Rwanda.
Umutungo w'u
Rwanda Kagame yiba buri munsi, u Rwanda rubashije kumuca kuri iyi ngeso igihugu
cyacu cyacika ku muco wo gusabiriza mu bazungu
Nimutekereze uko aya
mafaranga atangwa agahabwa Kagame angana mu kwezi, uko angana mu gihembwe, uko
angana mu mwaka umwe, nimugerageze kwiyumvisha uko amaze guhombya u Rwanda mu
myaka 12 kuko indege ya mbere Kagame yayiguze mu 2003. Kandi aranahembwa nk'abandi
bakozi agahabwa n'ibindi agenerwa n'amategeko nk'umukuru w'igihugu.
Kagame akwiye kugirira
abanyarwanda ikigongwe nibura indege ze akazijyana i Kigali akajya afata ay'amatike
y'ingendo n'ay'amavuta y'indege ze kuko ayo kujya no kuva Johannesbourg mubonye
ko ari menshi cyane.
Ariko n'ibi byaba ari amaburakindi
kuko nta perezida w'igihugu wemerewe kugira indege ye. Agomba gutwarwa n'indege
ya leta yanditseho REPUBULIKA Y'U RWANDA N'IBENDERA RY'U RWANDA NK'UKO PEREZIDA
JUVENAL HABYARIMANA YABIGENZAGA muri FALCON-50 yamutwaraga.
Ibi bishobotse byagabanya cyane
icyuho hagati y'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n'ibyo ruvanayo(rutumizayo)
kuko aribyo byongera ubukene mu baturage ingengo y'imari ya Leta ikiyambaza
abaterankunga b'abazungu.
Dore imiterere
y'indege za Perezida Paul KAGAME yaguze rwihishwa
Indege za Kagame zo mu bwoko
bwitwa Bombardier
BD-700 Global Express imwe imwe ifite ubushobozi bwo gutwara
abagenzi 19. Izi ndege zakozwe n'uruganda rwo muri KANADA rwitwa Canadian manufacturer Bombardier
Aerospace.
Iyi ndege itwarwa n'abapilote
babiri basimburana bicaranye. Moteri yazo ni iyo mu bwoko bwitwa Rolls-Royce BR710A2-20
ikaba ifite ubushobozi bwa 65,6 kN-14750 lbf. Indege za Kagame imwe imwe iriruka cyane
ku buryo utakurikira kuko iyo imaze gufata ikirere ifite ubushobozi bwo kwiruka
ibilometero 950 mu isaha imwe(950 km/h).
Iyi ndege iyo irimo ubusa
nta muntu n'umwe uyicayemo ipima uburemere bwa toni 23 na kilogarama 224(23.224kg).
Iyi ndege ishobora kuguruka neza nta mbogamizi ifite uburemere bwa toni 44 na
kilogarama 452 (Takeoff Max-Weight 44.452 kg) bisobanuye ko ifite ubushobozi
bwo kwikorera abantu n'imitwaro bipima toni 21 n'utundi turo ducye.
Izi ndege z'umwami Kagame
imwe imwe ihagarara ku buso bungana na metero kare 94,9. Uburebure bwayo
uturutse ku kizuru ukagera ku murizo(niba ariko nabyita) ireshya na metero 30 na
cantimetero 30.
Uburebure bwayo uvuye ku
butaka ihagazeho ukagera ku gasongero kayo ireshya na metero 7 na santimetero
77 ni ukuvuga ko ireshya n'abantu 5 bapima 1,5 umwe umwe ahagaze hejuru y'undi.
Ubwoko bw'iyi ndege ni bushya kuko iyakozwe bwa mbere yagurutse ku italiki 13
Ukwakira 1996.
Ngaho rero bavandimwe
banjye banyarwanda nkunda namwe mukankunda, nimwirebere uko biteye!
Ba bandi
birirwa basakabaka ngo barashaka ko itegeko nshinga rihindurwa ngo Kagame yongere abayobore indi myaka nimubashyire bisomere bamenye ko guha indi manda umuyobozi wiba
igihugu bene aka kageni ari ukwirahuriraho umuriro no kuraga umuvumo abazadukomokaho!!!
NDAHAMYA KO 2016-2017 I
KIGALI BIZABA ARI ISHIRANIRO NDABARAHIYE-MANA UBE HAFI ABANYARWANDA UDUTABARE!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355