Pages

KWAMAMAZA

FPR imaze iminsi ikwiza ikinyoma muri Kigali ko Lt. Gen. Charles KAYONGA ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa afunzwe kugira ngo bahume amaso itangazamakuru ritabwira isi ko ba minisitiri MUSHIKIWABO Louise na MUSONI James bari mu ruzinduko mu Bushinwa mu mugambi mubisha wo kugura intwaro zo gutera u Burundi no kuzana amarozi yo gukwiza mu mpunzi z'abanyarwanda ziba mu mahanga zanze kuyoboka ikinyoma cya KAGAME na FPR/ UDAHEMUKA Eric

Jenerali Karoli Kayonga

Muri Gashyantare 2014 nkiba mu Rwanda nanditse inkuru ndende mu kinyamakuru ISIMBI nari mbereye umwanditsi mukuru maze nyiha umutwe ugira uti: «Lt. Gen. Charles KAYONGA agizwe ambasaderi mu Bushinwa nyuma ya penetensiya» Iyo nkuru uwazayishaka azajye muri archives za MHC azayisoma.


Muri iyo nkuru nagaragazaga ibibazo bikomeye byo kutumva ibintu kimwe hagati ya Kagame na Kayonga ndetse akaba yarafungiwe iwe iminsi mikeya mbere gato y'uko Kagame amutumaho akamutungura amugira ambasaderi mu Bushinwa ariko akaba yaramwoherejeyo kugira ngo akurikirane imishinga ibiri ya rutura ya Kagame na FPR ariyo KUGURA INTWARO NO KUGURA AMAROZI YO GUHA ABANZE KUYOBOKA IKINYOMA CYA F.P.R.

Lt. Gen. KAYONGA Charles ntabwo ari ambasaderi ahubwo ni umugabo wa mafiya na forode
Akimara kugera i Pekin mu Bushinwa, Kayonga yahise yinjira mu ruganda rukora bya kirimbuzi mu minsi mikeya amasezerano yo kuzohereza i Kigali aba ashyizweho umukono. Nyuma y'ibyo yakomereje mu mishyikirano n'inganda z'abashinwa zazobereye mu gutanga ubutaraza ku buryo utarabutswe none Mushikiwabo na Musoni bagiye kubyuzuza!

Ubu muri Kigali hari ikinyoma cy'uko Lt. Gen. Ambasaderi KAYONGA afunzwe mu gihe akomeje mafiya mu Bushinwa
Uretse umuntu w'umunyabugingo kandi umurikiwe na ROHO MUTAGATIFU, nta wundi wabasha kugenzura amayeri ya Paul KAGAME. Mu rwego rwo guhuma amaso abaturage ngo babajijishe, muri iki cyumweru FPR yakwije muri Kigali ko AFANDE KAYONGA AFUNZWE. Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rwo kujijisha ngo babone uko bajya mu Bushinwa mu gihe abaturage bo bazaba bibwira ko umubano w'ibihugu byombi uhagaze nabi.

Icenga rya FPR ryo gutangiza amakimbirane hagati ya C.C.E.C.C na KIGALI CONVENTION CENTER ngo babone uko bagura amarozi n'ikigo cyo mu Bushinwa cyitwa SINO-HYDRO
KIGALI CONVENTION CENTER ni inyubako yitirirwa leta y'u Rwanda iherereye ku Kimihurura mu masangano y'imihanda aho twita mu RUGANDO. Iyi nyubako iherereye haruguru y'ikigo cya CAMP G.P (ikigo kibamo abarinda Kagame) ku nguni itandukanya umuhanda umanuka KACYIRU n'umuhanda uzamuka ku Inteko ishinga amategeko ugakomeza ku Gishushu na Remera uciye ku KISSEMENTI-CHEZ LANDO.

Mu kiganiro minisitiri w'ibikorwa remezo Engineer KAREGA Vincent yahaye abanyamakuru muri 2010 nkaba nari nkirimo muri etage ya 5 muri MININFRA ku Kacyiru yatangaje ko ikompanyi y'abashinwa ikora ubwubatsi yitwa CCECC yagiranye amasezerano na leta y'u Rwanda kugira ngo izayubakire inzu KIGALI CONVENTION CENTER ku gaciro ka miliyoni magana atatu z'amadorari y'Amerika 300,000,000 USD. 

Ni ukuvuga arenga MILIYARI IJANA NA MIRONGO INANI MU  MANYARWANDA(180,000,000,000 FRW) kandi ko iyo nzu izuzura nta makimbirane abayeho kuko ibizakenerwa byose byateganijwe. Kubaka iyo nzu ubu byarahagaritswe CCECC itegekwa guhagarara ku mpamvu zitazwi. Biravugwa ko ubu isoko ryo kubaka iyo nzu rigiye guhabwa SINO-HYDRO ikigo cy'abashinwa kabuhariwe mu binyabutabire(CHEMISTRY) n'amarozi.

Ikigo cy'abashinwa SINO-HYDRO nicyo kigiye guhabwa amasoko akomeye y'ubwubatsi mu Rwanda kugira ngo mu gupakira ibikoresho bajye bashyiramo n'amagunguru y'amarozi yo kwica abana b'u Rwanda
Umubano Kagame afitanye n'abashinwa ntusanzwe. Ibi ahanini biterwa n'uko abashinwa bakunda ifaranga byabuze urugero kandi Kagame akaba ayafite ahagije. Binakubitiraho ko Kagame nawe ibyo abasabye kumukorera byose bahita babyemera batamugoye kuko baba bazi ko amafaranga yose bazamuca azahita ayabahereza nta gutinda mu makoni.

Iki kigo cyitwa SINO-HYDRO ni kabuhariwe mu gukora amarozi asukika(CHEMICAL PRODUCTS) kandi kikabifatanya no gukora ubwubatsi muri Afurika. Ikibazo cy'abatavuga rumwe na FPR ubu Kagame gisa n'ikimaze kumurenga. Ikindi ni uko kubasanga aho bamuhungiye mu mahanga akabicirayo akoresheje intwaro no kubagabaho ibitero Kagame amaze kubona ko amahanga amureba ikijisho.

Niyo mpamvu FPR yahisemo inzira yo gukoresha amarozi akaze. Ayo marozi rero nta handi Kagame ayavana uretse mu Bushinwa bwikundira ifaranga butitaye ku bizavugwa. Buri munyarwanda w'impunzi arusheho kwirinda uretse ko n'abatuye imbere mu Rwanda nabo kubaroga ubu byahindutse umurimo wa buri munsi haba mu tubari, mu mahoteli, mu masoko, mu madini, mu mashuri, mu bigo by'abihayimana, muri za resitora,... Hose amarozi ya FPR aba avuza ubuhuha!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355